“Ibyaha byanyu mubyatūrire Imana; ni yo yonyine ibasha kubababarira; kandi mwatūrirane ibicumuro mwagiriranye.” – Kugana Yesu, p.37.
1. UBURYO BUMWE MU ISEZERANO RISHYA N’IRYA KERA Kuwa Mbere 26 Gashyantare
a. Niba Imana idahinduka (Malaki 3:6; Abaheburayo 13:8), mbese ni iki dukwiriye gusobanukirwa cyerekeranye n’icyifuzo Cyayo ko agakiza kagera kuri buri wese uwo Yaremye? Zaburi 78:38; Ezekiyeli 18:32; 2Petero 3:9.“[Imana] ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko abantu bihana… Inkota y’ubutabera yahuranyije Kristo kugirango abantu bashobore kubaturwa. Yarapfuye kugirango bashobore kubaho.” – Ubuntu bw’Imana Butangaje, p.326.b. Mu kwegurira Imana urusengero rwubatswe na Salomo, mbese ni uwuhe murongo nyamukuru wo mu isezerano rya kera uvuga ubushake bw’Imana bwo kubabarira? 2Ngoma 7:12 – 14. Ni gute ibi byongera kwirangīra mu isezerano rishya? 1Yohana 1:9; 2:1.“Icyaha cyakozwe rwihishwa, umuntu akwiriye kucyaturira Kristo, niwe muhuza wenyine hagati yacu n’Imana… Buri cyaha cyacumuwe ku Mana gikwiriye kwaturirwa Imana binyuze muri Kristo. Icyaha cyakozwe ku mugaragaro gikwiriye kwaturirwa mu ruhame. Icyo wafudikiye mugenzi wawe, ukwiriye kucyikiranuraho n’uwo wakoshereje. Niba abantu bashaka ubuzima buzira umuze bakoze icyaha cyo kuvuga ikibi, niba barabibye intonganya mu rugo, mu baturanyi cyangwa se mu itorero, kandi bakaba barabyukije ibyiyumviro bipfuye n’amakimbirane, niba baragushije abandi mu cyaha kubw’imigirire mibi, ibyo bigomba kwaturwa bakabyihana imbere y’Imana n’imbere y’abo babikoreye.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.216,217.
2. INTAMBWE YA MBERE YO KWAKIRA UKUBABARIRWA Kuwa Kabiri 27 Gashyantare
a. Niba umurimo w’Umwuka Wera ari ukwemeza umutima icyaha (Yohana 16:8), mbese dukwiriye guhita twihutira gusubiza iki? Zaburi 86:5.“Kwemezwa ibyaha bibera mu mutima no mu bwenge. Umunyabyaha yumva ko Yehova akiranuka, maze agafatwa n’ubwoba bwinshi kuzahagararan ibyaha bye no kudatungana kwe imbere y’Ugenzura imitima. Abona urukundo rw’Imana ruhebuje, n’ukwera guhebuje n’umunezero bizanwa no kwera, nibwo umuntu yifuza cyane gutunganywa no gusubira kugirana umushyikirano n’abo mu ijuru.” – Kugana Yesu, p.24.“Uko kwihana kuzanwa mu mutima n’ubuntu mvajuru, kuzatuma habaho kwatūra icyaha no kukireka. Izo ni zo mbuto intumwa yavuze ko zari zarabonetse mu mibereho y’abizera b’i Korinto.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.324.b. Mu kwitegereza urugero rwo ku munsi wa Pentekote, mbese ni iki cyabaye umusaruro wo gukangurira umutimanama kugirango wemere icyaha? Ibyakozwe n’Intumwa 2:36,37.“Abigishwa ba mbere bateguriwe gusukirwa Umwuka Wera ku munsi wa Pentekote binyuze mu kwatūra icyaha no kukireka, mu gusengana umwete no kwiyegurira Imana. Umurimo nk’uwo ukwiriye gukorwa muri iki gihe ku rugero rurushijeho gukomera.” – Ibihamya ku Bagabura, p.507.c. Ni gute dushobora gusobanura umusaruro wo kwemezwa icyaha werekeza ku guhinduka ko mu bugingo? Ibyakozwe n’intumwa 2:38.“Mbere y’uko [Abisirayeli] babona amahoro nyakuri, bagombaga kubanza kumenya no kwihana icyaha bakoze.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.614.“Kwatūra icyaha k’ukuri kuraromboreza, kukemera ibyaha nkuko biri, ntigukikira. Hariho ibyaha byabwirwa Imana gusa; hariho n’ibindi bikwiriye kubwirwa ababigiriwe. Niba ari ibyaha byakorewe ku mugaragaro, bikwiriye kwatūrirwa mu iteraniro ry’abantu. Nyamara kwatūra icyaha kose gukwiriye kwerura, ntigukikire, ikintu cyose kikavugwa nkuko kiri, icyaha cyose kikatūrwa mw’izina.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.639.
