Amategeko ahoraho y’Imana Isomo ryo kuzirikanwa: “Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya.” 1Yohana 5:3.
Ibitabo byifashishijwe:
Ibitabo byifashishijwe
“[Kristo] yadutegetse gukundana nkuko yadukunze. Idini riri mu gukunda Imana, rinatuyobora ku gukundana [ubwacu]. Ryuzuye gushima, kwicisha bugufi no kwihangana. Ni ukwitanga, kwihangana, kugira imbabazi no kubabarira. Ryeza impagarike y’ubugingo uko yakabaye kandi ritera impinduka ku bandi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.223.
1. UMUREMYI UDAHINDUKA Kuwa Mbere 05 Gashyantare
a. Mbese ni iki dukwiriye kumenya cyerekeranye n’isano Kristo yari afitanye n’amategeko y’Imana mu gihe yabaga hano kuri iyi si ari Umwana w’umuntu? Matayo 5:17,18.b. Ni mu buhe buryo abayobozi b’Abayuda bapfaga kuziririza amategeko by’umuhango ugaragarira amaso gusa? Matayo 23:23; Abafilipi 3:4.“[Abayobozi b’Abayuda] bari bafite umurava wo kugaragaza ukwera, nyamara bahakana ukwera k’umutima. Nubwo bakomezaga amategeko mu buryo bw’inyuguti, bahoraga banyuranya na yo mu buryo bw’umwuka. Icyo bari bakeneye gikomeye ni uguhinduka Kristo yasobanuriraga Nikodemo, kuvuka bundi bushya, kwezwaho ibyaha, no kugira imibereho mishya mu by’ubumenyi no kwera.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.174.c. Mbese ni iki dushobora kwigira ku kigeragezo cya Yesu cyerekanye ko atigeze yica amategeko? Matayo 26:59,60.“Yaba Umukiza cyangwa abayoboke Be nta wigeze yica itegeko ry’Isabato. Kristo ni we cyitegererezo kizima amategeko yagaragariragamo. Nta kurenga ku mahame yayo yera kwigeze kuboneka mu mibereho Ye. Mu gihe yitegerezaga ishyanga ry’abahamya bashakaga urwaho rwo kumucira urubanza, yashoboraga kuba yavuga ntihagire umuvuguruza ati, ‘Ni nde muri mwe unshinja icyaha?’ Yohana 8:46.” – Ibid, p.287.
2. AMATEGEKO MU MUTIMA WA YESU Kuwa Kabiri 06 Gashyantare
a. Mbese Yesu yateguriwe iki igihe yazaga ku isi? Abaheburayo 10:5 – 10.“Ntibyabayeho kubw’amahirwe, ahubwo byari byaragambiriwe ko Umucunguzi w’isi yagombaga kwiyambura ikamba Rye, agakuramo ikanzu Ye ya cyami, maze akaza kuri iyi si yacu ari umuntu. Ubumana Bwe yabwambitse ubumuntu, kugirango ashobore guhagararira umuryango wa mwenemuntu, ubumuntu Bwe bwivanze n’ubw’inyokomuntu yacumuye kubera ukutumvira kwa Adamu.” – The Southern Work, p.85.b. Igihe dusoma umurongo nk’uwo mu isezerano rya kera ku byerekeye Kristo, mbese ni iki cyahanuwe ko kigomba kuba mu mutima We? Zaburi 40:6 – 8.“Gucumura amategeko byatumye habaho icyaha, imibabaro n’urupfu. Satani yavuze ko aba yarahamirije amasi Imana yaremye, n’abo mu ijuru ko gukomeza amategeko y’Imana bidashoboka. Igihe Adamu yatsindwaga n’ikigeragezo cy’umwanzi, akagwa akava mu mibereho ye ihanitse kandi yera, Satani n’abamarayika be byarabanejeje cyane. Ariko ijwi ryumvikanye rivuye ku ntebe y’Imana ya cyami rivuga amagambo y’ubwiru. [Zaburi 40:6 – 8] Igihe umuntu yacumuraga, Kristo yatangaje ko umugambi We ari uwo kubera umuntu Umwishingizi n’Incungu.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 03 Nzeri 1901.c. Igihe twakiriye Kristo mu mitima yacu, mbese ni iki tuba twakiriye kitajya gitandukana na We? Zaburi 119:70,72,77,174.“Umutwaro uduhambira ku murimo ni amategeko y’Imana. Itegeko rikomeye ry’urukundo ryerekaniwe muri Edeni, ryatangarijwe kuri Sinayi kandi ryanditswe mu mutima mu buryo bw’isezerano rishya, ni ryo rihambira umuntu w’umukozi ku bushake bw’Imana. Turamutse turekewe mu gukurikiza ibyo turarikira, ngo twigire aho ibyifuzo byacu bitwerekeza, twagwa mu gico cy’abayoboke ba Satani kandi tukagira ingeso ze. Ni cyo gituma Imana itugotesha ubushake Bwayo, bwagutse, bwuje ubupfura, kandi buzahura umuntu bukamukuza. Imana yifuza ko dukora inshingano z’umurimo twihanganye kandi dufite ubwenge. Kristo ubwe yikoreye umutwaro wo gukorera abandi igihe yari umuntu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.329.“Gukiranuka ni ubutungane, ni ugusa n’Imana, kandi “Imana ni urukundo.” (1Yohana 4:16). Gukiranuka ni ugukora ibihuje n’amategeko y’Imana, kuko “ibyo wategetse ari byo gukiranuka.” (Zaburi 119:172), kandi “urukundo ni rwo rusohoza amategeko.” (Abaroma 13:10). Gukiranuka ni urukundo, kandi urukundo ni umucyo n’ubugingo by’Imana. Gukiranuka kw’Imana kwashyizwe muri Kristo. Twakira uko gukiranuka igihe twakiriye Kristo.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.18.
