Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
Icyigisho 2 Ku Isabato, 13 Nyakanga 2024

Mugire Umwete wo Kuzamuka Ingazi

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana.” (2Petero 1:5,6).

“Petero atugezaho urwego rwo kwezwa nyakuri, rushinze hasi ku isi, rugakoza umutwe warwo ku ntebe ya cyami y’Isumbabyose. Ntidushobora kugera ku ngazi iheruka y’urwo rwego dushyizeho umuhati umwe gusa. Dukwiriye kuzamuka ingazi ku yindi. Muri urwo rugamba niho twugarizwa n’akaga ko kuzunga isereri, gucika intege no kugwa, keretse dukomeje guhanga amaso yacu mu ijuru, tukitegereza Yesu, We banze ryo kwizera kwacu akaba ariwe ugusohoza rwose.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 01 Ukuboza 1885.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 07 Nyakanga

1. INDANGAGACIRO Y’INGENZI YA GIKRISTO

a. Mbese ni iyihe ntambwe ikurikiraho mu gihe twihatira kubaka ukwizera kwacu? 2Petero 1:5 (ahabanza).

“Nyuma yo kwakira kwizera kuva mu butumwa bwiza, umurimo wacu wa mbere ni ukongeraho amahame y’ingeso nziza kandi atunganye, bityo tukaboneza ubwenge n’umutima kugira ngo byakire ubumenyi nyakuri.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.552.

“Ni urugamba rw’igihe cyose guhora turi maso kugirango turwanye ikibi, ariko bisaba ko umuntu anesha inarijye kandi agatsinda imbaraga z’umwijima…..

“Nta muntu n’umwe ushobora kuzamuka ngo agere ku rwego rw’icyubahiro, adafite ingeso ziboneye, zitanduye. Ariko kandi, imigambi myiza no gukunda ibyo gukiranuka, si ibintu abantu bavukana. Imico ntishobora kugurwa, ikwiriye kuremwa binyuze mu kuba umuntu yashyiraho imihati ikomeye kugirango arwanye ibishuko. Kuboneza imico ngo ibonere ni umurimo w’ubuzima bwose, kandi ni umurimo wo gutekereza ku bintu mu buryo bwimbitse binyuze mu isengesho rifatanyije n’umugambi ukomeye. Imico myiza ihanitse ufite igomba kuba yaraturutse ku mihati yawe bwite. Inshuti zawe zishobora kugutera umwete, ariko ntizishobora kugukorera umurimo. Kwifuza, kwitsa umutima, kugira inzozi, ntibizigera bikugira [umuntu] ukomeye cyangwa mwiza. Ukwiriye kuzamuka. Kenyera ushikame mu bwenge bwawe, kandi ujye ku murimo ukoreshe imbaraga zose z’ubushake bwawe.” – Amahameshingiro y’Uburezi bwa Gikristo, p.87.


Kuwa Kabiri 08 Nyakanga

2. UBUMENYI BW’INGENZI BUHESHA AGAKIZA

a. Sobanura ubwoko bw’ubumenyi twahamagariwe kugira mu kuzamuka ingazi ya Petero. 2Petero 1:5 (ahaheruka); Yohana 17:3.

“Intumwa Petero ashyira imbere y’abizera urwego rw’amajyambere ya Gikristo aho buri ntambwe yarwo ihagarariye kujya mbere mu kumenya Imana kandi mu kuruzamuka akaba ari nta hantu ho guhagarara hahari….

“Umwizera umaze kwakira ukwizera kuva ku butumwa bwiza, icyo akwiriye gukurikizaho ni ukongera ingeso nziza ku mico ye, bityo umutima we ukezwa kandi agategurira intekerezo kwakira ubumenyi bw’Imana. Ubu bumenyi ni urufatiro rw’inyigisho nyakuri zose n’umurimo wose w’ukuri. Ubu bumenyi nibwo burinzi bwonyine nyakuri burinda ibishuko; kandi ni bwo bwonyine bushobora gutuma umuntu asa n’Imana mu mico. Kubwo kumenya Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo, umwizera ahabwa “ibintu byose bijyanye n’ubugingo no kugira neza.” Nta mpano nziza ivutswa umuntu wifuza guhabwa gukiranuka kw’Imana abikuye ku mutima.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 19 Nzeri 1912.

