Kuwa Mbere
21 Nyakanga
1. IBIRI HEJURU NO MUNSI Y’URUKUNDO RUSANZWE
a. Ni ukubera iki urukundo arirwo rwonyine rwavuzwe nyuma yo gukunda bene data? 2Petero 1:7 (ahaheruka); Abaroma 5:7,8; Yakobo 3:17.
“Dukwiriye gukunda abantu kubwa Kristo. Biroroshye ko umutima wa kamere wakunda abantu bake bo gukundwa, no kwiyegurira abo bake b’umwihariko, ariko Kristo adutegeka gukundana nk’uko yadukunze.” – Ibihamya ku Bagabura, p.156.
b. Mbese ni iki Yesu ahuza n’ubutungane? Matayo 5:43 – 48; Luka 6:36; Abakolosayi 3:14.
“Abantu batangazwa n’ukwera n’icyubahiro by’Umukiza wacu, mu gihe urukundo Rwe rutarangwamo kwikanyiza n’ubugwaneza byatsindaga imitima yabo. Yari umuntu utunganye rwose.” – Ababwiriza b’Ubutumwa Bwiza, p.156.
“We kwishyiramo ibitekerezo by’uko ufite isumbwe rihanitse, utekereza ko uri mwiza gusumba abandi. “Uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa”. Uzagira amahoro n’ikiruhuko igihe ubushake bwawe uzabwegurira kumvira ubushake bwa Kristo. Icyo gihe urukundo rwa Kristo ruzatwarira mu mutima”. – Ubutumwa ku Basore, p.73.
Kuwa Kabiri
22 Nyakanga
2. INYIFATO Y’ABO MU IJURU YARATANZWE
a. Sobanura ukwimbika kw’inyifato nyakuri Umukristo agirira abandi. Zaburi 101:2; Abafilipi 2:1 – 4.
“Umutima uhubuka kandi urakara ubusa uzoroshywa kandi utwikirwe n’amavuta y’ubuntu bwa Kristo. Kumva ko umuntu yababariwe ibyaha bizazana amahoro arenze uko umuntu yayasobanukirwa. Hazabaho guharanira cyane gutsinda ibintu byose birwanya ubutungane bwa Gikristo. Guhangana bizagenda nka nyomberi. Umuntu wari usanzwe ajora inenge z’abamukikije, azabona ko mu mico ye bwite hari inenge zikomeye cyane.” – Ubutumwa ku Basore, p.73.
b. Ni gute iyo nyifato yavuzwe haruguru ishobora kuba mu mutima wa buri wese muri twe? Abafilipi 2:5 – 8; 1Abakorinto 2:16.
“Kwikunda ni ko kutubuza amahoro. Igihe inarijye ikiriho, duhagurukira guhora twiteguye kuyirinda icyayikoza isoni n’icyayivuga nabi; ariko igihe twapfuye ubugingo bwacu bukaba buhishanywe na Kristo mu Mana, ntabwo tuzita ku gukerenswa no kugirirwa nabi. Ntituzagira amatwi yumva abatugaya, kandi tuzaba impumyi zitabasha kureba uko dusuzugurwa n’uko tugirirwa nabi….
“Amahoro ya Kristo ni ay’ibihe byose kandi ahoraho. Ntabwo ashingira ku kintu icyo ari cyo cyose cyo muri ubu bugingo, haba ku bwinshi bw’ubutunzi bwo mu isi, cyangwa se ku bwinshi bw’incuti zo mu isi. Kristo ni we soko y’amazi y’ubugingo, kandi umunezero umukomokaho ntushobora gushira.
“Iyo ubugwaneza bwa Kristo bugaragarijwe mu rugo, bunezeza abo muri rwo, ntibutera intonganya, ntibusubizanya uburakari, ahubwo buhosha umujinya, kandi busakaza ineza igera ku bo mu rugo bose. Igihe ubugwaneza bwimakajwe, butuma imiryango yo ku isi iba umugabane umwe w’umuryango ukomeye wo mu ijuru.
“Icyarushaho kutubera cyiza ni uko twagirirwa nabi baturega ibinyoma kuruta kwitera umubabaro wo kurenganya abanzi bacu kubwo kwihorera. Umwuka wo kwangana no kwihorera wakomotse kuri Satani, kandi nta cyo ushobora kuzanira uwuha intebe kitari ikibi. Kwiyoroshya mu mutima, ari ko mbuto y’ubugwaneza ikomoka ku kuguma muri Kristo, ni bwo bwiru nyakuri bw’umugisha. ‘Azarimbishisha abagwaneza agakiza.’” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.16,17.
Kuwa Gatatu
23 Nyakanga
3. URUKUNDO NYAKURI N’URUKUNDO RW’IKINYOMA
a. Sobanura urukundo nyakuri Imana yiteguye guha abantu bose bashishikariye kurugundira bashikamye n’abarwimakaza mu buryo bwimbitse. Matayo 5:6; 1Abakorinto 13:4 – 8.
