Inzoka z’Ubusagwe Butwika Isomo ryo kuzirikanwa: “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” Matayo 11:28 – 30.
Ibitabo byifashishijwe:
Ibitabo byifashishijwe
“Ubumuntu bw’Umwana w’Imana ni byose kuri twe. Ni umurunga w’izahabu uhuza imitima yacu na Kristo, kandi binyuze muri Kristo ukaduhuza n’Imana. Iki gikwiye kuba icyigisho cyacu.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.244.
1. URUBYARO RWA ABURAHAMU Kuwa Mbere 15 Mutarama
a. Sobanura inyifato iteye akaga gashishana igira ingaruka ku mibereho y’iby’umwuka. Yohana 8:33.b. Mbese ni iki kitugira imbata z’icyaha? Yohana 8:34, 39 – 44.“Abafarisayo bari baravuze ko ari abana ba Aburahamu. Yesu yababwiye ko ibyo bishoboka gusa ari uko bakoze ibikorwa nk’ibya Aburahamu. Abana nyakuri ba Aburahamu bagombaga kubaho nk’uko yabayeho, bakagira imibereho yo kumvira Imana. Ntibari bakwiye kugerageza kwica Uwabagezagaho ukuri yahawe n’Imana. Igihe bacuriraga Kristo umugambi mubisha, abigisha b’Abayuda ntibakoraga imirimo ya Aburahamu. Kuba igisekuruza cyabo cyari gishamikiye kuri Aburahamu ntacyo byari bimaze. Ntabwo bari abana ba Aburahamu mu gihe batari bafitanye na Aburahamu isano y’umwuka, kuko iyo sano yagombaga kugaragarira mu kugira umwuka nk’uwe no gukora nk’uko yakoraga.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.466,467.c. Ni gute bishoboka ko twarokorwa muri ubu bucakara bukomeye bwa databuja w’umugome? Yohana 8:32,36; Abagalatiya 3:29.
2. MBESE “KUMENYA” BISOBANUYE IKI? Kuwa Kabiri 16 Mutarama
a. Mbese ni ibihe bibazo byose by’ingenzi Pilato yabajije mu rukiko? Yohana 18:38 (ahabanza). Ni ikihe gisubizo yahawe niba ako kanya yararetse kumva igisubizo cy’Umukiza? Yohana 14:6.“Pilato yari afite ubwuzu bwo kumenya ukuri. Intekerezo ze zagize urujijo. Yategeye amatwi amagambo y’Umukiza, hanyuma umutima we wifuza kumenya ubusobanuro bwayo, ndetse n’uburyo yashobora kuyageraho. Yarabajije ati, “Ukuri ni iki?” Ariko ntiyategereje ko ahabwa igisubizo. Urusaku rwari hanze rwamwibukije ibyo barimo muri iyo saha; kuko abatambyi bari bamutitirije ngo agire icyo akora ku buryo bwihuse. Arasohoka ajya aho Abayuda bari, ababwira akomeje ati, “Jyewe nta cyaha mubonyeho”. – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.727.b. Sobanura uko bishobora kugenda igihe umuntu yize Ijambo ry’Imana nyamara ntasobanukirwe Imana. Mariko 12:24; 2Timoteyo 3:7.“Abasadukayo bajyaga bishimagiza bavuga ko ari bo bonyine bakurikiza Ibyanditswe mu buryo butunganye. Ariko Yesu yerekanye ko batigeze bamenya ubusobanuro bwabyo nyakuri.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.605.c. Ni gute bishoboka ko twegerezwa Uwo kamere yacu yacumuye itajya yifuza? Yohana 12:32; 8:28; Matayo 11:28 – 30.“Igihe cyose amategeko agaragarijwe imbere y’abantu, nimutyo umwigisha w’ukuri yerekane intebe y’ubwami igoswe n’umukororombya w’isezerano, ugukiranuka kwa Kristo. Ubwiza bw’amategeko ni Kristo; Yaje gushimangira amategeko no kuyubahiriza. Mushimangire ko imbabazi n’ukuri bihuriye muri Kristo, gukiranuka n’amahoro birahoberanye. Bibaho igihe muhanze amaso intebe Ye y’ubwami, mukihana ku Mana, muyihimbaza kandi mukayishima, kugirango muboneze imico ya gikristo kandi ab’isi mubagaragarize Kristo. Kristo ari muri mwe, namwe mukaba muri We; mufite ayo mahoro ahebuje rwose ayo umuntu yamenya. Dukeneye guhora dutekereza kuri Kristo no ku rukundo Rwe rutwireherezaho. Dukeneye kuyobora abantu kuri Yesu, tukabamwerekezaho tudatindiganyije. Muri buri kiganiro cyose hakwiriye kubonekamo imico y’Imana.” – Ellen G. White 1888 Materials, p.730.“Nimwige mwitonze imico y’Uwabaye umuntu akaba n’Imana, maze uhore wibaza uti: ‘Mbese iyo Yesu aza kuba mu mwanya wanjye, aba abikoze’ ” – Umurimo wo Gukiza, p.491.
