5. UBUTUNZI BUKUBIYE MU BUTUMWA BWO MURI IKI GIHE Kuwa Gatanu 05 Nzeri
a. Ni ukubera iki ari ngombwa kumvira ibihamya Imana yoherereza ubwoko Bwayo binyuze mu mwuka w’ubuhanuzi, by’umwihariko muri iyi minsi y’imperuka? Imigani 29:18 (ahabanza); Hoseya 12:13; 2Ngoma 20:20 (ahaheruka).“Uwiteka arahamagarira abantu ivugurura ry’igihamya kidakebakeba cyatanzwe mu myaka yashize. Arabahamagarira ivugururwa ry’ubuzima bw’iby’umwuka. Imbaraga z’iby’umwuka z’ubwoko Bwe zimaze igihe kirekire zisinziriye, ariko hagomba kubaho kuzuka bakava mu rupfu. Tugomba guharura inzira y’Umwami tubinyujije mu gusenga no kwatura ibyaha. Mu kugenza dutyo, imbaraga y’Umwuka izatuzaho. Dukeneye imbaraga ya Pentekote. Igihe dukora ibi, imbaraga y’Umwuka izaza kubera ko Uwiteka yasezeranye kohereza Umwuka We nk’imbaraga inesha byose.“Ibihe by’amakuba biri imbere yacu. Umuntu wese uzi ukuri akwiriye gukanguka maze uko yakabaye, umubiri, ubugingo, n’umwuka, akishyira munsi y’ubuyobozi bw’Imana. Umwanzi atwoga runono. Tugomba kuba maso cyane tukamwirinda. Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana. Tugomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe binyuze mu mwuka w’ubuhanuzi. Tugomba gukunda no kumvira ukuri kugenewe iki gihe. Ibyo bizaturinda kwemera ubuyobe bukomeye. Imana yavuganiye natwe mu ijambo Ryayo. Yavuganiye natwe kandi mu bihamya by’itorero ndetse no mu bitabo byafashije gusobanura neza inshingano yacu muri iki gihe ndetse n’umwanya twagombye kuba turimo ubu. Imiburo yatanzwe umurongo ku murongo n’itegeko ku itegeko, ikwiriye kumvirwa. Mbese nituyisuzugura, ni uruhe rwitwazo dushobora kuzatanga?“Ndinginga abari gukorera Imana ngo be kwemera ibyiganano babiguranye iby’ukuri. Mureke he kugira imitekerereze ya muntu ishyirwa aho ukuri kw’Imana kandi kweza kwagombye kujya. Kristo ategereje gukongeza ukwizera n’urukundo mu mitima y’ubwoko Bwe. Mureke he kugira inyigisho z’ubuyobe zakiranwa ubwuzu n’abantu bagombye kuba bahagaze bashikamye ku rufatiro rw’ukuri kw’iteka. Imana iraduhamagarira gushikama tutanyeganyega ku mahame y’ibanze ashingiye ku butware butavuguruzwa.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.307,308.
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 06 Nzeri
1. Ni ibihe bintu ntekerezaho cyane ku buryo ngomba kubisimbuza ibirushijeho kuba byiza cyane?2. Ni gute nakwitegura guhangana n’ibigeragezo bikomeye mu gihe kiri imbere?3. Ni ibihe bintu nize mu mashuri byagiye bivuguruza ukwizera kwanjye?4. Ni ukubera iki umwanzi w’imitima yiyemeje guharabika ibihamya?5. Ni ukubera iki ngomba kumara igihe kinini kurutaho ndi kubyiga kandi nkabyishimira?