Byabambwe ku Musaraba We Isomo ryo kuzirikanwa: “Igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.” Abakolosayi 2:14.
Ibitabo byifashishijwe:
Ibitabo byifashishijwe
“Amategeko y’Imana ariho kandi azakomeza kubaho ibihe byose. Igihe mu rupfu rwa Kristo ibyacurerwaga byahuraga n’Uwo byacureraga, amaturo y’ibitambo yari ahagaze gutangwa. Muri We igicucu cyahuye na nyiracyo. Umwana w’Intama w’Imana yabaye igitambo gishyitse kandi cyuzuye.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1116.
1. ANDI MATEGEKO Kuwa Mbere 19 Gashyantare
a. Ni gute Bibiliya isobanura amategeko yaturegaga kandi akaba yarabambwe ku musaraba? Abakolosayi 2:14; Abefeso 2:15. Uhereye igihe amahame y’amategeko icumi yabereyeho muri Edeni itunganye, ni gute dusobanukirwa yuko ubu busobanuro atari ubw’ayo mategeko? Itangiriro 1:31.b. Mbese ni ibiki byari bikubiye muri ayo mategeko y’imihango? Abakolosayi 2:16,21; Abefeso 2:15. Mbese ni amasabato n’andi mategeko afite aho ahurira n’amategeko icumi y’umwimerere yatangiwe mu irema, cyangwa ni igicucu cy’ibyagombaga kubaho mu gihe cy’ahazaza nyuma yo gutangwa? Abakolosayi 2:17.“Muri Edeni, Imana yashyizeho urwibutso rw’umurimo wayo w’irema, ubwo yahaga umugisha umunsi wa karindwi. Isabato yahawe Adamu, ariwe se kandi akaba n’uhagarariye ikiremwamuntu. Kuyubahiriza byari igikorwa cyo gushimira ku ruhande rw’abari gutura mu isi ko Imana ariyo Muremyi wabo kandi ko ariyo Mwami wabo w’ukuri; kandi ko bo ari umurimo w’intoki Zayo ndetse bakaba abantu Bayo. Niyo mpamvu, uwo muhango wera wagombaga kuba urwibutso, kandi ukaba warahawe inyokomuntu yose. Nta kintu na kimwe kidasobanutse cyari muri wo cyangwa ngo ube ugenewe abantu bamwe.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.48.
2. AMATEGEKO Y’IMIHANGO Kuwa Kabiri 20 Gashyantare
a. Mbese ibyahoze ari igishushanyo nibyo byaje gusobanurwa nyuma ko ari amategeko? Niba ari uko bimeze se, ayo mategeko ni bwoko ki? Abaheburayo 10:1.“Ubwoko bw’Imana, abo yita ubutunzi Bwayo bw’umwihariko, bahawe amategeko y’uburyo bubiri; amategeko y’umwuka n’ay’imihango. Amwe yatangiwe mu irema kugirango akomeze kubibutsa Imana nzima yaremye isi, ko ibyo avuga bireba abantu bose bo muri buri gisekuru ndetse yuko azagumaho ibihe byose no mu bihe bidashira. Andi yatanzwe kubera ko umuntu yacumuye amategeko y’umwuka, kumvira ibyari bikubiye mu bitambo n’amaturo byarengurizaga ku gucungurwa kw’ahazaza. Ayo mategeko y’uburyo bwombi arasobanutse kandi aratandukanye.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1094.b. Mu gihe gutamba amatungo byigishwaga Abaheburayo ba kera byacureraga igitambo cy’Umwana w’Intama w’Imana wari kuzaza, mbese ni iyihe ngingo yari ikeneye gusobanuka? Abaheburayo 10:2 – 4,6.“Kristo ubwe ni We watangije umuhango wo kuramya kwa kiyuda, ibimenyetso n’ibishushanyo byari bikingirije iby’umwuka n’iby’ijuru. Benshi bibagirwaga ubusobanuro nyakuri by’ibyo bitambo n’ukuri gukomeye, kandi ntibamenyaga ko binyuze muri Kristo gusa aribwo ibyaha bibabarirwa. Ubwinshi bw’ibitambo byatambwaga, amaraso y’ibimasa n’ay’ihene, ntibyashoboraga gukuraho ibyaha.” – Ibid, vol 7, p.933.c. Mbese ni ikihe kintu rukumbi gifite imbaraga zo kutwezaho ububi bw’icyaha? 1Yohana 1:7.“Icyigisho cyari gikubiye muri buri gitambo, cyashyizwe muri buri muhango… Kubabarirwa ibyaha kuboneka binyuze mu maraso ya Kristo gusa.” – Ibid.“Urupfu Yesu Kristo yapfuye kugirango acungure umuntu rukuraho inyegamo kandi rugaha inzira umucyo urabagirana mu myaka amagana, umurikira umuhango uhamye wa gahunda y’idini rya Kiyuda. Iyo hatabaho urupfu rwa Kristo, uyu muhango ntacyo wari kuba usobanuye. Abayuda banze Kristo; bityo rero gahunda yabo y’idini ntacyo yari igisobanuye kuri bo, ntiyashoboraga gusobanurwa, kandi yari mu kaga. Bafashe ayo mategeko yari afite ibyo yacureraga bayashyira ku rwego rumwe n’amategeko icumi, kandi yo ntiyari igishushanyo ahubwo nk’ayagombaga kubahirizwa by’ukuri nk’ahora ku ntebe y’ubwami ya Yehova.” – Ibid, vol 6, p.1097.
