Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
Icyigisho 7 Ku Isabato, 17 Kanama 2024

Ubuhanuzi budufitiye Akamaro

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.” (2Petero 1:19).

“Mu kwakira ubutumwa bwa marayika wa gatatu, ntabwo twahawe kwita ku migani mihimbano ahubwo twitaye ku ‘ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera’ . Ubu turiho mu mucyo w’ukuri kwa Bibiliya ugurumana cyane.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.592.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 11 Kanama

1. UKWIZERA KUTARI IMIGANI MPIMBANO

a. Ni ukubera iki Petero yashoboye guhamya ubumana bwa Yesu Kristo? Matayo 17:1 – 7.

“Aho ku musozi, ubwami bwe bw’icyubahiro bwagaragajwe mu ishusho nto – Kristo Umwami, Mose uhagarariye abera bazava mu bituro, na Eliya uhagarariye abazimurwa bakajyanwa mu ijuru badapfuye.

“Abigishwa ntabwo basobanukiwe n’ibyo babonye; ariko gusa bashimishijwe nuko Umwigisha wabo wari ufite kwicisha bugufi no kwihangana, utaragiraga aho arambika umusaya, muri ako kanya yahawe icyubahiro n’abaturutse mu ijuru.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.422.

“Bamaze ijoro ryose ku musozi; ariko ubwo izuba ryarasaga, Yesu n’abigishwa Be baramanutse bagaruka mu kibaya. Abigishwa Be bari batwawe n’ibitekerezo, bafite gutangara kwinshi kandi bacecetse. Ndetse na Petero nta jambo yari afite ryo kuvuga.” – Ibid, p.426.

b. Mbese ni iki cyashoboje Petero kuvugana icyizere kandi ni gute tugomba guterwa umwete n’urugero rwe mu byo kwizera? 2Petero 1:16 – 18.

“Ikinyoma ntaho gihuriye n’ukuri. Niba dukurikiye mu buryarya imigani ihimbwe, tuba dufatanyije n’imbaraga z’umwanzi mu kurwanya Imana na Kristo….

“Ikibi gitegereje kuturwanya mu buryo bwose. Uburyarya, ruswa, ubushukanyi, gusezeranya ibitangaza, bizarushaho gukoreshwa cyane kandi mu mayeri.

“Uwiteka arabaza ati: “Abagaragu b’Imana barakora iki bashyiraho uruzitiro ngo barwanye iki cyago?” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.194.


Kuwa Kabiri 12 Kanama

2. INGARUKA Y’UBUHANUZI

a. Igihe urujijo rwiganje, ni iki gishobora kutugira abantu bashima, nk’uko byerekanwa mu buryo Kristo yateye ibyiringiro abigishwa bari batentebutse bari mu nzira ijya Emawusi? Luka 24:15 – 21,27,32; 2Petero 1:19.

“Imitima y’abigishwa [mu nzira igana Emawusi] yarakangutse. Ukwizera kwarahembutse. Bongera “kugira ibyiringiro bishikamye” nubwo Yesu yari atari yabibwira. Umugambi We wari uwo kumurikira ubwenge bwabo no gukomeza kwizera kwabo kugashingira ku “ijambo ry’ukuri ry’ubuhanuzi.” Yashakaga ko ukuri gushinga imizi mu ntekerezo zabo bidatewe gusa n’uko gushyigikiwe n’ubuhamya Bwe ku giti cye, ahubwo bitewe n’igihamya kidashidikanywaho cyerekanwa n’ibimenyetso n’ibyashushanywaga mu mategeko ndetse n’ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. Byari ngombwa ko abayoboke ba Yesu bagira ukwizera kuzuye ubwenge, atari ibyo kubagirira akamaro ku ruhande rwabo gusa, ahubwo ari ukugira ngo babashe kumenyesha abatuye isi Kristo. Kandi intambwe ya mbere muri uko gutanga ubwo bwenge, Yesu yerekeje intekerezo z’abigishwa kuri “Mose n’abahanuzi bose.” Uko niko Umukiza wazutse yabahamirije ashimangira agaciro n’akamaro k’Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera.” – Intambara Ikomeye, p.349.