“Kugirango itorero rigubwe neza, abizera baryo bakwiriye gushyiraho imihati myinshi kugirango buhire [ndetse bite] ku kimera cy’urukundo rw’agaciro kenshi. Nimutyo turwishimire mu buryo bwuzuye kugirango rushobore gusesekara mu mutima. Buri Mukristo nyakuri wese mu mibereho ye azateza imbere imico y’uru rukundo mvajuru; azagaragaza umwuka wo kwihangana, uwo kugira neza n’uwo kutagira ishyari n’ifuhe. Iyi ngeso igaragarijwe mu magambo no mu bikorwa, ntabwo izatera abandi umujinya, kandi ntizatuma umuntu aba udashobora kwegerwa, umunyabukana, udashishikazwa n’iby’abandi bakeneye n’utita ku nyungu zabo. Umuntu uhingira ikimera cy’urukundo rw’agaciro kenshi aziyanga mu mutima, kandi ntazigera yifata kabone nubwo yaba yugarijwe. Ntazagira imigambi mibi n’ibitekerezo bibi ku bandi, ahubwo azumva ababajwe cyane n’icyaha, mu gihe azaba avumbuye ko hari uwo mu bigishwa ba Kristo uwo ariwe wese wakoze icyaha.
“Urukundo ntirwirarira. Ni ingeso irangwa no kwicisha bugufi; ntirutuma umuntu yirata, cyangwa ngo yishyire hejuru. Urukundo dukunda Imana n’urwo dukunda bagenzi bacu ntiruzagaragazwa n’ibikorwa by’urukozasoni, kandi ntiruzatuma tuba abantu barangwa n’ubwibone, bashakisha amakosa ku bandi, cyangwa abategekesha igitugu. Urukundo ntirwiyemera. Umutima wimitswemo urukundo uzayoborwa ku kugirira neza abandi, ubagirire urugwiro n’impuhwe, baba badushimisha cyangwa batadushimisha, baba batwubaha cyangwa batatwubaha. Urukundo ni hame rikora, buri gihe rutuma dutekereza ku nyungu z’abandi, bityo bikaturinda gukora ibikorwa bitarangwa n’ubushishozi, kugirango tudahusha intego yo kuzana abantu kuri Kristo. Urukundo ntirwishakira ibyarwo. Ntiruzashishikariza abantu kwishakira ibinezeza no kwishakira inyungu zarwo bwite. Kuba twubaha I, nibyo akenshi bibuza urukundo gukura.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.123,124.
b. Ni gute tuburirwa ibyerekeranye n’urukundo rw’ikinyoma? Yakobo 2:19; Yuda 11 – 13.
“Umukuru B….t yagaragaraga ko ari umuntu wera cyane. Yari afite byinshi byo kuvuga byerekeranye n’urukundo. Ku birebana no kwizera, yaravuze ati: ‘Icyo dufite gukora ni ukwizera gusa, hanyuma icyo tuzaba dusabye Imana cyose, izakiduha.’ Mwene data White yarasubije ati: ‘Imigisha yasezeranywe hakurikijwe ikigombero.’ Yohana 15:7: “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa”. Inyigisho yawe y’ukwizera ntacyo ivuze, ni nk’icyibo cy’ifu gifite imitwe ibiri. Kandi ku byerekeranye n’urukundo nyakuri, ni umuntu w’inyangamugayo cyane utarigeze ava mu nzira y’ukuri kwa Bibiliya.” – Impano z’Umwuka, vol 2, p.46,47.
Kuwa Kane
24 Nyakanga
4. IKINTU CY’INGIRAKAMARO
a. Ni gute ari ingirakamaro kuri twe kugumana ingeso zose za Gikristo zarondowe nk’imitambiko iri ku rwego rwa Petero? 2Petero 1:8.
“Nimureke ubuntu bwa Kristo bube muri mwe kandi bube busendereye. Nimuhe Umukiza wanyu urukundo rususurutse kandi rwera kurusha urundi rwose. Nimwumvire ibyo ashaka mu buryo bwuzuye. Nta kintu azemera gifite agaciro kari munsi y’ibi ngibi. Ntimukavanwe mu gushikama kwanyu n’abanegurana n’abakobanyi bafite ubwenge bwiyeguriye gukora ibidafite umumaro. Mukurikire Umukiza wanyu naho byaba mu kuvugwa nabi cyangwa se mu kuvugwa neza; byose bibatere kwishima, kandi mwumve ko kwikorera umusaraba wa Kristo ari iby’icyubahiro cyera. Yesu arabakunda. Yarabapfiriye. Nimudashaka kumukorera mufite urukundo rutagabanyije, ntimuzashobora kugera ku kwera gutunganye kubwo kumwubaha, kandi ku iherezo muzahatirwa kumva aya magambo ateye ubwoba ngo “Nimumve imbere.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.237.
b. Muri iyi si y’iki gihe irangwamo impagarara, ni iki duhora twirengagiza? Indirimo ya Salomo 2:15.