“Dukwiriye kwigira kuri Kristo. Dukwiriye kumenya icyo abereye abo yacunguye. Dukwiriye gusobanukirwa ko binyuze mu kumwizera, ari amahirwe yacu gusangira kamere y’Imana, tumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. Ubwo nibwo twezwaho ibyaha byose, n’inenge zose z’imico. Ntidukeneye gukomeza kugira kamere ibogamira ku cyaha....

“Uko tugenda tugira kamere y’Imana, imyifatire mibi yo gukora ibyaha twavukanye n’iyo twimenyereje, ikurwa mu mico yacu; maze tukagira imbaraga nzima ituma dukora ibyiza. Guhora twiga buri gihe ibyerekeranye n’Umwigisha mvajuru, buri munsi tugira kamere Ye, dufatanya n’Imana mu gutsinda ibishuko bya Satani. Imana irakora n’umuntu agakora, kugirango umuntu ashobore kuba umwe na Kristo nkuko Kristo ari umwe n’Imana.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 7, p.943.

b. Vuga ubwoko bwa kabiri bw’ubumenyi bukenewe mu gukura kwa Gikristo. Zaburi 77:6; 2Abakorinto 13:5.

“Kugirango duhabwe ubufasha buvuye kuri Kristo, dukwiriye kumenya uko tubukeneye. Tugomba kumenya abo turi bo by’ukuri. Umuntu uzi ko ari umunyabyaha niwe wenyine Kristo ashobora gukiza. Mu gihe tuzaba tumaze kubona ko turi impezamajyo rwose kandi ko twazinutswe ukwiyiringira koko, nibwo gusa tuzashobora kugundira imbaraga y’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 8, p.316.


Kuwa Gatatu 09 Nyakanga

3. KWITEGEKA, NTABWO ARI UKUTIFATA

a. Mbese ni iyihe ngingo abigisha b’ubutumwa Bwiza bibandaho? Ibyakozwe n’Intumwa 24:24,25; Abafilipi 4:5.

“Naganiriye n’abantu hafi isaha n’igice ku rwego rwa Petero rwo kwezwa rugizwe n’imitambiko umunani. Nashimangiye ibyerekeranye no kwirinda ndetse n’akamaro k’uko ababyeyi bigisha abana babo kwiyanga, kwifata, bakirinda irari n’ibyifuzo by’ibinezeza, aribyo bituma badakomeza kugira imbaraga z’ubwenge, iz’imicombonera n’iz’umubiri.

“Ibyigisho byerekeye kwitegeka no kwiyanga, bigomba guhabwa abana n’urubyiruko binyuze mu burezi bahabwa. Irari rigomba gukumirwa no kwigishwa, kandi uwo ni umurimo ababyeyi bafiteho inshingano. Urubyiruko rwo mu bisekuru byatambutse rwabaye ikimenyetso cy’uko umuryango mugari wari umeze.

“Iyo ababyeyi baza kuba barasohoje inshingano yabo yo gutegura ibyokurya biboneye ku meza yabo, bakirinda ibintu bikabura umubiri kandi bikangura irari, maze muri uwo mwanya bakigisha abana babo kwitegeka kandi bagatoza imico yabo kugirango bagire imbaraga mu by’imicombonera, ubu ntituba turi guhangana n’ingeso z’ubukana nk’ubw’intare zo kutirinda. Iyo umuntu amaze kugira akamenyero ko kwinezeza, uko akura izo ngeso zigakura, kandi uko agira imbaraga nazo zikagira imbaraga, mbega ukuntu bigora abantu batatojwe neza bakiri bato kureka ingeso mbi bari bafite no kwiga kuzirinda, no gutegeka irari ryabo ritari irya kamere! Mbega ukuntu bigora cyane kwigisha abantu nk’abo no gutuma bumva ko ari ngombwa kugira ukwirinda kwa Gikristo; igihe bamaze gukura! Amasomo yo kwirinda agomba gutangira umwana akiri muto.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 11 Gicurasi 1876.

b. Mbese ni iki gikurikira urwego, kandi ni ukubera iki? 2Petero 1:6 (ahabanza).

