Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 14 Mutarama, 2017 ICYIGISHO CYA 2
KWIZERA KW’ABURAHAMU “[Aburahamu] yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka.” Itangiriro 15:6
Igitabo cyifashishijwe:   Ibihamya vol.6pp.91-99 
“Imitima yacu ishobora gutozwa kwizera, ikigishwa kwishingikiriza ku Ijambo ry’Imana.” Our High Calling, p. 119.

1.Icyo Aburahamu yasezeraniwe gikomeye Kuwa mbere 8 Mutarama
a. Ni iki Aburahamu yasezeraniwe gikomeye kirebana n’amasezerano y’Imana? Itangiriro 12:7; 15:1-3 “ Kubera ko Aburahamu atari afite umwana, muri we yibwiraga ko umugaragu we yiringiraga, Eliezeri, ariwe azatoranya nk’umwana we, akamuraga ibye. Ariko Imana yamenyesheje Aburahamu ko Umugaragu we atazaba umwana we kandi ngo amurage ibye, ahubwo ko yagombaga guhabwa umwana we bwite.” The Story of Redemption, p. 77. b. Ni gute Imana yahamirije Aburahamu ko itibagiwe isezerano ryayo? Itangiriro 15:4,5; Yesaya 55:10,11 “Imana iratwifuriza kwakira imigisha ikomeye. Amasezerano yayo arasobanutse neza ku buryo nta mpamvu yo kujijwa. Irashaka ko tuyakirira mu Ijambo ryayo. Inshuro nyinshi tuzaba turi mu rujijo rwinshi kandi tutazi icyo twakora. Ariko muri ibyo bihe, ni amahirwe yacu gufata Bibiliya zacu maze tugasoma ubutumwa yaduhaye; noneho tubone gupfukama n’amavi yacu tuyisabe kugira ngo idufashe. Ibihe byose yasezeranye kuzaduha ibihamya by’uko ari Imana yumva amasengesho kandi ikanayasubiza. Isohoza amasezerano yayo ku rugero rungana nuko twiteguye ubufasha bwayo….Aho turi hose, twe nk’abigishwa b’Umwami n’Umwigisha, turasabwa kubakira kwizera kwacu ku masezerano y’Imana.” The Watchman, May 1, 1914.

2.Yemewe mu buryo bwuzuye Kuwa kabiri 9 Mutarama
a.Ni kuki Aburahamu yahisemo kwizera isezerano ry’Imana ko azabona umwana?Itangiriro 15:6 (Abaroma4:20,21) “Kwizera gukorera mu rukundo kandi kukeza umutima si icyiyumviro cy’akanya gato. Kwishingikiriza ku masezerano y’Imana, kukizera kudashidikanya ko ibyo yavuze, izanabisohoza.” Our High Calling, p. 119.“[Abafilipi 4:4-7]Isezerano ubwaryo ntacyo rivuze keretse nizeye mu buryo bwuzuye ko iyasezeranije ifite ubushobozi buhagije bwo kubosohoza, kandi ko iheranije mu mbaraga mu gusohoza ibyo yasezeranye.” This Day With God, p. 156. b. Ni iyihe ngororano y’abizera isezerano ry’Imana? Itangiriro15:6 (ahaheruka); Abaroma 4:22 “Igihe cyose umunyabyaha yizeye Kristo, ahagarara imbere y’Imana adaciriweho iteka; kuko gukiranuka kwa Kristo kuba ukwe: kumvira kuzuye kwa Kristo akubarwaho. Ariko agomba gushyira hamwe n’imbaraga zo mu ijuru, agakoresha imihati ye ya ki muntu mu kurwanya icyaha no guhagarara yuzuriye muri Kristo.” Fundamentals of Christian Education, pp. 429, 430.“Dukwiye kuruhukira mu Mana, atari uko twitezeho amakiriro ahubwo twishingikirije ku gukiranuka kwa Kristo tubarwaho. Tugomba kuzibukira inarijye yacu ahubwo tugahanga amaso ku Mwana w’Intama w’Imana utagira inenge, utigeze gukora icyaha; kandi kubwo kumuhanga amaso mu kwizera tuzahinduka duse nawe.” Gospel Workers (1892), p. 427. c. Ni ryari kwizera nyakuri kugaragara? Abaheburayo 11:1; Habakuki 2:3 “Kuguma mu kwizera ni ugushyira iruhande ibyiyumviro n’ibyifuzo by’inarijye, ukagendana n’Imana wicishije bugufi, guha agaciro amasezerano ye, no kuyishingikirizaho ibihe byose, kwizera ko Imana izasohoreza muritwe imigambi yayo bwite na gahunda zayo mu mutima wawe n’ubugingo binyuze mu kwezwa kw’imico yawe; ni ukuyishingikirizaho mu buryo bwuzuye, kuyiringira bya nyabyo kuko Imana ari iyo kwizerwa. Iyi nzira niyitonderwa, abandi bazabona imbuto z’Umwuka zidasanzwe zigaragarira mu mibereho n’imico byacu.” Fundamentals of Christian Education, pp. 341, 342.

