Back to top

Sabbath Bible Lessons

UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU

 <<    >> 
Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Urusengero rw’i Patankoti muri Iniyo y’Ubuhinde bw’Amajyaruguru Ku Isabato, 04 Werurwe, 2023 Patankoti ni umujyi wo muri leta ya Punjabu mu Buhinde. Mu Burengerazuba ihana imbibi na Pakisitani, kandi ni ihuriro ry’abagenzi bo mu ntara za Punjabu, Himashali Puradeshi, Jamu na Kashimiri. Ubutumwa bw’ivugurura bwageze hano mu mwaka wa 2015, kandi abizera bacu bariyongera mu myaka yose. Binyuze mu gukwirakwiza ibyigisho bya Bibiliya by’ishuri ryo ku isabato, abantu benshi b’igiciro cyinshi bafite umwete wo gushaka ukuri kw’iki gihe. Mu mwaka wa 2011, umujyi wa Patankoti wari ufite abaturage 159,909; muri bo abazi gusoma no kwandika ni purusa 88.71. Uyu mujyi ukikijwe n’igice cya Shivaliki (agace k’udusozi duto tw’Abahimalaya) n’umugezi wa Shaki. Ahantu hazwi cyane hegereye Patankoti ni Shahupuru hakaba hafite inzu ikurura abakererarugendo ndetse n’icyambu cya Ranjiti Sagari, kikaba aricyo gifite ubujyakuzimu bunini cyane muri Aziya. Inganda zikikije ako gace harimo nk’izikora ibyerekeranye n’amata, ingano, umuceri, imyenda, imashini zidoda imyenda, ibikoresho bya siporo, isukari, ibinyampeke, amafumbire, amagare, ibikoresho bya siyansi, ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho by’imashini, n’amavuta ava mu giti cy’umosonobari. Amadini ari muri Patankoti: Abahindu (88.89%); Abasiki (8.01%); n’Ubukristo (1.73%), hagakurikiraho Ubuyisilamu n’andi madini. Kubwo kuba uyu mujyi uherereye mu dusozi duto twa Kangara na Daluhuziya, kandi umugezi wa Shaki ukaba utemba iruhande rwawo, uyu mujyi uhora ukoreshwa nk’ahantu ho kuruhukira mbere yo guterera imisozi ya Jamu na Kashimiri, Daluhuziya, Camba, Kangara, Daramashala, Mukelewodiganji, Jawulaji, Cintupurini, n’ahandi ho muri Himalaya. Abanyeshuri benshi mu byaro byo muri ibi bihugu by’ibituranyi baza kwiga i Patankoti. Patankoti ihura n’utundi duce two mu Buhindi kubw’umuhanda w’igare ry’umwotsi ndetse n’umuhanda usanzwe kandi ibasha gukorana n’ibigo byigenga n’ibya leta bitwara abantu bityo abaho bakaba bashobora kugera mu mijyi ya Punjabu, Himashali Puradeshi, Delihi, Hariyana, Jamu, na Kashimiri. Ahantu h’ingirakamaro ni Dalihi, Manali Candigariha, Jamu, Daramushala, Dalihuziya na Amuritisari. Bityo rero, nka Kaperinawumu mu gihe cya Yesu, Patankoti ni ihuriro ry’imihanda y’abagenzi, none mbega ukuntu hakeneye cyane ivugabutumwa! Nta mafaranga yacu bwite dufite yo kugura ikibanza maze ngo tuhubake urusengero, none rero dukeneye ubufasha bwa bene data na bashiki bacu ku isi yose, kugirango mwohereze amaturo mutanganye ubuntu yo kubakira Uwiteka urusengero i Patankoti, mu Buhinde. “Imana ikunda utanga anezerewe” (2Abakorinto 9:7), none kubw’ibi byiringiro turasaba Umwami wacu Yesu guha umugisha buri wese. Bene so na bashiki banyu bo mu itorero rya Patankoti
 <<    >>