Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
Icyigisho 9 Ku Isabato, 31 Kanama 2024

Gushyira imbere Umucyo Mvajuru kubwo kuwishimira

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.” (Yakobo 4:17).

“Marayika yaravuze ati: ‘Umucyo nuza, maze uwo mucyo ugashyirwa ku ruhande cyangwa ukirengagizwa, ubwo ni bwo hazaza gucirwaho iteka n’igitsure cy’Imana; nyamara igihe umucyo utari waza, nta cyaha kiba gihari, kubera ko nta mucyo uba uhari ngo babe bawanze’.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.116.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 25 Kanama

1. IBIBAZO BY’INYIFATO

a. Ni gute Petero asobanura imigirire y’abigisha b’ibinyoma? 2Petero 2:20.

“Aba bigisha b’ibinyoma badutse mu Itorero kandi bakemerwa na benshi mu bavandimwe babo mu kwizera, intumwa Petero yabagereranyije ‘n’amasoko akamye, n’ibihu bijyanwa n’inkubi y’umuyaga kandi bakaba barindiwe umwijima w’icuraburindi.’ Petero yaravuze ati: ‘Ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi’.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.535.

b. Ni ayahe magambo atajyanye n’igihe adufasha gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye no guhitamo tubikoranye ubwenge mu gihe abandi batugaya cyangwa bakagerageza ukwihangana kwacu? Umubwiriza 7:8.

“Abantu benshi bakunda gushimagizwa kandi baterwa ishyari no guhangwa amaso gake cyangwa kwirengagizwa. Hari umutima winangiye, kandi utarangwamo imbabazi. Haba hari ishyari, intonganya no kwirata…..

“Mu gihe uharanira kuba uw’imbere, wibuke ko uzaba uw’inyuma mu kwemerwa n’Imana niba unaniwe gushyira imbere umwuka w’ubugwaneza no kwicisha bugufi. Ubwibone bwo mu mutima buzatuma abantu benshi batsindwa aho bashoboraga kuba baratsindiye. ‘Kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro’, kandi ‘uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.’ ” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.50.


Kuwa Kabiri 26 Kanama

2. ZIMWE MU MVUGOSHUSHO ZINEJEJE

a. Mbese ni iki Petero avuga kugirango kidukangure? Imigani 26:11; 2Petero 2:20 – 22.

“Isi ireze kugira ngo irimburwe. Imana ishobora kwihanganira abanyabyaha nyamara si igihe kirekire. Bagomba kwiranguza igikombe cy’umujinya Wayo udafunguyemo imbabazi.….. Bidatinze abari mu ruhande rw’Uwiteka bagiye kumenyekana; ba bandi batazakorwa n’isoni zo kuba aba Yesu. Ba bandi badafite ubutwari mu mico mbonera bwo kuba bahagarara babyihitiyemo bakajya mu byimbo byabo mu maso y’abatizera, ntibagire ubutwari bwo kureka ibigezweho by’ab’isi, kandi ntibigane imibereho ya Kristo yo kwigomwa, baterwa isoni na We, kandi ntibakunda urugero yabahaye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.287.

b. Ni gute Kristo na we atuburira atyo kugirango tutananirwa gusigasira ukwicisha bugufi, twishingikirije ku kugirana na We umushyikirano? Luka 11:24 – 26.

“Inzu iteguwe neza igereranya umuntu wihangira gukiranuka. Satani yirukanwa na Kristo. Ariko aragaruka, yiringiye ko yabona aho yinjirira. Agasanga inzu irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe neza. Ukwihangira gukiranuka niko konyine kuba kurimo gusa. “Aragenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi”

“Kwihangira gukiranuka ni umuvumo, ni uburyo abantu birimbisha, kandi Satani abukoresha kugirango yiheshe icyubahiro. Abarimbisha umutima bakoresheje ubwibone n’amazimwe, baba bategurira inzira abadayimoni barindwi barusha uwa mbere kuba babi. Mu kwakira ukuri kwabo, abo bantu barishuka. Bubakira urufatiro ku gukiranuka kwabo bwite. Amasengesho yo mu materaniro ashobora guturwa Imana azengurutswe n’imihango, ariko iyo asenzwe mu buryo bwo kwigira umukiranutsi; asuzuguza Imana. Uwiteka aravuga ati: ‘Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.’ Muri uko kwigaragaza kwabo kose, mu kuba mu nzu zabo zirimbishijwe, Satani yinjirana n’ingabo z’abamarayika babi maze bagashinga ibirindiro mu mutima, kugirango bafashanye mu murimo w’ubushukanyi. Intumwa Petero yaranditse ati: ‘Niba kumenya neza Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza kwarabateye guhunga, bakava mu by’isi byonona maze bakongera kubyizingitiranirizamo bikabanesha, ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.’ ” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 5, p.1093.


Kuwa Gatatu 27 Kanama

3. KUGUMA MU KWIZERA

a. Ni ukubera iki tubwirwa mu buryo bwumvikana “kuguma” muri Kristo? Abakolosayi 1:21 – 23.

