Back to top

Sabbath Bible Lessons

UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU

 <<    >> 
Ku isabato, 04 Gashyantare, 2023 Icyigisho 5
Ubutumwa Bwiza mu Isezerano rya Kera Isomo ryo kuzirikanwa: “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo biduheshe ibyiringiro.” Abaroma 15:4.
Ibitabo byifashishijwe:   Ibitabo byifashishijwe 
“Yesu yaje muri iyi si kugirango akize ubwoko Bwe ibyaha byabo. Ntazadukiriza mu byaha byacu, kuko adakorera icyaha. Dukwiriye kwitaba irarika ry’ijuru twegera Kristo, kandi tukihana ibyaha byacu, maze tukifatanya na Kristo nkuko ishami rifashe ku muzabibu.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 15 Gashyantare 1892.

1. IBYO TWIGIRA KU MATEKA Kuwa Mbere 29 Mutarama
a. Mbese ni iyihe mpamvu nyamukuru ituma dukeneye kwiga amateka, cyane cyane amateka yera? Umubwiriza 3:15. “Uko ibihe bigenda bisimburana, muri buri vugurura rikomeye cyangwa impinduramatwara mu by’idini, umurimo w’Imana ku isi ugaragaramo ingingo zisa bitangaje. Amahame y’uburyo Imana ikorana n’abantu ahora ari amwe. Amavugurura y’ingenzi yo muri iki gihe afite ayo asa nayo rwose yo mu gihe cyashize, kandi ibyabaye ku itorero mu bihe bya kera bifite ibyigisho by’agaciro kenshi muri iki gihe cyacu.” – Intambara Ikomeye, p.343. b. Niba kwiga amateka biduhesha kwiringira ubutumwa bwiza (Abaroma 15:4), mbese ibi byiringiro biha iki umuntu urembejwe n’indwara y’icyaha? Abaroma 1:16; Luka 19:10. “Buri mugabane wose wa Bibiliya wahumetswe n’Imana kandi tuwungukiramo. Isezerano rya kera ntirirushwa agaciro n’Irishya, [yombi] akwiriye kwakirwa yitondewe. Uko twiga isezerano rya kera tuzabonamo imigezi ibeshaho aho umusomyi utagize icyo yitayeho abona ari ikidaturwa gusa.” – Uburezi, p.191.

2. UGUTUNGANA KW’IREMA Kuwa Kabiri 30 Mutarama
a. Mbese ni iyihe mico umugabo wa mbere n’umugore wa mbere bari bafite igihe bavaga mu biganza by’Umuremyi wabo batunganye? Itangiriro 1:31; Umubwiriza 7:29. “Umuntu yagombaga kugaragaza ishusho y’Imana, ari inyuma mu bigaragara ndetse no mu mico. Kristo gusa ni we shusho ya kamere ya “Data wa twese” Abaheburayo 1:3; ariko umuntu we yaremwe asa n’Imana. Kamere ye yari ihuje n’ibyo Imana ishaka. Ubwenge bwe bwari bufite ubushobozi bwo gusobanukirwa n’ibintu by’ubumana. Umuntu yari afite urukundo rutunganye; kandi yategekaga irari ry’umubiri we. Yari uwera kandi akanezezwa no gusa n’Imana ndetse akagendera mu bushake bwayo.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.45. b. Mbese ni iki gisabwa kugirango inyokomuntu igumane iyi mibereho itunganye kandi buyibeho iteka ryose? Itangiriro 2:16,17. “Kristo ntagabanya uburemere bw’ibyo amategeko asaba. Mu mvugo idakebakeba Kristo yerekana nk’aho aricyo gisabwa kugirango umuntu abone ubugingo buhoraho, ari nacyo Adamu yasabwaga mbere yo gucumura kwe. Uwiteka ntiyifuza ko muri iki gihe umuntu ayaha agaciro gake nkuko atabyifurizaga umuntu muri paradizo, ahubwo yiteze ku bantu ukumvira kuboneye no gukiranuka kutariho umugayo. Uko Imana yashakaga ko umuntu wo muri Edeni yumvira muri byose, agakiranuka, agakurikiza amategeko meza y’Imana, atunganye kandi y’ubutabera, ni ko ishaka yuko n’umuntu wo muri iki gihe cy’isezerano ry’ubuntu agenza.” – Imigani ya Kristo, p.391. c. Uhereye igihe umuntu yacumuraga (Itangiriro 3), mbese ni izihe ngaruka zabayeho, atari ku babyeyi bacu ba mbere gusa ahubwo no ku nyokomuntu yose uko yakabaye? Abaroma 5:12; 6:23. “Iyo umuntu yumviye amategeko y’Imana, aramukingira maze akamurinda umubi. Umuntu ushenye icyo gihome cy’Imana aba arimbuye imbaraga yacyo yo kumurinda, kuko aba yugururiye umwanzi inzira kugira ngo ashobore kwinjira maze yangize kandi arimbure.“Kubwo guhangara gusuzugura ubushake bw’Imana ku kintu kimwe gusa, ababyeyi bacu ba mbere bugururiye umwuzure w’umuvumo amarembo maze winjira mu isi. Kandi umuntu wese ukurikiza icyitegererezo cyabo azasarura ingaruka zisa zityo. Urukundo rw’Imana nirwo shingiro ry’amategeko yayo yose, kandi umuntu wese uteshuka inzira y’amategeko, aba yishakira umubabaro no kurimbuka.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.52.

