1. IBYANDITSWE BIRUHIJE GUSOBANUKIRWA Kuwa Mbere 12 Gashyantare
a. Mbese ni iki Petero abona ku nyandiko zimwe na zimwe za Pawulo? 2Petero 3:14 – 17. Ni iki tugomba gusobanukirwa ku bintu runaka byo mu Byanditswe? Gutegeka kwa Kabiri 29:29.“Abantu bashoboye batanze igihe cyabo mu kurondora Ibyanditswe basenga, nyamara hari imigabane myinshi ya Bibiliya batashoboye gusobanukirwa mu buryo bwuzuye. Imirongo imwe n’imwe y’Ibyanditswe ntizigera isobanuka mu buryo butunganye kugeza ubwo Kristo azayisobanura mu buzima bw’ahazaza. Ni ubwiru butamenyekana, ingingo zidashobora gusobanukira ubwenge bw’umuntu. Kandi umwanzi azashaka gukangura amatsiko kuri izo ngingo, mu gihe kutaziganiraho aribyo byarushaho kutubera byiza.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.312.b. Mbese ni iyihe nyifato ikwiriye kutwegereza Ibyanditswe? Yohana 7:17.“Umwuka winjiranye mu kwiga Ibyanditswe Byera niwo uzagena imiterere y’umufasha uzakuba iruhande. Abamarayika bavuye aharangwa n’umucyo bazabana n’abantu bashaka kuyoborwa n’Imana bicishije bugufi mu mitima. Ariko niba Bibiliya ibumburanywe ikinyabupfura gike, no kumva ko umuntu yihagije, niba umutima wuzuyemo urwikekwe, ubwo Satani aba ari iruhande rwawe, bityo akagoreka amagambo yumvikana y’Ijambo ry’Imana.” – Ibihamya ku Bagabura, p.108.
2. GUSOBANUKIRWA AMABANGA Kuwa Kabiri 13 Gashyantare
a. Mbese ni ibiki Imana yahishuriye Pawulo hagamijwe kubigeza ku bandi basigaye bo mu isi? Abaroma 16:25,26; Abakolosayi 1:27.“Kuri Pawulo umusaraba ni wo wari ikintu kimwe gifite agaciro kuruta ibindi. Kuva amaze gufatirwa mu murimo we wo gutoteza abayoboke b’Umunyanazareti wabambwe, ntiyigeze acogora guha umusaraba icyubahiro. Icyo gihe yari yarahishuriwe urukundo rw’Imana ruhebuje, nk’uko rwagaragarijwe mu rupfu rwa Kristo; kandi uguhinduka gutangaje kwari kwarabaye mu buzima bwe kwatumye inama ze n’imigambi ye yose bihuza n’ijuru. Kuva icyo gihe yahindutse umuntu mushya muri Kristo. Yari azi mu byo yari yaragiye ahura na byo ko iyo umunyabyaha abonye urukundo rwa Data wo mu ijuru, nk’uko rwagaragaye mu gitambo cy’Umwana we, maze akiyegurira imbaraga y’Imana ngo imuyobore, habaho guhinduka k’umutima kandi kuva icyo gihe Kristo akamubera byose muri byose.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.245.b. Niba hari ikintu mu Byanditswe kiruhije gusobanuka, ni kuki tugomba gushishikarira gucukumbura kuri iyo ngingo? 2Timoteyo 3:16,17.“Umusaraba wa Kristo utwikiriwe n’ibintu byose biwuteza urubwa n’ibiwuha isura mbi, nyamara niwo byiringiro by’ubugingo kandi uhesha umuntu icyubahiro. Na n’umwe ushobora gusobanukirwa ubwiru mu gihe agitewe isoni no guhamya umusaraba wa Kristo. Nta n’umwe ushobora gusobanukirwa no kwishimira imigisha Kristo yahesheje umuntu kubw’ikiguzi yamutanzeho kitagira akagero, mu gihe badashaka kwishimira igitambo kiruta ubutunzi bw’isi kugirango bashobore kuba abayoboke Be. Ukwigomwa kose n’ukwitanga kose gukorewe Kristo bikungahaza umuntu ubikoze, kandi imibabaro yose no gukozwa isoni byihanganiwe kubw’izina Rye, byongera umunezero uheruka n’ingororano y’ukudapfa yo mu bwami bw’ubwiza.” – Confrontation, p.93.c. Sobanura icyo dukeneye kugirango dufate imyanzuro iboneye. Yohana 16:13.“Ni tutayoborwa n’Umwuka Wera tuzahora dukora hirya no hino duhindura ukundi Ibyanditswe Byera cyangwa tubisobanura uko bitari. Hariho uburyo bwinshi bwo gusoma Bibiliya bitagize icyo byunguye kandi kenshi bigirira umuntu nabi. Iyo ijambo ry’Imana ritabumburanwe kwicisha bugufi no gusenga; iyo ibitekerezo n’ibyo abantu bishimira bitari ku Mana cyangwa ngo bifatanye n’ubushake bwayo, ubwenge bujyamo igihu cyo gushidakanya; kandi ibyiringiro bigenda birushaho kuba bike. Umwanzi ayobora ibitekerezo, maze agatanga ubusobanuro butari ubw’ukuri.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.704,705.
