Kuwa Mbere
15 Nzeri
1. NTA KABUZA, [UMURIRO] UTAZIMA UZABA IGIHANO
a. Ni gute urubanza ruheruka rwasobanuwe? 2Petero 3:10.
“Ijuru rishya n’isi nshya (Ibyahishuwe 21:1; Yesaya 65:17; 2Petero 3:13) ntibizaboneka, kugeza igihe inkozi z’ibibi zizazukira, maze bakongera bakarimburwa ku iherezo ry’imyaka 1000. Nabonye ko Satani ‘yavuye aho yari abohewe’, ku iherezo ry’imyaka 1000, igihe abanyabyaha bazazuka maze Satani akabashuka kubwo gutuma bizera ko bazashobora kwigarurira umurwa wera bakawambura abera. Abanyabyaha bose bazagota ‘ihema ry’abakiranutsi’, Satani ariwe ubayoboye, maze igihe bazaba biteguye kwigarurira umurwa, Ishoborabyose izaba iri ku ntebe Yayo ya cyami, muri uwo murwa, izahumeka inkongi y’umuriro uzabakongora kandi ubatwike, ‘ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami.’
“Kandi nabonye ko nkuko Kristo ari Umuzabibu n’abana Be bakaba amashami, niko na Satani ari ‘umuzi’ kandi n’abana be bakaba ‘amashami’; ndetse ku irimbuka riheruka rya ‘Gogi na Magogi’, ingabo z’inkozi z’ibibi zose zizakongoka, ntihazasigara ‘umuzi n’ishami.’ – A Word to the Little Flock, p.11,12.
Kuwa Kabiri
16 Nzeri
2. ISI YEZWA
a. Ni gute abahanuzi bo mu isezerano rya kera babonye mbere irimbuka riheruka ry’ikibi no kwezwa kw’isi? Yesaya 34:8 – 10; Ezekiyeli 28:16 – 19.
“Umuriro uzamanuka uvuye mu ijuru ku Mana. Isi izaturagurika. Intwaro zihishwe mu nda y’isi zizakurwa mu bubiko. Ibirimi by’umuriro ukongora bikwire impande zose. Ibitare byose biragurumana. Umunsi urasohoye uzaba utwika nk’itanura rigurumana, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirira (Malaki 4:1; 2Petero 3:10). Isi yose izaba isa n’inyanja y’ubutare buvanze n’umuriro. Kizaba ari igihe cyo guca urubanza no kurimbura inkozi z’ibibi, “umunsi wo guhora k’Uwiteka”….
“Abanyabyaha bazaherwa ingororano zabo ku isi.” Imigani 11:31. “Bazaba ibishingwe: kandi umunsi ugiye kuza uzabakongora. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Malaki 4:1. Bamwe bazarimbuka mu kanya gato, naho abandi bamare iminsi myinshi bababazwa. Bose bazahanwa ”hakurikijwe ibyo bakoze. ”Ibyaha by’abakiranutsi byageretswe kuri nyirabyo Satani, ni cyo gituma atazababarizwa ubugome bwe gusa, ahubwo azababarizwa n’ibyaha byose yakoresheje abantu b’Imana. Igihano cye kizaba gikomeye cyane kurenza kure igihano cy’abo yoheje gukora ibyaha. Nyuma y’uko abo yoheje bose bazaba bamaze gushiraho, Satani azakomeza kubaho asigare wenyine ababarizwa ibyaha byose yokoje isi. Mu muriro wo kweza, abanyabyaha nibo bazarimburwa ubuheruka, umuzi n’ishami - Satani niwe muzi, naho abayoboke be ni amashami. Igihano cy’abishe amategeko y’Imana kizaba kimaze gutangwa; ibisabwa mu butabera bizaba byashohojwe, kandi ijuru n’isi bibireba bizatangaza ugukiranuka kwa Yehova.” – Intambara Ikomeye, p.672,673.
b. Sobanura ubwiza bw’intambwe Imana izakurikizaho gutera. Ibyahishuwe 20:7 – 10,15; 21:1,2.
“Igihe Imana izeza isi ubuheruka, izaba imeze nk’inyanja y’umuriro itagira iherezo. Nk’uko Imana yarinze inkuge mu gihe cy’umwuzure, kubera ko yari irimo abantu umunani bakiranuka, ni nako izarinda Yerusalemu Nshya irimo abakiranutsi b’ibihe byose, uhereye ku mukiranutsi Abeli ukageza ku muntu wa nyuma mu bera wabayeho. Nubwo isi yose izaba ikikijwe n’inyanja y’umuriro, uretse agace k’uwo murwa uzarindwa nkuko ya nkuge yarokotse, kubw’igitangaza cy’imbaraga z’Ishoborabyose. Ntacyo yigeze iba mu gihe cy’imiraba iteye ubwoba.” - Impano z’Umwuka, vol 3, p.87,88.
