Mpa Amavuta mu Itabaza Ryanjye Isomo ryo kuzirikanwa: “Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Zekariya 4:6.
Ibitabo byifashishijwe:
Ibitabo byifashishijwe
“Ukwezwa kwacu ni umurimo w’Imana Data, Mwana n’Umwuka Wera. Ni isohozwa ry’isezerano Imana yagiranye n’abifatanyije na Yo, kugirango bahagararane na Data, na Mwana n’Umwuka Wera mu bucuti bwera. Mbese wabyawe ubwa kabiri? Mbese wahindutse ikiremwa gishya muri Kristo Yesu? Nuko rero korana n’imbaraga eshatu zikomeye zo mu ijuru ziba zihirimbana ku bwawe. Mu kugenza gutyo, uzahishurira ab’isi amahame yo gukiranuka.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 19 Kamena 1901.
1. MBESE UMWUKA WERA NI NDE? Kuwa Mbere 22 Mutarama
a. Mbese Umwuka Wera yabayeho igihe kingana iki? Itangiriro 1:2; Zaburi 51:11; Abaheburayo 9:14.b. Sobanura kamere y’Umwuka w’Imana. Zaburi 139:7 – 12; 1Abakorinto 2:9 – 12; 2Petero 1:21.“Mu gihe cy’imibereho y’Abayuda, umurimo w’Umwuka w’Imana wagaragaraga mu buryo bukomeye, ariko atari mu buryo bwuzuye. Mu bihe byose amasengesho yatambwaga asabira ugusohozwa kw’isezerano ry’Imana ryo gutanga Umwuka Wayo, kandi nta na rimwe muri ayo masengesho yasabanwaga umuhati ryibagiranaga.” Imibereho yanjye ya None, p.36.“Icyaha kitarabaho, Adamu yashimishwaga no kugirana umushyikirano usesuye n’Umuremyi we. Ariko guhera igihe umuntu yitandukanyaga n’Imana bitewe no kuyicumuraho, ikiremwamuntu cyabuze ayo mahirwe y’agahebuzo. Nyamara binyuze mu nama y’ugucungurwa, habonetse uburyo buhesha abatuye iyi si gukomeza kugira umuyoboro ubahuza n’ijuru. Imana yagiye ivugana n’abantu binyuze muri Mwuka Wayo, kandi umucyo w’ijuru umurikira isi binyuze mu byahishuriwe abagaragu Bayo yatoranyije.” – Ubuntu bw’Imana Butangaje, p.190.
2. MBESE AFITE ISHUSHO IMURANGA? Kuwa Kabiri 23 Mutarama
a. Vuga zimwe mu ngeso ziranga imiterere y’Umwuka Wera.1) Mwuka aramenya. 1Abakorinto 2:9 – 12.2) Ashobora gukunda. Abaroma 15:30.3) Ashobora kubana. 2Abakorinto 13:14.4) Kubera ko ashobora kubana, agomba kuvuga. 1Timoteyo 4:1.5) Bityo rero ashobora kwigisha. 1Abakorinto 2:13.6) Ashobora kuba umuhamya. Abaroma 8:16.“Kristo yahaye abayoboke Be isezerano ntakuka yuko nyuma yo kuzamurwa Kwe [asubiye mu ijuru] azaboherereza Umwuka We. Yarababwiye ati: ‘Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese [Imana yawe] n’Umwana [Umutware n’Umukiza wawe] n’Umwuka Wera [woherejwe avuye mu ijuru kugirango ahagararire Kristo]: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi’ (Matayo 28:19,20). ” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 26 Ukwakira 1897.“Dukeneye gusobanukirwa yuko Umwuka Wera ari Imana rwose, kandi agendagenda aha turi.“Umwuka Wera ariho ni nk’umuntu ufatika, ‘kuko ubwe ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana’ (Abaroma 8:16). Iyo ubu buhamya butanzwe, buba bujyanirana n’ikibushyigikira. Mu bihe nk’ibyo rero, twizera kandi tumenya tudashidikanya ko turi abana b’Imana….“Umwuka Wera afite impagarike imuranga kuko bitameze bityo, ntiyashobora guhamiriza umwuka wacu no guhamanya nawo ko turi abana b’Imana. Umwuka Wera agomba na none kuba ari Imana kuko bitameze bityo ntiyashobora guhishura amabanga ari mu ntekerezo z’Imana. Ibyanditswe biravuga biti: ‘Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.’ (1Abakorinto 2:11).” – Ivugabutumwa, p.616,617.“Kubera ko Kristo yari afite akamero ka kimuntu, ntiyashoboraga kubera hose icyarimwe. Kubera iyo mpamvu, byari bibabereye byiza ko ajya kwa Se, maze akaboherereza Umwuka Wera wo kumusimbura hano ku isi. Umwuka Wera ntafite akamero ka kimuntu, bityo akora ku giti cye. [Kristo] yari kwigaragaza nkuko yagaragajwe ahantu hose n’Umwuka we Wera, nk’Uberahose icyarimwe.” – Manuscript Releases, vol 14, p.23.“Imana iriho mu butatu aho iganje mu ijuru; kandi abakiriye Kristo kubwo kwizera babatizwa mu izina ry’abo batatu aribo Data, Mwana n’Umwuka Wera. Kandi abo batatu mu bubasha bwabo bazakorana n’abantu bumvira mu muhati bagira wo kubaho ubuzima bushya muri Kristo.” – Ivugabutumwa, p.615.
