Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
Icyigisho 8 Ku Isabato, 24 Kanama 2024

Kubonera mu gihe cyo Kwangirika kw’Imico

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.” (Tito 1:15).

“Hari ibibi byinshi byakwirindwa kubwo kuba abantu bigengesera, bifata, batigira ibyigenge, kandi batemera kwitabwaho mu buryo butemewe, ahubwo bagakomera ku mico mbonera ihanitse no kwihesha agaciro.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.331.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 18 Kanama

1. KUBERA MASO INYIFATO YACU

a. Ni gute Imana yahannye mushiki wa Mose imuhoye ishyari, kandi ni gute ibi bitubera umuburo muri iki gihe? Kubara 12:1,2,6 – 10; Yakobo 4:11; 2Petero 2:9 (hagati),10.

“Iyo ishyari no kutanyurwa bya Miriyamu bidacyahwa ku mugaragaro, byari kubyara ikibi gikomeye. Ishyari ni kimwe mu mico ikomeye iranga Satani ishobora kuba mu mutima w’umuntu, kandi ni imwe mu ngeso igira ingaruka mbi cyane. Umunyabwenge aravuga ati: “Uburakari butera urugomo, kandi umujinya umeze nk’isuri; ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?” (Imigani 27:4). Ishyari ni ryo ryabanje kuzana amacakubiri mu ijuru, kandi kuriha icyicaro byazanye ibibi bitavugwa mu bantu. “Aho amakimbirane n’intonganya biri, ni ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose.” Yakobo 3:16.

“Kuvuga ibibi by’abandi no kwigira abacamanza b’ibyo bakora n’impamvu zabyo, ntabwo bifatwa ko ari ikintu cyoroheje. “Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene Se, cyangwa agacira mwene Se urubanza, aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriye urubanza. Ariko nucira amategeko urubanza, ntuba uyashohoje, ahubwo uba ubaye umucamanza.” (Yakobo 4:11). Hariho umucamanza umwe…. Umuntu wese wiha inshingano yo gucira imanza no guciraho iteka bagenzi be, aba yambura Umuremyi ububasha bwe yihariye wenyine.

“Bibiliya itwigisha mu buryo bwihariye kwirinda kugira ibirego, uko byaba byoroheje kose, turega abantu Imana yahamagaye kugira ngo bayihagararire.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.385,386.


Kuwa Kabiri 19 Kanama

2. KWIBWIRA YUKO URUTA ABANDI

a. Ni gute Imana ituburira abirasi birata mu irari ryabo, cyane cyane iyo bagerageje kwinjira mu bwoko Bwayo? 2Petero 2:11-13.

“Iyo imbaraga ya Satani yigarurira imitima ariyo itegeka umuntu, Imana iribagirana, maze umuntu wuzuye imigambi yangiritse akaba ariwe usingizwa. Ubusambanyi bubera mu rwihisho bukorwa n’abo bantu bamaze gushukwa, bakabukora nk’aho ari ingeso nziza. Ubu ni ubwoko bumwe bwo gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Hashobora kubazwa ikibazo nk’icyo intumwa Pawulo yabajije Abagalatiya, ati ‘Ni nde wabaroze? Mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?’ Iteka ryose mu buyobe no mu busambanyi habamo imbaraga ireshya y’abadayimoni. Ubwenge burayobywa ku buryo buba budashobora gutekereza neza, kandi ubuyobe bugakomeza kuyobora ubwenge mu gucisha ukubiri n’ibyo gukiranuka. Amaso y’iby’umwuka acura umwijima, maze abantu batigeze bangirika imico bakajya mu rujijo bitewe n’ibitekerezo biyobya by’abo bakozi ba Satani biyita abatwaramucyo. Ubu buyobe nibwo buha imbaraga abo bakozi ba Satani. Baramutse bahagurutse bashize amanga maze ibyo badukanye bakabivuga ku mugaragaro, bakwamaganirwa kure nta gushidikanya n’akanya na gato; ariko babanza gukora bajijisha ngo abantu babakunde kandi babagirire icyizere nk’aho ari abantu bera b’Imana kandi bitanga. Nk’intumwa zidasanzwe za Satani, batangira gukora umurimo w’uburiganya wo guteshura abantu mu nzira yo gukiranuka bakoresheje kugerageza gutesha agaciro amategeko y’Imana.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.142,143.