Kuwa Gatatu
17 Nzeri
3. UKWIRINDA BY’UKURI IBISINDISHA
a. Mbese ni iki gikwiriye gutuma dutekereza ku kuri guheruka kugomba guhabwa abatuye isi? Zaburi 139:23,24; 2Petero 3:11.
“Igihe ukuri kugize imbaraga yeza imitima yacu n’ubugingo bwacu, nibwo tuzashobora gukorera Imana mu buryo bukwiriye kandi tukayihimbariza hano ku isi, tumaze kugabana kuri kamere y’Imana no gukira kononekara kwazanywe mu isi n’irari.
“Mbega ukuntu benshi bazasangwa batiteguye ubwo Databuja azaba aje kugororera abagaragu Be! Bamwe bafite ibitekerezo bigufi ku bijyanye n’icyo Umukristo aricyo. Icyo gihe gukiranuka abantu bihangiye ntacyo kuzaba kumaze. Abazabasha guhagarara badatsinzwe gusa ni abazasangwa bambaye gukiranuka kwa Kristo, buzuye Umwuka We, ndetse bagenda nk’uko yagendaga, mu kwera k’umutima n’imibereho. Ikiganiro kigomba kuba cyera, ubwo nibwo amagambo azaba afatanye n’ubuntu.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.317,318.
b. Sobanura ukwiyegurira Imana kwimbitse dukeneye gukorana umwete. 1Yohana 2:6.
“Buri muntu wizera ukuri bya nyabyo azakora imirimo ihuje nako. Abantu bose bazaba abanyamwete n’abanyamurava, ntibazacogora mu mihati bagira yo kuzanira abantu Kristo. Ukuri nikubanza guterwa mu mitima yabo kugahama, nibwo bazashaka kugutera mu mitima y’abandi. Ukuri kubikwa hanze y’urugo. Nimukwinjize imbere mu rusengero rw’umutima, mukwicaze mu mutima, kandi mukureke gutegeke ubugingo. Ijambo ry’Imana rigomba kwigwa kandi rikumvirwa, ubwo nibwo umutima ubona uburuhukiro, amahoro n’umunezero; kandi nibwo ibitekerezo bihugukira iby’ijuru; ariko igihe ukuri kubitswe hanze y’ubugingo, hanze y’urugo, umutima ntabwo ususurutswa n’umuriro w’ubugiraneza bw’Imana.
“Abantu benshi bafata ko idini rya Yesu ari iry’iminsi runaka gusa, cyangwa ko ari iry’ibihe runaka, naho mu bindi bihe rigashyirwa ku ruhande kandi rikirengagizwa. Ihame rihatse ukuri si iry’amasaha make gusa yo ku Isabato, cyangwa ibikorwa bike by’urukundo, ahubwo rigomba gushyirwa mu mutima, rikaboneza imico kandi rikayeza. Niba hari igihe umuntu aba afite umutekano adafite uwo mucyo wihariye n’imbaraga iturutse mu ijuru, icyo gihe nibwo ashobora kwirengagiza ukuri kw’Imana. Bibiliya, ariryo jambo ryera ry’Imana, ritanduye; ikwiriye kubera umuntu umujyanama n’umuyobozi, ikaba imbaraga itegeka ubugingo bwe. Ifite ibyigisho by’ingirakamaro dushobora gukura muri yo, niba tuzayishyira ku mutima.” – Ibid, vol 5, p.547.
Kuwa Kane
18 Nzeri
4. NTIMUGACOGORE
a. Sobanura umugambi Imana ifitiye ubwoko Bwayo, ndetse uvuge n’uburyo abita ku by’iyi si mu mitima yabo by’igice, bakira uwo mugambi n’uburyo bashaka kubaho bahuje na wo. Tito 2:11 – 14; Gutegeka kwa Kabiri 26:18.
“Igihe cyarageze ubwo umubare munini w’abantu bigeze kwishima kandi bagatera hejuru kubw’umunezero batewe no kuza kwihuse k’Umukiza, bagiye kwifatanya n’amatorero ndetse n’ab’isi bajyaga babakwena kubw’uko bizeraga ko Yesu agiye kugaruka ndetse bagakwiza hose ibinyoma by’amoko yose kugira ngo bibatere kwangwa kandi byangize isura yabo mu bantu. Muri iki gihe, iyo hagize umuntu wifuza Imana cyane, akaba afitiye inzara n’inyota gukiranuka maze Imana ikamuha kumva agezweho n’imbaraga Yayo kandi igahaza ubugingo bwe ikoresheje gusakaza urukundo Rwayo mu mutima we; iyo bene uwo muntu ahaye Imana icyubahiro kubwo kuyihimbaza, akenshi ba bizera gito bavuga ko bategereje kugaruka k’Umukiza bamufata nk’aho yashutswe maze bakamugerekaho ko yataye ubwenge kandi ko afite imyuka mibi.
