Kuwa Mbere
28 Nyakanga
1. GUHAMAGARIRWA KUBA UMUNYAMWETE
a. Mbese ni iki gikwiriye kuba nyambere kuruta ibindi byose mu mibereho yacu ya Gikristo? 2Petero 1:10. Ni ukubera iki ibi bishyira umusaraba mu mibereho yacu? Matayo 10:38.
“Imana yatoye abafite imico y’agahebuzo, kandi umuntu wese uzashyikira urugero rw’ibyo Imana isaba binyuze mu buntu bwa Kristo, azemererwa kwinjira mu bwami bw’icyubahiro. Abantu bose bagera kuri uru rugero rw’imico bazaba bagomba gukoresha uburyo Imana yatanze kugeza kuri iyi mperuka. Niba mwararazwe uburuhukiro bwagenewe abana b’Imana, mukwiriye kuba abakorana n’Imana. Mwatorewe kwambara umutwaro wa Kristo, kwikorera umutwaro We, kwikorera umusaraba We. Mukwiriye guhirimbanira “kugira umuhamagaro wanyu no gutoranywa kwanyu impamo”. Nimucukumbure mu Byanditswe, nibwo muzabona ko nta muhungu cyangwa umukobwa wa Adamu watorewe gukirizwa mu gusuzugura amategeko y’Imana. Ab’isi bahindura ubusa amategeko y’Imana, ariko Abakristo batoranyirijwe kwezwa binyuze mu kumvira ukuri. Batorewe kwikorera umusaraba, niba bashaka kwambara ikamba.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.126.
“Umuntu wihunza umusabara abari ari kugendera kure ingororano yasezeraniwe abakiranutsi.” – Abahungu n’Abakobwa b’Imana, p.248.
Kuwa Kabiri
29 Nyakanga
2. GUKIRANA N’IMANA
a. Uko dushaka kunesha inenge z’imico yacu, uguhamagarwa kwacu n’ugutoranywa kwacu tuba tubigira impamo. Ni uruhe rugero duhabwa kuri Yesu nk’Umwana w’umuntu igihe yari ku isi? Abaheburayo 5:7,8.
“Igihe umurwa wabaga utuje, abigishwa bakaba basubiye mu ngo zabo ngo baruhuke, Yesu ntiyasinziraga. Gusenga kwa kimana Kwe kwazamukaga mu ijuru kuvuye kuri uwo musozi wa Elayono kugirango abigishwa barindwe imbaraga z’umubi bahoraga basakirana nazo buri munsi mu isi, no kugirango ubugingo Bwe nabwo bukomezwe kandi bwambikwe intwaro kugirango asohoze inshingano kandi atsinde ibigeragezo by’umunsi ukurikiraho. Ijoro ryose igihe abigishwa Be babaga basinziriye, umwigisha wabo wavuye mu ijuru yabaga ari gusenga. Ikime n’ibihu bya nijoro byatondaga ku mutwe We yubaraye asenga. Urugero Rwe rwasigiwe abayoboke Be.
“Umwami w’ijuru, igihe yari mu murimo We, inshuro nyinshi yabaga ari gusengana umwete. Ntabwo yajyaga ku musozi wa Elayono buri gihe, kuko abigishwa Be bari bazi aho yakundaga kwiherera, maze ibihe byinshi bakamukurikira. Yahitagamo ijoro igihe ibintu byose byabaga bituje; igihe habaga hatari icyamurogoya. Yesu yashoboraga gukiza abarwayi akazura abapfuye. We ubwe yari isōko y’imigisha n’imbaraga. Yategekaga imiraba ikamwumvira. Ntiyari yarandujwe no kononekara, yari umushyitsi ku cyaha; nyamara yarasengaga, ndetse incuro nyinshi agataka abogoza amarira. Yasengeraga abigishwa Be na we akisengera, bityo akisanisha n’ubukene bwacu, intege nke zacu ndetse n’ibyiyumvo byacu, bya bindi biri rusange ku nyokomuntu. Yari umuntu uzi kwinginga, nubwo atagiraga ibyifuzo bya kamere yacu ya kimuntu yaguye, nyamara yari afite intege nke nk’izacu, kandi akageragezwa mu buryo bwose nkatwe. Yesu yihanganiye umubabaro ukomeye wari ukeneye ubufasha no kunganirwa bikomotse kuri Se.
“Kristo ni urugero rwacu.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.508,509.
b. Sobanura ingaruka ituruka kuri iyi mibereho irangwa no gusenga gufite imbaraga. Ibyakozwe n’Intumwa 4:13.
“Ubuzima bwa Yesu bwari ubuzima burangwa no guhora yiringiye, bugakomezwa no guhorana umushyikirano uzira kidobya [yari afitanye na Se], bityo umurimo yakoreraga ijuru n’isi ntiwigeze ugwabira cyangwa ngo ubemo guhuzagurika.
