Back to top

Sabbath Bible Lessons

IMIBEREHO Y’ ABURAHAMU

 <<    >> 
Ku isabato, 11 Werurwe, 2017 ICYIGISHO CYA 10
KWIHANGANA KW’ABURAHAMU “Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.”(Zaburi 27:14)
Igitabo cyifashishijwe:   Kugana Yesu pp. 93-104, Guhamagarwa kwacu guhebuje pp. 315-319 
“Mu gihe tubuze amahoro mu ntekerezo, na mbere yuko tuyimenyesha akababaro kacu, Imana iba itegura uburyo bwo kudutabara.” Our High Calling, p. 316.

1.Ibyifuzo by’umutima Kuwa mbere 5 Werurwe
a. Ni iki umutima w’Aburahamu wifuzaga?Itangiriro 15:1-3. Ni iki Imana yasezeranije abayizera? Zaburi 37:4,5; Matayo 21:21,22 “Buri sezerano ryose ryo mu ijambo ry’Imana ni iryacu. Mu masengesho yawe erekeza gusaba kwawe kuri Yehova kandi usabe amasezerano ye ufite kwizera. Ijambo rye riduhamiriza ko nuyisaba wizeye uzahabwa imigisha yose y’iby’umwuka. Komeza usabe, kandi uzahabwa ibirenze ibyo wasabye n’ibyo utekereza byose. Imenyereze kugira ibyiringiro bitagira kirogoya mu Mana. Ibikurushya byose bimwikoreze. Jya utegereza wihanganye ntazagutererana.” Mu buturo bwera bwo mu Ijuru p.71 b. Igihe dusabye Imana kudusohoreza icyifuzo cy’umutima wacu, ni iki kandi kitagomba kubura mu gusaba kwacu? Yakobo 4:13-15; Matayo 26:39 “Icyo dusabwa buri gihe ni tugomba gushyira ibyifuzo byacu Data wa twese wo mu ijuru wuzuye ubwenge bwose, kandi tukabikora dushyize ibyiringiro byacu byose muri we. Tuzi neza ko Imana itwumva iyo tuyisabye ibihuje n’ubushake bwayo. Ariko guhatiriza dutakamba nyamara tuticishije bugufi ibyo nta mumaro; amasengesho yacu agomba kuba afite afato, atari ugutegeka, ahubwo ari uguhendahenda.” Umurimo wo Gukiza p.230

2. Gutegereza kurenza uko byari byitezwe Kuwa Kabiri 6 Werurwe
a. sobanurauko Imana yashubije isengesho ry’Aburahamu igihe yari amaze gusohoza ibyo asabwa?Itangiriro 15:3,4 “Kubera ko Aburahamu atari afite umwana, yabanje gutekereza ko umugaragu we yiringiraga Eliyezeri, ariwe azatoranya kuba umwana we maze akamuraga ibye. Ariko Imana yamenyesheje Aburahamu ko umugaragu we atazaba umwana we kandi ko atazaragwa ibye, ahubwo ko azabona umwana we bwite.” Impano z’umwuka vol.3 pp.100,101 b. Nubwo Imana yahise isezeranira Aburahamu kumuha umwana, kuki itamumenyedheje itariki azavukitraho? Ibyakozwe n’Intumwa 1:6,7; Imigani 16:9; Zaburi 34:8 “Imana yashatse gusuzuma Aburahamu gushikama ko kwizera no kwiringira amasezerano yari yaramuhaye.”Ibid. p.101“Ntidukwiriye gutegereza ko umucyo wose w’izuba urasira isi. Ibicu n’umuyaga w’ishuheri bizatubudikiraho, kandi tugomba kuba twiteguye guhanga amaso yacu aho duheruka kubonera umucyo. Imirasire y’umucyo ishobora kuba ihishe ariko iba igikomeje kurikira inyuma y’ibicu. Ni umurimo wacu gutegereza, kuba maso, gusenga no kwizera. Dukwiriye guhanga amaso ku mucyo w’izuba kuruta uko tuyahanga ku bicu. Tuzabina agakiza k’Imana nituyiringira mu gihe cy’umwijima nk’uko tuyiringira no mu mucyo.” Our High Calling, p. 318. c. Igihe amasengesho yacu adashubijwe mu gihe twari twiteze, ni akaha kaga tugwamo? 1 Abakorinto 10:9,10; Abaheburayo 3:12-14; Mbese bitwerekeza he? Itangiriro 16:1-6 “Mu gihe amasengesho yacu adashubijwe, tuba dukwiriye kwishingikiriza ku masezerano, kuko igisubizo kiba kizaza mu gihe gikwiriye, kandi kotuzahabwa imigisha y’Imana dukeneye. Ariko kwibwira ko amasengesho yacu azasubizwa mu buryo buhuje n’inzira zacu zose, cyangwa ko ikintu twifuza cyose turagihabwa, uko ni ukwishuka. Imana irakiranuka ku buryo idashobora kwibeshya, kandi ni nziza kuburyo idashobora kugomwa abantu ibyiza mu gihe bagenda batunganye. Bityo rero ntimugatinye kuyiringira, nubwo mutahita muhabwa igisubizo cy’amasengesho musabye. Nimujye mwishingikiriza kuri aya masezerano ngo, ‘Musabe muzahabwa’ (Matayo 7:7).” Kugana Yesu p.96