b. Ni iki twakwibandaho, turamutse duhuye n’ako kaga? Yesaya 51:7,8; Tito 1:15.

“Muri iki gihe cy’ibibi, umwanzi wacu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera, ndabona nkwiriye kurangurura ijwi ryanjye nkaburira abantu. “Mube maso musenge, mutajya mu moshya” Mariko 14:38. Hariho benshi bafite ubwenge bwinshi bakabwegurira Satani kubumukoreshereza mu bibi. Ni gute naburira abantu bavuga yuko bavuye mu isi kandi baretse imirimo yayo y’umwijima? …. Benshi bo muri bo bagira ibitekerezo byanduye, ubwenge bwanduye, ibyifuzo bidatunganye, n’iruba ribi. Imana yanga imbuto zeze kuri bene icyo giti. Abamarayika baboneye kandi bera barebana izo ngeso urwango rukomeye, Satani we akazivugiriza impundu. Yemwe, icyampa ngo abagabo n’abagore bazirikane inyungu bazabona ituruka ku kwica amategeko y’Imana! Gucumura k’uburyo bwose ni ugukoza Imana isoni kandi ni umuvumo ku muntu. Uko niko dukwiriye kuzirikana gucumura uko kwaba gusigirijwe kose, n’uwacumura uwo ari we wese.” – Ibid, p.146.


Kuwa Gatatu 20 Kanama

3. ABABARWAHO UMUCYO URUSHIJEHO GUKOMERA

a. Ni gute Ibyahumetswe bisobanura iby’uko bizagendekera inyamaswa z’impigi zishaka guhumanya ubwoko bw’Imana? 2Petero 2:14; 2Timoteyo 3:5 – 9.

“Ukutanezerwa n’ukwangirika bikurikirwa n’irari ry’ubusambanyi mu buryo budashobora kuvugwa. Isi ihumanyijwe n’abayituye. Bari hafi kuzuza igikombe cyabo cyo gukiranirwa, ariko abazakururira isi igihano kiremereye bari gukora ibyo gukiranirwa bitwikiriye umwitero wo kubaha Imana. Umucunguzi w’isi ntabifata nko kwihana nyakuri, ahubwo yamaganira kure Abafarisayo n’indyarya. Hari ibyiringiro bikomeye ku munyabyaha ruharwa kuruta abantu bari muri iryo tsinda

“ ‘Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.’ Uyu muntu n’abashutswe na we ntibakunda ukuri ahubwo bishimira gukiranirwa. None se ni ubuhe buyobe bukomeye bushobora kubageraho buruta kuba barakaza Imana mu buhehesi n’ubusambanyi? Bibiliya ifite imiburo myinshi irwanya ibyo byaha.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.144,145.

“Nk’intumwa ihagarariye Kristo, ndabinginze mwebwe abavuga ko mwizera ukuri kw’iki gihe ngo mwihutire kuzinukwa icyabegereza kwiyanduza kose kandi ntimukagirane umushyikirano n’abahumeka ibitekerezo byanduye. Mwange urunuka ibyo byaha byanduza abantu….

“Kubera ko abakora ibyo byaha byanduza bagenda biyongera ku isi kandi bakaba bashaka kwinjira mu matorero yacu, ndababurira ngo ntimukabahe umwanya. Mujye mwirinda umushukanyi. Nubwo avuga ko ari umuyoboke wa Kristo, ni Satani mu ishusho y’umuntu.” – Ibid, p.146.

b. Vuga akaga gaterwa n’abantu bavuga ko bafite umucyo mwinshi kurutaho. Abaroma 2:21 – 23.