“Nk’umuntu, Yesu yatakambiye Imana kugeza ubwo ubumuntu Bwe bwinjiwemo n’imbaraga ihuza abantu n’Imana. Yahabwaga ubugingo bukomotse ku Mana, maze na we akabuha abantu.” – Uburezi, p.80,81.
Kuwa Gatatu
30 Nyakanga
3. GUSHIKAMA MU KWIZERA
a. Mbese bigenda bite igihe cyose tunaniwe gusigasira yuko uguhamagarwa kwacu no gutoranywa kwacu kuba impamo? Ezekiyeli 33:13. Tanga urugero.
“Imana igaragaza ko itishimiye ko Dawidi yari afite abagore benshi, imucira urubanza, kubwo kumugezaho ibihano no kwemera ko ibibi bimugeraho bivuye mu nzu ye bwite. Imana yemeye ko ibyago bikomeye bigera kuri Dawidi, wa wundi kubw’ubudahemuka bwe wigeze kwitwa ‘umuntu uhuje n’uko umutima w’Imana ushaka’, kikaba cyari igihamya gihamiriza abo mu bisekuru bizakurikiraho ko Imana itajya itsindishiriza umuntu uwo ariwe wese ucumura amategeko Yayo; ahubwo ko ihana abanyabyaha nta kabuza, nubwo bashobora kuba barabaye abakiranutsi kandi bagatona ku Mana mu gihe bakurikiraga Uwiteka bafite imitima iboneye. Iyo abakiranutsi baretse gukiranuka kwabo bagakora ibibi, ugukiranuka kwabo kwa kera ntikuzabakiza uburakari bw’Imana ikiranuka kandi yera.” – Umwuka w’Ubuhanuzi, vol 1, p.379.
“Niba abantu bari gukizwa, hari ukuri kugomba kwakirwa. Kwitondera amategeko y’Imana ni ubugingo buhoraho ku wayakiriye. Ariko kandi Ibyanditswe Byera bigaragaza neza ko abantu bigeze kumenya inzira y’ubugingo ndetse bakishimira ukuri, bari mu kaga ko kugwa binyuze mu buhakanyi, maze bakazimira. Kubw’ibyo rero hakenewe guhindukirira Imana buri munsi nta kudohoka.
“Abantu bose bashaka gushyigikira inyigisho y’ugutoranywa, iyahoze irangwa n’ubuntu kandi buri gihe ikarangwa na bwo, babikora mu buryo burwanya ‘Uku niko Uwiteka avuga.’ ” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 6, p.1114,1115.
b. Sobanura mu buryo butandukanye igikwiriye kuba inyifato yacu; kandi ni ukubera iki dukwiriye gukomeza kwibuka ukuri kw’ingenzi cyane? Ezekiyeli 18:21; 1Abakorinto 15:1,2 (ahabanza).
“Abantu benshi batekereza ko iyo umuntu akoze amakosa akomeye cyane, kwibagirwa biba ari urwitwazo rushyitse. Ariko se, bo kimwe n’abandi, ntibagira ubushobozi bwo gutekereza? Bityo rero, bagomba gutoza ubwenge bwabo kugirango bujye buzirikana ibintu. Kwibagirwa ni icyaha, no kwirengagiza ni icyaha. Niba ufite akamenyero ko kwirengagiza ibintu, ushobora no kwirengagiza agakiza k’ubugingo bwawe, maze amaherezo ugasanga utiteguye ubwami bw’Imana.” – Imigani ya Kristo, p.358,359.
“Ujye uhorana Bibiliya yawe. Uko ubonye uburyo, ujye uyisoma, ndetse ujye ugerageza kwibuka amasomo mu mutwe. Igihe uri kugenda mu mayira ushobora gusoma imirongo [ya Bibiliya] kandi ukayitekerezaho, bityo igashimangirwa mu bwenge.” – Kugana Yesu, p.90.
Kuwa Kane
31 Nyakanga
4. TWATORANYIJWE KUBW’AMAHITAMO YACU
a. Mbese nitubaho imibereho ituma guhamagarwa kwacu no gutoranywa kwacu biba impamo, bizatanga uwuhe musaruro? 2Petero 1:10 (ahaheruka), 11.
“Urugero rw’ubutungane Imana ishaka ko abana Bayo bageraho rusumba kure urugero ruhanitse intekerezo z’umuntu zibasha gushyikira. “Namwe mube mukiranutse nkuko So wo mu ijuru akiranuka”. Iri tegeko ni isezerano. Umugambi wo gucungura umuntu uduteganyiriza kubaturwa kuzuye mu mbaraga za Satani. Umuntu wicishije bugufi mu mutima buri gihe Kristo amutandukanya n’icyaha. Yazanywe no kumaraho imirimo ya Satani kandi yateguye ko umuntu wese wihannye azahabwa Umwuka Wera kugira ngo amurinde gukora icyaha.