3. Ingororano yo kwizera Kuwa gatatu 7 Werurwe
a. Ni ibihe bintu bibiri Imana ishaka ko twizera? Abaheburayo 11:6. Ni iki Aburahamu yeretswe mbere na mbere? Itangiriro 15:4-6 “Ntidukwiriye gutakambira Imana tuyigerageza ngo turebe niba izasohoza ijambo ryayo, ahubwo izabisohoza, si ukugira ngo turebe ko idukunda ahubwo iradukunda.” Uwifuzwa Ibihe byose p.126 b. Kuko Imana yari imaze kwanga ko Ishimayeli ariwe rubyaro rwasezeranywe, byafashe Aburahamu na Sara igihe kingana iki barindiriye ko basohorezwa amasezerano? Itangiriro 17:15-18; 18:9-12 “Igihe Aburahamu yari hafi kuzuza imyaka ijana, yongeye kwibutswa isezerano ry’umwana, kandi ahamirizwa ko urwo rubyaro ruzakomoka kuri Sara. Ariko Aburahamu ntiyasobanukiwe iby’iri sezerano. Ubwa mbere intekerezo ze zabanje kwerekera kuri Ishimaeli, yiringiye ko binyuze muri we imigambi y’agaciro y’Imana izasohorezwa muri we.” Abakurambere n’Abahanuzi p.146 c. Mbese buri sengesho yabaga asubijwe ryabaga rigendanye n’iki? Itangiriro 18:14; 21:1,2 Ni iki tugomba guhora twibuka kubirebana n’uko Imana ibara ighe nuko tukibara? Habakuki 2:3 “Buri sengesho risenganywe kwizera rizasubizwa. Igisubizo gishobora kuza uko utifuza, cyangwa mu gihe utatekerezaga; ariko kizaza mu nzira no mu gihe kikubereye cyiza. Amasengesho usenga mu gihe uri mu bwigunge, igihe ucitse intege, mu bigeregezo, Imana isubiza akenshi idashingiye ku byo witeze kugusubiza, ariko none iguha ibyakubera byiza.” Gospel Workers p. 258“Inshuro nyinshi Imana ntisubiza amasengesho dusenze inshuro imwe tuyitabaza, kuko iramutse ibikoze, twakwibwira ko dufite uburenganzira ku migisha yose igihe dushakiye ndetse no ku mpano iduha. Mu cyimbo cyo gushakashaka mu mitima yacu kugira ngo turebe niba hari ikibi twimitse kandi cyatubase, ahubwo tuyizaho turi abanenganenzi, ntitumenye ko tugengwa nayo kandi ko dukeneye gufashwa nayo.” The Review and Herald, March 27, 1913