3. MBESE AFITE ISHUSHO IMURANGA? (BIRAKOMEJE) Kuwa Gatatu 24 Mutarama
a. Mbese ni izihe ngeso zindi zigaragaza imiterere y’Umwuka Wera?1. Igihe dusenze ni We udusabira. Abaroma 8:26,27.2. Atanga impano zidasanzwe. 1Abakorinto 12:7 – 11.3. Kandi ararikira umunyabyaha kwihana. Ibyahishuwe 22:17.4. Ntabwo ararikira umunyabyaha kwihana gusa, ahubwo anamushyiraho ikimenyetso cyangwa se akamubeshaho mu kwizera. Abefeso 1:13.5. Kuko adushyiraho ikimenyetso akanatubeshaho, mbese ni uwuhe muburo duhabwa? Abefeso 4:30.6. Kubera ko afite ishusho imuranga, Yesu yavuze ‘Ikimuranga’ ko ‘Kinaranga’ Umwuka Wera inshuro 24. Urugero rumwe ruri muri Yohana 14:16,17.“Kristo, Umuhuza wacu, n’Umwuka Wera baracyakomeje kuvuganira umuntu, ariko Umwuka ntatwingingira nka Kristo, werekana amaraso Ye, yasheshe kuva isi yaremwa; Umwuka akabakaba imitima yacu, adushishikariza gusenga no kwihana, guhimbaza no gushima Imana. Ishimwe riboneka ku minwa yacu rituruka ku mikorere y’Umwuka ukorera mu muntu ugatuma atekereza ibyera kandi agakangura indirimbo zo mu mutima.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1077,1078.“Umunezero urimo ibintu byoroheje n’ibikomeye… Niba dukwiriye kuba nka Kristo maze tukakira imico Ye iboneye, tugomba guhugura imitima yacu mu bintu biciriritse ikagira ukwezwa kugenda kwiyongera buri munsi. Nta gihe dufite cyo gupfa ubusa. Washyizweho ikimenyetso kugirango uhabwe ukabakaba umutima wawe akakurinda ikibi, ntabwo umuhunga kubw’imigirire mibi, ahubwo ushyira ikimenyetso neza ahabugenewe ndetse ukagishimangira, ukagishyira hasi kugeza ubwo icyo wahaweho kukurinda cyakira ubutungane. Uko niko Uwiteka agenzereza imitima yacu… Si none cyangwa ejo ahubwo igihe cyose Umwuka Wera ahora aduha ubugingo bushya busa nk’ubwa Kristo.” – In Heavenly Places, p.66.“Umwuka Wera aboneza amasengesho yose nyakuri. Nize kumenya ko mu byo nsaba byose, Umwuka ni we ubinsabira ndetse asabira n’abera bose; nyamara gusaba Kwe kuba gushingiye ku bushake bw’Imana, ntajya abusanya n’ibyo ishaka. ‘Kandi na none Umwuka yadufashije mu bumuga bwacu’, ndetse Umwuka, wari Imana, amenya ibiri mu mutima w’Imana, bityo rero muri buri sengesho twisengera, iryo dusabira abarwayi, cyangwa ibyo abandi bakeneye, risubizwa hitawe ku bushake bw’Imana.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 03 Ukwakira 1892.