3. AMATEGEKO ICUMI Y’IMANA Kuwa Gatatu 14 Gashyantare
a. Ibihabanye n’imyizerere rusange, ni gute tumenya yuko amategeko icumi atarangiriye ku musaraba? Yakobo 2:8,9.“Abigisha benshi mu by’idini bemeza bakomeje ko Kristo yakujeho amategeko urupfu Rwe, kandi ko kubw’ibyo abantu batarebwa n’ibyo asaba. Hari bamwe bayafata nk’umutwaro uremereye cyane, maze mu buryo buhabanye n’ububata bwayo, bakigisha iby’umudendezo umuntu abasha kwishimira ari mu butumwa bwiza.“Nyamara uko siko intumwa n’abahanuzi bafataga amategeko yera y’Imana. Dawidi yaravuze ati: “Kandi nzagendana umudendezo, kuko njya ndondora amategeko wigishije” Zaburi 119:45. Intumwa Yakobo wanditse nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo, yavuze ku mategeko icumi, ko “atunganye, atera umudendezo” Yakobo 2:8; 1:25. Kandi umuhishuzi na we, hashize nk’imyaka mirongo itanu nyuma yo kubambwa kwa Yesu, yavuze umugisha uzaba ku “bakurikiza amategeko y’Imana, kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo” Ibyahishuwe 22:14.” – Intambara Ikomeye, p.466.“Iyo umuntu yiyeguriye Kristo, umutima we ugandukira amategeko y’Imana, ariko amategeko icumi y’Imana niyo ahesha umudendezo buri wese uri mu bubata. Umuntu abaturwa iyo yunze ubumwe na Kristo. Gusohoza ibihuje n’ubushake bwa Kristo bisobanuye ihembuka ry’umuntu agatungana.” – Umurimo wo Gukiza, p.131.b. Mbese ni ayahe mategeko asobanura gukunda mugenzi wacu nkuko twikunda? Abaroma 13:9; bigereranye no Kuva 20:1 – 17.“Amategeko ane abanza ahiniye muri iri tegeko rikomeye ngo, “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose.” Naho amategeko atandatu aheruka akubiye muri iri ngo, “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Aya mategeko yombi asobanura ihame ry’urukundo. Ntabwo irya mbere ryakubahirizwa ngo irya kabiri ryicwe, cyangwa ngo irya kabiri ryubahirizwe maze irya mbere ryicwe. Imana niyimikwa mu mutima, tuzaha mugenzi wacu umwanya umukwiriye. Tuzamukunda nk’uko twikunda. Kandi igihe dukunda Imana mu buryo buhanitse, nibwo tuzashobora gukunda mugenzi wacu tutarobanuye ku butoni…“Kristo yigishije abamwumvaga ko amategeko y’Imana atagizwe n’amategeko menshi atandukanye, ngo amwe muri yo abe afite agaciro kanini, naho andi abe afite agaciro gake ku buryo ashobora gusuzugurwa umuntu ntabihanirwe. Umwami wacu yerekanye ko amategeko ane abanza hamwe n’atandatu aheruka ari ihame rikubiye hamwe twahawe n’Imana, kandi yigisha ko gukunda Imana bizagaragarizwa mu kumvira amategeko yayo yose.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.607.
