Kuwa Mbere
30 Kamena
1. URWANDIKO RUFITE UMUGAMBI
a. Mbese ni nde uru rwandiko rwandikiwe kandi ni ukubera iki rwanditswe, kandi se ni gute ibyo byose byashobotse? 2Petero 1:1.
“Mbega ukuntu iyi ari insanganyamatsiko ikomeye tugomba gutekerezaho – ni ukuvuga gukiranuka kw’Imana n’Umukiza wacu Yesu Kristo. Gutekereza kuri Kristo no gukiranuka Kwe; ntibisigira umuntu umwanya wo kwihangira gukiranuka, cyangwa ngo yiheshe ikuzo. Muri iki gice nta guhagarara. Hari ugukomeza kujya mbere muri buri cyiciro cyo kumenya Kristo.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 7, p.942.
b. Mu gihe dushaka Imana tubikuye ku mutima kandi tubigiranye umwete, mbese ni izihe ngororano z’uburyo bwinshi zigera ku mitima yacu? 2Petero 1:2.
“Niba umuntu agundiriyekamere y’Imana, agakora afite umugambi wo kongera, agashyira ubuntu bugeretse ku bundi mu kuboneza imico ya Gikristo, Imana izakora ifite umugambi wo kumwongerera. Petero aravuga ati: ‘Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu’ ” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.148.
Kuwa Kabiri
01 Nyakanga
2. UMUGISHA WO KUMENYA IMANA
a. Mbese ni ubuhe bwishingizi bw’umugisha buhabwa buri wese muri twe, kandi bukaba bwakirwa cyane cyane mu bihe bigoye? Yeremiya 24:7; Yobu 22:21 – 23, 29.
“Ibyiringiro byacu bikwiriye guhora bikomezwa no kumenya ko Kristo ariwe gukiranuka kwacu. Nimureke ukwizera kwacu gushingire kuri urwo rufatiro, kuko kuzahoraho iteka ryose. Aho gukomeza gutekereza ku mwijima wa Satani no gutinya imbaraga ze, dukwiriye gukingura imitima yacu kugirango duhabwe umucyo uturuka kuri Kristo kandi tuwureke umurike ku isi, dutangaza ko Kristo ari hejuru y’imbaraga zose za Satani, ko ukuboko Kwe gutabara kuzashyigikira abantu bose bamwiringira.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.742.
b. Uko turushaho kumenya Yesu neza, ni izihe ngaruka bigira? Hoseya 13:4; Abefeso 3:17 – 19.
“Ibitekerezo biciriritse abantu benshi bagiye bagira ku byerekeranye n’imico y’agahebuzo ya Kristo n’umurimo We, byagabanyije ubunararibonye bwabo mu by’idini kandi byabereye inkomyi mu buryo bukomeye iterambere ryabo mu mibereho iva ku Mana. Nk’ishyanga, iyobokamana bwite muri twe riri ku rwego rwo hasi cyane. Hariho uburyo bwinshi, imikorere myinshi, amadini menshi y’indimi, ariko hari ikintu cyimbitse kandi gikomeye cyane kurutaho gikwiriye kuzanwa mu mibereho yacu y’iby’iyobokamana.” – Ibid, p.743.
“Yesu yaravuze ati: ’Kuko Data na we abakunda ubwe’. Niba ukwizera kwacu gushingiye ku Mana binyuze muri Kristo, bizagaragaza ko ari ‘igitsika umutima gikomeye kandi gishikamye, cyinjira hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, aho Yesu yatwinjiriye atubanjirije.’ Ni iby’ukuri ko hari igihe tuzahura n’ibiduca intege, dukwiriye kwitega ko tuzahura n’imibabaro, ariko kandi ibintu byose byaba ibyoroheje cyangwa ibikomeye, dukwiriye kubitura Imana. Imana ntijya iremererwa n’ubwinshi bw’imibabaro yacu, cyangwa ngo icike intege bitewe n’imitwaro yacu iremereye. Yita kuri buri rugo kandi ihanze amaso buri muntu ku giti cye, yita ku bibazo byacu byose n’imibabaro yacu yose. Yita ku marira ya buri wese, Imenya ubumuga bwacu igakorwa ku mutima. Imibabaro yose n’ibigeragezo byemererwa kutugeraho hano, kugirango bisohoze imigambi y’urukundo Rwayo kuri twe, ‘kugirango tube abasangiye ubutungane Bwayo’ bityo tube abasangiye uwo munezero wuzuye uboneka mu kuba turi kumwe n’Imana.
“ ‘Imana y’iki gihe yabahumye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira’. Ariko kandi Bibiliya igaragaza mu magambo akomeye cyane akamaro ko kumenya Imana.” – Ibid, p.742.