“Ubutumwa bukomeye kurusha ubundi bwose bwigeze guhabwa abantu bapfa bwahawe ubu bwoko, kandi bashobora kugira imbaraga ikomeye ihindura abandi nibaramuka bejejwe nabwo. Bavuga ko bahagaze ahirengeye h’ukuri kw’iteka ryose, bagakomeza amategeko y’Imana yose. Kubw’ibyo rero, nibaramuka biyeguriye gukora icyaha, nibakora ibizira n’ubusambanyi, icyaha cyabo kizaba ari kinini inkubwe cumi kuruta igikozwe na ba bantu nigeze kuvuga, ba bandi batemera ko amategeko y’Imana abareba.” – Ibid, vol 2, p.450,451.


Kuwa Kane 21 Kanama

4. IGIHE CYO KUZINUKWA IBYAHA BIDUSHIMISHA

a. Ni nde twakwigereranyaho niba dukomeje gutsimbarara ku ngeso iyo ariyo yose y’icyaha, kandi ni ukubera iki? 2Petero 2:15,16; Kubara 22:9,12,21,27,28; 31:16.

“Aha hari umuburo ukomeye uhabwa ubwoko bw’Imana muri iki gihe, ko badakwiriye kwemera ko ingeso itari iya Gikristo iba mu mitima yabo. Icyaha gishyonyagijwe gihinduka akamenyero, maze kigakomezwa no guhora cyisubiramo, bidatinze kigatsikamira ububasha butegeka maze kikerekeza impagarike munsi y’ububasha bwacyo bwose. Balamu yakunze ingororano yo gukiranirwa. Ntiyashoboye kurwanya icyaha cyo kurarikira kandi yaratsinzwe, icyo Imana ibona nko gusenga ibigirwamana. Satani yaramwigaruriye aramutegeka binyuze mu cyaha kimwe, cyakomeje kwigarurira imico ye.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 1, p.1116.

b. Ni akahe kaga kugarije abantu bavuga ko bafite urushijeho kuba mwinshi? Abaroma 2:21 – 23.

“Umupfumu w’umwirasi avuga ko afite umudendezo mwinshi, akoresha imvugo yoroheje kandi inogeye amatwi, agamije kureshya no gukurura abantu batagira amakenga kugirango bahitemo inzira ngari y’ibinezeza no kwishora mu byaha; aho guhitamo inzira ifunganye kandi igororotse. Abashishikazwa n’iby’ubupfumu bavuga ko ibyo amategeko y’Imana asaba ari uburetwa, kandi bavuga ko abantu bayumvira bafite imibereho iteye ubwoba y’ubucakara. Bakoresha amagambo asekeje n’amagambo meza kugirango birate umudendezo wabo, kandi bashaka gutwikiriza inyigisho zabo z’ubuhakanyi ziteje akaga imyambaro yo gukiranuka. Batumaga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kurusha ibindi byose bibonwa ko ari imigisha ku nyokomuntu.

“Ibyo bikingurira umunyabyaha irembo rigari ryo gukurikira ibyo umutima wa kamere umubwira, no kwica amategeko y’Imana, cyane cyane itegeko rya karindwi. Abavuga ayo magambo y’amanjwe kandi bagatsinda kubw’umudendezo wabo mu byaha, basezeranya abo bashuka ko bazabona umudendezo binyuze mu kwigomeka ku bushake bw’Imana bwahishuwe. Abo bantu bayobejwe, na bo ubwabo bari mu bubata bwa Satani kandi bayoborwa n’imbaraga ze, nyamara basezeranya umudendezo abazatinyuka gukurikiza inzira y’icyaha bo bahisemo.

