Kuwa Mbere
08 Nzeri
1. MBESE TURI KUBONA IKI?
a. Mbese abakobanyi bahora bavuga iki cy’urwitwazo rwo kutizera kwabo, kandi ni gute iyi nyifato igira ingaruka ku bantu benshi bategereje Uwiteka? 2Petero 3:4; Yesaya 56:12.
“Gukunda iby’isi byuzuye mu bitekerezo byacu ku buryo amaso yacu aterekejwe mu ijuru, ahubwo yerekejwe hasi mu isi. Turi gkubita hirya no hino, dukorana ishyaka n’umwete imishinga itandukanye, nyamara Imana ikibagirana, ndetse n’ubutunzi bwo mu ijuru ntibuhabwe agaciro. Ntabwo turi mu mwanya wo gutegereza no kuba maso. Gukunda iby’isi n’ibihendo by’ubutunzi, bishyira igihu ku kwizera kwacu maze tugasigara tutacyifuza kandi ntidukunde kuboneka k’Umukiza wacu. Tugerageza uko dushoboye kose ngo twiyiteho. Ntabwo twiyoroshya kandi ntitugira ukwiringira Imana gushikamye. Benshi bahagarika umutima kandi bagakora, barateganya kandi bagakora igenamigambi, batinya ko bashobora gukena. Ntibashobora kubona igihe cyo gusenga no kujya mu materaniro y’itorero, kandi mu kwiyitaho ntibahe Imana amahirwe yo kubitaho. Kandi Umwami Imana ntabasha kubakorera byinshi, kubera yuko batamuha uburyo. Bikorera byinshi bikabije, maze bakizera ndetse bakiringira Imana ku rwego ruto bikabije.
“Gukunda iby’isi guteye ubwoba gufashe abantu Umwami Imana yategetse kuba maso bagasenga iteka kugirango atazaza agasanga basinziriye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.195,196.
Kuwa Kabiri
09 Nzeri
2. BURI GIHE…. CYANGWA VUBA CYANE?
a. Sobanura uburyo ubukobanyi buhora bugaragara no mu bavuga ko ari abizera bategereje kugaruka kwa Kristo. Matayo 24:48 – 51; Imigani 26:20 – 22; Abaroma 1:29 – 32.
“Uwo mugaragu mubi yibwira mu mutima we ati, “Databuja atinze kugaruka.” Ntabwo avuga ko Kristo atazagaruka. Ntabwo ndetse ahinyura igitekerezo cy’uko azagaruka. Ahubwo mu mutima we, mu bikorwa bye, ndetse no mu byo avuga byerekana ko abona ko kuza k’Umwami gutinze. Atuma ibyiringiro abandi bafite byo kugaruka kwegereje k’Umwami biyoyoka. Imibereho ye itera abantu kurangara no kumva ko Kristo azatinda. Atuma basaya mu by’isi bakadamarara. Ibinezeza by’iyi si hamwe n’intekerezo mbi bikiganza mu mitima yabo. Umugaragu mubi asangira n’abasinzi ibyo kurya n’ibyo kunywa, kandi akifatanya n’ab’isi mu kwinezeza. Akubita abagaragu bagenzi be, akarega ibinyoma ndetse agaciraho iteka abakorera Shebuja mu budahemuka.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.635.
b. Ni gute tugomba guhagarara tukarwanya abavuga ko kugaruka kwa Kristo gushyize kera mu bihe by’ahazaza ha kure? Abakolosayi 3:1 – 4.
