UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU << >> Ku isabato, 14 Mutarama, 2023 Icyigisho 2 Ijambo ry’Imana ry’Irinyembaraga Isomo ryo kuzirikanwa: “Mana, undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye.” Zaburi 51:10. Ibitabo byifashishijwe: Ibitabo byifashishijwe “Kenshi ibishuko bisa nk’ibitari ibyo gutsindwa bitewe n’uko ugeragezwa yirengagiza gusenga no kwiga Bibiliya, maze ntiyitegure kwibuka amasezerano y’Imana no guhangana na Satani yitwaje intwaro zo mu Byanditswe.” – Intambara Ikomeye, p.600. 1. ABASIRIKARE B’UMUSARABA Kuwa Mbere 08 Mutarama a. Mbese ni iki dukwiriye guhora twirinze muri uru rugendo rwacu rwo ku isi? 1Petero 5:8. Mbese ni gute noneho Pawulo agereranya imibereho y’umukristo? 2Timoteyo 2:3. “Nta kintu gishobora kurushaho kuba impezamajyo, nta kintu gishobora kurushaho kuba icyihagije kuruta umuntu wumva ntacyo bivuze kwishingikiriza ku bugiraneza bw’amaraso y’Umukiza wabambwe akazuka. Imibereho ya gikristo ni imibereho y’intambara n’ubushyamirane budashira. Ni urugamba n’urugendo. Ariko buri gikorwa cyose cyo kumvira Kristo, buri gikorwa cyo kwigomwa ku Bwe, buri kigeragezo cyihanganiwe neza [kigatsindwa], ni intambwe mu rugendo rugana mu bwiza bw’insinzi iheruka.” – That I may know Him, p.253. b. Mbese ni gute ku iherezo dushobora kuba abaneshi gusa? Abefeso 6:11 – 17. “Abantu bazambara intwaro zose z’Imana maze bagatanga igihe cyabo buri munsi bagasenga kandi bakiga Ibyanditswe byera bazagirana umushyikirano n’ijuru ndetse bazagira imbaraga ikiza ikanahindura ababazengurutse. Ibitekerezo bihanitse, imigambi itunganye, gusobanukirwa ukuri neza n’inshingano bafite ku Mana, bizaba ibyabo…. Iki cyiciro kizahabwa ugushira amanga kwejejwe kugirango bajye imbere y’Imana ihoraho. Baziyumvamo ko umucyo w’ijuru n’ubwiza bwaryo ari ibyabo, kandi bazatunganywa, bazahurwe ndetse bahabwe umwanya w’icyubahiro kubw’uku kubana n’Imana. Ayo niyo mahirwe y’abakristo nyakuri.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.112,113. 2. IMBARAGA MU IJAMBO Kuwa Kabiri 09 Mutarama a. Ni gute Ijambo ry’Imana ricengera igihe ryakiriwe by’ukuri mu mutima? Abaheburayo 4:12. “Amagambo y’Imana, atekerejweho mu mutima, azaba nk’imigezi itemba ivuye mu ruzi rw’amazi y’ubugingo. Umukiza wacu yasabye kugirango imitima y’abigishwa ishobore gukingukira gusobanukirwa Ibyanditswe Byera. Kandi igihe cyose twiga Bibiliya dufite umutima usenga, Umwuka Wera atuba hafi kugirango adufuturire ubusobanuro bw’amagambo dusoma.” – Umuhamagaro wacu Uhebuje, p.205.“Ukuri gushyizwe mu bikorwa gukwiriye kugaragarira mu mibereho, kandi Ijambo ry’Imana rimeze nk’inkota ityaye amugi yombi, rikwiriye guhinguranya rigakuraho inarijye ikiri mu mico yacu.“Ijambo ry’Imana ricisha bugufi abibone, abanyabibi bakaba abagwaneza n’abafite imitima imenetse, abatumvira bakaba abumvira. Akamenyero ka kamere ikora ibyaha ku muntu biboheranyije ku migirire ya buri munsi. Ariko Ijambo ry’Imana rikuraho irari ry’umubiri. Ribangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Rirahuranya rikagabanya ingingo n’umusokoro, rikuraho irari ry’umubiri, rituma abantu bagira ubushake bwo kubabarizwa Umwami wabo.