“Ntabwo uburyo umushukanyi akoresha agerageza abantu bugomba kuba urwitwazo rw’ibibi umuntu akora. Satani anezezwa cyane no kumva abitwa abayoboke ba Kristo batanga inzitwazo zo kuba imico yabo igoramye. Izo nzitwazo ni zo zijyana umuntu ku gukora icyaha. Nta rwitwazo rukwiriye gutangirwa ugukora ibyaha. Buri mwana w’Imana wese uyizeye kandi wihannye ashobora kugerwaho n’imibereho yera, isa n’iya Kristo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.311.
b. Ni gute ugutoranywa k’ubuntu binyuze mu mbaraga yacu yo guhitamo bigaragarizwa mu mibereho ya Yakobo na Esawu? 1Petero 1:2 (ahabanza); Abaroma 9:10 – 14; 11:4,5.
“Esawu na Yakobo bari barigishirijwe hamwe kumenya Imana, kandi bombi bari bafite umudendezo wo kugendera mu mategeko Yayo no kugirirwa neza na Yo; ariko siko bombi bahisemo batyo. Abo bavandimwe uko ari babiri bagendeye mu nzira zitandukanye, kandi koko zakomeje guhabana cyane.
“Nta ruhare Imana yagize kugira ngo Esawu adahabwa imigisha y’agakiza. Impano z’ubuntu Bwayo iziha abantu bose nta kiguzi binyuze muri Kristo. Nta gutoranywa kubaho keretse guhitamo k’umuntu ku giti cye bwite bikaba byamutera kuba yarimbuka. Imana yagaragaje mu Ijambo Ryayo ibyangombwa umuntu wese asabwa kuzuza kugira ngo ahabwe ubugingo buhoraho – ari byo kumvira amategeko y’Imana binyuze mu kwizera Kristo. Imana yahisemo imico ihuje n’amategeko Yayo, kandi umuntu wese uzagera ku rugero rushyitse rw’ibyo Imana ishaka azinjira mu bwami bw’icyubahiro.… “Hahirwa abamesa ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.” Ibyahishuwe 22:14. Ku bijyanye n’agakiza umuntu azahabwa ku munsi w’imperuka, uko ni ko gutoranywa konyine kugaragarira mu Ijambo ry’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.207,208.
Kuwa Gatanu
01 Kanama
5. KWIZIRIKA KU MUNESHI
a. Ni gute intumwa Pawulo asobanura ukujya mbere kwe? Abafilipi 3:12 – 14.
b. Ni ukubera iki tumenya yuko muri Kristo kugera ku nsinzi bishoboka? Abafilipi 1:6; Yuda 24; 1Abakorinto 1:30.
“Dukizwa no kuzamuka urwego ingazi ku yindi, duhanze amaso Kristo, tukizirika kuri Kristo, tukazamuka intambwe ku ntambwe ku gihagararo cya Kristo, kugirango Kristo atubere ubwenge no gukiranuka, kwezwa no gucungurwa. Kwizera, ingeso nziza, kumenya, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda bene data n’urukundo; nizo ngazi zigize uru rwego….
“Kubona ubutunzi butagira akagero bw’ubugingo buhoraho si ibintu byoroshye. Nta muntu ushobora kububona maze ngo yifatanye n’iby’isi ya none. Akwiriye kuva mu b’isi, akitandukanya na bo, kandi ntakore ku kintu gihumanye. Nta muntu ushobora gukora nk’ab’isi adatwawe n’umuraba w’isi. Nta muntu n’umwe uzagira amajyambere yo mu rwego rwo hejuru atabanje kugira imihati idacogora. Umuntu uzatsinda agomba gushikama kuri Kristo ubutanambuka. Ntagomba kureba inyuma, ahubwo agomba guhora areba hejuru, akagenda abona ubuntu bugeretse ku bundi. Umuntu w’umunyamwete bimubera iby’agaciro ku buryo bimuha umutekano. Satani arimo arakina umukino w’ubuzima ku bugingo bwawe. Ntugahirahire ujya mu ruhande rwe nubwo byaba intambwe imwe y’intoki, kugirango atakwigarurira.
“Niba hari igihe tuzagera mu ijuru, bizaba biturutse ku kuba twarahuje imitima yacu na Kristo, tukamwishingikirizaho, kandi tukitandukanya n’isi, ubupfu bwayo n’ibihendo byayo. Ku ruhande rwacu, dukwiriye gukorana mu buryo bw’umwuka n’abamarayika bo mu ijuru.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.147,148.
Kuwa Gatandatu
02 Kanama
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Mbese ni iki umusaraba ugomba gukorana n’ubugingo bwanjye?
2. Ni ukubera iki buri gihe isengesho ry’ubugingo bwanjye ari ingenzi cyane ku gakiza?
3. Ni iki gituma umuntu agwa mu bishuko?
4. Sobanura impamvu Imana yemeye Yakobo wari warakoze icyaha, nyamara ntiyemere Esawu.
5. Vuga amwe mu masezerano ugomba kuzirikana mu gihe uharanira kugera ku nsinzi.