3. URUGERO RWO KWIHANA KW’IKINYOMA Kuwa Gatatu 28 Gashyantare
a. Mbese Yuda yarihannye kuba yaragambaniye Kristo ku batambyi bakuru (Matayo 26:14 – 16, 47 – 49)? Niba aribyo ni kuki cyangwa niba atari byo ni ukubera iki? Matayo 27:3,4.“Yuda yikubise ku birenge bya Yesu, yemera ko ari Umwana w’Imana, kandi amusaba kwikiza. Umukiza ntabwo yacyashye uwamugambaniye. Yari azi neza ko Yuda aticujije; kwicuza kwe yagukomoye ku mutima wamuciraga urubanza kubera gutinya gucirwaho iteka, ariko ntiyigeze agira agahinda nyakuri ngo yumve ko yagambaniye Umwana w’Imana utagira inenge, kandi ko yihakanye Uwera wa Isirayeli. Nyamara Yesu nta jambo yamubwiye ryo kumuciraho iteka. Yarebanye Yuda impuhwe, aravuga ati, Iki gihe ni cyo cyanzanye ku isi.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.722.“lyo ibyaha bimaze kugusha umutimu ikinya, umuntu w’inkozi y’ibibi aba atakimenye ibigoramye byo mu ngeso ze, kandi ntamenye uko ibibi akora bingana. Iyo atemereye imbaraga y’Umwuka Wera ngo imwemeze, asigara arindagirira mu byaha bye. Kwatura icyaha kwe ntikuba kuvuye ku mutima. Icyaha yemeye cyose, acyongeraho icyo yikirisha. Icyo ahaniwe, akavuga ati “Nagitewe n’ibi n’ibi.” – Kugana Yesu, p.40.“Kubwo kwizera no gusenga, abantu bose bashobora kuzuza ibyangombwa ubutumwa bwiza busaba. Nta muntu ushobora guhatirwa gucumura. Mbere yuko gutwarwa n’irari biganza ubwenge no gutekereza, cyangwa gukiranirwa kukaganza umutimanama, umuntu ubwe agomba kubanza yabyiyemerera; umutima ugomba kugambirira gukora icyaha. Uko ikigeragezo cyaba gikomeye kose, ntabwo cyaba urwitwazo rwo gukora icyaha.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.177.b. Sobanura niba uko ari ukwihana cyangwa niba atari ukwihana kwageza umuntu ku bugingo buhoraho. Matayo 27:5; 2Abakorinto 7:8 – 11.“Benshi barimo kwibeshya, maze bakinjira mu migambi Imana itabahaye gukora. Nyamara uburyo bumwe rukumbi burimo umutekano bakwiriye gukurikirana ni ukumvira Ijambo ry’Uwiteka. Mu cyimbo cyo gukora ibi, benshi bagambirira gukora ibitangaza. Babona byoroshye guteganyiriza ahazaza ibintu bikomeye kuruta ko bakwitandukanya n’inarijye, bakegurira Imana umutima, intekerezo n’ubushake kandi bakiyegurira kubonezwa n’iyo mbaraga ishobora kurema cyangwa kurimbura. Nimutyo abasore basuzume imigambi yabo kubwo gusenga no kurondora mu Byanditswe, maze barebe niba ubushake bwabo bwite n’ibyifuzo bya kamere bitabakura mu nzira y’ibyo Imana isaba.” – Youth Instructor, March 23, 1893.
4. URUGERO RWO KWIHANA NYAKURI (ZABURI 51) Kuwa Kane 01 Werurwe
a. Mbese bigenda bite iyo tutemeye ibyaha byacu imbere y’Imana maze mu cyimbo cyo kubyatura tukabiceceka? Zaburi 32:3,4.b. Ubwo umuhanuzi Natani yari amaze guhishura icyaha cya Dawidi (2Samweli 12:1 – 12), mbese umwami yabyakiriye ate? 2Samweli 12:13.“Umutima wa Dawidi washenguwe n’ayo magambo amucyaha yabwiwe n’umuhanuzi; icyaha cye cyagaragaye cyose uko cyakabaye. Umutima we wicishije bugufi mu kwihana imbere y’Uwiteka.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.722.“Kwihana kwa Dawidi kwari kuboneye kandi kwimbitse [kuvuye ku mutima]. Nta muhati yashyize mu guhisha icyaha cye. Ntabwo icyifuzo cyo guhunga ibihano yari yabwiwe ari cyo cyamuteye gusenga. Ahubwo yabonye uburemere bw’icyaha yakoreye Imana; yabonye uburyo ubugingo bwe bwari bwanduye maze azinukwa icyaha cye. Ntiyasengeye kubabarirwa gusa, ahubwo yanasabiye ko umutima we wezwa. Ntabwo Dawidi yigeze areka urugamba kubwo kwiheba. Mu masezerano Imana yasezeraniye abanyabyaha bihana, yabonyemo igihamya cy’uko yababariwe n’uko yemewe.” – Ibid, p.725.c. Mbese ni gute ibi byongeye kugaragarira mu mutima wa Simoni w’i Betaniya? Luka 7:40 – 48. Mbese ni iyihe nzira rukumbi y’amahoro n’ubwiyunge ishobora kugerwaho? Zaburi 32:5; Yeremiya 3:13; 1Yohana 1:9.