“Imana ntiha umuntu uburenganzira bwo kwica amategeko agenga ubuzima bwe. Ariko binyuze mu kumvira ibishuko bya Satani biha intebe ukutirinda, umuntu atuma ubushobozi bwe buhanitse buba imbata y’irari n’ipfa bya kinyamaswa. Igihe ibyo bihawe icyicaro, umuntu wari wararemwe aburaho gato ngo abe nk’abamarayika, afite ubushobozi bubasha gutezwa imbere bukagera ku rwego ruhanitse, bene uwo muntu yiyegurira gukoreshwa na Satani. Ikindi kandi bene uwo muntu agera ku babaswe n’irari ry’inda mu buryo bworoshye. Bitewe no kutirinda, abantu bamwe bashyira mu kaga kimwe cya kabiri cy’imbaraga zabo z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umutima, naho abandi bagashyira mu kaga bibiri bya gatatu by’izo mbaraga maze bagahinduka ibikinisho by’umwanzi Satani. Abantu bashaka ko intekerezo zabo ziba zitunganye kugirango babashe gutahura imitego ya Satani, irari ryabo ry’umubiri rigomba gutegekwa n’ubwenge n’umutimanama. Igikorwa cy’umutimanama ndetse n’icy’imbaraga kiva ku bushobozi buhanitse bw’intekerezo ni ingenzi kugirango habeho gutungana kw’imico ya Gikristo.” – The Health Reformer, March 01, 1878.


Kuwa Kane 10 Nyakanga

4. KWIHANGANA NTIBISHOBOKA HATABAYEHO KWIRINDA

a. Ni gute kwirinda bituganisha ku yindi ndangagaciro y’ingenzi kuri rwa rwego? 2Petero 1:6 (hagati); Luka 21:19.

“Imyitozo cyangwa ingeso iyo ariyo yose izatuma imbaraga z’imitsi yumva cyangwa iz’ubwenge zicogora, cyangwa imbaraga z’umubiri zikagabanuka, zituma bidashoboka gukoresha ubuntu buza bukurikiye ukwirinda – aribwo kwihangana…..

“Umuntu utirinda, ukoresha ibinyobwa bikabura umubiri; nka byeri, vino, ibinyobwa bisindisha, icyayi n’ikawa, opiyumu, itabi, cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose muri ibyo cyangiza ubuzima, ntashobora kuba umuntu wihangana. Kubw’ibyo, kwirinda ni umutambiko w’urwego tugomba gukandagizaho ibirenge byacu mbere yuko twongeraho ingeso yo kwihangana. Mu mirire, mu myambarire, mu kazi, mu masaha asanzwe, mu myitozo ngororamubiri, dukwiriye kumenya ko iyo ari inshingano dufite kugirango dushobore kwishyira mu mushyikirano uboneye w’imibereho n’amagara mazima.” – Our High Calling, p.69.

b. Ni gute kwirinda bifasha mu guteza imbere ingeso yo kwihangana, kandi se, ni ukubera iki byombi ari ingenzi cyane muri iki gihe giheruka amateka y’isi? Ibyahishuwe 14:12.

“Byinshi mu bigeragezo itorero rihura na byo bituruka ku mururumba wo gukoresha nabi igifu. Abarya ibyokurya kandi bagakora akazi mu buryo butarimo kwirinda ntibanatekereze neza barangwa no kuvuga amagambo ndetse no gukora ibikorwa badatekerejeho. Umuntu urangwa no kutirinda ntashobora kuba umuntu wihangana. Kuba umuntu utirinda ntibisaba kuba umuntu unywa ibinyobwa bisindisha gusa. Icyaha cyo gukabya mu mirire, ukarya utirinda, uhora urya inshuro nyinshi, urya ibyokurya byinshi bikabije kandi bitaboneye, byangiza imikorere myiza y’urwungano rw’igogora, bikagera ku bwonko, maze bikagabanya imbaraga zo gutekereza, bityo bikagwabiza imbaraga yo gushyira mu gaciro, kwitonda, no kugubwa neza mu ntekerezo no mu bikorwa. Ibi rero ni byo nkomoko y’ibigeragezo bigera ku itorero. Niyo mpamvu, kugira ngo abantu b’Imana babe bemewe imbere yayo, aho bashobora kuyiheshereza icyubahiro mu mibiri yabo n’umwuka wabo, ari nabyo kandi bahawe n’Imana ubwayo, bagomba gushishikarira no kugira umwete wo kwanga umururumba uturuka ku irari mu mirire, bakarangwa no kwirinda muri byose. Ubwo rero ni bwo bazashobora guha agaciro no gusobanukirwa ukuri mu bwiza n’ubusobanuro bwako, maze bakakugendana mu mibereho yabo, hanyuma kubwo gukomeza iyo nzira irangwa n’ubwenge no gutekereza bikwiriye, ntibahe urwaho abanzi bo kwizera kwacu kugira ngo batagayisha umurimo w’ukuri.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.618,619.


