“Ubereshe Ukuri” Isomo ryo kuzirikanwa: “Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.” Imigani 4:18.
Ibitabo byifashishijwe:
Ibitabo byifashishijwe
“Iyo twiyeguriye Imana burundu kandi tukizera tumaramaje, amaraso ya Kristo atwezaho ibyaha byose. Umutimanama ushobora kubaturwa ku gucirwaho iteka. Binyuze mu kwizera amaraso Ye, abantu bose bashobora gutunganyirizwa muri Kristo Yesu. Dushimire Imana ko ibyo tugambiriye atari ibidashoboka. Dushobora gusaba kwezwa. Dushobora kwishimira ineza Imana itugirira. Ntabwo tugomba guhangayikishwa n’ibyo Kristo n’Imana badutekerezaho, ahubwo ibyo Imana itekereza kuri Kristo, Umwishingizi wacu.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.32,33.
1. GUTSINDISHIRIZWA Kuwa Mbere 05 Werurwe
a. Iyo twihannye by’ukuri ibyaha byacu kandi tukegurira Yesu ubugingo bwacu, haba mu ntangiriro z’imibereho yacu ya gikristo cyangwa se kuri buri ntambwe y’urugendo; mbese ni iki duhabwa giturutse ku Mana? Abaroma 3:24 – 26.“Byashobokeraga Adamu, mbere yo kugwa mu cyaha, gutungisha imico ye ikiranuka kumvira amategeko y’Imana. Ariko kuko yananiwe kugenza atyo; byatumye tugerwaho n’icyaha cye, gikoma mu nkokora ingeso zacu, bituma tudashobora kumvira amategeko yera mu buryo butunganye. Kuko turi abanyabyaha, tukaba twanduye, ntidushobora kumvira amategeko mu buryo butunganye. Nta gukiranuka kwacu dufite kwatuma dushyikira urugero rwo kumvira ibyo amategeko y’Imana asaba. Ariko Kristo yaduciriye icyanzu cyo gukira. Yabaye mu isi, arageragezwa nka twe. Yabayeho imibereho izira icyaha. Yaradupfiriye, none ubu yemera gutwara ibyaha byacu, no kuduha gukiranuka Kwe. Wowe numwiyegurira, maze ukemera ko akubera Umukiza, azaguhindura umukiranutsi, n’aho waba waragize kubaho kwandujwe n’ibyaha byinshi. Imico ya Kristo ibarwa mu kigwi cy’imico yawe, maze imbere y’Imana ukemerwa nk’aho utigeze ukora icyaha.” – Kugana Yesu, p.62.b. Mbese uru rugendo ruzamara igihe kingana iki? Imigani 4:18; Mariko 13:13.
2. GUKORESHA NEZA UBUNTU BWA GIKRISTO Kuwa Kabiri 06 Werurwe
a. Uretse gutsindishirizwa no kubabarirwa, mbese ni ikihe kindi Imana ishaka kuduha? 2Abakorinto 7:1; Abaheburayo 6:1; Abafilipi 3:12 – 14.“Uku guhinduka kw’imico nk’uko kugaragara mu mibereho ya Yohana ni ingaruka yo gushyikirana na Kristo. Hashobora kuboneka inenge zikomeye mu mico y’umuntu, ariko iyo ahindutse umwigishwa nyakuri wa Kristo, imbaraga y’ubuntu mvajuru iramuhindura kandi ikamweza. Mu kwitegereza ubwiza bw’Uwiteka nk’uwitegereza mu kirahuri, agenda ahinduka ava mu bwiza ajya mu bundi kugeza igihe ahinduka nk’Uwo aramya.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.559.“Ahatari ubuntu bwa Kristo, umunyabyaha nta byiringiro aba afite; ntacyo ashobora gukorerwa; ariko ku bw’ubuntu bw’Imana, ahabwa imbaraga y’indengakamere igakorera mu bitekerezo, mu mutima no mu mico. Iyo umuntu yakiriye ubuntu bwa Kristo bituma abona icyaha muri kamere yacyo mbi, hanyuma kikirukanwa mu mutima we.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.366.“Uretse ubushobozi bw’Imana, nta kintu na kimwe gishobora kongera kurema bundi bushya umutima w’umuntu no kuwuzuzamo urukundo akunda Kristo, ruzakomeza kwigaragariza mu rukundo akunda abo Kristo yapfiriye. Imbuto y’Umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, kwizera, ubugwaneza no kwirinda. Igihe umuntu ahindukiriye Imana, ahabwa imibereho mishya, imbaraga nshya, kandi agakunda ibyo Imana ikunda; kuko imibereho ye igoswe n’umurunga w’izahabu w’amasezerano adahinduka y’imibereho ya Yesu. Urukundo, ibyishimo, amahoro n’ishimwe ritarondoreka biziganza mu mutima w’umuntu, kandi imvugo y’uwo muntu izaba iyi ngo: “Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.” (Zaburi 18:35) – Ibid, p.336.b. Mbese ni izihe ntambwe zimwe na zimwe dukeneye gutera mu nzira igana mu bwami bw’ijuru, dukoresha neza ubuntu bwa gikristo? 2Petero 1:5 – 11.“Kristo ni urwego ruhuza ijuru n’isi. Rushinze hasi ku isi ubutajegajega mu bumuntu Bwe, rukageza umutwe ku ntebe y’ubwami y’Imana mu bumana Bwe. Ubumuntu bwa Kristo bukubiyemo inyokomuntu yaguye mu cyaha, mu gihe ubumana Bwe yabwiyambuye akabusiga ku ntebe y’ubwami y’Imana. Dukizwa kubwo guhanga amaso Kristo tukazamuka urwego tuva ku ngazi imwe tujya ku yindi, tukaguma kuri Yesu, tukazamuka intambwe ku ntambwe ku gihagararo cya Kristo, kugirango [Kristo] areme muri twe ubwenge, gukiranuka, kwezwa no gucungurwa.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.147.