“Ntabwo ari ngombwa ko twihitiramo ku bushake gukorera ubwami bw’umwijima kugira ngo tubone dutegekwe na bwo. Icyo twakora gusa ni ukwirengagiza kwifatanya n’ubwami bw’umucyo. Nitudafatanya n’imbaraga zo mu ijuru, Satani azigarurira imitima ayigire ubuturo bwe. Ingabo imwe izadukingira ikibi ni uko Kristo atura mu mutima binyuze mu kwizera gukiranuka Kwe. Tutomatanye bikomeye n’Imana ntidushobora na mba gukumira ingaruka mbi zo kwikunda, gusayisha mu kwikanyiza, ndetse n’ibigeragezo bidushora mu cyaha. Dushobora kureka ingeso mbi nyinshi, dushobora kwitandukanya na Satani mu gihe runaka; nyamara nitutomatana cyane n’Imana binyuze mu kuyiyegurira buri mwanya, tuzatsindwa. Iyo hatabayeho kumenyana na Kristo k’umuntu ku giti cye ndetse no gusabana na we guhoraho, icyo gihe tuba turi mu maboko y’umwanzi, kandi ku iherezo tuzakora ibyo adutegeka.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.324.

b. Sobanura igipimo gihebuje dukwiriye gusobanukirwaho gutsindishirizwa binyuze mu kwizera Yesu. Abaroma 3:24 – 26; Abaheburayo 6:4 – 6; 10:26,27.

“Kristo wakizaga abarwayi akirukana abadayimoni igihe yagendaga yigisha abantu, ni we Mucunguzi wacu uyu munsi. Kwizera gukomoka ku ijambo ry’Imana. Nimutyo dusingire isezerano Rye, “Kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Yohana 6:37. Mwikubite ku birenge bya Yesu mutakamba muti, “Mwami, ndizeye; nkiza kutizera.” Ibi nubikora, ntuzigera urimbuka na hato.” – Ibid, p.429.

“Iyo umunyabyaha arebye ku itegeko, igicumuro cye kiramuhishurirwa, kikinjira mu mutimanama we, kandi akumva aciriweho iteka. Ihumure n’ibyiringiro bye rukumbi bibonerwa mu gutumbira umusaraba w’ i Kaluvari. Iyo agerageje kwishingikiriza ku masezerano no kwishingikiriza ku cyo Imana yavuze, guhumurizwa n’amahoro bitaha mu mutima we. Atera hejuru agira ati: “Uwiteka, wasezeranye ko uzakiza abagusanga bose mu izina ry’Umwana wawe. Ndarimbutse, nta bufasha mfite kandi nta n’ibyiringiro. Uwiteka, nkiza naho ubundi ndarimbutse.” Kwizera kwe kwishingikiriza kuri Kristo, maze agahera ko atsindishirizwa imbere y’Imana.

“Ariko nubwo Imana ari inyakuri, kandi igatsindishiriza umunyabyaha binyuze mu mirimo ya Kristo, nta muntu ushobora gutwikiriza umutima we ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo agikora ibyaha azi cyangwa akirengagiza inshingano abizi. Imana ishaka yuko umuntu ayegurira umutima wose, mbere yuko habaho gutsindishirizwa; kugira ngo umunyabyaha agumane gutsindishirizwa hagomba gukomeza kubaho kumvira, binyuze mu kwizera kuzima, guhoraho, gukorera mu rukundo kandi kukeza ubugingo.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.365,366.


Kuwa Kane 28 Kanama

4. KUBAHO MU BURYO BUHUJE N’UMUCYO

a. Nk’abahawe umugisha wo kugira umucyo mwinshi uvuye mu ijuru, mbese ni iki dukeneye kugirango tukizirikane niba dushikamye ku gakiza kacu? Yakobo 4:17.

“Iyo abantu bamwe babwiwe ibyerekeranye n’ibyiza byo kugira amagara mazima, akenshi barakubwira bati, “Turabizi cyane ariko kubikora bikatunanira.” Ntibazirikana ko bazabazwa iby’umucyo wose babonye werekeranye no kwitungira amagara mazima, kandi ko ingeso yabo yose mbi iba igaragarira mu maso y’Imana. Ntitugomba gufata imibiri yacu uko twishakiye. Buri rugingo rw’umubiri, na buri ngirangingo yose y’ubuzima, bikwiriye kurindwa imigenzereze mibi yose yabigirira nabi.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.372.

b. Mu bintu byinshi bigize ukuri kw’iki gihe bikeneye kuvugururwa (urugero rwa kimwe muri byo ni ibyerekeye amagara mazima), mbese ingaruka z’imyanzuro dufata buri munsi zigera kure bingana iki? Abaroma 14:21; Yeremiya 13:20.