Kuwa Gatanu 11 Nyakanga

5. UMUSARURO UHEBUJE WO KWIHANGANA

a. Ni ukuhe gushyira mu bikorwa ukwihangana no kuguteza imbere muri twe? 2Petero 1:6 (ahaheruka).

“Kutihangana bitera amakimbirane, kurega abandi, n’agahinda; ariko kwihangana byo bisuka amavuta y’amahoro n’urukundo, mu byo umuntu ahura nabyo mu buzima bwo mu rugo. Iyo dukoresheje ubuntu bw’agaciro kenshi bwo kwihanganira abandi, bizagaragaza umwuka wacu, kandi tuzateranira hamwe na Kristo. Kwihangana bizatuma habaho ubumwe mu itorero, mu muryango no muri rubanda. Ubu buntu bukwiriye kuboherwa mu mibereho yacu. Umuntu wese akwiriye kuzamuka uru rwego rw’iterambere ry’imico, kandi ukwizera akongeraho ingeso nziza no kwirinda, ndetse n’umuco wo kwihangana.

“ ‘Kandi kwihangana mukongereho kubaha Imana.’ Kubaha Imana ni imbuto y’imico ya Gikristo. Nituguma ku Muzabibu, tuzera imbuto z’Umwuka. Ubuzima bw’Umuzabibu buzagaragarira mu mashami yawo. Dukwiriye kugirana imishyikirano ya bugufi n’ijuru, niba twifuza kugira umuco wo kubaha Imana. Yesu akwiriye kuba umushyitsi mu ngo zacu, akaba umwe mu bagize imiryango yacu, niba tugaragaza ishusho Ye kandi tukerekana ko turi abahungu n’abakobwa b’Isumbabyose. Iyobokamana ni ikintu cyiza cyane imuhira. Uwiteka nabana natwe, tuzumva ko turi abagize umuryango wa Kristo mu ijuru. Tuzasobanukirwa ko abamarayika batwitegereza, kandi imyifatire yacu izaba irangwa n’ubugwaneza no kwihangana. Tuzaba dukwiriye kwinjira mu bikari byo mu ijuru, binyuze mu kwimenyereza kurangwa n’urugwiro no kubaha Imana. Ibiganiro byacu bizaba ibyera, kandi ibitekerezo byacu bizaba bishingiye ku bintu byo mu ijuru.

“Henoki yagendanaga n’Imana. Yubahaga Imana mu mibereho ye yose. Mu rugo rwe, no mu kazi ke, yajyaga yibaza ati: “Mbese ibi bizemerwa n’Uwiteka?” Kandi kubwo kwibuka Imana no gukurikiza inama Zayo, yarahindutse mu mico; maze aba umuntu wubaha Imana, ugendera mu nzira zinezeza Uwiteka.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 21 Gashyantare 1888.


Kuwa Gatandatu 12 Nyakanga

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni ukubera iki nkeneye kwimenyereza imico ya Gikristo, yaba iy’ubunyangamugayo cyangwa iy’ubuhemu?

2. Ni gute narushaho kumenya Imana kandi ni ukubera iki ari ingenzi kuyimenya nonaha?

3. Mbese ni hehe mu buzima nkeneye kugira ukwirinda kuruseho?

4. Ni ukubera iki kwihangana ari ingenzi cyane mu muryango mugari w’abantu bagenda barushaho kuba babi n’abanyamahane?

5. Ni ryari kandi ni hehe kubaha Imana byagaragajwe, nkuko Henoki yabaye urugero rwabyo?

 <<    >>