3. Imana itsindishiriza abanyabyaha Kuwa gatatu 10 Mutarama
a. Ni iki kitwereka yuko Aburahamu yari umunyabyaha ukeneye gutsindishirizwa? Abaroma 3:9-12,23; Itangiriro 12:11-20 “Igihe Aburahamu yari mu Egiputa agaragaje ko yari umunyantege nke kandi udatunganye. Kubwo guhakana ko Sara Atari umugore we, yari agaragaje kutiringira uburinzi bwo mu ijuru, kutagira kwizera kuzuye n’ubutwari kwakagombye guhora kugaragarira mu mibereho ye y’intangarugero.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 130 b. Ni iki Bibiliya ivuga ku byerekeye gutsindishizwa kwa Aburahamu imbere y’Imana? Abaroma 4:1-8; 3:28 “Dushobora kwemerwa imbere y’Imana gusa binyuze mu Mwana wayo ikunda, kandi imirimo myiza ikaba ingaruka yo gukora k’urukundo rwe rubabarira ibyaha.Ntaruhare twashyiraho ubwacu kandi nta mirimo myiza twakora yatuma tugira uruhare mu gakiza k’imitima yacu bwite. Agakiza ni impano y’Imana iha uyizera ku buntu, ayihabwa binyuze muri Kristo wenyine. Umutima uremerewe ushobora kubona amahoro binyuze mu kwizera Kristo wenyine, kandi amahoro ye azaba angana n’uburyo tumwizeye kandi tumwiringiye. Ntashobora gutanga imirimo ye myiza nk’ikiguzi cy’agakiza k’umutima we.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 5, p. 1122.“Mwibuke ko Kristo yaje mu isi gukiza abanyabyaha. Ntakintu dushobora gutegeka Imana; gutakamba kwacu k’uyu munsi kandi gukwiriye kuba ukwa buri gihe ni imibereho yacu yo kutagira kivurira, ari nacyo cyatumye akoresha imbaraga ze zo kuducungura. Nitureka kuba ibyigenge kwacu kose, dukwiriye guhita duhanga amaso ku musaraba w’i Kalvari.” The Ministry of Healing, p. 65. c. Mbese bigendekera bite umunyabyaha uhisemo kwizera Imana n’umutima we wose? Abaroma 6:17,18; 10:9,10; 1:17 “Iyo twiyeguriye Imana, binyuze mu kwizera Yesu, duhabwa gukiranuka kwa Kristo. Tumenya ko twacunguwe tukavanwa mu byaha kandi tugaha agaciro igitambo cye cyatambwe kugira ngo ducungurwe tube ab’umudendezo.” Manuscript Releases, vol. 5, p. 34.

