Kuwa Mbere
22 Nzeri
1. IBIRI KWIHUTIRA KUBAHO
a. Mu byerekeranye n’umuriro ukomeye, mbese ni iki duhamagarirwa gukora? 2Petero 3:12.
“Bityo rero, mbere yo kugaruka k’Umwana w’umuntu, “ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buzabwirwa abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose, n’amoko yose.” Ibyahishuwe 14:6,14. “Kuko Imana yashyizeho umunsi wo gucira ho urubanza rw’ukuri rw’abari mu isi bose.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:31. Kristo atubwira igihe uwo munsi uzatangirira. Ntabwo avuga ko isi yose izihana, ahubwo avuga ko “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.” Twahawe ubushobozi bwo gutebutsa kugaruka k’Umwami tubwiriza ubutumwa bwiza mu isi. Ntabwo dukwiriye gutegereza gusa kuza k’umunsi w’Imana, ahubwo dukwiriye no kuwutebutsa. 2 Petero 3:12. Iyo itorero rya Kristo riza gukora umurimo ryahawe nk’uko Umwami yabitegetse, isi yose yari kuba yaramaze kuburirwa, Umwami Yesu aba yaraje mu isi mu cyubahiro cye n’ubwiza bwinshi….
“Abategereje kugaruka k’Umwami batunganya imitima yabo babikoresheje kumvira ukuri. Kuba maso ubutadohoka babifatanya no gukorana umwete. Kuko bazi ko Umwami ageze ku rugi, bagira umwete wo gufatanya n’abakozi b’ijuru mu kugeza agakiza ku bantu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.633,634.
Kuwa Kabiri
23 Nzeri
2. MBEGA AMAHIRWE!
a. Ni gute buri wese muri twe yatebutsa kugaruka kwa Kristo? Umubwiriza 11:1,2,6.
“Kristo yahaye Itorero inshingano yera. Buri wese mu bagize Itorero akwiriye kuba umuyoboro Imana ishobora kunyuzamo ubutumwa bw’ubutunzi bw’ubuntu Bwayo ibubwira isi. Ubwo butumwa ni bwo butunzi butarondoreka bwa Kristo. Nta cyo Umukiza yifuza cyane nk’intumwa zizereka ab’isi Umwuka We n’imico Ye. Nta kintu isi ikeneye cyane nko kubona urukundo rw’Umukiza rwigaragariza mu kiremwamuntu. Ijuru ryose ritegereje abagabo n’abagore Imana ishobora guhishuriramo imbaraga y’Ubukristo.
“Itorero ni umuyoboro w’Imana wo kwamamaza ukuri. Rihabwa imbaraga na Yo kugira ngo rikore umurimo wihariye; kandi igihe Itorero ari indahemuka ku Mana, rikumvira amategeko Yayo yose, ubuntu mvajuru buzaryuzura. Niriba indahemuka ku Mana kandi rigaha icyubahiro Uwiteka Imana ya Isirayeli, nta mbaraga n’imwe izarihangara.
“Ishyaka ry’Imana n’umurimo Wayo ryateye abigishwa guhamya ubutumwa bwiza bafite imbaraga ikomeye. Mbese ishyaka nk’iryo ntiryari rikwiriye kugurumana mu mitima yacu rikadutera kwiyemeza kuvuga amateka y’urukundo rwaducunguye, ari yo mateka ya Kristo wabambwe? Ni amahirwe ya buri Mukristo wese kudategereza kugaruka k’Umukiza gusa ahubwo agomba no gutebutsa uko kugaruka.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.600.
b. Ni gute Imana isobanura umugambi idufitiye? Indirimbo ya Salomo 6:10; Zaburi 60:4.
“Urugamba ruri hagati y’ukuri n’ikinyoma rurenda kugera ku musozo. Mureke tugende twiyerekanira munsi y’ibendera risizweho amaraso ry’igikomangoma Imanweli…. kubera ko ukuri kuzatsinda.” – Umurimo wa Gikristo, p.77.
“Itorero niriramuka ryambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo, rikanga kuyoboka ab’isi mu byo ibatezeho byose, umuseke w’igitondo cy’umunsi urabagirana uzatangariza imbere yaryo. Isezerano Imana yarihaye rizahoraho iteka ryose. Imana izarihindura icyitegerezo gihebuje kandi irigire ibyishimo by’ab’ibihe byinshi. Ukuri kwirengagizwa n’abagusuzugura bakakwanga kuzanesha. Nubwo hari ibihe byinshi ukuri kwasaga n’ugukomwe mu nkokora, kwamamara kwako ntikwigeze guhagarara. Igihe ubutumwa bw’Imana buhuye n’inzitizi, Imana ibwongera imbaraga kugira ngo burusheho guhindura benshi. Igihe buhawe imbaraga mvajuru, buzaca inzira yabwo mu nzitizi zikomeye cyane kandi butsinde buri nzitizi yose. – Ibyakozwe n’Intumwa, p.601.