3. GAHUNDA Y’IMIHANGO Kuwa Gatatu 21 Gashyantare
a. Ni nde wabaye uwa mbere mu gutamba ibitambo by’amatungo muri ubu buryo? Itangiriro 3:21,24; 4:2 – 4; Abaheburayo 11:4.“Ibitambo byashyizweho n’Imana kugira ngo bijye bihora byibutsa umuntu kandi bitume yicuza icyaha no guhamya ko yizeye Umucunguzi twasezeraniwe. Byari bigendereye kwereka abantu bacumuye ukuri kudashidikanywa ko icyaha cyateye urupfu. Ariko Adamu we, igitambo cye cya mbere cyaramushenguye cyane kuko ukuboko kwe kwagombaga gukuraho ubugingo, kandi butangwa n’Imana gusa. Bwari ubwa mbere abona urupfu, yamenye ko iyo yumvira Imana nta rupfu rw’umuntu cyangwa inyamaswa rwajyaga kubaho. Igihe yasogotaga icyaremwe kitagira icyaha, yahinze umushyitsi atekereje ko icyaha cye cyagombaga kumena amaraso y’Umwana w’Intama w’Imana utagira inenge. Ibyo byamweretse neza gukomera kw’icyaha cye, icyaha kitajyaga gukurwaho n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose ureste urupfu rw’Umwana w’Imana ikunda cyane. Yatangajwe n’ineza itarondoreka yagombaga gutuma ahabwa inshungu y’icyaha cye. Inyenyeri y’ibyiringiro yamuritse ahazaza hijimye maze itamurura uwo mwijima w’ubwihebe.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.68.b. Mbese ni iyihe gahunda yashyizweho na none nyuma yuko abantu batasobanukiwe inama y’agakiza kuri Sinayi? Kuva 25:8.c. Ni ukubera iki byari ngombwa ko amaraso ameneka? Abaheburayo 9:22. Mbese umwana w’intama w’igitambo yashushanyaga iki? 1Abakorinto 5:7; 1Petero 1:19; Yohana 1:19.“Abamuteze amatwi yaberekeje ku bimenyetso n’ibishushanyo by’amategeko y’imihango byarengurizaga kuri Kristo, ukubambwa Kwe, umurimo We w’ubutambyi, n’umurimo We mu buturo bwera, werekana kandi ugasobanura ibyo bishushanyo byahozeho mu gihe cya Kiyuda. We, nka Mesiya, niwe ibitambo byose byerekezagaho. Akurikije ubuhanuzi n’ibyabaye gikwira byari byitezwe n’Abayuda, intumwa Pawulo yagaragaje ko nk’uko ubuhanuzi n’ibyo Abayuda bari bategereje byavugaga, Mesiya yagombaga kuzaba uwo mu rubyaro rwa Aburahamu na Dawidi. Bityo yerekana ibisekuruza bya Yesu bihereye ku mukurambere Aburahamu ugakomeza no ku munyezaburi Dawidi. Yahamije akuye mu Byanditswe ibyagombaga kuba imico n’umurimo bya Mesiya wasezeranywe, uko azakirwa n’uko azagenzwa ku isi, nkuko byahamijwe n’abahanuzi bera. Yaberetse ko ubwo buhanuzi bwose bwari bwarasohoreye mu mibereho, umurimo n’urupfu rwa Yesu, bityo akaba yari Umucunguzi w’isi.” – Ibyo Twigira ku Mibereho ya Pawulo, p.103,104.