“Ni gahunda [y’Imana] ko abagabanye ku gakiza Kayo binyuze muri Kristo Yesu bakwiriye kuba ababwirizabutumwa Bayo…. Abantu bagomba kuburirwa kugirango bitegure urubanza rugiye kuza. Abamaze igihe batega amatwi imigani yahimbwe n’abantu Imana izabaha uburyo bwo kumva ijambo nyakuri ryahanuwe, kandi bazaba bagize neza nibaryumvira, kuko rimeze nk’itabaza rimurika ahacuze umwijima. Imana izageza ijambo ridashidikanywaho kandi ry’ukuri ku bwenge bw’abaryumva bose; abantu bose bashobora kugereranya ukuri n’imigani yahimbwe n’abantu bigishijwe n’abavuga ko basobanukiwe ijambo ry’Imana kandi bakavuga ko bafite ibikwiriye byose ngo bigishe abari mu mwijima.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.631,632.

b. Vuga umuburo Pawulo yahaye Timoteyo ufite akamaro kanini muri iki gihe. 1Timoteyo 6:20,21.

“Umwuka wo kuramya ibigirwamana ibigirwamana bya gipagani uriho no kuri iki gihe, nubwo uriho wihishe mu buhanga buhanitse ndetse n’uburezi, uyu mwuka wafashe ishusho irushaho gukurura kandi itunganyijwe neza. Umunsi wose uje wongera igihamya giteye agahinda kigaragaza ko kwizera ijambo rizima ryahanuwe bigenda bidohoka mu buryo bwihuse, kandi ko mu mwanya w’uko kwizera kuragura ndetse n’ubupfumu bya Satani bigenda bitwara ubwenge bw’abantu.” – Ibid, Vol 5, p.192.


Kuwa Gatatu 13 Kanama

3. IGITSIKA UMUTIMA WACU

a. Ni gute dushobora kumenya ko ubuhanuzi nyakuri ari igitsika umutima, inkingi shingiro y’ukwizera kwa Gikristo? Amosi 3:7; 2Petero 1:20,21.

“Abantu benshi ndetse benshi cyane barashidikanya bakibaza ku kuri kw’Ibyanditswe. Gutekereza kwa muntu n’ibyo umutima we wibwira bikerensa guhumekwa kw’Ijambo ry’Imana, kandi ibyagombaga kwakirwa nk’ukuri, bigoswe n’igicu cy’imyizerere idafite ishingiro. Nta kintu na kimwe cyumvikana, gisobanutse kandi gifite ishingiro. Iki ni kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga iminsi ya nyuma.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.15.

“Hariho abantu baharanira kuba abantu badasanzwe, bazi ubwenge barutisha ibyanditswe; kubw’iyo mpamvu ubwenge bwabo ni ubupfapfa. Babanza kuvumbura ibintu bitangaje ari byo bitekerezo bigaragaza ko bari inyuma cyane mu gusobanukirwa ubushake mvajuru ndetse n’imigambi y’Imana. Mu gushaka kugaragaza cyangwa gusobanura ubwiru bwahishwe umuntu upfa kuva kera, baba bameze nk’umuntu wivuruguta mu isayo adashobora kwivanamo nyamara akabwira abandi uko bava nyanja y’isayo bo ubwabo baguyemo. Iki ni ikigereranyo gikwiriye cyerekana abantu biha ububasha bwo gukosora amakosa ya Bibiliya. Nta muntu n’umwe ushobora kunoza Bibiliya abinyujije mu kwerekana icyo Uwiteka yashakaga kuvuga cyangwa icyo yagombaga kuba yaravuze.

“Abantu bamwe baratwitegereza cyane maze bakavuga bati: “Mbese ntimutekereza ko hashobora kuba harabayeho amakosa amwe ku mwanditsi cyangwa ku basobanuzi?” Ibi byose bishobora kubaho kandi n’ubwenge buke ku buryo bwashidikanya ndetse bugasitara kuri ibi bishobora kubaho, buzaba bwiteguye rwose gusitara ku bwiru bw’ijambo ryahumetswe bitewe n’uko ubwenge bwabo bufite intege nke budashobora kwahuranya ngo busobanukirwe imigambi y’Imana.” – Ibid, p.16.