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 7, p.928. b. Ni gute mbere na mbere, Ijambo ryaremye ijuru n’isi vuba? Itangiriro 1:1; Zaburi 33:6,9. c. Mbese ni ikihe gikoresho Imana yifashishije ubwo yaremaga isi ikoresheje Ijambo Ryayo? Abaheburayo 11:3. Nyuma yo kuremwa kw’isi, mbese Imana yaretse irema ririkoresha ubwaryo? Abaheburayo 1:3. “Imbaraga yo kurema yatumye ibiri ku isi bibaho, niyo igifashe ibiremwa kandi ikomeza kuramira ibyaremwe. Ukuboko kw’Imana kuyobora amasi kandi kukayakomereza mu myanya yayo hakurikijwe gahunda yo mu kirere. Ntabwo ari ukubera imbaraga karemano isi itanga umwero wayo uko umwaka utashye, kandi ngo ikomeze kuzenguruka izuba, maze itange umusaruro. Ijambo ry’Imana niryo rigenga ibiriho, “Itwikiriza ijuru ibicu, Itunganiriza ubutaka imvura, Imeza ubwatsi ku misozi” (Zaburi 147:8), itera ibishanga kurumbuka bikera imyaka. Binyuze mu mbaraga y’Imana, ibimera birakura, amababi yabyo agatohagira n’indabyo zikabumbura.” – Inama ku Babyeyi, Abigisha n’Abanyeshuri, p.185,186. 3. GUSOBANUKIRWA ICYAHA Kuwa Gatatu 10 Mutarama a. Mbese ni ikihe cyifuzo Dawidi yagize ubwo yari amaze gucumura ku Mana no kuri Batisheba? Zaburi 51:1 – 4. b. Mu gusoma ibyerekana ukwihana kwa Dawidi kwashyizwe mu bitabo byo mu ijuru, mbese ni ibiki byari bimuremereye cyane, ni izihe ngaruka yagize, cyangwa se ni iki cyongeye kugarura umubano yari afitanye n’Imana? Zaburi 51:5 – 10. “Nyuma yo gukora icyaha kwe, Dawidi yamaze umwaka wose afite umutekano. Nta gihamya cyagaragaraga cy’uko Imana itamwishimiye. Ariko igihano cy’Imana cyari kimutegereje. Byanze bikunze umunsi w’urubanza no guhanwa waregerezaga kandi nta kwihana kwajyaga kuwigizayo. Umubabaro no gukorwa n’isoni byajyaga kwijimisha imibereho ye yose yo ku isi byari byegereje. Abafata urugero rwa Dawidi maze bakagerageza koroshya uburemere bw’ibyaha byabo, bakwiriye kwigira mu mateka ya Bibiliya yuko inzira yo kugomera Imana ikomeye. Nubwo bahindukira bakava mu byaha byabo nk’uko Dawidi yabikoze, ingaruka z’ibyaha, ndetse no muri ubu bugingo, zizaba ari mbi kandi kuzihanganira bikomere” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.723,724.“Kwihana kwa Dawidi kwari kuvuye ku mutima. Ntiyagerageje guhisha icyaha cye. Ntabwo icyifuzo cyo guhunga ibihano yari yabwiwe ari cyo cyamuteye gusenga. Ahubwo yabonye uburemere bw’icyaha yakoreye Imana; yabonye uburyo ubugingo bwe bwari bwanduye maze azinukwa icyaha cye. Ntiyasengeye kubabarirwa gusa, ahubwo yanasabiye ko umutima we wezwa. Ntabwo Dawidi yigeze areka urugamba kubwo kwiheba. Mu masezerano Imana yasezeraniye abanyabyaha bihana, yabonyemo igihamya cy’uko yababariwe n’uko yemewe.” – Ibid, p.725.“Dawidi yababariwe igicumuro cye kubera ko yacishije bugufi umutima we imbere y’Imana afite umutima wihana kandi umenetse. Yizeraga ko isezerano ry’Imana ryo kubabarira ryari gusohozwa. Yatūye icyaha cye, aracyihana ndetse yongera kucyihana. Mu kwiyumvamo ubwishingizi bwo kubabarirwa, yaravuze ati: ‘Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya’ (Zaburi 32:1,2). Guhirwa kuza guturutse ku kubabarirwa, kandi kubabarirwa kubaho binyuze mu kwizera ko icyaha cyihanwe, gishyirwa ku Uwishyizeho Icyaha cy’abantu. Bityo rero imigisha yacu yose ituruka kuri Kristo. Urupfu Rwe ni igitambo gihongerera ibyaha byacu. Kristo ni we Cyungo gikomeye Imana inyuzamo imbabazi n’ineza duhabwa.” – Umuhamagaro wacu Uhebuje, p.83. 4. UBUBASHA BWO GUHINDURA UMUTIMA W’UMUNTU Kuwa Kane 11 Mutarama a. Mbese ni iki gitanga ibyiringiro yuko guhinduka kw’imibereho yanduye y’ubunyacyaha igatungana bishoboka? Yobu 14:4; Yeremiya 13:23; Ezekiyeli 36:26,27. “Ni iby’ukuri ko hari ubwo twagira ingeso nziza zigaragara, tudafite imbaraga ya Kristo ihindura umuntu mushya. Gukunda icyubahiro no gushaka kuratwa n’abandi, hari ubwo bibasha gutuma tugira ukubaho kuboneye. Kwiyubaha kwashobora gutuma umuntu yigengesera ngo adasa n’ukora ibibi. Haba n’ubwo umutima wikanyiza ugira ubuntu. None se ubwo bigenze bityo, twabwirwa n’iki uruhande turimo?” – Kugana Yesu, p.58.“Imana yatanze ibyangombwa bihagije kugira ngo umuntu abashe gutsinda ikibi kiri mu isi. Bibiliya ni ububiko bw’intwaro aho dushobora gukura intwaro dukoresha mu ntambara.