“Ufite ibintu byinshi bigutera kwiganyira, ibikubereye imitwaro ndetse n’inshingano; ariko uko urushaho gushyirwaho igitutu, uko umutwaro ugomba kwikorera urushaho kuremera, niko urushaho gukenera ubufasha mvajuru. Yesu azakubera umufasha. Buri gihe ukeneye umucyo w’ubugingo kugirango umurikire intambwe zawe bwite, kandi imirasire yawo mvajuru izamurikira n’abandi. Umurimo w’Imana uko wakabaye uratunganye, kubera ko ibice byawo byose bitunganye. Kwita cyane kubyo ab’isi bita ibintu byoroheje, nibyo bituma ubuzima bugira ubwiza bw’agahebuzo kandi bukagera ku nsinzi. Ibikorwa byoroheje by’urukundo, amagambo make y’ineza, ibikorwa byoroheje byo kwiyanga, gukoresha neza imyanya y’amahirwe yoroheje dufite, gukoreshanya umwete impano dufite nubwo zaba zoroheje, nibyo bitugira abantu bakomeye mu maso y’Imana. Niba ibyo bintu byoroheje byitabwaho mu budahemuka, niba ubwo buntu buri muri mwe kandi bukaba busāze, bizagutunganya rwose mu mirimo myiza yose.
“Ntabwo bihagije gutangana ubuntu ubutunzi bwawe kubw’umurimo w’Imana. Imana isaba ko wakoresha imbaraga zawe zose utizigamye. Kwiganyiriza wowe ubwawe ntiwitange wese byabaye ikosa wakoze mu buzima bwawe. Ushobora gutekereza ko gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana bigoye cyane bitewe n’imimerere urimo, ariko umurimo wawe uzagukomerera inkubwe cumi, nuramuka unaniwe gukora ibyo….
“Imana iduhamagarira kuyiyegurira mu buryo bwuzuye kandi ntacyo twisigaraniye, kandi ikintu icyo aricyo cyose kiri munsi y’ibyo ngibyo ntabwo Imana icyemera. Uko umwanya urimo uba urushijeho kugorana, niko urushaho gukenera Yesu.” – Ibid, vol 4, p.543,544.
Kuwa Gatanu
25 Nyakanga
5. KWIBAGIRWA AKAGA = UBUHUMYI
a. Mbese bizatugendekera bite niba tudafite ubuntu bwa Gikristo uko bwaba bungana kose? 2Petero 1:9; Ibyahishuwe 2:4.
“Umuntu utazamuka urwego rw’iterambere, ngo yingere ubuntu ku bundi ‘ni impumyi ireba ibiri hafi gusa’, ananirwa kumenya ko iyo adateye izo ntambwe zikurikirana mu kuzamuka ku rwego ingazi ku yindi, mu gukurira mu buntu no kumenya Umwami wacu Yesu Kristo, ntabwo yishyira mu mwanya aho umucyo w’Imana uri hejuru y’urwego umurasira. Kuko atongera ubuntu ku bundi, yibagiwe ibyo Imana imusaba, kandi ko yagombaga kubabarirwa ibyaha binyuze mu kumvira ibyo Imana isaba. Aba ari mu mwanya w’umunyabyaha imbere y’Imana. Niba afite ubuntu bwa Kristo, azabukoresha kandi abwongere, ariko niba atera imbuto y’imirimo myiza ihesha Imana icyubahiro, asigara mu buhumyi no mu bujiji, mu kwishakira ibinezeza no mu cyaha. ‘Areba ibiri hafi gusa.’ Amaso ye ayahanze ku by’isi, ntabwo ayahanze ku Mana iri hejuru y’urwego.
“Iri tsinda rishobora kuba rifite inyungu zo mu buryo bw’isi ariko ntabwo risobanukirwa amahirwe n’imigisha byo kuba mu mucyo uturuka ku Mana iri hejuru y’urwego. Ntabwo bazi ibyabahesha amahoro. Ntibashobora kureba inyuma bafite amaso yo mu buryo bw’umwuka, kuko batabona ibintu mu mucyo w’ijuru. Bigeze kuba bishimira urukundo rw’Imana, bihannye ibyaha byabo kandi biyegurira kuba abagaragu ba Yesu Kristo, ariko bibagiwe amasezerano yose barahiriye Imana ku mubatizo; ni ukuvuga inshingano zikomeye bari barahize zo gushaka ubwiza, icyubahiro no kudapfa.” – Manuscript Releases, vol 19, p.350,351.
Kuwa Gatandatu
26 Nyakanga
IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni ukubera iki kandi ni mu yihe mimerere nshobora kugarizwa n’akaga ko kurangwa n’inyifato mbi yo kurobanura ku butoni?
2. Mbese ni mu mibereho bwoko ki, umutima wanjye w’urukundo ushobora gucogora?
3. Ni gute dushobora gutandukanya urukundo nyakuri n’urw’ikinyoma?
4. Ni ibihe bikorwa byoroheje by’urukundo nkunda kwirengagiza?
5. Ni ukubera iki na n’ubu nkiri gutentebuka mu bijyanye n’ibikorwa by’urukundo, kandi ni ukubera iki ibi bikomeza kwiyongera?