“Uwiteka avugana n’abantu mu mvugo ikocamye kugira ngo abafite imyumvire yangiritse, abaswa, abantu bafite imyumvire yerekeye ku by’isi, babashe gusobanukirwa amagambo Ye. Uko ni ko ukwiyoroshya kw’Imana kugaragara. Isanga abantu bacumuye aho bari. Bibiliya, nk’uko ubwayo itunganye mu buryo yoroheje, ntabwo ari mahwi n’ibitekerezo bikomeye by’Imana kubera ko imitekerereze y’Ihoraho idashobora gukwira mu buryo butunganye mu bwenge bw’umuntu upfa. Aho kuba Bibiliya ikoresha imvugo ikabya nk’uko abantu benshi babitekereza, imvugo zikomeye zoroha mbere yuko igitekerezo kivugwa, nubwo uwandika yahisemo imvugo yumvikana cyane yifashishije kugira ngo atange ubutumwa bw’ukuri k’ubwenge busumbyeho.” – Ibid, p.22.

“Igihe abantu bahangaye kunenga Ijambo ry’Imana, baba batinyuka ahantu hejejwe ndetse hera kandi ibyari kuba byiza ari uko bari bakwiriye gutinya, bagahinda umushyitsi ndetse bagahisha ubwenge bwabo nk’uhisha ubupfapfa. Nta muntu Imana ishyiraho wo gucira urubanza Ijambo Ryayo, ngo ahitemo ibintu bimwe maze avuge ko byahumetswe kandi ngo ateshe ibindi agaciro avuga ko bitahumetswe.” – Ibid, p.23.


Kuwa Kane 14 Kanama

4. UBUNTU BW’IMANA KU BANA BAYO

a. Vuga imibereho ibabaje ikomeje kuba gikwira muri iki gihe, kandi uvuge n’uburyo twahangana nayo. 2Petero 2:1 – 3; 1Timoteyo 4:1,2; Gutegeka kwa Kabiri 6:24,25.

“Nta na rimwe higeze habaho igihe kandi nta gihe kizabaho ubwo ukuri kuzigishwa nabi uko kutari, kugapfobywa, kugateshwa agaciro, kubw’impaka z’abantu zigayitse, kuruta uko bimeze muri iyi minsi y’imperuka. Abantu binjiranye inyigisho zabo z’ubuhakanyi z’amoko atandukanye, izo bagereranya nk’ibyavuzwe ku bantu. Abantu bashishikajwe n’ibintu bishya bidasanzwe, kandi si abanyabwenge mu bunararibonye ku buryo bamenya imiterere y’ibitekerezo abantu bashobora gushyiraho nk’ikintu runaka. Ariko kuvuga ko ikintu gifite umumaro ukomeye kandi ko gihuje n’amagambo Imana yavuze, ntabwo aribyo bikigira ukuri…..

“Tugomba kumva ijwi ry’Imana riturutse mu Ijambo Ryayo yahishuye, ariryo jambo ryahanuwe rirushaho gukomera. Abashaka kwihesha icyubahiro bo ubwabo kandi bagashaka gukora bimwe mu bitangaza, byababera byiza bakoresheje ubwenge bwabo mu buryo buboneye.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 6, p.1064,1065.

“Amategeko y’Imana niyo rufatiro rw’ivugurura ryose rirambye. Tugomba kwereka ab’isi mu buryo bwumvikana neza, mu buryo bwihariye ko bakeneye kumvira ayo mategeko. Kumvira amategeko y’Imana niyo mpamvu ikomeye cyane ituma abantu bagira umwete mu murimo, bagakoresha umutungo wabo bashishoza, bakaba abanyakuri, kandi bakagira gukiranuka mu byo bakora hagati y’abantu n’abandi…..

“Abantu bagira umwete wo kumvira ijwi ry’Uwiteka kandi bakitondera amategeko Ye banezerewe, bazaba mu mubare w’abazabona Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 8, p.199.

b. Ni izihe ngero za Bibiliya Petero atanga kugirango yerekane uko dukeneye ubuntu bw’Imana burokora abayikunda kandi bakayubaha? 2Petero 2:4 – 8.