4. Kwihangana kurakenewe Kuwa kane 8 Werurwe
a. Kuki inshuro nyinshi Imana itajya yemera gusubiza amasengesho ako kanya? Yakobo 1:2-4; Abaroma 8:24,25 “Twese iyo dusenga tuba twifuza kandi dutegereje ko amasengesho yacu asubizwa ako kanya, maze tugacika integer mu gihe igisubizo gitinze cyangwa se tugahindura inyifato yacu. Nyamara Imana ni nziza kandi ikiranukira gusubiza amasengesho yacu igihe cyose no mu buryo bwose twifuza. Izadukorera ibyiza byinshi kandi birenze ibyo twifuza byose. Kandi kubera ko twiringira ubwenge bwayo n’urukundo rwayo, ntidushobora gusaba ibihuje n’ubushake bwacu bwite, ahubwo dukwiriye gushaka uko twamenya imigambi yayo no gukora ibihwanye nayo. Ibyifuzo byacu n’inyungu zacu bigomba kuzimirira mu bushake bw’Imana. Ubu bunararibonye busuzuma kwizera kwacu ni inyungu kuri twe. Binyuze muri bwo bigaragara ko kwizera kwacu ari uk’ukuri kandi gutunganye, mu gihe kwishingikirije ku ijambo ry’Imana gusa, cyangwa se ko ingorane zacu arizo zituma kudashyika kandi guhindagurika. Kwizera gukomezwa no kugukoresha.” Umurimo wo Gukiza p.230,231 b. Ni ubuhe bwishingizi tugomba kugira mu masezerano y’Imana nubwo atasohozwa nk’uko twari tubyiteze? Abaheburayo 6:13-18; Yesaya 55:8-11; Zaburi 27:14 “Ni mukorere mu kwizera maze ingaruka muziharire Imana. Musenge mufite kwizera, kandi ubwiru bw’ubushake bwayo buzazana n’igisubizo. Hari igihe ibona ibintu byagushobeye. Ariko kora kandi wizere, mu mihati yawe ushyiremo kwizera, ibyiringiro n’ubutwari. Nyuma yo gukora iby’ushoboye byose, jya utegereza Uwiteka, uvuge uburyo ari uwo kwizerwa, kandi azasohoza ijambo rye. Jya utegereza ariko udafite kwiheba, ahubwo ujye utegereza ufite kwizera gushikamye n’ibyiringiro bitanyeganyega. Ibihamya vol.7 p.245“Nimutegereze Uwiteka, nongeye kubivuga nti, nimutegereze Uwiteka. Dushobora gusaba abana b’abantu ariko ntitugire icyo duhabwa. Mushobora gusaba Imana kandi yavuze ko muzahabwa. Mbere na mbere mubanze kumenya uwo muhanzeho amaso; mumenye uwo mwiringiye. Ntimukwiriye kwiringira umuntu cyangwa ngo mwishime amaboko yanyu Mujye mwirinda gukabya mu gihe mutakambira Ishobora byose yavuze iti, ‘Naho bitaba bityo, ahubwo yisunge imbaraga zanjye abone kuzura nanjye, ndetse niyuzure nanjye.’ (Yesaya 27:5). Bityo rero nimutegereze, mube maso, musenge kandi mukore, muhore muhanze amaso kuri Zuba ryo Gukiranuka.” Reflecting Christ, p. 119.

5.Kwihangana kw’abera Kuwa gatanu 9 Werurwe
a. Ni ibihe bimenyetso biranga ubwoko bw’Imana bwasigaye? Ibyahishuwe 14:12. Kuki urukundo, nk’uruziga rugose urwego rwa gikristo, rutashyizwemo? 2 petero 1:5-7; Yakobo 5:7,8 “Umugambi uhamye n’umuhati udatezuka, nibyo bizatuma tugera ku gutsinda guheruka. Uwihangana akageza imperuka niwe uzakizwa. Abashaka ubugingo buhoraho n’ingororano yo kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora.... Abinjira muri uru rugamba bose kugira ngo bahangane na Satani n’ingabo ze, bafite umurimo ukomeye imbere yabo. Bagomba kuba bakomeye nk’icyuma, kuburyo cyanyuzwa mu ruganda kigafata ishusho ikenewe. Bagomba kwihanganiraumuruho nk’abasirikare bo kwizerwa, bahagaze mu birindiro byabo, kandi bakaba abanyakuri igihe cyose.” Ibihamya vol.2 pp.101,102 b. Sobanura uburyo Imana ikoresha ibigeregezo byacu by’uyu munsi mu kudutegurira kugaruka kwa Kristo. Abaheburayo 10:35-39; Matayo 25:5; 24:13,42-44 “Mu mibereho y’iby’iyobokamana buri mutima wose ugomba gutsinda ubuheruka uzashyirwa imbere ingorane zose n’ibigeragezo byose; ariko ubumenyi bwo mu byanditswe byera buzamushoboza kuzirikana amasezerano y’Imana, ari nayo azakomeza umutima we kandi agashikamisha kwizera kwe mu mbaraga z’Ishobora byose....Ikigeragezo cyo kwizera ni icy’igiciro kuruta izahabu. Abantu bose bagomba kwiga bakamenya ko iryo ari isomo ryo muishuri rya Kristo ryigisha ikinyabupfura, ry’ingirakamaro cyane mu kweza no kubatunganya ribakuramo imyanda y’iby’isi.” God’s Amazing Grace, p. 81.

Ibibazo byo kuzirikana Kuwa gatandatu 10 Werurwe
1. Mbese Imana izaduha icy’umutima wacu wifuza cyose? 2. Ni gute twabyifatamo mu gihe buri sengesho ryacu ridasubijwe nk’uko twari tubyiteze? 3. Ni gute igihe gishobora guhindagura kwizera kwacu? 4. Muri iyi si yuzuyemo ikoranabuhanga, ni uwuhe muco tugomba kwimenyereza? 5. Ni gute abananirwa gushyira ibyiringiro byabo bidatezuka mu ijambo ry’Imana bagwa bidatinze?
 <<    >>