Kuwa Mbere
04 Kanama
1. GUKURIRA HANO NDETSE NONAHA
a. Mbese ni iki intumwa Petero ashishikariza abizera? 2Petero 1:12 – 15.
“Mu gihe cya Luteri hari hariho ukuri kw’ingenzi kugenewe ab’icyo gihe. Muri iki gihe naho, hari ukuri kugenewe itorero. Imana yo ikora ibintu byose ikurikije ubushake Bwayo, yagiye inezezwa no gucisha abantu mu bintu bitandukanye ndetse no kubaha inshingano zihariye zirebana n’igihe barimo n’imibereho bafite. Nibaha agaciro umucyo bahawe, bazabona imbere yabo ukuri kurushaho gusobanuka.” – Intambara Ikomeye, p.143,144.
b. Sobanura uburyo tugomba gukura mu gusobanukirwa umucyo wavuye mu ijuru. Abaheburayo 5:12 – 14; 6:1 – 3.
“Buri ntambwe yo kwizera no kumvira yegereza umuntu komatana na Kristo we Mucyo w’isi, we “utarangwamo umwijima na muke.” – Ibid, p.476.
Kuwa Kabiri
05 Kanama
2. IBYO DUSABWA GUKORA
a. Ni ukubera iki kandi ni gute dukeneye guhindura imigirire yacu igihe twakiriye umucyo uruseho woherezwa n’ijuru? Yakobo 4:17; Imigani 4:18; Matayo 6:23.
“Ibyo Imana isaba abantu Bayo gukora, ni ibikurikije ubuntu n’ukuri yabahaye. Ibyo ibasaba byose byo gukiranuka bigomba kugerwaho. Ibiremwa bifite inshingano bizabazwa bigomba kugendera mu mucyo wabirasiye. Nibananirwa kubikora, umucyo wabo uzahinduka umwijima, kandi umwijima wabo uzaba mwinshi ku rugero rungana n’umucyo bahawe. Umucyo mwinshi warasiye ku bwoko bw’Imana; nyamara benshi birengagije gukurikiza uwo mucyo, kandi kubera iyi mpamvu, bari mu ntege nke bikabije mu by’umwuka.
“Ubwoko bw’Imana muri iki gihe ntiburi kurimburwa no kubura ubwenge. Ntibuzacirwaho iteka bitewe no kutamenya inzira, ukuri n’ubugingo. Ukuri kwageze mu bwenge bwabo, umucyo warasiye ku bugingo, nyamara bikaba byarirengagijwe ndetse bikangwa, nibyo bizabaciraho iteka. Abatarigeze na rimwe babona umucyo ngo bawange, ntibazacirwaho iteka. Mbese ni iki cyashoboraga gukorerwa uruzabibu rw’Imana kitakozwe? Umucyo, umucyo w’igiciro cyinshi umurikira ubwoko bw’Imana; nyamara ntuzabakiza nibatemera gukizwa na wo, ngo bagire imibereho ihura na wo, kandi ngo bawugeze ku bandi bari mu mwijima. Imana ihamagarira ubwoko Bwayo gukora. Igikenewe ni umurimo wa buri wese wo kwatura ibyaha bye no kubireka maze agahindukirira Uwiteka. Nta muntu ushobora kubikorera undi. Ubumenyi mu by’iyobokamana bwaragwiriye, kandi byongereye n’inshingano zijyana na bwo. Umucyo mwinshi umaze igihe umurikira itorero, kandi niwo ubaciraho iteka kuko banze kuwugenderamo. Iyo baza kuba impumyi, nta cyaha baba bafite. Nyamara babonye umucyo kandi bumvise ukuri kwinshi, ariko ntabwo ari abanyabwenge kandi ngo babe bera. Benshi bamaze igihe nta terambere bagira mu byo kumenya ndetse no kwera nyakuri. Ni ibikuri mu by’umwuka. Aho kugirango bajye mbere mu gukiranuka, basubira inyuma mu mwijima no mu bubata bwa Egiputa. Ubwenge bwabo ntibukoreshwa mu bijyanye no kubaha Imana no kwera nyakuri.
“Mbese Isirayeli y’Imana izakanguka? Mbese abavuga ko bubaha Imana bose bazashaka kwitandukanya n’ikibi, baturire Imana icyaha cyose cyo mu ibanga, kandi bababarize imitima yabo imbere Yayo? Mbese bazabikora bafite kwicisha bugufi gukomeye, basuzume impamvu za buri gikorwa cyose bakora, kandi bamenye yuko Imana ibireba byose, ikarondora ikintu cyose gihishwe? Nimureke uyu murimo ube unoze, kandi kwiyegurira Imana kube kuzuye. Imana idusaba ukuyegurira byose kuzuye, twebwe ubwacu ndetse n’ibyo dutunze. Abagabura n’abizera muri rusange, bakeneye guhinduka bundi bushya, uguhinduka kw’intekerezo, kandi uko guhinduka nikutabaho ntidushobora kuba impumuro y’ubugingo izana ubugingo, ahubwo tuzaba impumuro y’urupfu izana urupfu.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.123,124.
