UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU << >> Ku isabato, 25 Werurwe, 2023 Icyigisho 12 Nimuze Tujye Inama Isomo ryo kuzirikanwa: “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “ Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” Yesaya 1:18. Ibitabo byifashishijwe: Ibitabo byifashishijwe “Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza n’ubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.371. 1. AMASEZERANO ABIRI Kuwa Mbere 19 Werurwe a. Kugirango dutsindishirizwe n’Imana, mbese ku ruhande rwacu hakenewe irihe sezerano? Zaburi 50:5. b. Kugirango tugirane iryo sezerano, ni iyihe nyifato dukwiriye kugira? Yesaya 1:18. c. Mbese ni sezerano bwoko ki duhabwa? Abaheburayo 8:6 – 13. “Ingingo zari zigize “Isezerano rya kera” zari ‘Umvira maze ubeho.’ “Ibyo uzabikora azabeshwaho nabyo.” (Ezekiyeli 20:11; Abalewi 18:5); ariko “Udasohoza amagambo y’ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” (Gutegeka kwa Kabiri 27:26). ‘Isezerano rishya’ ryo ryari rishingiye ku “masezerano meza kurushaho” ari yo isezerano ryo kubabarirwa ibyaha ndetse n’iry’ubuntu bw’Imana buhindura umutima ukaba mushya kandi bugatuma wumvikana n’amahame y’amategeko y’Imana. “Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyumay’iyo minsi ngiri. Ni ko Uwiteka avuga ngo: ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo, kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika… nzabababarira gukiranirwa kwabo, kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.” Yeremiya 31:33, 34.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.372. 2. NI UKUBERA IKI ISEZERANO ARI NGOMBWA? Kuwa Kabiri 20 Werurwe a. Mbese ni iki kidutandukanya no kuba abafatanyije n’Umuremyi wacu? Yesaya 59:2. Mbese ni iki kidukwiriye? Itangiriro 2:17; Abaroma 6:23. “Adamu ntiyatindiganyije gutsindwa n’ikigeragezo cya Satani, maze akora icyo Imana yamubujije gukora. Kristo, Umwana w’Imana, yahagaze hagati y’abazima n’abapfuye, aravuga ati: ‘Reka igihano kibe kuri Jye. Nzahagarara mu mwanya w’umuntu. Muhe ikindi kigeragezo.’ Igicumuro cyashyizeho isi yose igihamo cy’urupfu. Ariko mu ijuru humvikanye ijwi rigira riti: ‘Nabonye incungu’ Utarigeze acumura yahindutse icyaha kubw’umuntu wacumuye. ‘Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Kristo yiyambuye umwambaro We n’ikamba Rye bya cyami, maze areka gutegeka ijuru ryose. Ubumana Bwe yabwambitse ubumuntu, kugirango ashobore gutwara ubumuga bwose kandi yihanganire ibigeragezo byose by’umuntu. Yabaye umunyamibabaro, ndetse wamenyereye intimba. Ibicumuro byacu nibyo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu. Igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Yabaye umukene ku bwacu, kugirango binyuze mu bukene Bwe dushobore kuba abatunzi. Yasize ukuramywa n’abamarayika kubera twe, kuko abatambyi n’abatware bamurakariye cyane bamugira igitutsi n’igicibwa.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 27 Kamena 1900. b. Mbese ni iki Imana yatanze uhereye mbere na mbere kugirango ikureho iki gihano cy’urupfu? Yobu 33:24, na none gereranya 1Yohana 4:19; Ibyahishuwe 13:8. “Inama yo gucungurwa kwacu ntabwo ari igikorwa cyatunguranye, igikorwa cyaba cyaratekerejwe nyuma yo kugwa kwa Adamu. Kwari uguhishurwa “kw’ibanga ryari rihishwe uhereye kera kose.” Abaroma 16:25. Kwari ugushyira ku mugaragaro amahame agize urufatiro rw’ingoma y’Imana uhereye kera kose. Kuva mw’itangiriro, Imana na Kristo bari bazi ubuhakanyi bwa Satani, no kugwa kw’umuntu bikomotse ku gushukwa n’umuhakanyi. Ntabwo byari muri gahunda y’Imana ngo habeho icyaha, ariko yabibonye mbere y’igihe ko bizaba, iteganya ingoboka, kugira ngo ihangane n’icyo kibi. Urukundo rwayo ruhebuje yari ifitiye isi, rwatumye itanga Umwana wayo w’ikinege, “kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.22. 