Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 21 Mutarama, 2017 ICYIGISHO CYA 3
URUBYARO RWASEZERANYWE “Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n' urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.”Abagalatiya 3:16
Igitabo cyifashishijwe:   Abakurambere n’Abahanuzi p.145-155 
“Impano yahawe Aburahamu n’urubyaro rwe ntiyari umurage w’igihugu cy’I Kanani gusa ahubwo yari isi yose.” Abakurambere n’Abahanuzi p.170

1.Urubyaro rw’isezerano Kuwa mbere 15 Mutarama
a. Nubwo Aburahamu yasabye Imana kumuha umwana umwe, Imana yamusezeranije kumuha umugisha w’abana bangahe? Itangiriro 13:15,16; 15:2-5 b. Ni gute intumwa Pawulo yahishuye ko amasezerano Imana yagiranye n’Aburahamu yagombaga gusohora binyuze mu rubyaro rumwe rwihariye arirwo Yesu Kristo? Itangiriro 17:1-8; Abagalatia 3:16; Abaheburayo 2:14-16 “Ubuhanuzi busobanutse kandi bwihariye bwatanzwe bugamije gutegurira kuboneka k’Uwasezeranywe. Adamu yari yarahawe isezerano ryo kuza k’Umucunguzi. Ijambo ryabwiwe Satani ngo ‘Nzashyira urwango hagati yawe n' uyu mugore, no hagati y' urubyaro rwawe n' urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.’itangiriro 3:15, ryari isezerano ryo gucungurwa ry’ababyeyi bacu ba mbere ryagombaga gusohozwa binyuze muri Kristo. Aburahamu we yahawe isezerano ko Umukiza w’isi azaturuka mu muryango we: ’Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.’’ Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n' urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.’ Itangiriro 22:18; Abagalatia 3:16.”- Ibyakozwe n’Intumwa p.222

2. Kuvuka k’urubyaro rwasezeranywe Kuwa kabiri 16 Mutarama
a. Ni gute dushobora kumenya ko Aburahamu yari yiteguye ko amasezerano azasohora binyuze mu rubyaro rwihariye arirwo Yesu Kristo? Yohana 8:56 “Aburahamu yari yarabonye igitambo cyo mu ijuru kizatambirwa ibyaha. Muri iki gitambo yacyigiyemo ubunararibonye bumwerekeyeho we ubwe… Ku gicaniro cy’ibitambo yatambye umwana w’isezerano, umwana wari wiringiwe ko ariwe amasezerano azasohorezwamo…Aburahamu yigiye ku Mana icyigisho gikomeye cyagenewe abantu bapfa. Isengesho yasabye kugira ngo azabone Kristo mbere yuko apfa ryarasubujwe. Yabonye Kristo; yabonye ibyo abantu bapfa bashobora kubona, kandi bakabaho. Binyuze mu kwitanga kuzuye, yashoboye gusobanukirwa n’iyerekwa rya Kristo yahawe. ”Yeretswe komu gutanga we umwana w’ikinege kugira ngo ikize abanyabyaha ibakuye mu kurimbuka kw’iteka, Imana yatanze igitambo gikomeye kandi gitangaje kirenze icy’umwana w’umuntu ashobora gutanga.” Uwifuzwa Ibihe byose pp.468,469 b. Bamaze kubona ko Sara amaze gucura ku buryo atabyara,ni iki Aburahamu na Sara bari baleneye mbere y’uko babona umwana? Itangiriro 17:15-19; 18:8-14; Mariko 10:27 “Ndararikira bose ko bakoresha ubushobozi bwabo bose n’ububasha bafite mu kugira Kristo ugushyika kwabo n’ ibyiringiro byabo byose. Ubugingo buhishanywe na Kristo mu Mana buba bufite ubuhungiro; uwo muntu ashobora kuvuga ati:’Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Abafilipi 4:13.”- Country Living p. 28 c. Ni muzihe nzira igitangaza cyo kuvuka kwa Isaka cyashushanyaga igitangaza cyo kuvuka k’urubyaro rwasezeranywe, Yesu Kristo? Yesaya7:14; Matayo 1:18-23 “Kuvuka k’umuhungu wa Zakariya, kimwe no kuvuka k’umwana w’Aburahamu, n’uwa Mariya, cyari icyigisho gikomeye cy’iby’umwuka, ukuri twiga gake kandi tukaba twiteguye kukwibagirwa. Muri twe ubwacu, nta cyiza nakimwe dushobora gukora; ariko nanone ibyo tudashobora gukora bizacengezwa n’imbaraga z’Imana mu mutima wiyoroheje kandi wizera. Uwo mwana w’isezerano yatanzwe binyuze mu kwizera. Ubugingo bw’iby’umwuka buboneka binyuze mu kwizera, kandi dushobozwa gukora imirimo yo gukiranuka.” Uwifuzwa ibihe byose p. 98