3. INZOKA MU BUTAYU Kuwa Gatatu 17 Mutarama
a. Mbese ni uwuhe muti Imana yahaye abantu barumwe n’inzoka zifite ubumara mu butayu? Mbese ni iki cyari gikenewe kugirango bakire? Kubara 21:6 – 9.“Kubera ko bari bararinzwe n’imbaraga z’Imana, [abana ba Isirayeli] ntibari bazi ibyago bitabarika byahoraga bibazengurutse. Mu kuba indashima kwabo no kutizera bari barifuje urupfu, none ubu Uwiteka yemeye ko urupfu rubageraho. Inzoka zifite ubumara zari mu butayu hose zitwaga inzoka z’ubusagwe butwika kubw’ingaruka zikomeye zakomokaga ku kurumwa nazo. Byateraga ubusagwe butuma aho yariye habyimbagana kandi umuntu agapfa vuba. Ubwo Imana yakuraga ukuboko kwayo kurinda ku Bisirayeli, abantu benshi cyane bariwe n’ibyo biremwa bifite ubumara…“Mose yategetswe n’Imana gucura inzoka y’umuringa isa n’izo nzima maze akayimanika mu nkambi y’abantu. Abantu bose bari bariwe n’inzoka bagombaga kureba iyo nzoka maze bagakira. Mose yagenje atyo maze iyo nkuru inejeje isakazwa mu nkambi hose ko abari bariwe n’inzoka bose bagomba kureba kuri iyo nzoka y’umuringa maze bakabaho. Benshi bari bamaze gupfa, kandi igihe Mose yamanikaga iyo nzoka ku giti, bamwe ntibizeye yuko kureba kuri icyo gishushanyo cy’umuringa gusa byajyaga kubakiza. Bene abo barimbukiye mu kutizera kwabo. Nyamara habayeho abandi benshi bizeye uburyo bwo gukira Imana yari yabateguriye.… Nubwo babaga batakivuga kandi bari gusamba, iyo bashoboraga kuyireba rimwe gusa, barakiraga rwose.“Abantu bari bazi neza ko mu nzoka y’umuringa nta mbaraga irimo ishobora gukiza uyirebye bene aka kageni. Imbaraga ikiza yaturukag ku Mana yonyine. Mu bwenge Bwayo, Imana yahisemo gukoresha ubu buryo bwo kugaragaza ubushobozi Bwayo. Kubw’ubwo buryo bworoheje, abantu babashije kumenya ko ibyaha byabo ari byo byabateje ako kaga. Bahawe icyizere kandi ko nibumvira Imana nta mpamvu yo kugira ubwoba kubera ko yari kubarinda.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.429,430.b. Ni gute ibi byabaye birenguriza ku bantu bazahajwe no kurumwa n’inzoka ya kera (Ibyahishuwe 12:9) kandi bakaba bifuza gukira? Yohana 3:14,15; 1:29.“Umunyabyaha wihannye niyerekeze amaso ye kuri “Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi” (Yohana 1:29); kandi namwitegereza azahinduka by’ukuri. Kugira ubwoba kwe guhindukamo umunezero, gushidikanya kwe kukavamo ibyiringiro. Umutima we ugasabwa no gushima Imana. Umutima w’ibuye ukoroha. Urukundo rugasaba mu mutima. Kristo akamubera umugezi w’amazi y’ubugingo buhoraho.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.439.
4. MBESE YESU NI NDE? Kuwa Kane 18 Mutarama
a. Kristo yabayeho imibereho iboneye hano ku isi (1Petero 2:21,22), ariko se ni iki abantu benshi bamwituye, mu cyimbo cyo kumwegera no kumubera abayoboke b’indahemuka? 2Timoteyo 3:12; Yohana 3:19,20.“Abakristo bo mu itorero rya mbere bari abantu badasanzwe. Imyitwarire yabo itagira amakemwa no kwizera kwabo kudakebakeba byahoraga ari ugucyaha kubuza amahoro abanyabyaha. Nubwo bari bake, batagira umutungo mwinshi, badafite imyanya ihanitse n’ibyubahiro bikomeye, bateraga ubwoba inkozi z’ibibi z’ahantu hose imico yabo n’inyigisho zabo byamenyekanaga. Ni yo mpamvu abanyabyaha babanganga nk’uko umunyabibi Kayini yanze murumuna we Abeli. Impamvu yatumye Kayini yica Abeli ni yo yatumye abanze kumva ijwi ry’Umwuka Wera bica ubwoko bw’Imana. Ni cyo cyatumye Abayuda banga Umukiza bakanamubamba; kuko ubutungane n’ukwera kw’imico Ye byahoraga bicyaha ukwikunda no kononekara kwabo. Kuva mu gihe cya Kristo kugeza ubu, abigishwa be b’indahemuka bagiye bangwa kandi bakarwanywa n’abakunda inzira z’icyaha kandi bakazikurikiza.” – Intambara Ikomeye, p.46.b. Mbese ni iyihe mbaraga y’ikirenga yagaragarijwe mu Mukiza w’isi ifite ubwo bushobozi bwo kwireherezaho abantu? 