Kuwa Gatatu
24 Nzeri
3. IMBARAGA N’IBYIRINGIRO
a. Ni iki giha buri mwizera imbaraga zo gusohoza umurimo wo gukiza imitima? Yesaya 53:11; 2Abakorinto 5:14,15; 12:9.
“Hari imiruho yo mu buzima, amakimbirane, kwizinukwa n’ibigeragezo by’ibanga by’umutima tugomba guhura nabyo kandi tukabyihanganira. Hazabaho agahinda n’amarira kubw’ibyaha byacu; hazabaho intambara no kuba maso bihoraho, bivanze no kwicuza n’ipfunwe bitewe no kumva tudashyitse….
“Nimureke urukundo rwa Kristo ruduhatire kuba abanyampuhwe n’abanyambabazi, kugirango dushobore kuririra abayoba n’abasubiye inyuma bakava ku Mana. Ubugingo bufite agaciro katagerwa. Agaciro kabwo gashobora kubarwa gusa mu kiguzi cyatanzwe kugirango bucungurwe. Kaluvari! Kaluvari! Kaluvari! Niyo izasobanura agaciro nyakuri k’ubugingo….
“Nitutagira imbaraga z’ubuntu mu mutima, ngo zunganire umwete wacu kandi ngo zeze imirimo yacu, ntituzashobora gukiza ubugingo bwacu bwite n’ubw’abandi. Uburyo bw’imikorere ndetse na gahunda ni ingenzi cyane, ariko nta n’umwe ukwiriye kwemera ko ibyo bizakora umurimo nta buntu n’imbaraga z’Imana bikorera mu ntekerezo no mu mutima. Umutima n’umubiri bitsindirwa mu guheranwa n’imihango y’idini, ndetse no mu gihe dushyira mu bikorwa imigambi yacu nta mbaraga z’Imana dufite ngo zidukangure kandi zidutere umwete wo gukora.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.187,188.
b. Ni ukubera iki ibyiringiro by’iteka ryose birushaho kuturema umutima? 2Petero 3:13; Zaburi 149:4.
“Abagwaneza ‘bazahabwa isi.’ Icyaha cyinjiye mu isi kubw’icyifuzo cyo kwishyira hejuru, kandi ni cyo cyatumye ababyeyi bacu ba mbere banyagwa iyi si nziza yari ubwami bwabo. Kandi Kristo yacunguye icyari cyazimiye binyuze mu kwigomwa. Kandi atubwira yuko dukwiriye kunesha nk’uko yanesheje. Ibyahishuwe 3:21. Kubwo kwicisha bugufi no kwitanga, dushobora guhinduka abazaraganwa na we igihe “abagwaneza bazaragwa igihugu.” Zaburi 37:11.
“Isi yasezeraniwe abagwaneza ntizaba imeze nk’iyi ibundikiwe n’umwijima w’igicucu cy’urupfu n’umvumo. “Kandi nk’uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”….
“Muri iyo si ntihazaba kubura ibyo umuntu yari yiteze, nta gahinda, nta cyaha, ntawe uzataka indwara, nta guhamba, nta kurira, nta rupfu, nta gutandukana, nta mitima ishengutse, ahubwo hari amahoro kuko Yesu ni ho ari.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.17.
Kuwa Kane
25 Nzeri
4. UMUHAMAGARO UDAKEBAKEBA
a. Mbese ni iki Petero yibandaho mu rwandiko rwe, kandi ni ukubera iki? 2Petero 3:14.
“Ku munsi umwe ntidushobora kumenya uburyo urugamba rwacu ruzaba rukomeye ku munsi ukurikiraho. Satani ariho kandi arakora, bityo buri munsi dukeneye gutakira Imana dushyizeho umwete kugira ngo idufashe kandi iduhe imbaraga zo kumurwanya. Igihe cyose Satani agifite ubutware, tuzaba dufite inarijye igomba gucishwa bugufi, uguhengamira ku kibi kwa kamere kugomba gutsindwa, kandi nta hantu ho guhagarara, nta hantu na hamwe dushobora kugera ngo tuvuge ko twageze ku rugero rwuzuye.
“Abafilipi 3:12: “Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.”
“Imibereho ya Gikristo ni urugendo ruhoraho kandi rukomeza. Yesu yicaye ari we utunganya kandi akeza ubwoko Bwe. Bityo rero iyo ishusho Ye igaragarijwe muri bo mu buryo butunganye rwose, baba batunganye kandi bera, ndetse bateguriwe kwimurwa. Umukristo asabwa gukora umurimo ukomeye. Twingingirwa kwiyezaho imyanda yose y’umubiri n’umwuka, tukagira ukwera gutunganye ku bwo kubaha Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.340.
b. Ni ukubera iki kwihangana ari ngombwa ku kwezwa kwacu? 2Petero 3:15,16; Luka 21:19.