3. Urupfu rw’urubyaro rwasezeranywe Kuwa gatatu 17 Mutarama
a. Vuga uko Imana yari yaravuze iby’urupfu rw’urubyaro rw’isezerano, Yesu Kristo, binyuze mu gitambo cya Isaka. Itangiriro 22:1-3, 9-13; Abaroma 8:31,32; Isaka 53:4-7 “Imfizi y’intama yatambwe mu cyimbo cya Isaka igereranya Umwana w’Imana, wagombaga kudupfira. Igihe umuntu yagombaga gupfa binyuze mu kwica amategeko y’Imana, Data yitegereje umwana we, maze abwira umunyabyaha ati ‘ baho kuko nagucunguye.’ Byari ugucengeza mu bwenge bw’Aburahamu ukuri k’ubutumwa bwiza, hamwe no kugerageza kwizera kwe, igihe Imana yamusabaga gutamba umwana we. Umubabaro wamushenguye mu minsi y’umwijima y’icyo kigeragezo giteye ubwoba, yatumye asobanukirwa ko muri ubwo bunararibonye bwe agomba kwigiramo isomo ry’igitambo gikomeye cyagombaga n’Imana kubwo gucungurwa k’umuntu. Nta kindi kigeragezo cyagombaga kubuza amahoro umutima w’Aburahamu nko gutamba umwana we. Imana yatanze umwana wayo maze apfa urupfu ruteye ubwoba kandi rukojeje isoni. Abamalayika bahamije kwicisha bugufi n’umubabaro ushengura umutima by’umwana w’Imana, ntibemerewe kumutabara, nk’uko Isaka yatabawe. Nta jwi ryigeze ryumvikana rigira riti, ‘birahagije.’ Kugira ngo akize ubwoko muntu bwaguye, Umwami w’icyubahiro yemeye gutanga ubugingo bwe. Mbese ni ikihe gihamya gishobora gutangwa kuri izo mpuhwe n’urukundo by’Imana?” –Abakurambere n’Abahanuzi p.154 b. Ni ubuhe busobanuro bw’iri jambo ‘umwana wawe gusa’ nk’uko Imana yaribwiye Aburahamu? Itangiriro 22:2; Mariko 1:11; 1Yohana 4:9 “Data wa Twese wo mu ijuru yagotesheje Uwana Akunda imibabaro yo ku musaraba…Umwana w’Imana ukundwa, umucunguzi w’isi, yaratutswe, yahinduwe urwamenyo, ahindurwa igishungero, arashinyagurirwa, kugeza igihe acurikiye umutwe arapfa. Mbese ni ikihe gihamya gikomeye twahawe kigaragaza urukundo n’impuhwe by’Imana?[Abaroma 8:32]” That I May Know Him, p. 20.“ Nimureke natwe rero tugire icyo twigomwa kubwa Kristo, tubamba inarijye buri munsi, kandi dusangira na Kristo imibabaro hano ku isi, kugira ngo tuzabone uko dusangira nawe ubwiza bwe, kandi tuzambikwe ikamba ry’ubwiza, icyubahiro, kudapfa, n’ubugingo buhoraho.”Inyandiko za Kera p.114