“Benshi muri abo Bakristo ku izina bambara nk’ab’isi, bakavuga kandi bagakora nka bo uretse ko ikintu kimwe gusa bashobora kumenyekaniraho ari ibyo biyitirira. Nubwo bavuga ko bategereje Kristo, ntabwo ibiganiro byabo byerekeza ku by’ijuru ahubwo byerekeza kuby’isi. Mbega uko abantu bavuga ko “bategereza kandi bagatebutsa umunsi w’Imana” bakwiriye kuba bagira ibiganiro byera no kubaha Imana! (2Petero 3:11,12). “Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye. (1Yohana 3:3). Ariko bigaragara ko abantu benshi bitwa Abadiventisiti bariga cyane bashaka uko barimbisha imibiri yabo no kugaragara neza mu maso y’ab’isi kurusha uko bacukumbura biga mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bamenye uko bakwemerwa na Yo.” – Inyandiko za Kera, p.108.
b. Ibihabanye n’ibyo, mbese ni iki tugomba kwibandaho? 2Abakorinto 4:18.
“Ntuzongere kwivovotera na rimwe iby’ubu buzima bwa gikene, ahubwo ureke umutwaro w’ubugingo bwawe ube uwo kubona ubugingo burushije ubu kuba bwiza, ube uwo kubona uburenganzira bwo kuzaba mu mazu yateguriwe abanyakuri kandi bakiranuka kugeza ku mperuka. Nuramuka ukoze ikosa kuri iki, uzaba ujimije byose. Igihe cyose cy’ubuzima bwawe nucyegurira gushaka ubutunzi bw’isi, maze ukabura ubw’ijuru, uzasanga warakoze ikosa rikomeye cyane. Ntabwo ushobora kubona íjuru n’isi byombi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.706.
Kuwa Gatanu
19 Nzeri
5. GUHANGA AMASO IBIHANITSE
a. Ni gute tuburirwa kwiringira buhumyi intege nke za kimuntu z’abayobozi ndetse n’abandi batuba hafi cyane bashobora kwibeshya? Yesaya 3:11,12; Amosi 2:4; 4:12.
“Hariho abantu batekereza ko bakorera Imana, ariko bakaba bari kwihutira kwiyambika ukutizera. Kuri bo, inzira zigoramye zisa n’izigororotse; babaho mu buryo bakomeza guhemukira ukuri kw’Imana, amahame yangiritse aboheranyijwe ku migirire y’imibereho yabo, kandi babiba imbuto z’ikibi aho bajya hose. Mu cyimbo cyo kuyobora abandi kuri Kristo, icyitegererezo babaha kibatera ikibazo no gushidikanya.” – Ibihamya ku Bagabura, p.281.
“Mwirinde abantu babwiriza abandi ijambo ry’ubugingo ariko bo ubwabo ntibakunde umwuka wo kwicisha bugufi no kwitanga, ngo ubashishikaze. Abantu nk’abo ntibashobora kwishingikirizwaho mu gihe cy’amakuba. Basuzugura ijwi ry’Imana nkuko Sawuli yagenje, benshi bakora nka we mu kwitsindishiriza batanga impamvu z’urwitwazo rutuma bakora ibyo bakora. Igihe Uwiteka yacyahaga Sawuli binyuze mu muhanuzi We, yavuganye ubushizi bw’amanga ko yumviye ijwi ry’Imana; ariko ugutāma kw’intama no guhogerana kw’inka byahamije ko atumviye. Ni mu buryo nk’ubwo abantu benshi muri iki gihe bemeza ko ari indahemuka ku Mana, ariko ibitaramo n’andi materaniro y’ibinezeza, kwifatanya n’ab’isi, kwishyira hejuru kwabo, ndetse no kwifuza cyane ko abantu babarangamira, byose bihamya ko batigeze bumvira ijwi ry’Imana. ‘Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore.’
“Uru nirwo rugero ruhanitse ubutumwa bwiza budushyira imbere. Umukristo w’umunyamwete ntabwo aba ari mushya gusa, ahubwo ari n’ikiremwa gitunganye muri Kristo Yesu. Ni itabaza ritazima ryereka abandi inzira igana mu ijuru no ku Mana. Umuntu ubeshwaho na Kristo ntazagira icyifuzo cyo kubona ibinezeza by’isi bitajya binyura umutima.” - Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.88.
Kuwa Gatandatu
20 Nzeri
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Sobanura ukuri kwa Bibiliya ku byerekeranye n’icyo abantu bakunze kwita umuriro w’iteka.
2. Ni ikihe gitangaza Imana ikora muri uwo muriro utazima?
3. Ni gute imibereho yanjye ya Gikristo ishobora kwimbika, kandi ni ukubera iki ibyo ari ngombwa?
4. Sobanura akaga gaterwa no kwishingikiriza ku mbaraga z’umubiri mu byerekeranye n’agakiza.
5. Ni izihe ntambwe njyewe ubwanjye ngomba gutera kugirango ndusheho kwerekeza ibitekerezo ku by’iteka ryose?