Kuwa Gatatu
06 Kanama
3. UKURI KUGENEWE IKI GIHE
a. Tanga ingero z’insanganyamatsiko zigomba kwigwa, izo tutagomba kwirengagiza rwose. Daniyeli 7:9,10; 8:14; Zaburi 119:33 – 35.
“Hari ukuri kwinshi kw’agahebuzo kuboneka mu Ijambo ry’Imana, ariko “ukuri kugenewe iki gihe” ni ko umukumbi ukeneye ubu. Nabonye akaga gaterwa n’abatwaye ubutumwa bagenda batandukanye n’ingingo z’ingenzi z’ukuri kw’iki gihe bagatinda ku ngingo zitagamije kuzana ubumwe mu mukumbi no kweza ubugingo. Aha ni ho Satani azabonera amahirwe ashoboka yose kugira ngo yangize umurimo.
“Ariko ingingo zivuga ubuturo bwera buhujwe n’iminsi 2300, izivuga amategeko y’Imana no kwizera kwa Yesu, zateguriwe neza gusobanura iby’itsinda ry’Abategereje bo mu gihe cyashize ndetse no kwerekana aho duhagaze ubu, gukomeza ukwizera kw’abashidikanya no gutanga icyizere cy’ahazaza heza. Nabonye incuro nyinshi ko izo ari zo ngingo shingiro abatwaye ubutumwa bakwiriye kwibandaho.” – Inyandiko za Kera, p.63.
b. Mu gihe cy’imyaka igera ku 180 (ni ukuvuga mu gihe gito ugereranyije mu mateka y’isi), ni ikihe kintu cy’ingenzi cyagiye kiranga ukuri kw’iki gihe? Ibyahishuwe 14:6 - 13.
“Ijambo ryahumetswe ryavuze igihe ubutumwa bwa marayika wa mbere, uwa kabiri ndetse n’uwa gatatu buzamamarizwa. Nta gace na gato kagomba gukurwaho. Nta butware bw’umuntu bufite uburenganzira bwo guhindura igihe cy’ubwo butumwa, nk’uko butasimbuza Isezerano rya Kera Irishya. Isezerano rya Kera rivuga ubutumwa bwiza mu buryo bw’ishushanyamvugo n’ibimenyetso. Naho Isezerano Rishya ni ubutumwa bwiza bufatika. Buri Sezerano ni ingirakamaro nk’irindi. Isezerano rya Kera ryigisha inyigisho zavuzwe na Kristo, kandi izi nyigisho ntizigeze zitakaza imbaraga mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri bwavuzwe mu mwaka wa1843 no mu wa 1844 none ubu turi mu gihe cyo kuvuga ubutumwa bwa marayika wa gatatu; nyamara ubwo butumwa bwose uko ari butatu bugomba kuvugwa. Ubwo butumwa ni ingenzi muri iki gihe nk’uko bwari buri mbere ku buryo bugomba gusubirirwamo abantu bashaka ukuri. Dukoresheje inyandiko ndetse n’amajwi yacu, tugomba kuvuga ubwo butumwa turanguruye, twerekana uko bukurikirana, ndetse n’ubuhanuzi butugeza ku butumwa bwa marayika wa gatatu. Ntihashobora kubaho ubwa gatatu hatabanje ubwa mbere n’ubwa kabiri. Ubu butumwa tugomba kubugeza ku batuye isi mu nyandiko no mu mvugo, twerekana ibintu byabayeho n’ibizaba mu mateka y’ubuhanuzi.” – Counsels to Writers and Editors, p.26,27.
Kuwa Kane
07 Kanama
4. GUKUZA IBYIRINGIRO
a. Sobanura inyifato yadushoboza kugundira ukuri kw’iki gihe guhishurwa, n’igihe abandi bakwanze. Yeremiya 29:13; Matayo 18:3; Yohana 7:17.
“Igihe uzahinduka nk’umwana muto, ukagira ubushake bwo kuyoborwa, kandi igihe imyumvire yawe izaba yejejwe, kandi ukareka ubushake bwawe n’urwikekwe rwawe, umucyo uzasakara mu mutima nkuko uzamurika ku Byanditswe Byera maze ukwereke ukuri kugenewe iki gihe mu bwiza bwako buboneye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.448.
b. Ni gute uguhinyura bihora bica intege imbaraga z’ukuri kw’iki gihe, kandi umuti ni uwuhe? Yesaya 56:9,10; 1Abakorinto 14:8; Ibyahishuwe 3:17 – 19.
“Turi mu kaga ko kubwiriza ubutumwa bwa marayika wa gatatu mu buryo butumvikana neza ku buryo budakora ku mitima y’abantu. Hari izindi nyungu zishyirwa mu mwanya w’ibyo, ku buryo ubutumwa bwagombye gutangazanywa imbaraga buhinduka ubusa ntibube bugize icyo buvuze.” – Ibid, vol 6, p.60.