“Ubwo abantu b’Imana bugarijwe n’imbaraga z’ubushukanyi n’ubucakura bw’umutware w’umwijima utagoheka, bakaba banahanganye n’imbaraga z’imyuka mibi yose, bafite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ubwo bwishingizi ntibwatanzwe kuko butari bukenewe. Niba Imana yarahaye abana Bayo isezerano ry’ubuntu n’uburinzi Bwayo, ni uko hari ingabo zikomeye z’umubi bagomba gusakirana, ingabo zitabarika, zikora ubudacogora kandi zabyiyemeje, kandi nta n’umwe ukwiriye kuyoberwa ubucakura n’imbaraga zazo cyangwa ngo abure kubwirinda.” – Intambara Ikomeye, p.513.


Kuwa Gatanu 15 Kanama

5. KWISHIMIRA UMUCUNGUZI WACU

a. Ni ukuhe kurokorwa kurusha ibindi byose agaciro Imana iduha? 2Petero 2:9 (ahabanza); 1Abakorinto 10:13; Zaburi 50:15.

“Imana izarinda abantu bose bagendera mu nzira yo kumvira; ariko kuyivamo ni ugukinira mu kibuga cya Satani. Aho nta kabuza tugomba gutsindwa. Umukiza yaratubwiye ati, “Mube maso musenge, mutajya mu moshya.” Mariko 14:38. Kwihererana n’Imana no gusenga bibasha kuturinda kwihutira kujya mu nzira y’akaga, kandi ibyo bigatuma dukira ibyakadutsinze byinshi.

“Nyamara ntitugomba gucika intege igihe dusakiranye n’ibigeragezo. Rimwe na rimwe iyo tugeze mu bihe bitugerageza dushidikanya yuko Umwuka w’Imana ari we watuyoboraga. Ariko ubuyobozi bw’Umwuka ni bwo bwajyanye Yesu mu butayu ngo ageragezwe na Satani. Iyo Imana yemeye ko tugeragezwa, iba ifite icyo ishaka kuzuza kiduftiye akamaro. Yesu ntabwo yakekeranije amasezerano y’Imana ngo yishore mu bigeragezo atiteguye, ndetse nta nubwo yigeze acika intege ngo yitotombe ubwo ibigeragezo byamugeragaho. Natwe ntibigomba kutubaho.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.126 – 129.

“Ibishuko si icyaha. Yesu yari uwera kandi atanduye; nyamara yageragejwe mu buryo bwose nkatwe, nyamara yari afite imbaraga n’ubushobozi umuntu atazigera ahamagarirwa kwihanganira. Insinzi yabonye mu ntambara Ye yarayidusigiye ngo itubere urugero rurabagirana, kugirango dushobore kugera ikirenge mu Cye. Niba turi abantu biyiringira cyangwa bihangira gukiranuka, tuzarekwa dutsindwe n’imbaraga y’ibishuko; ariko niduhanga amaso Yesu maze tukamwiringira kandi tukamusaba ubufasha bw’imbaraga yatubashisha gutsinda umwanzi ku rugamba, azaducira icyanzu muri buri kigeragezo. Igihe Satani azaza ameze nk’umwuzure, tugomba guhangana n’ibishuko bye dukoresheje inkota y’Umwuka, kandi Yesu azatubera umufasha, kandi azatuzamurira ibendera ryo kumurwanya. Se w’ibinyoma ahinda umushyitsi n’ubwoba igihe ukuri kw’Imana, gufite imbaraga zitwika, kumujugunywe mu maso.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.426.


Kuwa Gatandatu 16 Kanama

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni gute gusobanukirwa ubuhanuzi bwa Bibiliya byamfasha mu gihe kizaza?

2. Ni ukubera iki yaganirije abigishwa ubuhanuzi berekeje Emawusi?

3. Ni mu buhe buryo Satani ashakisha uko yatuma tudakomeza kwiringira Ibyanditswe?

4. Ni ukubera iki ari ingirakamaro cyane kwizirika ubutanambuka ku magambo yahumetswe?

5. Mu gihe duhuye n’ibishuko, ni iki tugomba kwibuka gukora?

 <<    >>