3. IMBARAGA MU IJAMBO RY’IMANA Kuwa Gatatu 07 Werurwe
a. Ni gute Imana imurikira intekerezo zacu kugirango gukura kwa gikristo gushobore kujya mbere gushikamye? 2Abakorinto 4:4 – 6; Zaburi 119:105; Abalewi 20:7,8.“Igihe ubushake bw’umuntu bukoranye n’ubushake bw’Imana, ubushake bw’umuntu bugira ubushobozi bwose. Ikintu icyo aricyo cyose gikozwe ku itegeko ry’Imana gishobora kurangira mu mbaraga Zayo. Amategeko Yayo yose arashoboza.” – Imigani ya Kristo, p.333.“Ukubonera kw’imico gushingiye kucyo Kristo aricyo kuri twe. Niba duhora twishingikirije ku buntu bw’Umukiza wacu kandi tukagera ikirenge mu Cye, tuzasa na We; tubonere tutanduye.“Nta muntu Umukiza wacu asaba ibidashoboka. Ntacyo aba ategereje ku bigishwa Be ku buryo yaba adashaka kubaha ubuntu n’imbaraga byo gukoresha. Ntaba yarabahamagariye kubonera iyo ataza kugira mu itegeko Rye ubutungane bwose bw’ubuntu bwo gusukira abo yahaye amahirwe ahanitse kandi yera. Aduhamiriza ko ashaka guha Umwuka Wera abawumusabye kuruta uko ababyeyi bashaka guha abana babo impano nziza.” – Kugirango Mumenye, p.130.b. Mbese uku gukura kwa gikristo mu kuri binyuze mu mbaraga y’Ijambo ry’Imana, tubyita iki? Yohana 1:14; 17:17.“Iyo ukuri guhindutse ihame rituye mu bugingo, umuntu aba “abyawe ubwa kabiri, atabyawe n’imbuto ibora, ahubwo abyawe n’imbuto itabora, abiheshejwe n’Ijambo ry’Imana rizima rihoraho.” (1Petero 1 :23). Uku kuvuka bundi bushya ni ingaruka yo kwakira Kristo – Jambo w’Imana. Iyo ukuri kw’Imana kwinjiye mu mutima kubw’Umwuka Wera, ibitekerezo bishya birakanguka, imbaraga zisanzwe zisinziriye zikabyukirizwa gukorana n’Imana.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.520.“Kwezwa kw’Itorero ni umugambi w’Imana mu byo igirira abantu Bayo byose. Yabatoranyije kuva kera kugira ngo babe abera. Yatanze Umwana wayo ngo abapfire kugira ngo batunganywe binyuze mu kumvira ukuri, bakurweho ingeso mbi zose z’inarijye. Imana ibashakaho ko buri wese yayikorera kandi akayiyegurira ku giti cye. Imana ishobora kubahishwa n’abavuga ko bayizera igihe gusa bagaragaza ishusho yayo kandi bakagengwa n’Umwuka Wayo. Bityo, nk’abahamya b’Umukiza, bashobora kwerekana icyo ubuntu mvajuru bwabakoreye.” – Ibid, p.559.