4. Ikimenyetso cyo kwihana Kuwa kane 11 Mutarama
a. Ni kihe gikorwa kigaragara inyuma Aburahamu yakoze cyerekanaga guhinduka kw’imbere mu mutima? Itangiriro 17:10,11; Abaroma 4:11 “Umuhango wo gukebwa…wubahirijwe n’uwo mukurambere(Aburahamu) n’urubyaro rwe wari ikimenyetso cy’uko biyeguriye gukora umurimo w’Imana kandi kikabatandukanya n’abasenga ibigirwamana kandi ko Imana ibemera nk’umutungo wayo wihariye. Binyuze muri uyu muhango, kurwabo ruhande, bagombaga gusohoza amabwiriza arebana n’isezerano Imana yagiranye n’Aburahamu. Ntibagombaga gushyingiranwa n’abanyamahanga; kuko kubwo gukora batyo bagombaga gutakaza kubaha bagirira Imana n’amategeko yayo year; bagombaga kugwa mu bishuko byo gukora ibyaha nk’iby’andi mahanga kandi bakayoberezwa mu gusenga ibigirwamana.” Abakurambere n’Abahanuzi p. 138 b. Ni kuki ari ingenzi cyane gusobanukirwa ko Aburahamu yabazwe nk’ umukiranutsi mbere yuko akebwa? Abaroma 4:8-12; 2:28,29 “Gukiranuka ni ukumvira amategeko y’Imana. Amategeko asaba gukiranuka; kandi uyu niwo mwenda w’umunyabyaha ku mategeko; ariko uyu mwenda ntiyashobora kuwishyura. Inzira imwe rukumbi yatuma agera ku gukiranuka ni ukwizera. Kwizera niko kutwunga n’Imana kubw’amaraso ya Kristo, maze Imana igafata kumvira ku Mwana wayo ikakubara ku munyabyaha. Gukiranuka kwa Kristo gushyirwa mu cyimbo cy’intege nke z’umuntu, maze Imana ikemera umutima wihana kandi wizera, ikawubabarira, ikawutsindishiriza, kandi ikareba uwo muntu nk’aho ari umukiranutsi, kandi ikamukunda nk’uko ikunda umwana wayo….Benshi bayoba inzira y’ukuri, bitewe no gutekereza ko bashobora kujya mu ijuru, ko bashobora kugira ikintu bakora kugira ngo babone imbabazi zayo. Bashaka uko bigira beza bakoresheje imihati yabo bwite itagira gifasha. Ibi ntibashobora kubigeraho. Kristo yaducuriye inzira binyuze mu kudupfira ku musaraba, mu kubaho nkatwe no kutubera umutambyi mukuru ukomeye. Aravuga ati:’Nijye nzira n’ukuri n’ubugingo’Yohana 14:6. Iyaba byashoboka ko twatera intambwe imwe twurira ku rwego rujya mu ijuru, amagambo ya Kristo ntiyaba ari ukuri. Ariko iyo twemeye Kristo, imirimo myiza izaba imbuto zigaragaza ko turi mu nzira y’ubugingo, kandi ko Kristo ariwe nzira yacu, kandi ko turikugenda mu nzira y’ukuri ijya mu ijuru..” Faith and Works, pp. 101, 102.

5. Abakebwe mu mitima Kuwa gatanu 12 Mutarama
a. Mbere yuko tubatizwa mu mazi (igikorwa cyo mu isezerano rishya cyasimbuye gukebwa) ni iki kigomba kubanza gukorerwa imbere mu mutima? Yohana 3:5-8;Abakolosayi2:10-13 “Abinjira mu mibereho mishya bagomba gusobanukirwa mbere y’umubatizo ko, Uwiteka abasaba urukundo rutagabanije….Kweraa imbuto nibyo bigaragaza Imiterere y’igiti. Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto mbi…Hakenewe guhinduka binyuze mu kuri.” Evangelism, p. 308“Buri muntu wese womatanye na Kristo azaba umuvugabutumwa nyakuri ku bamuzengurutse bose.” Ibid.p.319 b. Bigendekera bite abakristo biyemeje gukorerwa umuhango wo kubatizwa kugira ngo bakizwe, nk’uko Abayuda bahitagamo gukebwa? Abaroma 10:1-3; Matayo23:25-28 “Kwihuza n’itorero mu buryo bugaragarira bene so, ntacyo bizaba bimaze igihe cyose utizeye Kristo. Ntibihagije kwizera ibirebana na Kristo; ahubwo tugomba kumwizera. Tugomba kwishingikiriza byuzuye ku buntu bwe bukiza.” Testimonies, vol. 5, p. 49.“Uwiteka adufitiye umurimo twese tugomba gukora. Kandi ukuri nikudashora imizi yako mu mutima, imico yacu ya kamere nidahindurwa n’Umwuka Wera, ntidushobora kuba abakozi bakorana na Yesu Kristo. Inarijye izajya ihora yigaragaza, kandi imico ya Kristo ntizagaragarira mu mibareho yacu.” The SDA Bible Commentary [E. G. White Comments], vol. 7, p. 969.

Ibibazo byo kuzirikanwa Kuwa gatandatu 13 Mutarama
1. Nigute dushobora kwiringira amasezerano y’Imana? 2. Mbese kwemerwa kuvugwa mu ijambo ry’Imana gushatse kuvuga iki? 3. Ni uwuhe mugisha duhabwa iyo twiyeguriye Imana? 4. Mbese umuhango wo gukebwa washushanyaga iki? 5. Mbese ni uwuhe mumaro w’ingenzi w’umubatizo wo mu mutima n’uw’amazi?
 <<    >>