3. ICYAHA CYARASOBANUWE Kuwa Gatatu 31 Mutarama
a. Ni gute tumenya yuko igicumuro cya Adamu cyari ukwica amategeko y’Imana? Abaroma 7:7; bigereranye no Kuva 20:17; 1Yohana 3:4. “Benshi bigisha ko umuntu adahambiriwe ku mategeko y’Imana, bavuga ko bidashoboka ko umuntu akurikiza ibyo asaba. Ariko se iyo biza kuba iby’ukuri, mbese ni kuki Adamu yahawe igihano cyo gucumura? Icyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere cyazaniye abatuye isi ishavu n’agahinda, kandi iyo hatabaho kugira neza n’imbabazi by’Imana, icyaha cyajyaga kuroha abantu mu bwihebe. Ntihakagire abishuka. “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu. “Abaroma 6:23. Ntabwo amategeko y’Imana azicwa ngo areke guhana nk’uko ataretse gucira urubanza se w’inyokomuntu.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.61.“Hatariho amategeko, abantu ntibamenya neza ubutungane no kwera by’Imana cyangwa ngo bamenye ibicumuro byabo n’uburyo badatunganye. Ntabwo bakwemezwa ibyaha byabo mu buryo nyakuri kandi ngo bumve ko bakeneye kwihana. Kuba batabona ko bazimiye kubwo kwica amategeko y’Imana, ntibanumva ko bakeneye amaraso ya Kristo ahongerera ibyaha. Bakira ibyiringiro by’agakiza ariko batarahindutse byimbitse mu mitima, habe no guhinduka k’ubugingo. Uku ni ko guhinduka kw’amajyejuru kwiganza cyane, kandi imbaga y’abantu benshi binjira mu itorero nyamara batarigeze bifatanya na Kristo.” – Intambara Ikomeye, p.468. b. Igihe dusoma iyo mirongo, mbese ni gute Bibiliya yerekana ko mu by’ukuri Yesu yaje kudukiza ugucumura amategeko? Matayo 1:21. “Yesu yapfiriye gukiza abantu Be ibyaha byabo, kandi gucungurwa muri Kristo bisobanuye kureka gucumura amategeko y’Imana no kubaturwa ku cyaha cyose; nta mutima wanga amategeko y’Imana ujya ushyira hamwe na Kristo wababarijwe i Kaluvari, kugirango ashyigikire kandi yerereze amategeko imbere y’isi n’ijuru.” – Kwizera n’Imirimo, p.95.“Yesu niwe nshuti ihebuje dufite, waje gukiza ubwoko Bwe ugucumura amategeko. Mbese icyaha ni iki? Ubusobanuro rukumbi bw’icyaha ni uko icyaha ari ugucumura amategeko. None hano hari Yesu Kristo, uza akaduha ugukiranuka Kwe; twe ntidushobora gutsinda mu mbaraga zacu bwite, ahubwo dutsinda binyuze mu kumwizera. Niba uyu munsi mwizeye Yesu Kristo, muranamwakira. Mukwiriye kwizera ko ari Umukiza wanyu none, kandi ko ababaraho gukiranuka Kwe kuko yapfuye, kandi kuko yumviye ibisabwa byose n’amategeko y’Imana yishwe. Nimugenza mutya, muzagira ubwenge bwa Yesu Kristo bukiza. Adamu na Eva babuze Edeni kubera ko bacumuye ayo mategeko, ariko mwebwe muzabura ijuru nimuyacumura.”- Ellen G. White 1888 Materials, p.128.