“Mu by’ukuri, Ibyanditswe birasohora muri ubwo buryo, kuko impumyi ziba zirandase izindi. Koko rero, uhesheje umuntu gutsinda, uwo nguwo nyine niwe aba abereye mu bubata. Abo bantu bayobye bari mu bubata bubi cyane bw’ibyo abadayimoni bashaka. Bishyize hamwe n’imbaraga z’umwijima kandi nta mbaraga bafite zo kubusanya n’ibyifuzo by’abadayimoni.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 15 Mata 1875.


Kuwa Gatanu 22 Kanama

5. GUHABWA UMUGISHA BITURUTSE KU GUCYAHWA

a. Sobanura amahitamo dufite. 2Petero 2:19, Abaroma 6:16,19; Imigani 10:17.

“[Yohana] akenshi Umukiza yaramuburiraga ndetse akamuhana; kandi Yohana yemeraga uko gucyahwa. Ubwo yerekwaga imico y’Uwavuye mu ijuru, Yohana yashoboye kubona intege nke ze bituma acishwa bugufi kubera ibyo ahishuriwe. Nyamara uko iminsi yashyiraga iyindi, yitegerezaga ubugwaneza no kwihangana byarangaga Yesu byari bihabanye n’ubukana bwe, kandi yagiye atega amatwi ibyigisho Bye byo kwicisha bugufi no kwihangana. Umunsi ku wundi umutima we womatanaga na Kristo kugeza ubwo yiyanze ubwe ku bwo urukundo yakundaga Shebuja. Ubushobozi no kwiyoroshya, icyubahiro cy’ubwami n’ubugwaneza, imbaraga no kwihangana yabonaga mu mibereho ya buri munsi y’Umwana w’Imana, byuzuje umutima we gutangara. Umutima we wasuzuguraga kandi wararikiraga yaweguriye imbaraga ihindura ya Kristo maze bituma urukundo mvajuru ruhindura imico ye.

“Hari itandukaniro rikomeye riri hagati y’ukwezwa kw’imibereho ya Yohana n’iya wa mwigishwa mugenzi we Yuda…. Akenshi uko yategaga Umukiza amatwi, yarushagaho gutsindwa nyamara ntiyashakaga koroshya umutima we cyangwa ngo yicuze ibyaha bye. Kubwo kurwanya imbaraga mvajuru yasuzuguye Shebuja uwo yavugaga ko akunda. Yohana yarwanyaga byimazeyo amakosa yakoraga, ariko Yuda yarengaga ku byo umutimanama we wamwemezaga maze yumvira igishuko….

“Yohana na Yuda bahagarariye abavuga ko ari abayoboke ba Kristo. Aba bigishwa bombi bari bafite amahirwe amwe yo kwigira kuri Shebuja wavuye mu ijuru no kumukurikiza. Bombi bari bafitanye umubano na Kristo kandi bari bafite amahirwe yo gutegera amatwi inyigisho ze. Buri wese yari afite inenge zikomeye mu mico ye kandi buri wese yari afite uburenganzira ku buntu mvajuru buhindura imico….. Umwe yejeshwaga ukuri buri munsi, agapfa ku narijye kandi akanesha icyaha mu gihe undi yahaga urwaho ukwifuza kw’inarijye agahinduka imbata ya Satani.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.557,558.


Kuwa Gatandatu 23 Kanama

IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni gute Miriyamu yashoboraga gukizwa ikimwaro cy’ibibembe?

2. Ni gute umuryango mugari wo muri iki gihe utuma imiburo ya Petero itubera ingirakamaro cyane ubu?

3. Ni mu buhe buryo abantu b’Imana bazaba bihariye muri iyi si yononekaye?

4. Ni mu buryo buryo rukumbi nakwirinda kugerwaho n’ibyabaye kuri Balamu?

5. Sobanura itandukaniro ryari hagati y’inyifato Yohana w’umunyabyaha yari afite n’iyo Yuda w’umunyabyaha yari afite?

 <<    >>