4. ABAVUGA IBINYOMA Kuwa Kane 08 Werurwe
a. Iyo dutekereje ku bantu b’Imana bera bo mu bihe bya Bibiliya, mbese ni iki dukwiriye gusobanukirwa cyerekeye ivugwa ry’insinzi iheruka? 1Yohana 1:8,10; Abaroma 7:18; Abagalatiya 6:14.“Icyubahiro cyahawe Daniyeli cyabyukije ishyari ry’abatware bo muri ubwo bwami. Abayobozi n’abategetsi bashakishije impamvu yose baheraho ngo bamurege. “Ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.” (Daniyeli 6:4).“Mbega isomo tubona aha rireba Abakristo bose! Amaso yuzuye ishyari yose yari ahanzwe kuri Daniyeli umunsi ku wundi; bamuhanze amaso yuzuye urwango; nyamara nta na kimwe mu magambo ye cyangwa ibikorwa bye babashaga kwerekana nk’ikosa. Kandi ntiyigeze yirata ko ari uwera, ahubwo yakoze ikiruseho kuba cyiza — yabayeho imibereho ikiranuka kandi yiyeguriye Imana.” – Imibereho Yejejwe, p.42.“Kwera twihangiye kutuyobora inzira idukura kuri Bibiliya. Idini iba iy’ibihimbano. Uko abantu biyumva n’amarangamutima yabo nibyo bashyira hejuru bakabigira icyitegererezo. Mu ghe bavuga ko nta cyaha bafite, maze bakirata gukiranuka kwabo, abavuga ko bejejwe bigisha ko abantu bafite umudendezo wo gucumura amategeko y’Imana kandi ko abumvira amabwiriza yayo baguye bakava mu buntu. Kugaragaza ibyo amategeko y’Imana asaba, bibyutsa ukuyarwanya kwabo, bigakangura uburakari bwabo n’agasuzuguro kabo. Ubwo nibwo imico yabo igaragazwa, kuko ‘umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.’ (Abaroma 8:7).” – Kwizera n’Imirimo, p.53.b. Mbese kwizera ko hakenewe ukwezwa bisobanuye ko tugomba kwakira agakiza kacu? Yohana 14:15; 1Yohana 3:5,6.“Gukiranuka gushinze imizi yako mu kubaha Imana. Umuntu ntiyaba umukiranutsi adafite kwizera mu Mana kandi ngo agirane nayo umushyikirano muzima. Nkuko ururabyo rwo mu murima rushinga imizi yarwo mu butaka, rukaba rugomba kwakira umwuka, ikime, ibitonyanga, n’umucyo w’izuba; niko natwe dukwiriye gukura ku Mana ibidutungira ubugingo bw’umutima. Biboneka gusa binyuze mu kuba abasangiye n’Imana kamere nibwo twakira imbaraga yo kumvira amategeko Yayo. Nta muntu, yaba uwo ku rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi, yaba afite ubunararibonye cyangwa atabufite, ushobora kugumana ukubonera n’imibereho ifite imbaraga imbere ya bagenzi be, niba ubugingo bwe budahishanywe na Kristo mu Mana. Uko umurimo urushaho gukomera mu bantu, niko umutima ugomba kurushaho gusabana n’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 7, p.194.
5. MBESE NI IKI CYEREKEYE UKWEZWA? Kuwa Gatanu 09 Werurwe
a. Mbese ukwezwa no gukuza imico mu mukristo, aho byaba byitabwaho n’umuntu bigaragayeho? Mariko 4:26 – 29. Mbese bimeze bite ku bandi?“Ubuhamya bukomoka ku mibereho itunganye ni ikibwirizwa kirusha ibindi gukora ku mutima gishobora kubwirizwa kigashyigikira Ubukristo. Ingingo zavugwa nubwo zaba zitavuguruzwa, icyo zishobora kuzana ni impaka gusa; nyamara urugero rwiza rufite imbaraga idashobora kurwanywa.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.511.b. Mbese ni iki kigaragaza ko uku gukura gukomeza kubaho kandi ko tudashobora kureka kunyurwa n’iterambere ryacu n’ibyo twagezeho? 1Abakorinto 15:31; Matayo 10:22; Abafilipi 3:12 – 16.“Uwiteka yifuza ko abahungu n’abakobwa Be bose, banezerwa bakaba amahoro kandi bakumvira… Binyuze mu kwizera, buri kintu cyose kibura mu mico gishobora gutangwa, buri nenge yose ikezwa, buri kosa rigakosorwa kandi buri mikorere myiza igatezwa imbere.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.564.“Kwezwa ntabwo ari umurimo w’agahe gato, isaha cyangwa umunsi umwe, ahubwo ni ukw’igihe cyose cy’ubuzima. Ntikuboneshwa gutwarwa kubera ibyo wiyumvamo, ahubwo ni ingaruka yo gupfa ku cyaha buri gihe no guhora umuntu abaho kubwa Kristo. Imihati yacu y’intege nke kandi ya hato na hato ntishobora gukosora amakosa cyangwa ngo itere ivugururwa ry’imico. Dushobora gutsinda gusa kubw’umuhati w’igihe kirekire no kwihangana, imyitwarire idakebakeba no kurwana intambara itoroshye. Uyu munsi ntabwo tuzi uko urugamba ruzaba rudukomereye ejo. Igihe cyose Satani azaba akiriho, tuzaba dufite inarijye tugomba gutsinda n’ibyaha bitwibasira tugomba gutsinda. Kugeza ku iherezo ry’ubuzima, ntihazigera habaho ahantu ho guhagarara, nta n’aho tuzashobora kugera ngo tuvuge duti: “Ngeze aho ngomba kugera.” Kwezwa ni ingaruka yo kumvira mu buzima bwose.” – Ibid, p.560,561.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 10 Werurwe
1. Ni gute Imana iduhendahenda ku byerekeye buri gahe kose ko gutsindishirizwa?2. Ni gute Imana igaragaza ko icyo itwifuzaho kirenze ukubabarirwa?3. Mbese ni irihe banga ryo guhinduka?4. Mbese kwezwa kw’ikinyoma kudukura mu yihe nzira?5. Ni gute twamenya ukwezwa gufite impagarike yose y’imibereho ihora ikura?