4. MBESE NI UWUHE MURIMO WE? Kuwa Kane 25 Mutarama
a. Ubwo Yesu yagiye iburyo bw’intebe y’Imana kugirango adusabire, none se ni iki kigaragaza ko Umwuka Wera ari We uhagaze mu cyimbo cy’Umukiza? Yohana 15:26; 16:13,14.b. Mbese ni iki Umwuka Wera aha imitima yacu yigunze mu gihe Incuti yacu dukunda idahari? Yohana 16:7.c. Ni gute Atuyobora ku kwihana? Yohana 16:8; Zekariya 4:6.“Umwuka yagombaga gutangwa mu buryo buhoraho, kuko bitabaye bityo igitambo cya Kristo cyari kuba nta mumaro gifite. Imbaraga ya Satani yari imaze imyaka amagana yiyungikanya, kandi abantu benshi bari barabaswe n’iyo mbaraga ku buryo butangaje. Kurwanya icyaha no kugitsinda byari gushoboka gusa binyuze mu mbaraga z’Uwa Gatatu mu Butatu Bwera, ari na we wagombaga kuza mu mbaraga ze zuzuye z’ubumana. Umwuka ni we utuma ibyakozwe n’Umucungunzi w’isi bigira ireme. Umwuka ni we utuma umutima ushobora kubonezwa. Binyuze muri Mwuka, uwizera ashobora guhinduka usangiye n’Imana kamere yayo. Kristo yatanze Umwuka We nk’imbaraga y’ijuru ituma dushobora gutsinda irari rya kamere ndetse n’ingeso twarazwe zituganisha ku kibi, kandi Kristo akoresha Umwuka We kugira ngo ahe itorero imico Ye.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.671.“Ishusho ya Kristo iharatuwe mu mutima izagaragarira mu mico, no mu mikorere y’ubugingo buri munsi, kuko duhagarariye Umukiza wacu bwite. Umwuka Wera yasezeraniwe abantu bose bazamusaba. Igihe murondora mu Byanditswe, Umwuka Wera aba ari iruhande rwanyu, yihinduranyije nka Yesu Kristo.” – The General Conference Daily Bulletin, February 15, 1895.“Kwigisha ijambo ry’Imana ntacyo byazageraho hatabayeho ubufasha bw’Umwuka Wera. Umwuka Wera ni we mwigisha w’ingenzi w’ukuri kw’ijuru. Iyo ukuri kugiye mu mutima guherekejwe n’Umwuka Wera, ni cyo gihe cyonyine gushobora gukangura intekerezo kandi kugahindura imibereho y’umuntu. Umugabura ashobora kuba abashije kugaragaza neza urwandiko rw’Ijambo ry’Imana, ashobora kuba asobanukiwe n’amategeko yaryo yose n’amasezerano yaryo yose; ariko ukubiba kwe imbuto z’ubutumwa bwiza ntibyatanga umusaruro keretse zikujijwe n’ikime kiva mu ijuru. N’aho umuntu yaba afite amashuri menshi cyangwa afite ibyo arusha abandi, ibyo ntibishobora na gato kumugira umuyoboro w’umucyo igihe adafatanyije n’Umwuka w’Imana.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.284.
5. ISANO UMWUKA WERA AFITANYE N’ITORERO Kuwa Gatanu 26 Mutarama
a. Ni gute umuntu amenya ukuri mu buryo bwuzuye? Yohana 16:13.b. Niba uyu ariwo murimo w’Umwuka Wera, mbese ni akahe kamaro Ke mu kudufasha kubona itorero ry’ukuri? 1Timoteyo 3:15.c. Niba ari ingirakamaro kugira Umwuka Wera mu mibereho yacu, mbese ni iki tugomba gukora kugirango tugire imbaraga yuzuye y’Umwuka Wera? Luka 11:9 – 13.“Umwami w’imbaraga z’ikibi ashobora gutsindwa gusa n’imbaraga y’Imana mu wa gatatu mu bagize Ubumana ariwe Umwuka Wera.” – Ivugabutumwa, p.617.“Uko abagize itorero bamara igihe banyuzwe n’utuntu duto, baba batabonerejwe kwakira iby’Imana bikomeye. Ariko se ni ukubera iki tutagira inzara n’inyota byo kwakira impano y’Umwuka Wera, kuko ariho umutima ushobora kurindirwa mu butungane? Uwiteka yateganyije ko imbaraga y’Imana izakorana n’umuhati w’umuntu. Ni ngombwa ko umukristo asobanukirwa ubusobanuro bw’isezerano ry’Umwuka Wera uzabanziriza ukugaruka k’Umwami wacu Yesu. Muganire ibye, musenge mumusaba, mubwirize ibimwerekeyeho; kuko Uwiteka yifuza cyane gutanga Umwuka Wera kuruta uko umubyeyi aba yifuza guha impano nziza abana be.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 15 Ugushyingo, 1892.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 27 Mutarama
1. Ni gute tumenya ko Umwuka Wera yakoraga mu gihe cy’isezerano rya kera?2. Mbese ni ibihe bihamya imiterere y’Umwuka Wera?3. Mbese ni irihe tandukaniro riri hagati y’umurimo Kristo akora adusabira n’uwo Umwuka Wera akora adusabira?4. Ni akahe kamaro gakomeye cyane kuruta indi yose k’Umwuka Wera mu nama y’agakiza?5. Ni uruhe ruhare rw’Umwuka Wera mu gufasha abantu gusobanukirwa itorero ry’ukuri?