4. Kuzuka k’urubyaro rwasezeranywe Kuwa kane 18 Mutarama
a. Ni gute Imana yeretse Aburahamu ko urubyaro rwasezeranywe, Yesu Kristo, yagombaga kuba umucunguzi w’isi? Itangiriro 22:7,8,11-13; Abaheburayo 11:17-19 “ Igihe Aburahamu yasabwaga gutamba umwana we Isaka, mahirwe y’ibiremwa byose by’ijuru yari ashyizwe ku rutonde. Bakurikiraniraga hafi buri ntambwe yose iterwa kugira ngo iryo tegeko risohozwe. Igihe Isaka yabazaga ati ‘umwana w' intama uri he?’ Aburahamu yarashubije ati ’ Imana iri bwibonere umwana w' intamaw' igitambo cyo koswa.’ Itangiriro 22:7,8; kandi ubwo Se yari yiteguye gusogota umwana we, intama yari yateguwe n’Imana yagiye mu cyimbo cya Isaka- umucyo wahishuye ubwiru bwo gucungurwa, ndetse n’abamalayika basobanukirwa neza agateganyo gatangaje Imana yashyiriyeho agakiza k’umuntu.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 155 b. Ni ukuhe kuri gutangaje Aburahamu yasobanukuwe igihe yahabwaga isezerano ngo ‘kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa.’ Itangiriro 22:12? Itangiriro22:5;Abaheburayo 11:18,19 “[Aburahamu] yasikamishije umutima we kuguma ku bihamya bigaragaza ubugwaneza no kwizerwa k’Umwami. Uwo mwana yatanzwe atari yitezwe; none uwo yahawe nk’impano y’igiciro ni gute yagombaga kongera kumwita uwe bwite? Noneho kwizera kumugaruramo iri sezerano ngo ‘muri Isaka niho urubyaro ruzakwitirirwa’- urubyaro rwe rwagomba kungana n’umusenyi wo ku Nyanja. Isaka yari Umwana w’igitangaza, none imbaraga zatumye abaho ntizagombaga kongera kumugarurira ubuzima? Kubwo kureba hirya y’ibitagaragara, Aburahamu yibutse aya magambo y’Imana ngo, ’ Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n' abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk' uzutse.’ (Abaheburayo 11:19)” Ibid. pp.151,152 c. Ni gute uku kuri gushushanya urubyaro rwasezeranywe by’ukuri, Yesu Kristo? Ibyakozwe n’Intumwa 3:25,26; 1Petero 1:18-21 “[Umwana w’Imana] yarazutse asohoka mu gituro maze avuga ibirenze kunesha igituro cya Yosefu ati,’ Ninjye kuzuka n’ubugingo’ Yohana 11:25. Uwari uhwanye n’Imana yanyuze mu rupfu ku bwacu. Yasogongereye urupfu buri muntu wese, kugira ngo binyuze muri we, buri muntu wese asangire nawe ubugingo buhoraho.” In Heavenly Places, p. 13.

5.Umurage w’urubyaro rwasezeranywe Kuwa gatanu 19 Mutarama
a. Ni uwuhe murage Imana yasezeraniye Aburahamu n’urubyaro rwe? Itangiriro 17:7,8; Zaburi 105:6-11. Ni gute ibi bishushanya umurage wa Kristo? Daniel 7:13,14,18; Matayo 25:31-34 “Ururimi ntirwashobora gusobanura agaciro k’umurage wo kudapfa. Ubwiza, ubukire n’icyubahiro byatanzwe n’umwana w’Imana byuzuymo ako gaciro katarondoreka karenze imbaraga z’abantu cyangwa iz’abamalayika mu gusobanura agaciro, agahebuzo n’ubwiza bwabo.”- Ibihamya vol.p. 40 b. Ni gute twabona ubwishingizi bw’uko Imana izasohoza amasezerano yayo maze igaha abana bayo igihugu cy’isezerano? Abaheburayo 6:13-18; Yohana 14:1-3 “Tumaze igihe kirekire dutegereje kugaruka k’Umwami wacu. Ariko iryo sezerano ntiriragajuka. Bidatinze tugiye kuba mu rugo rwacu twasezeraniwe. Aho niho Yesu azatuyobora iruhande rw’isoko ibeshaho itemba ituruka ku ntebe y’Imana kandi azadusobanurira iby’ibyiringiro bicuze umwijima twanyuzemo hano ku isi kugira ngo tugere kuri iyi mico yejejwe. Aho ngaho tuzitegereza ubwiza butagereranywa bwa Edeni tuzagarurirwa. Tuzajugunya amakamba ari ku mitwe yacu ku birenge bya Yesu, maze ducurange inanga zacu z’izahabu, ijuru ryose tuzaryuzuza amashimwe y’iyicaye kuri ya ntebe.” Ibid. p.254

Ibibazo byo kuzirikanwa Kuwa gatandatu 20 Mutarama
1. Ni gute Imana yahishuriye Aburahamu bwiza? 2. Ni ikihe gitangaza kigaragaza ko Kristo yaturutse mu ijuru? 3. Ni gute ubunararibonye bwa Aburahamu na Isaka bugaragaza mu buryo bwimbitse igitambo gikomeye Imana yatambiye ikiremwamuntu? 4. Ni kuki umuzuko ari ingenzi cyane ku mwizera? 5. Ni iki tudashobora kwibagirwa mu gihe dutegereje igihugu cy’isezerano?
 <<    >>