“Insanganyamatsiko y’ivugurura ry’ubuzima yarigishijwe mu matorero; nyamara uwo mucyo ntiwakiranywe imitima ikunze. Kwikunda, umururumba w’abagabo n’abagore, byagwabije iyo mbaraga y’ubutumwa bugomba guteguriza abantu umunsi ukomeye w’Umwami Imana. Niba abagize amatorero bategereje imbaraga, bagomba kugira imibereho irangwa no kwemera ukuri Imana yabahaye. Niba abizera b’amatorero yacu birengagije umucyo w’iyi nsanganyamatsiko, bazasarura ingaruka z’ubuhenebere mu by’umwuka n’iby’umubiri. Kandi imbaraga z’abizera bamaze igihe mu itorero zizabera umusemburo abizera bashya mu myizerere yabo. Ubu Imana ntikora umurimo wo kuzana abantu benshi ku kuri, bitewe n’abizera b’itorero batigeze bihana, ahubwo basubiye inyuma. Ni izihe mbaraga bene abo bizera batahindutse bagira ku bizera bashya? Mbese ntibashobora kwica imbaraga y’ubutumwa Imana yatanze bugomba kwamamazwa n’ubwoko Bwayo?” – Ibid, p.370,371.

c. Urebye inshingano ziremereye zahawe abantu bose bashinzwe umucyo woherejwe n’ijuru wo muri iki gihe, ni irihe rarika ridakebakeba duhabwa ubu? Yeremiya 3:12,13; Zaburi 32:5.


Kuwa Gatanu 29 Kanama

5. GUKOMEZA KUJYA MBERE

a. Sobanura ibintu bimwe na bimwe itorero ry’Imana nzima rirakirwa muri ibi bihe bigoye. Abaheburayo 5:13,14; 6:1; Abafilipi 2:14,15.

“Mu matorero yacu hagomba kubaho kongera guhinduka no kongera kwiyegurira umurimo. Mbese mu murimo wacu w’ahazaza no mu materaniro tugira, ntitwakagombye kuba abantu bahuje? Mbese ntituzakirana n’Imana mu isengesho, dusaba ko Umwuka Wera asukirwa buri mutima? Kuhaba kwa Kristo, kugaragarira muri twe, byari gukiza ibibembe by’ukutizera byatumye umurimo wacu ugira intege nke ndetse ntiwatanga umusaruro. Dukeneye guhumeka umwuka w’ubugingo Imana yaduhumekeyemo. Tugomba kuba imiyoboro Uwiteka anyuzamo umucyo n’ubuntu ngo bigere ku b’isi. Abasubiye inyuma [bakagwa] bagomba kugarurwa mu murongo. Dukwiriye kwiyambura ibyaha byacu kubwo kubyatura no kubyihana ducishije bugufi imitima y’ubwibone imbere y’Imana. Imyuzure y’amazi y’imbaraga z’iby’umwuka igomba gusukirwa abantu biteguye kuyakira.” – Ibihamya by’Itorero, vol 8, p.46.

“Bene data na bashiki banjye bakundwa, umurimo wanyu uko waba umeze kose, mujye muwukora neza uko mushoboye kose nk’abakorera Databuja. Ntimukirengagize amahirwe y’izahabu mufite muri iki gihe ngo mutume imibereho yanyu igaragara ko itsinzwe mu gihe mwicaye mudafite icyo mukora, murota iby’ubuzima bworoshye no kugera ku ntego mu murimo Imana itigeze ibaha. Nimukore umurimo ubegereye cyane. Muwukore kabone nubwo ahabera umurimo w’ivugabutumwa hashobora kuba mu kaga no mu birushya; ahubwo ndabinginze ntimukinubire ibirushya n’ubwitange. Nimurebere ku Bawalidense [aribo Bavoduwa]. Nimurebe imigambi bagize kugirango umucyo w’ubutumwa bwiza umurikire imitima y’abantu bari mu mwijima. Ntabwo tugomba gukora twiteze guhabwa ingororano zacu muri ubu bugingo, ahubwo amaso yacu akwiriye gutumbira ingororano izatangwa ku iherezo ry’isiganwa. Ubu ngubu hakenewe abagabo n’abagore b’indahemuka bakaba ari abanyakuri ku nshingano nkuko urushinge rwa dira ruhora rwerekeye amajyaruguru, abagabo n’abagore batazakora bitewe n’uko inzira basabwa kunyuramo yoroshye n’inzitizi yose yakuweho.” – Umurimo w’Ibwiririshabutumwa Ibitabo, p.68,69.


Kuwa Gatandatu 30 Kanama

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Mbese igihe umuntu asa n’udashima ibyo nkora, mbifata ko ari bibi cyane?

2. Ni mu buhe buryo kwihangira gukiranuka byigaragaza muri iyi minsi y’imperuka?

3. Ni gute nshobora kubona no kugumana ugukiranuka guheshwa no kwizera amaraso ya Kristo?

4. Ni mu bihe bintu bigize imibereho, ibikorwa byanjye bigomba kurushaho kugaragaza ibyo nzi?

5. Mbese ni iki nkwiriye kwibuka mu gihe mpanganye n’igishuko cyo kwitotomba?

 <<    >>