3. URUBYARO RW’UMUGORE Kuwa Gatatu 21 Werurwe a. Ni ryari inzoka ya kera, ariyo Satani, yariganyije ababyeyi bacu ba mbere muri Edeni, kandi ni irihe sezerano Imana yatanze rihesha inyokomuntu ibyiringiro? Itangiriro 3:15. “Ibyifuzo bya kamere yacu nibidakosorwa n’Umwuka Wera w’Imana, muri byo byifitemo imbuto z’urupfu. Nitutagirana n’Imana umushyikirano muzima, ntidushobora kurwanya ingaruka kirimbuzi z’ukwikunda, gukora ibyo twishakiye no gushukwa gukora icyaha.” – Ibihamya by’Itorero, vol 8, p.315,316. b. Ni nde rubyaro rw’umugore? Itangiriro 22:18; Abagalatiya 3:8,16; Abaheburayo 2:14. “Uhereye igihe ubutumwa bwiza bwa mbere bwigishwaga, ubwo muri Edeni byavugagwa ko urubyaro rw’umugore ruzakomeretsa inzoka umutwe, Kristo yashyizweho nk’inzira, ukuri ndetse n’ubugingo. Kristo yari inzira igihe Adamu yabagaho, igihe Abeli yazanaga imbere y’Imana amaraso y’umwana w’intama, ari byo byashushanyaga amaraso y’Umucunguzi. Kristo ni we wari inzira abakurambere n’abahanuzi banyuzemo ngo bakizwe. Ni we nzira rukumbi dushobora kunyuramo ngo tugere ku Mana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.663. c. Niba nta kindi Aburahamu yizeye uretse Kristo kugirango ababarirwe ibyaha (Abagalatiya 3:6 – 8), mbese ni iki cyabaye umusaruro w’ukwizera gumeze gutyo? Itangiriro 26:5. “Urupfu rwa Kristo ku musaraba rwashyizeho irimbuka ry’impamo ku uwari ufite imbaraga z’urupfu, we nkomoko y’icyaha. Igihe Satani azarimburwa, nta n’umwe uzongera kugushwa mu cyaha, impongano ntizongera kongera gukenera kongera gutangwa, kandi ntihazongera kubaho undi mwigomeke kirimbuzi mu biremwa by’Imana. Icyo nicyo gusa gishobora kurinda iyi si y’umwijima icyaha, kandi bizakumira icyaha mu ijuru. Abera ndetse n’abamarayika bazabona akamaro k’urupfu rwa Kristo. Abantu bacumuye ntibashobora kuba muri paradizo y’Imana badafite Umwana w’Intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi. Mbese ntituzerereza umusaraba wa Kristo? Abamarayika baha icyubahiro Kristo bakanamuhimbaza, kuko batabyibuza keretse baretse kureba imibabaro y’Umwana w’Imana. Abamarayika bo mu ijuru barindwa ubuhakanyi binyuze mu byiza by’umusaraba. Hatariho umusaraba abantu ntibarindwa umubi nkuko byagendekeye abamarayika mbere yo gucumura kwa Satani. Ubutungane bw’abamarayika bwatsindiwe mu ijuru, n’ubutungane bw’umuntu bwatsindiwe muri Edeni, paradizo y’umunezero. Abantu bose bashaka umutekano mu isi cyangwa mu ijuru, bakwiriye guhanga amaso Mwana w’Intama w’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.1132. 4. UGUHAMA KW’ISEZERANO Kuwa Kane 22 Werurwe a. Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu kandi rikavugururirwa Aburahamu, ni ryari ryashoboraga guhama maze rikitwa isezerano rishya cyangwa irya kabiri? Abaheburayo 9:16. “Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera kuvugururirwa Aburahamu, ntiryashoboraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.370,371. b. Niba ritararangiye kugera ku rupfu rwa Yesu, ni gute ryasohorejwe abana b’Umwami wo mu ijuru mbere y’umusaraba? Abaheburayo 6:13 – 18. “Isezerano ryahawe Aburahamu ryahamijwe n’amaraso ya Kristo bityo ryitwa isezerano rya “kabiri” cyangwa “rishya,” kuko amaraso yarihamije yasheshwe nyuma y’amaraso y’isezerano rya mbere. Kuba isezerano rishya ryari rifite agaciro mu gihe cya Aburahamu bigaragarira mu kuba ryarahamijwe n’isezerano ndetse n’indahiro by’Imana — ibyo bikaba ari “ibintu bibiri bidahinduka, ibyo Imana itabasha kubeshyeramo” Abaheburayo 6 :18.