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.502. b. Mbese ni iyihe nzira rukumbi yatuma umutima w’umuntu wanduye ushobora guhinduka ukaba uwishimira gukiranuka? Yohana 3:3. “Ibyo bangaga kera, noneho ubu barabikunda, kandi ibyo bakundaga kera, noneho nibyo banga. Uwirariraga akishyira imbere, noneho azaba umugwaneza, wicisha bugufi mu mutima. Umupfapfa n’umunyagasuzuguro, azahinduka umuntu witonda, utibona. Abasinzi bazahinduka abirinda, inzererezi zihinduke abantu baboneye.” – Kugana Yesu, p.58. c. Mbese ni ibihe bihamya by’uko guhinduka? Abagalatiya 5:22,23. “Kamere ya kera, yabyawe n’amaraso n’ubushake bw’umubiri, ntishobora kuragwa ubwami bw’Imana. Imico tuvukana n’ingeso za kera bikwiriye kurekwa; kuko ubuntu atari umurage. Kuvuka bundi bushya bigizwe no kugira imigambi mishya, ibyo mwishimira bishya, no kugira imico mishya. Abantu bavukiye mu bugingo bushya babyawe n’Umwuka Wera, babaye abasangiye kamere mvajuru, kandi mu kamenyero kabo kose no mu migirire yabo yose bazatanga igihamya cy’umushyikirano bafitanye na Kristo. Igihe abantu bavuga ko ari abakristo bagumanye ubusembwa bw’imico yabo n’imiterere yabo, none se ubwo umwanya wabo waba utandukaniye he n’uw’ab’isi? Ntabwo bishimira ukuri nk’ukwabeza, kukabatunganya. Ntibavutse ubwa kabiri.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1101. 5. KUBYARWA N’IJAMBO RY’IMANA Kuwa Gatanu 12 Mutarama a. Mbese ni iki gifite imbaraga yo gutera guhinduka by’ukuri mu mutima w’umunyabyaha wanduye? Abaroma 1:16; Yohana 1:1; 15:3; 1Petero 1:23. “Bibiliya ihebuje ibitabo byose by’amateka, kuko yo ikomoka ku Mana, ntabwo ituruka ku muntu urama igihe gito. Ituma dusubiza amaso inyuma mu binyejana byo ku ntangiriro y’ibintu byose, ikagaragaza amateka y’ibihe n’ibyabaye bitari kuba byaramenyekanye. Ihishura ubwiza bw’Imana mu kuba yarasohoje ubuntu Bwayo kugirango ikize isi yaguye mu cyaha. Mu mvugo yoroheje, igaragaza imbaraga ifite ubushobozi y’ubutumwa bwiza, ya yindi iyo yakiriwe, ica iminyururu iboheye abantu ku igare rya satani.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.377. b. Mbese ni iki Ijambo ry’Imana rikorera muri twe, kandi ni ukubera iki ari ingirakamaro cyane ku nsinzi y’ubuzima? Abaroma 10:17; 1Yohana 5:4. Ni gute dushobora kugira insinzi nk’iyo mu buzima bwacu busigaye? Abakolosayi 2:6. “Kubera ko kwizera kwakira amahame y’ukuri, ayo mahame ahinduka igice kigize umuntu kandi agahinduka imbaraga ikomeza ubugingo. Ijambo ry’Imana, iyo ryakiriwe mu mutima, ritunganya intekerezo, kandi rikinjira mu mikurire y’imico.“Nidukomeza kurebesha Kristo amaso yo kwizera, tuzarushaho gukomezwa. Imana izereka ibikomeye abantu bayo bafite inzara n’inyota. Bazabona neza ko Kristo ari Umukiza wabo. Uko bakomeza kugaburirwa n’ijambo Rye, barushaho kubona ko ari umwuka n’ubugingo. Ijambo Rye risenya iby’isi n’ibya kamere yayo, maze rigatanga ubugingo bushya muri Kristo Yesu. Umwuka Wera aza mu mutima ari Umuhumuriza. Binyuze mu mbaraga ihindura y’ubuntu Bwe, ishusho y’Imana yigaragaza mu bigishwa; maze bagahinduka ibyaremwe bishya. Ahari urwango hajya urukundo, maze umutima ukakira ubwiza bw’ijuru.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.391. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 13 Mutarama 1. Ni gute intambara y’umukristo urwanya ikibi ikomeye? 2. Mbese ni uwuhe mwanya w’ingirakamaro Ijambo ry’Imana rifite muri iyi ntambara? 3. Ni gute bishoboka gusobanukirwa uburebure bw’ubujyakuzimu bwa kamere kirimbuzi y’icyaha? 4. Mbese guhinduka k’umutima kubaho gute? 5. Ni gute twakomeza umushyikirano wacu na Kristo? << >>