3. HAKURIKIJWE AMATEGEKO N’ABAHANUZI Kuwa Gatatu 07 Gashyantare
a. Igihe Yesu yasobanuriraga abigishwa ko imibereho Ye yari igihamya kizima cyerekana ko yari Mesiya, mbese ni ayahe magambo yakoresheje? Luka 24:27,44.“Umugambi We wari uwo kumurikira ubwenge bwabo no gukomeza kwizera kwabo kugashingira ku “ijambo ry’ukuri ry’ubuhanuzi.” Yashakaga ko ukuri gushinga imizi mu ntekerezo zabo bidatewe gusa n’uko gushyigikiwe n’ubuhamya Bwe ku giti cye, ahubwo bitewe n’igihamya kidashidikanywaho cyerekanwa n’ibimenyetso n’ibyashushanywaga mu mategeko ndetse n’ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. Byari ngombwa ko abayoboke ba Yesu bagira ukwizera kuzuye ubwenge, atari ibyo kubagirira akamaro ku ruhande rwabo gusa, ahubwo ari ukugira ngo babashe kumenyesha abatuye isi Kristo. Kandi intambwe ya mbere muri uko gutanga ubwo bwenge, Yesu yerekeje intekerezo z’abigishwa kuri “Mose n’abahanuzi bose.” Uko niko Umukiza wazutse yabahamirije ashimangira agaciro n’akamaro k’Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera.” – Intambara Ikomeye, p.349.b. Mbese abigishwa ubwo babwirizaga ubutumwa bwiza, ni gute bahamije ko Yesu ari We wari warasezeranywe? Ibyakozwe n’Intumwa 28:23.“Umwuka w’Imana yaherekeje amagambo yavuzwe maze abantu bumva bakozwe ku mutima. Amagambo y’intumwa [Pawulo] yerekezaga ku buhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera kandi akanavuga ko ibyo byasohoreye muri Yesu w’i Nazareti, yatumye abantu batsindwa mu mitima bifuza ukuza kwa Mesiya wasezeranyijwe. Amagambo ya Pawulo atera ibyiringiro avuga ko “inkuru nziza” y’agakiza ari iy’Abayuda n’abanyamahanga yatumye abatarabarwaga mu rubyaro rwa Aburahamu ku mibiri bagira ibyiringiro n’ibyishimo.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.172,173.“Mu kubwiriza Abatesalonike, Pawulo yifashishije ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bwerekeye Mesiya. Mu murimo wa Kristo, yari yarafunguye intekerezo z’abigishwa Be ku bijyanye n’ubu buhanuzi: “Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri We” (Luka 24:27). Mu kubwiriza ibya Kristo, Petero yakuraga ibihamya mu Isezerano rya Kera. Sitefano na we ni uko yari yarabigenje, kandi na Pawulo mu murimo we w’ivugabutumwa yifashishaga ibyanditswe byari byarahanuye ivuka, imibabaro, urupfu, umuzuko no gusubira mu ijuru bya Kristo. Akoresheje ubuhamya bwa Mose n’abahanuzi yerekanye neza ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya; kandi ko ijwi rya Kristo ari ryo ryavugiraga mu bakurambere n’abahanuzi kuva mu gihe cy’ Adamu.” – Ibid, p.221,222.