“Mu gihe ibitekerezo by’ab’isi byerekeye ku mishinga inyuranye, ibyacu bikwiriye kuba mu ijuru; kwizera kwacu gukwiriye kurushaho kugera kure mu bwiru bw’ubwiza bw’ubutunzi bwo mu ijuru, kukavoma imirasire y’igiciro kandi iva ku Mana, y’umucyo uturuka mu buturo bwera bwo mu ijuru kugirango ivire mu mitima yacu, nk’uko yarasiraga mu maso ha Yesu. Abakobanyi baseka abategereje kandi bakaba bari maso, maze bakabaza bati: ‘Isezerano ryo kuza Kwe riri hehe? Mwabuze uwo mwari mutegereje. Nimuze mufatanye natwe, kandi muzahirwa mu by’isi.’ Nimusingire inyungu, nimufate amafaranga, maze mubone icyubahiro mu isi. Abategereje bareba hejuru maze bagasubiza bati: ‘Turi maso.’ Kandi kubwo gutera umugongo ibinezeza by’isi no kumenywa n’ab’isi, ndetse no gushukana k’ubutunzi, baba biyerekanye ko bahagaze muri uwo mwanya koko. Kubwo kuba maso, bahinduka abanyembaraga; batsinda ubunebwe no kwikunda ndetse no gukunda ubuzima bworoshye. Umuriro wo kubabazwa ucana kuri bo, maze igihe cyo gutegereza kigasa nk’aho kibabereye kirekire. Rimwe na rimwe bagira agahinda, maze kwizera kugahungabana; ariko barongera bagakomera, bagatsinda ubwoba no gushidikanya, kandi igihe bahanze amaso yabo mu ijuru babwira abanzi babo bati: ‘Ndi maso, ntegereje kugaruka k’Umwami. Nzishimira mu mubabaro, mu bigeragezo ndetse no mu bukene.’ ” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.194,195.
Kuwa Gatatu
10 Nzeri
3. URUBANZA RUKORESHA IBYAREMWE
a. Ni ikihe kintu cy’ingirakamaro cyane mu mateka y’isi gihora cyirengagizwa? Itangiriro 6:5 – 8; 7:23; 2Petero 3:5,6.
“Mbere yuko isi ya kera irimbuzwa umwuzure, hari hariho abantu bafite impano z’ubwenge, abantu bari bafte ubwenge n’ubuhanga. Ariko bahindutse abanduye mu ntekerezo, kubera ko bakuye Imana mu migambi yabo no mu nama zabo. Bari abanyabwenge bo gukora ibyo Imana itababwiye gukora, abahanga bo gukora ikibi. Uwiteka yabonye ko uru rugero rushobora kuzakurikizwa n’abandi bazavuka nyuma yabo, maze abifatira umwanzuro. Yaboherereje imiburo mu myaka ijana na makumyabiri abinyujije muri Nowa umugaragu we. Ariko igihe cy’imbabazi bahawe kubw’ubuntu, bagikoresheje mu gukōba Nowa. Baramushungereye kandi baramunegura. Baramusetse bamugira urw’amenyo kubw’umuhati we udacogora, n’igishyika kirebana n’imanza izo yari yavuze ko Imana izasohoza nta kabuza. Bavuze ibya siyansi n’amategeko agenga ibyaremwe. Nuko bagira urw’amenyo amagambo ya Nowa, ndetse bamwita umusazi ufite ubwaka. Ukwihangana kw’Imana kwageze ku iherezo.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 1, p.1090.
b. Ni igiki gikomeye gitegereje uyu mubumbe? 2Petero 3:7; Zaburi 11:6; 59:13.
“Ibiri mu nda y’isi nibyo bubiko bw’intwaro z’Uwiteka, aho niho yakuye intwaro yakoresheje mu kurimbura isi ya kera. Amazi ari mu nda y’isi yarapfupfunutse ava mu butaka, yifatanya n’amazi avuye mu ijuru, asohoza umurimo wo kurimbura. Uhereye mu gihe cy’umwuzure, Imana yakoresheje amazi n’umuriro byo mu isi nk’ibikoresho byo kurimbura imidugudu yashayishije mu byaha.” – Impano z’Umwuka, vol 3, p.82.
