Back to top

Sabbath Bible Lessons

UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU

 <<    >> 
Ijambo ry’Ibanze. Ni irema ryo kubahwa bitangaje Ishoborabyose yaboneje bihebuje maze arishimangira hano ku isi mu myaka isāga 6000. Kandi ikamba rikomeye ry’irema rihebuje ry’Ishoborabyose; ni inyokomuntu yaremwe mu ishusho y’Imana! Uyu niwe mu byaremwe waremewe gutura kuri uyu mubumbe no gutegeka ibiwuriho. Hakurikijwe imbaraga z’ubwenge no gutekereza zahawe abantu, ubu bwoko bw’Abahomosapiye [Homo sapiens]’ nibo bari mu byaremwe baragijwe iri hirwe; nyamara ikiruta byose, ni we kiremwa cyonyine ku isi cyahawe amahirwe yo kubaho iteka ryose mu munezero ari imbere y’Umuremyi w’icyubahiro mu bihe bidashira. Kimwe nk’andi mahirwe yose n’inshingano iyo ariyo yose, ibi biza bifite ikigombero. Umuremyi w’ijuru n’isi w’umunyembabazi kandi ukiranuka, adushyira imbere ibyo byangombwa bisabwa mu buryo bwumvikana, maze akaturarikira kujya inama na We kugirango dushobore gusobanukirwa n’ubuntu bw’isezerano Rye. None rero mu mezi atatu akurikiyeho, abigishwa b’Ishuri ryo ku Isabato ku isi yose baziga insanganyamatsiko y’ingenzi, “Ukujyinama n’Umuremyi wacu”. Uyu ni umugabane wa mbere w’insanganyamatsiko izamara umwaka yitwa “Ubutunzi bw’Ukuri”, iduha ubwenge bw’ingirakamaro cyane ku kuri gutangaje kurimo iby’agaciro ntagereranywa, bwo kuduha ibyadutegurira iby’ibihe bidashira. Abantu bose baba barakijijwe bakwiriye kugira ukwizera nyakuri, kwimbitse mu Mana n’imibereho ya gikristo inesha kugirango bazihanganire ibigeragezo byo mu isaha iheruka amateka y’isi. “Iyobokamana ryagenewe ibyaremwe rizatanga ibihamya bisobanutse by’ukuri kwaryo, kuko ingaruka zaryo zizaba mu mutima no mu mico. Ubuntu bwa Kristo buzagaragarizwa mu myitwarire yabo ya buri munsi. Dushobora kubaza ntacyo twishisha abavuga ko bejejwe, duti ‘mbese imbuto z’Umwuka zigaragarira mu mibereho yanyu?’ Mbese mugaragaza ubugwaneza no kwicisha bugufi bya Kristo, kandi muhishura ingingo ihamya ko mwigira mu ishuri rya Kristo buri munsi, mugatunganyiriza imibereho yanyu gukurikiza icyitegererezo cy’imibereho Ye itikanyiza? “Igihamya cyiza kuruta ibindi ni uko buri wese muri twe ashobora kugira umushyikirano dufitanye n’Imana yo mu ijuru kugirango twitondere amategeko Yayo. Igihamya cyiza kuruta ibindi cyo kwizera muri Kristo ni ukutiyiringira ahubwo tukishingikiriza ku Mana. Igihamya rukumbi cy’ishingiro ry’uko turi muri Kristo ni ukugaragaza ishusho Ye. Uko dukomeza kugenza dutya, dutanga igihamya cy’uko twejejwe n’ukuri, kuko ukuri ari urugero rw’imibereho yacu ya buri munsi.” – Muzahabwa Imbaraga, p.121. “Hariho abantu benshi bafite amahoro n’ibyishimo bike nubwo baharanira kumvira amategeko y’Imana. Uyu mworera mu mibereho yabo ni ingaruka yo kunanirwa gushyira kwizera mu bikorwa. Bagenda nk’abagenda ku butaka bw’umunyu, mu butayu bw’umutarwe. Basaba bike aho bagasabye byinshi kubera ko amasezerano y’Imana atagira urubibi.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.563. Isengesho ryacu ni uko twese twashobora gukungahazwa n’Ibyigisho bya Bibiliya by’Ishuri ryo ku Isabato by’iki gihembwe, kandi kwizera kwacu kukarushaho kubonezwa no kujyinama n’Umenyabyose. Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato mu Nteko Nkuru Rusange
 <<    >>