Kuwa Gatatu
02 Nyakanga
3. GUSHAKA NO KUBONA
a. Sobanura uko isi imeze muri iki gihe. 1Yohana 5:19. Ariko se, Imana yatanze ibingana iki mu ijambo Ryayo? 2Petero 1:3.
“Satani ahora yiga uko yatera ubwenge bw’abantu guhugira ku bintu bishobora kubabuza kumenya Imana. Agerageza gutuma bakomeza kwibanda ku bintu bishobora gutuma ubwenge bwabo buhinduka umwijima kandi bigatuma bacika intege. Turi mu isi y’ibyaha kandi yononekaye, ikikijwe n’ibintu bishobora kureshya abayoboke ba Kristo cyangwa bikabaca intege. Umukiza yaravuze ati: ‘Kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.’ Abantu benshi bakomeza kwerekeza amaso yabo ku bubi buteye ubwoba bubakikije, ku buhakanyi no ku ntege nke ziri hirya no hino, maze bakavuga ibyo bintu kugeza ubwo imitima yabo yuzura agahinda no gushidikanya. Bakomeza kuzirikana mbere na mbere ibikorwa by’ubuhanga by’umushukanyi mukuru, kandi bagatekereza cyane ku bintu bica intege byababayeho, mu gihe basa n’abirengagiza imbaraga za Data wa twese wo mu ijuru n’urukundo Rwe rutagereranywa. Ibyo byose nibyo Satani yifuza. Ni ikosa gutekereza ko umwanzi w’ibyo gukiranuka afite imbaraga nyinshi cyane, mu gihe dutekereza gake cyane ku rukundo rw’Imana n’imbaraga Zayo. Tugomba kuganira ibyerekeranye n’imbaraga za Kristo. Nta bushobozi na bukeya dufite bwo kwikura mu ngoyi za Satani, ariko Imana yaduciriye icyanzu cyo gukira. Umwana w’Isumbabyose afite imbaraga zo kuturwanirira, kandi binyuze ku ‘Uwadukunze’ dushobora kuba ‘abaneshi’.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.740,741.
b. Ni mu buhe buryo ukunesha mu by’umwuka bifitanye isano ya bugufi no gushishikarira kumenya Imana biruseho? Imigani 9:10; 15:14 (ahabanza).
“Kumenya Imana ni urufatiro rw’uburezi nyakuri bwose ndetse n’umurimo wose nyakuri. Nibwo buryo bwonyine bwo kuturinda ibishuko. Ibyo nibyo byonyine bishobora gutuma dusa n’Imana mu mico.
“Ubwo nibwo bumenyi bukenewe n’abantu bose bihatira gushyira imbere bagenzi babo. Guhinduka kw’imico, kugira imibereho iboneye, kugira ubushobozi mu murimo, kugendera ku mahame atunganye, byose bishingiye ku kumenya Imana mu buryo buboneye. Ubu bumenyi ni ingenzi mu kwitegura ubuzima bwa none n’ubw’ahazaza.” – Umurimo wo Gukiza, p.409.
Kuwa Kane
03 Nyakanga
4. AMASEZERANO AHEBUJE NDETSE Y’AGACIRO KENSHI
a. Mbese ni ikihe kintu dushobora kuba dusuzugura mu buryo bubabaje mu mibereho yacu ya Gikristo? 2Petero 1:4.
“Niba dushaka kwirinda kugerwaho n’imibereho iteye agahinda, dukwiriye guhita dutangira tudatindiganyije gukorana umwete kugirango tuzabone agakiza kacu, dutinya kandi duhinda umushyitsi. Hariho abantu benshi badatanga igihamya gifatika cy’uko ari abanyakuri ku ndahiro zabo z’umubatizo. Ishyaka ryabo ricogozwa kandi rigakonjeshwa no gutwarwa n’imihango y’idini, kwifuza iby’isi, ubwibone no kwikunda. Rimwe na rimwe amarangamutima yabo arakangurwa, nyamara ntibagwe kuri Rutare, Yesu Kristo. Ntabwo basanga Imana bafite imitima ishenjaguritse, bicuza kandi bihana ibyaha. Abantu basohoza umurimo wo kwihana by’ukuri mu mitima yabo, bazagaragaza imbuto z’umwuka mu mibereho yabo.” – Ibihamya by’Itorero, vol 9, p.155.
“Iyo dushikamye muri Kristo, tuba dufite imbaraga umuntu uwo ariwe wese adashobora kutwambura. Ibyo biterwa n’iki? Ni ukubera ko dusangiye kamere y’Imana, tukaba tumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza, dusangiye kamere n’Uwaje ku isi yambaye ubumuntu, kugirango ahagararire inyokomuntu kandi agire imico itariho ikizinga cyangwa icyasha cy’icyaha.