“Ibikorwa byose bya se w’ibinyoma byanditswe mu bitabo by’amategeko yo mu ijuru, kandi abantu biyegurira umurimo wa Satani, kugirango batangarize kandi bagaragarize abantu ibinyoma bya Satani binyuze mu mabwiriza no mu bikorwa, bazahabwa ibihwanye n’ibikorwa byabo. Imizi n’amashami bizatwikwa n’umuriro wo mu minsi y’imperuka. Satani, umugaba mukuru w’ubuhakanyi, ni umuzi, kandi abakozi be bose bigisha ibinyoma bye ku byerekeranye n’amategeko y’Imana, ni amashami.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 4, p.1184.
Kuwa Kane
11 Nzeri
4. IMANA IHORAHO IKOMEYE CYANE
a. Kugirango abana b’Imana biringire amasezerano Yayo kandi bagire ibyiringiro by’iteka ryose, ni gute ubuhangange butagira imbibi bw’Umuremyi bwavuzwe mu ncamake? Zaburi 90:4; 2Petero 3:8.
“Umurage Imana yasezeraniye abantu bayo ntabwo uri muri iyi si. Aburahamu nta gakondo yari afite mu isi, “naho haba aho gukandagiza ikirenge.” Ibyakozwe n’Intumwa 7:5. Yari atunze ibintu byinshi, kandi yabikoreshaga mu guhesha Imana icyubahiro no kugirira neza bagenzi be; ariko ntiyigeze abona iyi si nkaho ari iwabo. Uwiteka yamuhamagariye gusiga bene wabo basengaga ibigirwamana, amuha isezerano ryo kuzahabwa igihugu cya Kanaani ho gakondo ihoraho; nyamara yaba we, yaba umuhungu we, yaba n’abuzukuru be, nta n’umwe wahawe Kanaani. Igihe Aburahamu yifuzaga aho yazashyingurwa, yagombaga kuhagura n’Abanyakanaani. Gakondo ye muri icyo gihugu cy’Isezerano yabaye ubuvumo bwari bukorogoshowe mu rutare i Makipela.
“Ariko ijambo ry’Imana ntiryaheze; nta nubwo ryasohorejwe mu gihe Abayuda bari batuye i Kanaani. “Ibyasezeranyijwe byasezeraniwe Aburahamu n’urubyaro rwe.” Abagalatiya 3:16. Aburahamu ubwe yagombaga kugabana n’abandi uwo murage. Gusohozwa kw’isezerano ry’Imana gushobora gusa n’ukwatinze kuko “Ku Mana, umunsi umwe ni nk’imyaka igihumbi, kandi imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe” 2 Petero 3:8; rishobora kugaragara nk’iritinze; ariko igihe gikwiriye gisohoye “rizaza nta gushidikanya, kandi ntirizatinda.” Habakuki 2:3.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.169,170.
b. Ni iki dukwiriye gusobanukirwa cyerekeye ukugaruka kwa Kristo? 2Petro 3:9; Nahumu 1:3.
“Ukwihangana kw’Imana kurahebuje. Ubutabera butegereje igihe kirekire, mu gihe imbabazi ziri gusabira umunyabyaha….
“Ab’isi bamaze gusayisha mu buryo bweruye mu gucumura amategeko y’Imana. Kubera ko yihanganye igihe kirekire abantu bagiye bakandagira ubutware Bwayo. Bashyize hamwe imbaraga zabo kugirango bakandamize kandi bagirire nabi umwandu w’Uwiteka, bavuga bati: “Imana ibibwirwa n’iki? Isumbabyose hari icyo izi?” Zaburi 73:11. Ariko hari umurongo badashobora kurenga. Igihe kiri bugufi ubwo bazagera ku rugabano badashobora kurenga. Ndetse n’ubu ngubu bari hafi kurenga ingabano z’ukwihangana kw’Imana, ubuntu Bwayo n’imbabazi Zayo. Uwiteka azahagurukira gukura umugayo ku cyubahiro Cye bwite, kugirango arokore ubwoko Bwe, no guhagarika ibikorwa byo gukiranirwa.” – Imigani ya Kristo, p.177,178.