4. SEKURUZA W’ABIZERA Kuwa Kane 01 Gashyantare
a. Ni ukubera iki mu isezerano rya kera umukurambere Aburahamu azwi nka sekuruza w’abizera? Abagalatiya 3:6 – 9. “Ikigeragezo cya Aburahamu cyari gihambaye cyane kuruta igishobora kugera ku kiremwamuntu. Iyo atsindwa nacyo, ntaba yaranditswe ko ari sekuruza w’abizera. Iyo anāmbuka ku itegeko ry’Imana, isi yari guhomba urugero rwiza rwo kwizera kuzira amakemwa n’ukumvira. Isomo ryahatangiwe ryarabagiranye umucyo mu bihe byose, kugirango dushobore kwiga ko nta kintu cy’agaciro kitagomba guhabwa Imana. Bibaho igihe tubona impano yose nk’iy’Uwiteka, ko igomba gukoreshwa umurimo We, kugirango turinde umugisha w’ijuru. Garurira Imana ibyo yakuragije, nibwo uzarushaho kuragizwa ibirushijeho. Gundira ubutunzi bwawe wowe ubwawe, nta ngororano uzahabwa muri ubu bugingo, kandi uzabura ingororano y’ubugingo buzaza.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 1, p.1094.“Aho uru rusengero rwari rwubatswe hari hamaze igihe kirekire hafatwa ko ari ahantu hejejwe. Aho ni ho Aburahamu, sekuruza w’abizera, yari yaragaragarije ubushake bwe bwo gutamba umwana we w’ikinege kubwo kumvira icyo Yehova yari yamutegetse. Aho ni ho Imana yavugururiye isezerano ry’umugisha yari yarasezeraniye Aburahamu, kandi ryari rikubiyemo isezerano ry’agahebuzo rya Mesiya ryari ryarahawe abantu ryo kubacungura binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Imana Isumbabyose.” – Abahanuzi n’Abami, p.37. b. Ni gute urubyaro rwasezeranywe rugaragaza ukubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no mu gihe cya Aburahamu? Itangiriro 22:15 – 18; Abagalatiya 3:16. “Iryo sezerano ryongeye kuvugururwa rihabwa Aburahamu ngo: “Mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha.” (Itangiriro 22:18). Iri sezerano ryerekezaga kuri Kristo. Aburahamu yasobanukiwe n’iryo sezerano (soma Abagalatiya 3:8,16), kandi yizeye ko Kristo ababarira ibyaha. Uko kwizera ni ko kwatumye yitwa umukiranutsi. Isezerano ryahawe Aburahamu na ryo ryakomeje gushimangira ubutware bw’amategeko y’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.370. c. Ni ukubera iki Aburahamu yatoranyirijwe guhabwa ubutumwa bwiza, maze abandi benshi bo mu gihe cye ntibatoranywe? Itangiriro 26:5; Yakobo 2:19 – 24. “Aburahamu yizeraga Imana. Mbese ni gute tumenya ko yizeraga? Imirimo ye yahamyaga imiterere y’ukwizera kwe, kandi kwizera kwe kwatumye abarwaho gukiranuka.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 7, p.936.

5. AMATEGEKO MU RINDI SEZERANO RYA KERA Kuwa Gatanu 02 Gashyantare
a. Ni izihe ngero zindi dufite zihamya ko amategeko yabayeho mbere yuko Imana iyatangariza ku musozi Sinayi (Gutegeka kwa Kabiri 5:22 – 26)? Kuva 15:26; 16:28. “Buri cyumweru mu gihe kirekire cy’urugendo rwabo mu butayu, Abisirayeli babonye igitangaza gikubiyemo imigabane itatu, cyabereyeho kumvisha intekerezo zabo ukwera kw’Isabato: ku munsi wa gatandatu haguye manu y’iminsi ibiri, ku wa karindwi nta yaguye, kandi iyari ikenewe ku Isabato yakomeje kuryoha no kuba nzima mu gihe iyo hagiraga ibikwa mu kindi gihe yaboraga ntibe yaribwa.“Mu byerekeranye no gutangwa kwa manu, dufite ibihamya bidashidikanywaho ko, nk’uko abantu benshi babivuga, Isabato itashyizweho igihe amategeko yatangwaga kuri Sinayi. Abisirayeli bataragera kuri Sinayi bari basobanukiwe ko kuziririza Isabato ari ngombwa kuri bo. Ubwo basabwaga gutoragura incuro ebyiri za manu kuri buri wa gatandatu mu rwego rwo kwitegura Isabato, aho ku Isabato itashoboraga kugwa, ukwera k’umunsi wo kuruhuka kwakomeje kwinjira mu ntekerezo zabo. Kandi igihe abantu bamwe bajyaga gutoragura manu ku Isabato, Uwiteka yarabajije ati: “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n’ibyo nategetse?” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.296,297. b. Mbese ni iki Imana yashakaga ko Abisirayeli bakoresha amategeko icumi yavuzwe n’ayanditswe? Gutegeka kwa Kabiri 6:1 – 9. c. Ni gute tumenya ko Uwiteka yakomeresheje uyu mwanya inzira zose kugeza ku iherezo ry’isezerano rya kera? Malaki 4:4; 3:6.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 03 Gashyantare
1. Ni gute amahame y’amateka ya Bibiliya ashyirwa mu bikorwa mu gihe cyacu? 2. Mbese ni iki gisabwa uhereye igihe Edeni yagaragazaga ko Imana idahinduka? 3. Ku byerekeranye n’ikibazo cy’icyaha, mbese ni uwuhe mugambi wo kugaruka kwa Yesu kuri iyi si? 4. Ni gute kwizera kwa Aburahamu kwagaragajwe n’imirimo ye? 5. Mbese ni iki kigomba kuba umubano wacu dufitanye n’amategeko y’Imana?
 <<    >>