“Kubera iki abenshi muri twe dufite intege nke cyane kandi ntitugire ubushobozi bwo gukora? Ni ukubera ko twirebaho ubwacu, tukiga imico yacu bwite kandi tukibaza ukuntu dushobora kwishakira umwanya, tukita ku bitwerekeyeho ubwacu, no ku mwihariko wacu, mu cyimbo cyo kwiga Kristo n’imico Ye.” – Ibid, vol 9, p.187.
b. Ni iyihe mpinduka ibaho muri twe mu gihe dusobanukiwe neza ayo masezerano? Abaroma 3:31; 8:14.
“Nk’Abakristo, twasezeranye kumenya no gusohoza inshingano zacu ndetse no kwereka ab’isi ko dufitanye isano ya bugufi n’Imana. Muri ubwo buryo, binyuze mu magambo no mu mirimo itunganye by’abigishwa Be, Kristo agomba kugaragazwa.
“Imana idusaba kumvira amategeko Yayo mu buryo buboneye, kuko ayo mategeko agaragaza imico Yayo….. Aya mategeko ni ukwirangira kw’ijwi ry’Imana, ritubwira riti: ‘komeza were, yego, komeza were.’ Mwifuze kuzura k’ubuntu bwa Kristo. Yego rwose, mwifuze cyane (musonzere kandi mugirire inyota) gukiranuka. Isezerano ni iri ngo: “Muzahazwa”. Mureke imitima yanyu igire icyifuzo gikomeye cyo guhabwa uko gukiranuka, uko ijambo ry’Imana rivuga ko umurimo wako ari amahoro, kandi ibiva kuri uko gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro by’iteka ryose.
“Ni amahirwe yacu kuba abafatanyije na kamere y’Imana, tumaze guhunga kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.” – Bible Training School, February 01, 1904.
Kuwa Gatanu
04 Nyakanga
5. ABAROBANUWE MU BURYO BW’IGITANGAZA
a. Sobanura ubushake bw’Imana kuri buri mwana w’umuntu. Yohana 17:17; Zaburi 119:151.
“Imana idusaba ko dushushanywa n’ishusho Yayo. Kwera ni ukwigaragaza guturutse ku bwoko Bwayo kw’imirasire irabagirana y’ubwiza Bwayo. Nyamara kugirango ubwo bwiza bugaragazwe, dukwiriye gukorana n’Imana. Umutima n’ubwenge bigomba gukurwamo ibintu byose biyobora ku kibi. Ijambo ry’Imana rigomba gusomwa kandi rikiganwa umwete kugirango turikuremo imbaraga z’umwuka. Umutsima wo mu ijuru ugomba kuribwa no kugogorwa, kugirango uhinduke umugabane w’ubugingo. Uko niko twakira ubugingo buhoraho. Iyo bigenze gutyo; habaho gusubizwa kw’isengesho Umukiza yasenze agira ati: “Ubereshe ukuri, ijambo ryawe niryo kuri.”
“Abamarayika ntibashobora gufata imyanya yacu; ariko baba biteguye gukorana natwe mu gukururira abantu kuri Kristo, kandi baduhendahendera gukorana nabo mu bufatanye.” – Bible Training School, February 01, 1904.
“Imana yasobanuye yeruye neza ko idusaba kuba intungane; kandi kubera ko ibidusaba, yakoze ibikenewe byose kugirango tube abasangiye kamere y’Imana. Ubwo nibwo tubasha kugera ku nsinzi igihe tumaranira gusingira ubugingo buhoraho. Imbaraga zitangwa na Kristo.” – Ibid.
b. Mbese ni iki Imana iduhamagarira muri iki gihe? 2Abakorinto 6:15 – 18; 7:1.
“Umuremyi w’ijuru n’isi arakubwira nk’umubyeyi ugufitiye urukundo rwinshi. Niwitandukanya n’ab’isi mu rukundo rwawe, kandi ugakomeza kwirinda kugerwaho no guhumanya kwabo, ugahunga ukononekara kwazanywe mu isi no kwifuza, Imana izaba So, izakwakira mu muryango Wayo, kandi uzaba umuragwa Wayo. Mu cyimbo cy’isi, izaguha ubwami bwose buri munsi y’amajuru nk’ingororano y’imibereho yo kumvira. Izaguha ubwiza bwinshi bw’iteka ryose, iguhe n’ubugingo buhoraho.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.44.
Kuwa Gatandatu
05 Nyakanga
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Mbese ukwizera kurushijeho gukomera guturuka hehe?
2. Ni ikihe kintu gishobora kuba cyarambujije gushimira mu buryo bwuzuye urukundo Imana yankunze?
3. Ni mu buhe buryo “ibiti bimenyekanisha icyiza n’ikibi” muri iki gihe byantesheje umurongo nkayoba?
4. Byagenda bite se ndamutse nshikamye muri Kristo uko ntigeze ngenza mbere hose?
5. Dukurikije iki cyigisho, ni gute imico yanjye ifite inenge ishobora kubonezwa?