UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU << >> Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Kunganira Abagezweho n’ibīza ku isi KU ISABATO, 04 GASHYANTARE, 2023 Ibīza biri kurushaho kwiyungikanya ubutitsa kandi ni gikwira ku isi yose. Nubwo atari byose, ariko muri byo harimo imitingito, tsunami, inkuba, inkubi y’imiyaga ikomeye, imiyaga y’ishuheri, imyuzure no kuruka kw’ibirunga. “Umugaru urahindura uturutse ikusi, n’imbeho igaturuka ikasikazi. Iyababa izanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana,… Isanza ibicu birimo umurabyo wayo. Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, biri hejuru y’isi ituwemo n’abantu. Igituma ibizana, ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.” Yobu 37:9 – 13. Igihe cyose Ishoborabyose ihorana mu ntekerezo Zayo kugirira iyi si y’agahebuzo ibyiza biheranije no kubigirira ibyo yaremye; nyamara muri iki gihe ibintu byinshi by’inzaduka kandi bikabije biragaragara mu kirere biturutse mu bubiko bw’intwaro z’umwanzi gica w’abantu: “Igihe yiyereka abana b’abantu nk’umuvuzi ukomeye ushobora kubakiza indwara zabo zose, [Satani] azateza indwara n’ibyorezo kugeza aho imidugudu n’ibirorero bisigara ari amatongo n’ibidaturwa. Na magingo aya ari ku murimo. Satani arateza impanuka n’ibyorezo mu nyanja no ku butaka, umuriro wa kirimbuzi, umuraba ukaze, imyuzure, inkuba, imiyaga y’ishuheri, kubura epfo na ruguru, ibishyitsi hirya no hino kandi mu buryo bwinshi, imbaraga ze ziri ku murimo. Yararika umwero w’ubutaka, maze inzara n’ubwihebe bigakurikiraho. Ahumanya umwuka wo mu kirere, maze abantu ibihumbi byinshi bakarimbuka. Ibyo byago bizarushaho kwaduka ku isi kandi ari nako birimbura. Kurimbuka kuzaba ku bantu no ku nyamaswa. “Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge… abanyacyubahiro b’isi bacitse intege. Kandi isi ihumanijwe n’abaturage bayo kuko bishe amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka” (Yesaya 24:4,5).” – Intambara Ikomeye, p.589,590. Mbese ni gute uko byagenda kose abana b’Imana bahamagarirwa kwakira imibabaro y’interagahinda igera ku bantu iturutse ku bīza? Umwami adutegeka gukurikiza urugero Rwe ubwo yari hano ku isi, yageraga ku babaye aho bari hose akabunganira. Iby’ibanze ubuzima bukeneye birabura igihe ibīza bije, none inshingano yacu nk’abakristo ni ugufasha uko dushoboye kose n’aho dushobora kugera hose. Impano zanyu mutanganye ubuntu ngo zifashe mu kunganira abagezweho n’ibīza ku isi zizafasha kugenza gutyo uko bishoboka. Murakoze cyane! Bene so bo mu Nteko Nkuru Rusange << >>