Back to top

Sabbath Bible Lessons

UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU

 <<    >> 
Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa kubaka Ishuri n’Ikigo nderabuzima muri Adigeya, mu Majyaruguru ya Kawukasusi, mu Burusiya Ku Isabato, 07 Mutarama, 2023 Igihugu cy’Uburusiya gifite ubuso bw’ibirometero 17,125,191 by’umurambararo, kikaba gituwe n’abaturage benda kungana na 146,780,000; muri bo miliyoni 111 ni Abarusiya. Muri miliyoni 35 zisigaye, zihagarariwe n’abantu bafite ubwenegihugu burenga 180. Idini ryiganje ni Orutodogisi (42%); irikurikiraho ni Ubuyisilamu (30%). Andi madini ahari ni Ubugatulika (3%); Abizera ba Kera (ishami ry’abakristo b’Abarutodogisi b’iburasirazuba) n’Ubuporotositanti (2%); Abasenga Buda; idini rya Kiyuda na Gatulika ya Kigiriki (1%). Kuva mu mwaka wa 1925, ubutumwa bw’Ivugurura bwabwirijwe hano mu buryo buruhije cyane. Bene data benshi bashyizwe mu nzu z’imbohe bazira Ijambo ry’Imana. Bamwe batanze ubugingo bwabo kubera ukuri. Mu myaka ya 1990 itorero ryacu ryagize amahirwe yo kubwiriza mu mudendezo kandi bakoresheje neza aya mahirwe. Muri Kamena 2018, hashyizweho Iniyo y’Uburusiya. Mu gihe cy’imyaka mike ishize, amahirwe yacu yo kubwiriza mu bwisanzure yararangiye rwose, none duhanze amaso isambu ntoya idafite ibyaremwe yo gukomeza amateraniro makuru no kuboneza umurimo w’ibwirizabutumwa. Uwiteka yatwemereye kugura hegitare eshanu mu ibanga ry’umusozi wo mu misozi ya Kawukasusi igaragara nk’agace k’imisozi itangaje. Nkuko biruhije kubona amazi mu karere k’imisozi, igiciro cy’ikibanza cyari hasi ho gato. Ariko Uwiteka ibi yabyitayeho maze adufasha kubona iriba ry’amazi muri iyo sambu, atari amazi yo kunywa gusa ahubwo n’ayo kurunda hamwe akazakoreshwa. Turashimira Uwiteka kubw’uyu mugisha ukomeye w’ubuntu Bwe! Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2019, nibwo twagize amateraniro makuru ya mbere muri iki gihugu; nubwo twashoboraga gushyiraho imimerere y’amateraniro yo mu mpeshyi, inzu mberabyombi n’inzu nto y’ibyumba bibiri. Dogiteri yararikiwe kuyobora umwiherero w’iby’amagara mazima aho ngaho. Hakurikijwe umucyo uturuka muri Mwuka w’Ubuhanuzi no kuzirikana ibyo duhura nabyo, tubona imbaraga ikomeye y’umurimo wo kubwiririsha ubutumwa umurimo w’ubuvuzi iyo amazu abonerejwe uyu mugambi yubatswe. Twizera ko kubw’imbabazi z’Imana n’ubufasha bwa bene data bo ku isi yose, Uwiteka azadufasha gusohoza uyu mushinga bene data batuye ino aha badashobora kwiyishyurira ubwabo. Uwiteka ahe umugisha umuntu wese ushaka gushyigikira uyu mushinga binyuze mu masengesho n’inkunga y’amafaranga. Bene so na bashiki banyu bo muri Iniyo y’Uburusiya
 <<    >>