Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Amaturo y’isabato ya mbere azagenerwa urusengero rwa Bengaluru mu Buhinde KU ISABATO, 4 WERURWE, 2017 Bengaluru (yari isanzwe izwi nka Bangalore) ni umurwa mukuru wa leta ya Karnataka mu Buhinde. Ni umugi wa gatanu mu migi minini y’Ubuhunde igizwe n’abaturage miliyoni zirenga cumi n’imwe mu 2016. Bengaluru irangwa n’ikibaya gifite ibintu nyaburanga aho mu buhinde bituma icyo gihugu kihakorera ubushakashatsi n’ikoranabuhanga.” Umurimo wageze aha hantu muri 2009, ubwo mwene data umwe yahabonaga itsinda ry’abantu bemera ubutumwa bwacu bakemera kwifatanya n’umurimo w’ivugurura. Nyuma yo kuyoborwa mu kuri kw’iki gihe, bakiriwe mu mukumbi wa Kristo. Mu myaka yatambutse iryo tsinda ryasengeraga mu nzu nto ikodeshwa. Mu 2014, kubera kwaguka kw’itorero bavuye aho bakodeshaga mbere, maze bimukira ahandi bakodesha, kandi bakaba bashobora kuhakwira bose. Nubwo bimeze bityo, icyo cyumba cya kabiri bari bimukiyemo cyari kirimo escalier kitaringoniye. Kumanuka no kuzamuka aho hantu buri gihe uko baje mu materaniro byagoraga abizera bakuze. Bene data bongeye kwifuza kubona ahantu hahoraho ho gusengera. Hashyizweho uburyo bwo gushaka ikibanza. Kubona ikibanza byari bigoye cyane kuko ubutaka bwo mu mugi nka Bengaluru burahenze cyane. Abizera batangiye gukwirakwira mu mugi bashaka akazi kandi bacuruza, kuburyo byatangiye guteza rwaserera mu isoko bakoreragamo. Kubwo gufashwa n’Imana, bene data bagerageje gukora kandi bigurira ikibanza kibakwiriye. Ubu bene data ubu bari kwitegura kuzamura urusengero rw’Uwiteka aho muri icyo kibaya, ahantu ubutumwa bwiza bushobora kubwirizanywa imbaraga mu bazimiye. Turi gusaba Imana ngo itwugururire amarembo y’ijuru maze idusukire imigisha yayo kubw’uwo mushinga. Tuboneyeho no gutabaza bene data ku isi yose kudufasha gusohoza uyu mushinga. Turasaba Imana ngo yugurure imitima yanyu kugira ngo mubashe gutangana ubuntu kuri iyi sabato ya mbere. Bene data mumenye yuko ubufasha muzatanga buzaba umutungo w’ibyishimo byinshi ku bizera ba Bengaluru. Tunarabasaba gusabira uyu mushinga kugira ngo uzabone ibikoresho. Imana ibahe imigisha myinshi mu ituro muzatangana ubuntu muri uyu mushinga kuri iyi sabato. Bene so na bashiki banyu b’i Bengaluru.
 <<    >>