“Mu Byanditswe Byera hari ibintu bimwe bigoye gusobanukirwa, kandi dukurikije imvugo ya Petero, abaswa bahindagurika barabigoreka bakizanira kurimbuka. Muri ubu buzima, birashoboka ko twananirwa gutanga ubusobanuro bwa buri murongo wo mu Byanditswe; icyakora nta ngingo z’ingirakamaro z’ukuri gufatika zizatwikirwa n’igihu cy’ubwiru. Ubwo igihe kizaba kigeze, maze mu mbabazi z’Imana abari mu isi bakageragezwa hashingiwe ku kuri kw’icyo gihe, ubwenge buzakoreshwa n’Umwuka w’Imana bushakashake mu Byanditswe, ndetse babikore biyiriza ubusa kandi basenga, kugeza ubwo ingingo ku ngingo zizaboneka maze zigahurizwa hamwe mu murunga utunganye. Buri ngingo yose ifite aho ihuriye ha bugufi n’agakiza k’ubugingo bw’abantu izasobanuka cyane ku buryo nta muntu uzaba ukeneye kuyoba cyangwa kugendera mu mwijima.
“Nk’uko twakurikiranye uruhererekane rw’ubuhanuzi, niko n’ukuri kwahishuwe muri iki gihe cyacu kwagaragaye neza kandi kugasobanuka. Tuzabazwa iby’amahirwe dufite n’umucyo urasira mu nzira tunyuramo.” – Ibid, vol 2, p.692.
“Icyo Imana ibashakaho ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” (1Abatesalonike 4:3). Mbese nawe urabishaka?” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.566.
Kuwa Gatanu
26 Nzeri
5. GUSHIKAMA MU BYIRINGIRO
a. Ni gute Petero atuburira kuba abanyamwete ubutanambuka? 2Petero 3:17.
“Amabwiriza ari mu ijambo ry’Imana nta burenganzira adusigira bwo kwifatanya n’ikibi. Umwana w’Imana yerekaniwe kugira ngo yireherezeho abantu bose. Ntabwo yazanywe no gusinziriza ab’isi; ahubwo yaje kwerekana inzira ifunganye abazinjira mu marembo y’umurwa w’Imana bose bagomba kunyuramo. Abana be bagomba gukurikira inzira abayoboye; byaba kureka ibibanezeza cyangwa kwihugiraho, yabasaba gukora umurimo uremereye ute cyangwa umubabaro bahura nawo wose, bagomba gukomeza kurwanya inarijye.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.565.
b. Mu gusoza urwandiko, mbese ni irihe rarika riheruka ry’intumwa? 2Petero 3:18.
“Ibyaha byawe bishobora kuba nk’imisozi imbere yawe; ariko iyo ucishije bugufi umutima wawe kandi ugasaba imbabazi z’ibyaha byawe wiringiye ibyo Umukiza wabambwe kandi akazuka yakoze, azakubabarira kandi akwezeho gukiranirwa kose. Imana igusaba ukumvira amategeko Yayo gushyitse. Aya mategeko ni ijwi ryo kurangurura Kwayo rikubwira riti: Murusheho kuba abera, kandi muhore mwera. Mwifuze kuzura k’ubuntu bwa Kristo. Reka umutima wawe wuzuremo kwifuza kugira gukiranuka Kwe. Ijambo ry’Imana rivuga ko umurimo w’uko gukiranuka ari amahoro kandi ingaruka yako ikaba gutuza n’ubwishingizi bw’iteka ryose.
“Uko umutima wawe urushaho kwifuza Imana, ni ko uzakomeza guhabwa ubutunzi butarondoreka bw’ubuntu bwayo. Uko urushaho gutekereza kuri ubu butunzi ni ko uzabuhabwa kandi uzahishurirwa ibyakozwe n’igitambo cy’Umukiza, uburinzi buva ku gukiranuka Kwe, ukuzura k’ubwenge Bwe ndetse n’imbaraga Ye yo kuguhagarika imbere ya Data wa twese ‘udafite ikizinga kandi utariho umugayo’.” – Ibid, p.566,567.
Kuwa Gatandatu
27 Nzeri
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko ishyaka ryacu riri kwiyongera by’ukuri?
2. Ni izihe ntambwe zishyizwe mu ngiro nshobora gutera kugirango ntebutse ukugaruka k’Umwami?
3. Nubwo habaho ibikorwa byose by’ihohotera n’iterabwoba, ni nde uzaragwa uyu mubumbe?
4. Ni ukubera iki nkeneye guha uburemere cyane igikorwa cyo kwezwa?
5. Mu gihe nitegereza uburebure bw’ubujyakuzimu bw’ubunyacyaha bwanjye bukomeye, mbese ni iki nkwiriye gukora?