Back to top

Sabbath Bible Lessons

UBUTUNZI BW’UKURI (I) - UKUJYINAMA N’UMUREMYI WACU

 <<    >> 
Ku isabato, 18 Werurwe, 2023 Icyigisho 11
Isezerano rya Kera Isomo ryo kuzirikanwa: “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, Ubwo nzasezerana isezerano rishya N’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda.” Abaheburayo 8:8.
Ibitabo byifashishijwe:   Ibitabo byifashishijwe 
“Imana yabonye uko byari bigiye kugenda mu ngando. Nubwo ubwiza bw’Imana bwari bukiri kuri Sinayi, Imana yabonye ko abantu batsinzwe n’ibigeragezo bya Satani, kandi bagambaniye amategeko bari basezeranye kumvira.” – The Youth’s Instructor, November 21, 1901.

1. UBUBATA BUTERA URUJIJO INTEKEREZO Z’ABANTU Kuwa Mbere 12 Werurwe
a. Mbese ni iyihe mibereho yaranze Abisirayeli mu myaka myinshi, kandi ni gute byagiraga ingaruka ku kuntu bari bazi Imana n’amategeko Yayo? Kuva 20:1,2; Gutegeka kwa Kabiri 5:15. “Mu buretwa babayemo, abantu bari baribagiwe Imana ndetse n’amahame y’isezerano ryahawe Aburahamu ku rwego rukomeye. Ubwo Imana yabacunguraga ibakuye muri Egiputa, yashakaga kubereka ububasha n’imbabazi Byayo, kugira ngo babashe kuyikunda no kuyiringira. Yarabamanuye ibageza ku nyanja Itukura; aho byasaga ko bidashoboka ko bahacikira Abanyegiputa bari babakurikiye kugira ngo babashe kubona ko ntacyo bishoboreye, bityo babone uko bakeneye ubufasha bw’Imana. Icyakurikiyeho ni uko yabarokoye. Buzuwe n’urukundo bakunda Imana kandi barayishima ndetse bagirira icyizere imbaraga Yayo ibafasha. Yabihambiriyeho nk’umucunguzi wabo wari ubakuye mu buretwa bw’igihe gito.“Ariko hari hakiri ukuri gukomeye kwagombaga gucengezwa mu ntekerezo zabo. Kubera kuba hagati y’abasenga ibigirwamana kandi basayishije mu bibi, Abisirayeli ntibari bazi neza ubutungane bw’Imana, ntibari bazi uburyo imitima yabo yari yarasabwe n’ibyaha birenze ndetse ntibari bazi ko muri bo ubwabo badashobora kumvira amategeko y’Imana, kandi ntibari banasobanukiwe uko bakeneye Umukiza. Bagombaga kwigishwa ibi byose.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.371. b. Mbese ni hehe Imana yabajyanye kugirango bashobore gusobanukirwa ubutungane n’ukwera kw’amategeko Yayo? Kuva 19:1,5,6.

2. UBUBI BUKOMEYE BW’ICYAHA Kuwa Kabiri 13 Werurwe
a. Ni gute Abisirayeli bakiriye amasezerano y’umugisha ubwo bari bamaze gusobanukirwa amategeko igihe yavugwaga n’Imana? Kuva 19:8; 24:3. “Abantu ntibamenye uko imitima yabo yasabwe n’ibyaha kandi ko badafite Kristo batashobora gukurikiza amategeko y’Imana; bityo bahita bagirana isezerano n’Imana. Biyumvagamo ko bashobora gushyiraho gukiranuka kwabo bwite maze baravuga bati: “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora kandi tuzamwumvira.” (Kuva 24:7). Bari bariboneye amategeko atangwa; Imana igaragaza ubutware Bwayo mu buryo buteye ubwoba, ndetse bari barahindiye umushyitsi imbere y’umusozi wa Sinayi. Nyamara hashize ibyumweru bike gusa bahise bica isezerano bagiranye n’Imana, maze barunama basenga igishushanyo kiyagijwe. Ntibashoboraga kwiringira ko Imana izabagirira ineza binyuze kuri rya sezerano bari bishe; none ubu ubwo babonaga ubunyacyaha bwabo ndetse n’uko bakeneye imbabazi, byatumye bumva ko bakeneye Umukiza wagaragarijwe mu isezerano ryahawe Aburahamu kandi agashushanywa n’ibitambo byatambwaga. Noneho kubwo kwizera n’urukundo bifatanyije n’Imana yo mucunguzi wabo ubakura mu bubata bw’icyaha. Noneho bari biteguye guha agaciro imigisha y’Isezerano rishya.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.371,372. b. Mbese ni ayahe magambo y’iri sezerano? Gutegeka kwa Kabiri 27:26; Ezekiyeli 20:11; Abalewi 18:5. c. Mu buryo buhwanye n’imiterere ya kamere yacu, mbese ni iki Abisirayeli bananiwe gusobanukirwa? Yeremiya 17:9; Yesaya 1:5,6; 64:6. “Yosuwa yaravuze ati: “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera;… ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n’ibyaha byanyu.” Mbere yuko hakorwa ubugorozi buhoraho, abantu bagombaga kubanza kumenya neza ko ubwabo batakwishoboza kumvira Imana. Bari barishe amategeko Yayo, yabaciragaho iteka nk’abanyabyaha, kandi nta makiriro amategeko yabateganyirizaga. Igihe cyose babaga biringiye imbaraga zabo no gukiranuka kwabo bwite, ntibyajyaga kubashobokera ko babona imbabazi z’ibyaha byabo. Ntibashoboraga gutunganya ibisabwa n’amategeko atunganye y’Imana; bityo rero kwirirwa barahira ubwabo ko bazakorera Imana ntacyo byari bimaze. Keretse gusa kubwo kwizera Yesu Kristo, ni ho bashoboraga kubabarirwa ibyaha byabo kandi bagahabwa imbaraga zo kumvira amategeko y’Imana. Niba barashakaga kwemerwa n’Imana, bagombaga kureka kwishingikiriza ku mbaraga zabo ngo bibe byabahesha agakiza, bagombaga kwiringira rwose ibyo Umukiza wasezeranywe yakoze.” Ibid, p.529.