1Timoteyo 3:16; Yohana 1:1 – 3; Abaheburayo 1:8.“Niba Kristo yararemye ibintu byose, ni ukuvuga ko yabayeho mbere ya byose. Amagambo yavuzwe ku bijyanye n’ibi arabyemeza ku buryo nta n’umwe ukwiriye gukomeza gushidikanya. Ikiruta ibindi byose ni uko Kristo yari Imana, kandi mu buryo bwumvikana kurusha ubundi. Yari kumwe n’Imana kuva kera kose, Imana isumba byose, ifite imigisha y’ibihe byose.” – Ubutumwa Bwatoranyije, vol 1, p.247.“Muri uwo mwijima w’icuraburindi, Imana yahishe kubabazwa guheruka k’Umwana Wayo. Ababonye Kristo mu mubabaro We bemeye ubumana Bwe. Abantu bashoboye kubona mu maso he, ntibigeze bahibagirwa. Nk’uko mu maso ha Kayini hagaragazaga ko ari umwicanyi, ni ko no mu maso ha Kristo herekanaga umutuzo, kugira neza, n’ubugwaneza, kandi herekanaga ishusho y’Imana. Ariko abamuregaga ntibigeze bita ku kimenyetso giturutse mu ijuru. Mu gihe cy’amasaha menshi yo kubabazwa, Kristo yakomeje kurebwa n’abantu benshi bari baje kumushungera. Ariko noneho mu mbabazi nyinshi, Imana yamuhishe mu gishura cyayo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.754.“Mutekereze uko Kristo yicishije bugufi. We ubwe yafashe kamere y’umuntu wacumuye, wangijwe ndetse akanduzwa n’icyaha. Yishyizeho imibabaro yacu, agahinda kacu no gukozwa isoni. Yihanganiye ibishuko byose byari byugarije umuntu arabitsinda. Yafatanyije ubumuntu n’ubumana; umwuka w’ubumana watuye mu rusengero rw’umubiri.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 4, p.1147.
5. IMANA YABAYE UMUNTU Kuwa Gatanu 19 Mutarama
a. Mbese iki Kiremwamvajuru cyahindutse iki kugirango kivane ikiremwamuntu mu mibabaro y’interagahinda no mu bwihebe? Yohana 1:14; Abaheburayo 2:9.b. Sobanura icyo Kristo yafashe kuri kamere ye y’ubumana itagira ikizinga. Abaheburayo 2:10,11,14,17.c. Mbese Kristo yagombaga kwicisha bugufi ku rugero rungana iki kugirango haboneke imbaraga yegereza abantu umusaraba w’i Kaluvari? Abaheburayo 2:14; Abafilipi 2:6 – 8; 2Timoteyo 2:8.“Mu gutekereza kuri ibi, mbese hari akantu ko kwishyira hejuru abantu bashobora kugira? Nkuko byagaragajwe mu mibereho, imibabaro no kwicisha bugufi bya Kristo, mbese bashobora kuzamura ubwibone bwabo nkaho batigeze bagira ibigeragezo, gukorwa n’isoni no gucishwa bugufi? Ndabwira abayoboke ba Kristo nti, muhange amaso Kaluvari, kandi muterwe ipfunwe n’ibitekerezo byo kubagirira akamaro ubwanyu gusa. Uku kwicisha bugufi kose k’Umutware w’ijuru kwagiriwe umuntu waciriweho iteka, w’umunyabyaha. Mu kwicisha bugufi Kwe yaracupiye agera hasi cyane, kugera ku rwego umuntu uri hanyuma y’abandi atashoboraga kugeraho, kugirango akure mu muntu guhumana ko mu buryo bw’intekerezo.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 5, p.1127,1128.“Ariko twebweho, iyo dutanze byose, mbese tuba turetse iki? Nta kindi keretse umutima uhumanijwe n’ibyaha, kugirango Yesu awuboneze, awejeshe amaraso Ye, no kuwukirisha urukundo Rwe rutagira akagero. Nyamara abantu bibwira ko kureka byose biruhije! Kubyumva ntyo bintera kumirwa; ndetse mfite isoni zo kubyandika.“Imana ntiyatubuza kureka ikintu cyose, iyaba yari iziko cyatubera cyiza tukigumanye. Mu byo ikora byose, icyo ishaka ni uko abana Bayo bagubwa neza. Icyampa abatarahisemo Kristo bakamenya ko ibyiza abafitiye biruta ibyo bishakira ubwabo.” – Kugana Yesu, p.46.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 20 Mutarama
1. Mbese ni ibihe byigisho dushobora kwigira ku Bayuda bari abana ba Aburahamu?2. Ni gute bishoboka ko wacikanwa n’ingingo ya Bibiliya mu buryo bwose mu gihe uri kuyiga?3. Mbese ni ibihe byigisho nshobora kwigira ku nzoka kirimbuzi zo mu butayu?4. Mbese ni iki gituma kwegerezwa Umuntu w’i Kaluvari bishoboka?5. Ni ukubera iki Yesu yafashe kamere y’umunyabyaha?