4. AMATEGEKO NO KWIZERA Kuwa Kane 08 Gashyantare
a. Mbese gushyira ukwizera kwacu muri Yesu nk’Umukiza wacu bwite bidutandukanya n’amategeko? Niba ari yego ni kuki cyangwa se niba ari oya, ni ukubera iki? Abaroma 3:31.b. Mbese ni uwuhe mugisha wavuzwe ku bakomeza amategeko? Ibyahishuwe 22:14.“Umuvumo wagwiriye Adamu na Eva kubwo gucumura amategeko y’Imana, kandi bambuwe uburenganzira bwose bari bafite ku giti cy’ubugingo. Kristo yapfuye kugirango akize umuntu, ndetse no kugirango asigasire icyubahiro cy’amategeko y’Imana. Aravuga ati: ‘Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo’ (Ibyahishuwe 22:14). Hano Umwana w’Imana aragaragaza ko gusohoza amategeko y’Imana aricyo gisabwa kugirango umuntu agire uburenganzira ku giti cy’ubugingo. Kristo yapfuye kugirango umuntu abe ukwiriye umugisha w’ijuru no kongera kugira uburenganzira ku giti cy’ubugingo; binyuze mu maraso Ye no kumvira amategeko y’Imana.” – Impano z’Umwuka, vol 3, p.88.“Ubwo twagendaga twerekeje ku nyanja y’ibirahuri tugana kw’irembo ry’umudugudu abamarayika bari badukikije. Yesu arambura ukuboko Kwe gukomeye k’ubwiza, afata irembo ry’imaragarita, ararisunika rikingukira ku mapata yaryo arabagirana, maze aratubwira ati ‘Mwameshe ibishura byanyu mu maraso yanjye, muhagararira ukuri kwanjye mutanyeganyega, nimwinjire.’ Twese turinjira maze twiyumvamo uburenganzira bwo kuba mu mudugudu.” – Inyandiko za Kera, p.17.c. Ni gute ibi byerekana yuko Imana idahinduka? Abaheburayo 13:8.“Yesu azadukorera ibikomeye, niba tuzasohoza inshingano yacu mu budahemuka. Ubushake bwacu bukwiriye kuba buhuje n’ubw’Imana. Dukwiriye kubahisha Uwiteka kubwo kumvira amategeko Ye yose, ndetse no mu byo twita utuntu duto. Ukuri, kimwe nk’Umuhanzi wako wo mu ijuru, ibyo gusaba ntibihinduka, iby’uyu munsi bihwanye n’iby’ejo hashize n’iby’iteka ryose. Ntigushyira hamwe n’imigenzo y’abantu, ntiguhamanya n’ibitekerezo byabo. Ukuri kwahoraga gushyira itandukaniro hagati y’ubwoko bw’Imana n’ab’isi. Ariko niba umwanya wacu mu myaka ya kera, twarerekanye Imana nk’abantu badasanzwe, none ni gute Itubona mu mwanya wacu muri iki gihe? Mbese twarungutse mu by’umwuka uhereye igihe twavaga mu kwiyoroshya kwacu kwa mbere?” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 25 Gicurasi 1882.
5. YANDITSWE MU MUTIMA Kuwa Gatanu 09 Gashyantare
a. Ni gute byashoboka kugira amategeko y’Imana mu bugingo bwacu mu buryo buhwanye n’uko Yesu yari ayafite? Abaheburayo 10:16; 8:10.“Imana yaduhaye amategeko yayo yera kubera ko ikunda inyokomuntu. Kugira ngo iturinde ingaruka zo gucumura, iduhishurira amahame yo gukiranuka. Amategeko ni ukujya ahabona kw’ibyo Imana itekereza; iyo tuyakiririye muri Kristo, ahinduka ibitekerezo byacu. Aratuzamura tugasumba imbaraga z’ibyifuzo n’ingeso bya kamere, tugasumba ibigeragezo bituganisha ku gukora icyaha.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.308.b. Mbese ni iki Imana itwereka mbere yuko dushobora gutangira uru rugendo rujya mu ijuru? 1Yohana 4:19,8.“Isi icura umwijima bitewe no kutagira ishusho y’Imana. Kugira ngo uwo mwijima weyurwe, kugira ngo isi igarukire Imana, imbaraga za Satani ziyobya zagombaga gusenywa. Ibi ntibyashoboraga gukoreshwa agahato. Igikorwa cy’agahato kinyuranye n’amahame y’ubutegetsi bw’Imana; Imana yifuza umurimo w’urukundo; kandi urukundo ntirubasha guhatirwa; ntirubasha kubonwa hakoreresheje agahato cyangwa imbaraga. Urukundo gusa nirwo rubyutsa urukundo. Kumemya Imana ni ukuyikunda; imico yayo igomba kugaragara ko ihabanye n’iya Satani. Hari Umwe gusa mw’ijuru no mw’isi washoboraga gukora uyu murimo. Uwo wenyine wari usobanukiwe n’ubujyejuru n’ubujyakuzimu bw’urukundo rw’Imana ni We wagombaga kurumenyekanisha.” – Ibid, p.22.c. Mbese ni iki gishoboka gusa kugirango urukundo rw’Imana rube mu mitima yacu? Yohana 14:15 – 17.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 10 Gashyantare
1. Ni gute Yesu yagumanye imico y’Imana ubwo yari abayeho ari umuntu?2. Ni gute imico isa nk’iya Kristo igaragarira mu bizera nyakuri?3. Kugirango twizere by’ukuri yuko Yesu ariwe Mesiya, mbese ni ubuhe buhanuzi dukwiriye kuba dusobanukiwe?4. Ni gute bishoboka ko abantu b’abanyabyaha bashobora kugira uburenganzira ku giti cy’ubugingo bari barambuwe n’icyaha?5. Mbese ni iyihe nzira rukumbi dushobora kugiriramo ukumvira nyakuri?