Kuwa Gatanu
12 Nzeri
5. AMAHIRWE YO KWIHANA KWIMBITSE
a. Ni ukubera iki dushobora kurushaho gushima ukwihangana kw’Imana? Zaburi 86:12 – 15.
“Uwiteka arashaka kudufasha, kuduha imbaraga, no kuduha umugisha; ariko dukwiriye kunyura mu nzira yo gutunganywa kugeza igihe imyanda yo mu mico yacu yose izashya igakongoka. Buri mwizera w’itorero azashyirwa mu itanura ry’umuriro, atari ukugirango akongoke ahubwo ari ukugirango yezwe.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.485.
“Ntimugahange amaso abantu kandi ntimukaberekezeho ibyiringiro byanyu, mwibwira ko badashobora kwibeshya; ahubwo muhore muhanze amaso Yesu. Ntimukagire ikintu na kimwe muvuga cyashyira umugayo ku kwizera kwacu. Ibyaha byakorewe mu ibanga ubyaturire Imana yawe gusa. Wemere ko umutima wawe wararagiye ugateshuka kuri Wa wundi uzi neza uko yakemura ikibazo cyawe. Niba warakoshereje mugenzi wawe, musange wemere ko wamucumuyeho maze ugaragaze imbuto nka ya yindi kubwo kumuriha [cyangwa kumusubiza ibyo wamwibye]. Hanyuma usabe [Imana] umugisha. Sanga Imana uko umeze noneho uyireke igukize ubumuga bwawe bwose. Ibyawe ubishyire imbere y’intebe y’ubuntu, kandi ureke umurimo urangire. Jya uba umunyakuri mu mishyikirano ugirana n’Imana n’ubugingo bwawe. Nuza imbere y’Imana ufite umutima ushenjaguritse by’ukuri, izaguha insinzi. Ubwo nibwo ushobora gutanga ubuhamya bw’umudendezo, mu kugaragaza ishimwe ry’iyaguhamagaye ikagukura mu mwijima ikakugeza mu mucyo Wayo w’itangaza. Ntabwo Imana izagufata uko utari cyangwa ngo igucire urubanza uko utari. Abantu bagenzi bawe ntibashobora gukuraho icyaha cyangwa kukwezaho gukiranirwa. Yesu ni we wenyine gusa ushobora kuguha amahoro. Yaragukunze arakwitangira. Umutima we wuje urukundo, ‘ukorwaho akababarana natwe mu ntege nke zacu.’ Ni ibihe byaha bikomeye cyane ku buryo adashobora kubibabarira? Ni uwuhe muntu ubundikiwe n’umwijima kandi ukandamijwe n’icyaha ku buryo atamukiza? Ni umunyembabazi, nta cyiza adushakaho, ahubwo kubw’ubugiraneza Bwe butagira akagero adukiza ugusubira inyuma kwacu kandi akadukunda ntacyo dutanze, mu gihe twari tukiri abanyabyaha. ‘Atinda kurakara, kandi afite kugira neza kwinshi’; ‘Atwihanganira adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’.” – Ibid, p.649.
Kuwa Gatandatu
13 Nzeri
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni ibihe bintu byo muri iyi si bishobora kuba byantandukanya n’Imana?
2. Ni gute nshobora kuba narakubise abagaragu bagenzi banjye, mu magambo y’iby’umwuka?
3. Ni ukubera iki ngomba guteza imbere ukumenya neza iby’urubanza ruzazanwa n’umuriro?
4. Sobanura umurage wa Aburahamu n’abana be (Abagalatiya 3:29).
5. Kubera iki ngomba gushima iki gihe gito cy’inyongera, kandi ni gute nagikoresha?