3. KURANGIZA ISEZERANO Kuwa Gatatu 14 Werurwe
a. Mose arangije gusoma amategeko n’ibyangombwa byayo byose bihesha umugisha n’umuvumo, ni gute Abisirayeli bashimangiraga uko babyakiriye? Kuva 24:7. “Imitima y’abantu yari yarahumishijwe kandi igahenebezwa n’uburetwa, ntabwo yari yiteguye kwakirana ubwuzu amahame yagutse yo mu mategeko icumi y’Imana. Kugira ngo ibyo amategeko icumi asaba bibashe kumvikana neza kandi bishimangirwe, hatanzwe andi mabwiriza y’inyongera, arushaho gusobanura no kumvikanisha amahame y’amategeko cumi. Mu buryo butandukanye n’amategeko cumi, ayo mateka yahawe Mose atari mu ruhame, bityo nawe yagombaga kuyamenyesha abantu.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.506.“Mose ntiyanditse amategeko icumi, ahubwo yanditse amateka Imana yari yarababwiye ko bagomba kwitondera, n’amasezerano y’ikigombero kugirango bumvire Imana. Ibi yabisomeye abantu, maze barahirira ubwabo kumvira amagambo yose Uwiteka yavuze. Mose yanditse mu gitabo indahiro yabo ikomeye. Nuko atambira abantu igitambo ku Mana. ‘Yenda igitabo cy’isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira’ (Kuva 24:7). Abantu basubiyemo indahiro ikomeye barahiriye Uwiteka yo gukora ibyo Yavuze byose no kubyumvira.” – Mwuka w’Ubuhanuzi, vol 1, p.240. b. Mbese ni iki cyahise gikorwa mu kugaragaza uburyo ayo masezerano yari akomeye? Kuva 24:6,8. “Abantu basezeranye indahiro ikomeye yo gukora ibyo Uwiteka yavuze byose, no kumwumvira.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 06 Gicurasi 1880.“Aha niho abantu baherewe ibyangombwa by’isezerano. Bagiranye n’Imana isezerano rikomeye, rishushanya isezerano Imana igirana na buri mwizera muri Yesu Kristo. Ibisabwa byashyizwe imbere y’abantu mu buryo bweruye. Ntibarekewe mu kutabimenya. Igihe basabwaga guhamya niba bemeye ibisabwa byose, basubizanyije icyizere ko bemeye kumvira buri nshingano. Bari bamaze kwemera kumvira amategeko y’Imana. Amahame y’amategeko ubu yari yagizwe umwihariko, kugirango bashobore kumenya ingano y’ibikubiye mu gusezerana kumvira amategeko; kandi bemeye ubusobanuro bw’umwihariko bw’amategeko.” – Manuscript Releases, vol 1, p.114.