“Nk’uko Natani yabigenje kuri Dawidi, Kristo yanyujije mu mugani ibyo yashakaga kubwira Simoni. Yesu yahaye Simoni uburyo bwo kwicira urubanza. Simoni yari yaragushije mu cyaha uwo mugore yasuzuguraga. Yari yarariganyije Mariya mu buryo bukomeye. Simoni na Mariya bashushanyaga abantu babiri barimo umwenda bavugwa mu mugani. Ntabwo Kristo yari agendereye kwigisha ko hari itandukaniro ryari mu mwenda abo babiri bari bafite, kuko bombi bari bafite umwenda wo gushimira ineza bagiriwe batashoboraga kubona icyo bishyura. Nyamara Simoni we yumvaga ko ari umukiranutsi kurusha Mariya, maze Yesu yifuza kumwereka mu by’ukuri uko icyaha cye cyari gikomeye. Yashatse kumwereka ko icyaha cye cyarutaga cyane icya Mariya, nk’uko umwenda w’idenariyo magana atanu uruta cyane uwa mirongo itanu.“Noneho Simoni yatangiye kubona uko ateye mu mucyo mushya... Simoni yakozwe n’ikimwaro, abona ko yari ahagaze imbere y’Ufite icyubahiro kumurusha….“Simoni yakozwe ku mutima n’ineza ya Yesu yatumye atamucyahira mu ruhame imbere y’abashyitsi… Kumugira inama amwihanganira byatumye yemera ikosa rye. Yasobanukiwe n’ubunini bw’umwenda yari afitiye Umwami we. Ubwibone bwe bwacishijwe bugufi, arihana, maze uwari Umufarisayo wirata ahinduka umwigishwa ucishije make kandi witanga.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.566 – 568.
5. IMPANO YO KUBABARIRWA Kuwa Gatanu 02 Werurwe
a. Niba turi mu banyabyaha basayishije, ni gute dushobora kugira agahinda nyakuri k’ibyaha byacu? Ibyakozwe n’Intumwa 5:30,31; Yesaya 55:6,7; Abaheburayo 4:16.“Kwihana nk’ukwo, twebwe ubwacu ntitwabasha kugusohoza mu mbaraga zacu, kubonerwa muri Yesu gusa wazamuwe mu ijuru, agaha abantu iyo mpano.” – Kugana Yesu, p.25.“Nimuramuka mumenye ibyaha byanyu, ntimugategereze ko mubanza kwigira beza biruseho. Benshi bibwira ko atari beza bihagije ku buryo basanga Kristo. Mbese mwiteze kuba beza binyuze mu mihati yanyu bwite? “Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.” Yeremia 13:23. Nta wundi ubasha kudufasha keretse Imana yonyine gusa. Ntidukwiriye kurindira ikindi gihe, ntidukwiriye kuganyiriza ngo twemezwe kurutaho, cyangwa ngo turindire uburyo buruta ubwo twabonye, cyangwa ingeso ziboneye ziruta izo dufite. Ubwacu ntacyo twabasha kwimarira. Dukwiriye gusanga Kristo uko turi.” – Ibid, p.31.b. Ni gute dushobora gutegereza uyu murimo w’Imana ukadukorerwa kandi ugakorera muri twe? Abaheburayo 12:12; Abafilipi 1:6.“Kwihana no kubabarirwa ni impano duhabwa n’Imana binyuze muri Kristo. Imbaraga y’Umwuka Wera ni yo itwemeza icyaha, maze tukiyumvamo ko dukeneye kubabarirwa. Nta muntu n’umwe ubabarirwa ibyaha adafite umutima umenetse; ariko ubuntu bw’Imana nibwo butera umuntu kwihana. Imana izi intege nke zacu zose n’ibyo tutakwishoboza byose kandi izadufasha.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.353.c. Mbese ni iki kizaba umusaruro w’uku kwihana nyakuri? Abaroma 8:1.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 03 Werurwe
1. Mbese twebwe ubwacu ni iki dushobora kwigira ku isengesho rya Salomo mu kwegurira Imana urusengero?2. Ni izihe ntambwe dukwiriye gutera tumaramaje niba dushaka kuba mu murimo w’Imana uheruka dushorewe n’imbaraga y’Imvura y’Itumba?3. Ni ukubera iki hakenewe kwaturira Imana ibyaha byacu? Ni gute mu by’ukuri dufite inshingano [muri uku kwiganza] kw’ikorwa ry’ibyaha?4. Ni gute dukeneye kwitonda mu kwereka abantu ko bacumuye?5. Ni gute byashobokera umunyabyaha kwihana?