4. GUCIRWA URUBANZA N’AMATEGEKO Kuwa Kane 15 Gashyantare
a. Sobanura uburyo urubanza ruzagera ku bantu bose. Umubwiriza 11:9; Abaroma 14:10; 2Abakorinto 5:10; Abaheburayo 9:27.“Abantu bose bazacirwa urubanza hakurikijwe umucyo bahawe. Uwiteka yohereza intumwa zimuhagarariye zitwaye ubutumwa bw’agakiza kandi ababwumva bazabazwa uko bafata amagambo y’abagaragu Be. Abashaka ukuri babikuye ku mutima bazitonda bagenzure inyigisho bahabwa bayobowe n’ijambo ry’Imana.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.232.b. Mbese ni uruhe rugero ngenderwaho rwo gusuzumiraho mu rubanza? Yakobo 2:12.c. Mbese ni ayahe mategeko? Yakobo 2:11; gereranya no Kuva 20.“Mu nyigisho ze, Kristo yerekanye uko amahame y’amategeko y’Imana yavugiwe kuri Sinayi agera kure. Yashyize mu bikorwa ayo mategeko ku buryo amahame ahinduka igipimo gikomeye cyo gukiranuka—igipimo kizakoreshwa ku bantu bose mu rubanza ku munsi ukomeye igihe imanza zizashingwa, n’ibitabo bikabumburwa.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.211.“Amategeko y’Imana ni yo azaba urugero ngenderwaho rwo gusuzumiraho imico n’imibereho y’abantu mu rubanza. Umunyabwenge yaravuze ati: “Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu rubanza” Umubwiriza 12:13,14. Intumwa Yakobo yihanangirije abavandimwe be ati: “Muvuge kandi mukore nk’abajya gucirwa urubanza n’amategeko atera umudendezo” Yakobo 2:12.” – Intambara Ikomeye, p.482.“Igihe urubanza ruzashingwa n’ibitabo bikabumburwa, nuko buri muntu wese agacirwa urubanza hakurikijwe ibyanditswe muri ibyo bitabo, noneho ni bwo ibisate by’amabuye byahishwe n’Imana kugeza icyo igihe, bizagaragarizwa abatuye isi nk’urugero rwo gukiranuka. Nuko rero abagabo n’abagore bazabona ko ikintu gisabwa ku bw’agakiza kabo ari ukumvira amategeko y’Imana atunganye. Nta n’umwe uzabona uko yiregura icyaha cye. Abantu bazacirwa urubanza rwo gupfa cyangwa gukira hakurikijwe amahame akiranuka yo muri ayo mategeko.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.225.
5. AMATEGEKO NK’UMUSHORERA Kuwa Gatanu 16 Gashyantare
a. Mbese ni uwuhe mugambi wo gusobanukirwa amategeko cyangwa kumenya ukuri? Yohana 3:18 – 21; Abaroma 7:7.“Intambwe ya mbere mu kwiyunga n’Imana, ni ukwemera icyaha. “Icyaha ni ukwica amategeko.” “Kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha” 1Yohana 3:4; Abaroma 3:20. Kugira ngo amenye icyaha cye, umunyabyaha agomba kugenzuza ubutungane bwe urugero ruhanitse rwo gukiranuka kw’Imana. Amategeko y’Imana ni indorerwamo yerekana ubutungane bw’imico kandi ikabashisha umuntu gusobanukirwa n’intege nke ze.” – Intambara Ikomeye, p.467.b. Mbese amategeko akoresha iki iryo hishurwa rishyira ahagaragara imibereho yacu nyakuri? Abagalatiya 3:24.“Abantu bajya bambaza ku byerekeye amategeko mu Bagalatiya. Barambaza bati: “Ni irihe tegeko ryitwa umushorera utujyana kuri Kristo?” Ndasubiza nti: “Ni amategeko y’uburyo bwombi, ay’imihango n’amategeko icumi yerekana imico mbonera.“Kristo yari urufatiro rw’ubukungu bw’Abayuda. Urupfu rwa Abeli rwari ingaruka y’uko Kayini yanze kwakira umugambi w’Imana mu ishuri ryo kumvira agakiza kazanwa n’amaraso ya Yesu Kristo washushanywaga n’ibitambo byatambwaga byerekeza kuri Kristo. Kayini yanze ivushwa ry’amaraso ryashushanyaga amaraso ya Kristo agomba kumenerwa abatuye isi. Uyu muhango wose wateguwe n’Imana, kandi Kristo yabaye urufatiro rw’ubwo buryo bwose bw’imisengere. Iri ni itangiriro ry’umurimo w’amategeko nk’umushorera uganisha abanyabyaha ku kureba Kristo.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1109.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 17 Gashyantare
1. Ni gute ari ingenzi ko umuntu ategurira umutima we kwiga Bibiliya?2. Ni gute bishoboka gusobanukirwa neza ikintu cy’ubwiru nk’ubutumwa bwiza bw’agakiza?3. Mbese ni izihe mpamvu zidutera gusobanukirwa ko nyuma y’umusaraba, amategeko y’Imana yagumanye ububasha?4. Mbese ni uruhe rugero rukomeye rw’imico ruduhesha ubugingo buhoraho?5. Ni ukubera iki ari ngombwa yuko amategeko, umushorera wacu, agomba kutugeza kuri Kristo?