4. IGISEKURU CYAZIMIYE Kuwa Kane 15 Werurwe
a. Mbese byagendekeye gute benshi mu ishyanga rya Isirayeli kuko bananiwe gusobanukirwa uburyo batari bashoboye kwikiza no gukomeza amategeko mu buryo butunganye badafashijwe n’Imana? Kubara 26:63 – 65. “Ikintu cyose twebwe ubwacu dushobora gukora gihindanywa n’icyaha” – Imigani ya Kristo, p.311.“Nikodemo yari yarumvise kubwiriza kwa Yohana Umubatiza yigisha ibyo kwihana no kubatizwa, kandi yerekeza abantu ku Uzaza abatirisha Umwuka Wera. We ubwe yumvaga ko hari intege nke mu by’umwuka mu Bayuda, kuko ahanini, bayoborwaga n’inarijye no kurarikira iby’isi. Yiringiraga ko kuza kwa Mesiya hari icyo bizahinduraho. Nyamara ubutumwa burondora imitima bw’Umubatiza bwari bwarananiwe gukora muri we ngo bumwemeze icyaha. Yari Umufarisayo udakebakeba, kandi ishema rye yarishingikirizaga ku mirimo ye myiza. Yubahirwaga cyane ubuntu agira no gutanga ibishyigikira imirimo yo mu rusengero, kandi yumvaga bimuhesha gushimwa n’Imana. Yatangajwe n’igitekerezo cy’Ubwami butunganye atabasha kubona akimeze uko ari.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.171. b. Mbese muri iri sezerano rya kera, ikibazo cyabaye Imana cyangwa cyabaye abantu? Abaheburayo 8:8. “ ‘Ubukristo bwa kamere!’ Iki gitekerezo kiyobya, abenshi cyababereye nk’umwambaro wo gukiranuka bihangiye, kandi cyayoboye benshi ku kugira muri Kristo ibyiringiro bidafashije, ntibazi Kristo, ntibazi imibereho Ye, ibigeragezo Bye, imibereho Ye yo kwigomwa no kwitanga. Gukiranuka kwabo babara ko ari kwinshi ni ubushwambagara bufite ibizinga gusa. Umwigisha w’igikundiro, Kristo, aravuga ati ‘Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire’. Yego, nimukurikire Yesu kabone nubwo byaba ari mu gihe cyiza n’ikibi. Mumukurikire mu kugirana ubucuti n’abakene bari hanyuma y’abandi n’abatagira inshuti.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.177,178.“Mbese ni iki kigize ubutindi no kwambara ubusa by’abumva ari abakire batunze kandi batunganiwe? Ni ubukene bwo gukiranuka kwa Kristo. Gukiranuka kwabo bwite kumeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, nyamara mu kumera gutyo bishuka ubwabo yuko bambaye gukiranuka kwa Kristo. Mbese igishuko cyashoboraga gukomera biruseho? Nkuko byagaragajwe n’umuhanuzi, bashobora kurangurura bati: ‘Urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka, urusengero rw’Uwiteka nguru’ (Yeremiya 7:4), nyamara baguranye iby’agaciro maze imitima yabo bayuzuza ibyanduye n’ibyo gukiranirwa.” – This Day With God, p.228.

5. IRINDI SEZERANO RYARAKENEWE Kuwa Gatanu 16 Werurwe
a. Guhera igihe isezerano rya kera ritabahesheje ibyiringiro, mbese ni irihe sezerano rukumbi ryahaye abantu bo mu gihe cy’isezerano rya kera ibyiringiro? Yeremiya 31:31 – 33. “Binyuze mu kwizera muri Kristo, kumvira buri hame ryose ryo mu mategeko birashoboka.“Umwuka w’uburetwa ukomeza kongerwa no gushaka kubaho bihuje n’idini rikurikiza amategeko, binyuze mu guharanira gusohoza ibyo amategeko asaba mu mbaraga zacu bwite. Hari ibyiringiro kuri twe uko tugerwaho gusa n’isezerano rya Aburahamu, ariryo sezerano ry’ubuntu kubwo kwizera Yesu Kristo. Ubutumwa bwiza bwabwirijwe Aburahamu binyuze mu cyo yiringiraga, bwari ubutumwa bwiza tugomba kubwirizwa muri iki gihe binyuze mucyo twiringira. Aburahamu yahanze amaso Yesu, We banze ryo kwizera kwacu akana ari nawe ugusohoza rwose.” – Ubusobanuro bwa Bibiliya, vol 6, p.1077. b. Vuga amazina ya zimwe mu ntwari zo mu Byanditswe Byera zemeye ayo masezerano y’ubufasha bw’Imana. Abaheburayo 11:4 – 32. “Mu bihe byose intwari zo kwizera zaranzwe no kuba indahemuka ku Mana, kandi bazanywe imbere y’ab’isi kugirango umucyo wabo ushobore kumurikira abari mu mwijima. Daniyeli na bagenzi be batatu ni ingero nyakuri z’ubutwari bwa gikristo… Mu mibereho yabaranze mu bikari by’i Babuloni dushobora kuhigira [icyigisho] cy’uko Imana izagira icyo imarira abayikorera n’umutima wose batizigamye.” – My Life Today, p.68.

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 17 Werurwe
1. Ni gute dukurikiza imibereho yaranze Abaheburayo uko dushoboye gusobanukirwa akamaro nyakuri k’amategeko cumi y’Imana? 2. Ni ukubera iki bari biteguye kwinjira mu masezerano batashoboye kubahiriza? 3. Ni gute byoroshye yuko natwe muri iki gihe dusezeranira Imana amasezerano nk’ayabo? 4. Mbese ni iki cyarindwa kongera kubaho kw’amateka y’Abisirayeli asigaye? 5. Mbese ni izihe ngero dufite, zigaragaza yuko ubuhakanyi bw’ishyanga butazaba urwitwazo rw’ukwizera kwacu kudashikamye?
 <<    >>