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.371.“Ijambo ry’Imana rirarahiye. Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi Zayo ntizizava ku bwoko Bwayo, kandi n’isezerano ry’amahoro yabasezeranije ntirizabakurwaho. Ijwi ryayo ryumvikana rigira riti: ‘Nagukunze urukundo ruhoraho’ (Yeremiya 31:3). ‘Nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho’ (Yesaya 54:8). Mbega uburyo uru rukundo rutangaje! Imana imanukira gukuraho ibintu byose bitera gushidikanya n’ibitera abantu ubwoba n’intege nke maze mu kwizera igasingira ukuboko guhinda umushyitsi. Kandi Imana idufasha kuyiringira kubwo kuduha ubwishingizi n’umutekano inkubwe nyinshi. Yagiranye natwe amasezerano ashingiye ku kumvira kwacu, kandi ihurira natwe mu byo dusobanukiwe. Dutekereza ko isezerano tugiranye na bagenzi bacu, iyo ryanditswe, rigira igihe rirangirira. Kristo yahuye n’ibyo ngibyo bitera abantu ubwoba, maze isezerano Rye arihamisha indahiro: ‘Ni cyo cyatumye Imana ishatse kurushaho kugaragariza abaragwa ibyasezeranijwe uko imigambi yayo idakuka, yongeraho indahiro…’ Mbese ni iki Umwami wacu yashoboraga kurushaho gukora kugirango akomereze ukwizera kwacu mu masezerano Ye?” – That I May Know Him, p.262. 5. IBISATE BY’UMUTIMA Kuwa Gatanu 23 Werurwe a. Mbese ni ayahe mahirwe dufite kubera igitambo cya Kristo ku musaraba? Abaheburayo 9:15. b. Mbese ni uwuhe muhamagaro Imana iha buri wese muri twe ku giti cye ubwo dusuzuma inshingano yacu imbere y’Imana? 2Abakorinto 6:2. “Ya mategeko yanditswe ku bisate by’amabuye ni yo yandikwa mu mutima n’Umwuka Wera. Aho kugira ngo twishyirireho gukiranuka kwacu bwite, twemera gukiranuka kwa Kristo. Amaraso ye ahongerera ibyaha byacu. Kumvira kwe kwemerwa mu cyimbo cyacu. Bityo umutima wahinduwe mushya n’Umwuka Wera uzera “imbuto z’Umwuka.” Kubw’ubuntu bwa Kristo, tuzabaho twumvira amategeko y’Imana yanditswe mu mitima yacu. Kubera ko tuzaba dufite Umwuka wa Kristo, tuzagenda nk’uko yagendaga. Abinyujije mu muhanuzi yavuze ibye ati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ukunda; ni koko, amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” (Zaburi 40:8). Kandi igihe yari kumwe n’abantu yaravuze ati: “Kandi uwantumye turi kumwe; ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibyo ashima.” Yohana 8:29.“Intumwa Pawulo yerekana neza isano iri hagati yo kwizera n’amategeko mu isezerano rishya. Aravuga ati: “Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.” “Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.” “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora kubw’intege nke za kamere yacu,” (ntiyashoboraga gutsindishiriza umuntu kuko umuntu muri kamere ye y’icyaha atashoboraga kubahiriza amategeko), Imana yabisohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamera ho iteka; kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakunikize iby’umwuka.” Abaroma 5:1; 3:31; 8:3,4.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.372,373. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 24 Werurwe 1. Mbese ni ubuhe bunararibonye wagize ubwo wagiranaga n’Imana amasezerano? 2. Ni ukubera iki Imana yari yiteguye igihe Adamu yacumuraga? 3. Mbese ni ibihe bishushanyo Imana yakoresheje kugirango ihore yibutsa ukuza kwa Mesiya? 4. Ni gute twasobanukirwa yuko Aburahamu yahawe isezerano rishya? 5. Mbese uri kwitegura kugirana n’Umuremyi wawe isezerano bwoko ki? KUJYINAMA N’UMUREMYI DUSABA IVUGURURA << >>