4. NI UKUBERA IKI YAKUWEHO? Kuwa Kane 22 Gashyantare
a. Mu gihe imihango yari ikomeje gukorerwa mu rusengero, mbese ni iki Abayuda bizeraga nk’ibyiringiro by’agakiza kabo? Yesaya 1:10 – 15.“Umwana w’Imana niwe zingiro ry’inama ikomeye y’ugucungurwa mu bihe byose. Ni We ‘Mwana w’intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi’ (Ibyahishuwe 13:8). Ni We Mucunguzi w’abahungu n’abakobwa ba Adamu baguye mu cyaha mu bihe byose by’igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu… Kristo ni we ibishushanyo byo mu gihe cya kera byacureraga. Igihe Kristo yapfaga, ibyamushushanyaga byarahagaze. Mu rupfu rwa Kristo ibitambo byamurengurizagaho mu buryo bw’ibimenyetso byakuweho, ariko amategeko y’Imana, yatumye biba ngombwa ko habaho inama y’agakiza kubera uwayacumuye, yarakomejwe kandi arubahishwa. Ubutumwa bwiza bwabaye inkuru nziza y’umunezero ukomeye kuri Adamu, Nowa, Aburahamu na Mose, kuko bwaberetse Umukiza uzaza.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 20 Gashyantare 1893.“Yerusalemu wari umurwa mukuru w’Abayuda kandi aho niho harangwaga guheza abandi no kubatekereza uko batari. Abayuda b’abakristo bari batuye hafi y’urusengero basubizaga ibitekerezo byabo inyuma, bakabona akarusho n’amahirwe bafite nk’ishyanga ry’Abayuda. Igihe babonaga ko Itorero rya Gikristo rigenda ryitandukanya n’imihango n’imigenzo bya Kiyuda kandi bakabona ko mu gihe gito agaciro gakomeye imigenzo ya kiyuda yari ifite kagiye gutakara bitewe n’umucyo wo kwizera kwadutse, benshi barakariye Pawulo cyane nk’umuntu watumye habaho izo mpinduka… Bamwe bari bafitiye ishyaka amategeko y’imihango.” – Ibyo Twigira ku Mibereho ya Pawulo, p.71.b. Mbese ni iki Imana yitaho mu cyimbo cy’ibitambo byose? Yesaya 1:16 – 18; Zaburi 51:17 – 19.c. Mbese inama y’agakiza binyuze mu maraso ya Yesu Kristo iduha iki gahunda y’ibitambo yananiwe gukora? Ibyakozwe n’Intumwa 4:12; Abaheburayo 7:28,19.“Umucyo w’ubwiza kandi urushijeho gutungana ubu uri kurabagiranira ku mukristo. Ababayeho mbere yo kuza kwa Kristo bitegereje ukugaruka Kwe mu kwizera, ariko ibyo bo bakoze kubwo kwizera ni ubwishingizi kuri twe, kuko tuzi yuko Kristo yaje, nkuko byavuzwe mbere n’abahanuzi. Ni ngombwa ko tugira ukwizera mu Mucunguzi wacu, waje kuri iyi agapfa akatubera igitambo, byagenze nkuko aba kera bizeraga Umucunguzi uzaza, byari bihagarariwe n’amaturo yabo n’ibitambo byabo.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 20 Gashyantare 1893.
5. MBESE MURI IKI GIHE DUKENEYE AMATEGEKO Y’IMIHANGO? Kuwa Gatanu 23 Gashyantare
a. Ni ukubera iki amategeko y’imihango tuyafite yanditse muri Bibiliya? 2Timoteyo 3:16.b. Mbese muri iki gihe Yesu arakora iki mu ijuru? Abaheburayo 8:1 – 5; 3:1.c. Mbese ni iki tugomba gukora niba iyi gahunda nshya iri gukoranwa imbaraga mu ijuru? Abaheburayo 4:14 – 16.“Kristo yifuzaga gusigira abigishwa Be itegeko kugirango abakorere icyo bari bakeneye cyane, bityo abagobotore imigenzo n’imihango byari byarimakajwe nk’aho ari ngombwa cyane, maze kwakira ubutumwa bwiza ntibibe bigifite imbaraga na nkeya. Gukomeza iyo migenzo byari ugutuka Yehova.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 5, p.1139,1140.“Intumwa z’umusaraba zigomba gutwara intwaro yo kuba maso no gusenga kandi zikajya mbere zifite kwizera n’ubutwari, zikorera iteka mu izina rya Yesu. Zigomba kwerereza Kristo nk’umuvugizi w’umuntu mu buturo bwera bwo mu ijuru. Zikerereza Kristo uwo ibitambo byose byo mu Isezerano rya Kera byerekezagaho, kandi Uwo binyuze mu gitambo Cye cy’impongano, abishe amategeko y’Imana bashobora kubonera amahoro n’imbabazi.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.230.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 24 Gashyantare
1. Ni gute tumenya ko Isabato y’umunsi wa Karindwi itari mu bishushanyo byo mu isezerano rya kera?2. Mbese ni irihe tandukaniro ry’imiterere y’amategeko y’uburyo bubiri: ay’umwuka n’ay’imihango?3. Kubera ko amatungo yapfuye ku bwinshi, mbese ni iyihe nyifato tubura iyo itungo ripfuye?4. Mbese ni iki cyatumye bikomerera Abayuda bari batuye hafi y’urusengero gusobanukirwa ko gahunda y’imihango yarangiye?5. Mbese uyu munsi twungukiye iki mu kwiga umurimo w’ubuturo bwera?