“Nta gushidikanya, turiho mu minsi iheruka amateka y’iyi si. Dukeneye gukoresha igihe kinini mu bikorwa byacu byerekeye iby’umwuka, niba dushaka gukura mu mibereho y’iby’umwuka ikenewe cyane muri iki gihe. Tugomba kugira amavugurura adakebakeba. Ijwi ryaravuze riti: Abarinzi bakeneye gukanguka, maze bakarangurura ijwi ry’impanda. Burakeye kandi burije. Nimukanguke, barinzi banjye. Amajwi yakagombye kuba ari kumvikanisha ubu ngubu ukuri kw’iki gihe, aracecetse. Abantu bari kurimbukira mu byaha byabo, kandi abagabura, abaganga, ndetse n’abarimu; barasinziriye. Nimukanguke yemwe barinzi!” – The Pacific Union Recorder, February 20, 1908.
“Umuhamya w’ukuri avuga ko igihe wibwira yuko umerewe neza mu bukire, uba ukennye kuri buri kintu cyose. Ntibihagije ko abagabura bigisha ingingo z’ibivugwa mu magambo gusa; ahubwo bakwiriye no kwigisha kuri za ngingo z’ibintu bishyirwa mu bikorwa. Bakeneye kwiga amasomo y’ibintu bishyirwa mu bikorwa Kristo yahaye abigishwa Be kandi bakayashyira mu bikorwa mu bugingo bwabo bwite no ku bandi. Mbese tuzatekereza ko kuba Kristo atanga ubu butumwa bwo gucyaha bivuze ko adafitiye abantu Be urukundo rwuje imbabazi? Yooo, Oya rwose! Uwapfuye kugirango akize umuntu urupfu, amukunda urukundo mvajuru, kandi abo akunda arabacyaha.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.257,258.
Kuwa Gatanu
08 Kanama
5. ISI IMURIKIRWA N’UBWIZA
a. Sobanura uburyo ukuri kw’iki gihe kwaguka kandi kugakwirakwira mbere yo kugaruka kwa Yesu kuri iyi si. Ibyahishuwe 18:1 – 5.
“[Ibyahishuwe 18:1,2,4] Iyi mirongo irerekeza ku gihe cyo kugwa kwa Babuloni nk’uko kwatangajwe na Marayika wa kabiri mu Byahishuwe 14 ku murongo wa 8, uko kugwa kwayo kugomba kongera gutangazwa kandi hakiyongeraho urudubi rw’ibibi byose biboneka mu matsinda anyuranye agize Babuloni, uhereye igihe ubwo butumwa bwatangarijwe bwa mbere mu mpeshyi y’umwaka w’1844.” – Intambara Ikomeye, p.603.
b. Ni gute dukwiriye kwitwara mu mucyo w’uburyo abenshi mu b’isi babona ubutumwa bw’ukuri kw’iki gihe nk’ubudakwiriye? 1Abakorinto 2:12 – 16.
“Tugomba kwigishwa n’Imana binyuze mu bunararibonye bw’ibyo tunyuramo umuntu ku giti cye. Igihe tuyishakishije umutima utaryarya, tuzayaturira inenge z’imico yacu, kandi yasezeranye kwakira abantu bose bayisanga bicishije bugufi bayishingikirijeho. Umuntu wumvira ibyo Imana imusaba, azahorana na Kristo, kandi ubu bufasha buzamwerekeza ku kintu cy’agaciro kenshi. Kubwo kugundira ubwenge mvajuru, azahunga ukwangirika kwazanywe mu isi n’irari.” – Ibihamya ku Bagabura, p.483.
“Igihe uzaba ugeze kuri Kristo, ntuzongera kwirata uti: ‘Ndi uwera.’ Reka Imana yonyine abe ariyo ibikuvugaho, kuko wowe nta nubwo uzi umutima wawe ubwawo. Uku kwirata ni igihamya kidakuka cy’uko utazi Ibyanditswe Byera, habe no kumenya imbaraga y’Imana. Reka Imana yandike mu bitabo Byayo niba ibishake, yuko uri umwana wumvira, witondera amategeko Yayo afite umutima unezerewe, kandi ibyanditswemo bizabihishura imbere y’abamarayika n’abantu ku munsi wo kugororerwa.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 22 Ukuboza 1887.
Kuwa Gatandatu
09 Kanama
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni gute ukuri kw’iki gihe gutandukanye n’uko mu bihe byatambutse?
2. Ni ukubera iki Imana izambaza niba mbayeho mu buryo buhuje n’ukuri kw’iki gihe?
3. Kubera iki ngomba gushyiraho umuhati kugirango mbwire abandi ibyerekeranye n’ukuri kw’iki gihe?
4. Ni gute imyifatire ku byerekeranye n’umucyo ugenda urushaho kumurika, igira ingaruka mu gukura kwanjye kw’iby’umwuka?
5. Ni iyihe myitwarire niyemeje kugira mu gihe ndi mu mimerere yo kurwanywa?