Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
  KU ISABATO 03 KANAMA 2024

Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Icyiciro cy’Uburezi mu Nteko Nkuru Rusange

Kwigisha, kimwe no kwezwa, ni umurimo w’ubuzima bwose, ni umugabane w’ingenzi mu mibereho y’umuntu. Kuri iyi sabato turabasaba kudufasha kugirango uwo mugabane w’ingenzi cyane ku itorero ubashe kwagura ibikorwa byawo.

Tugomba kwiga kuba ababwirizabutumwa kuva tukiri bato cyane. “Buri mwigishwa nyakuri wese avukira mu bwami bw’Imana ari umubwirizabutumwa.” (Uwifuzwa Ibihe Byose, p.195). “Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.” (Gutegeka kwa Kabiri 6:7). Kandi igihe insinzi izaba igezweho, icyaha n’abanyabyaha bikaba bitakiriho, umurimo w’uburezi uzakomeza.

Ubu ngubu, kuruta uko byigeze kubaho mbere, itorero ryacu rikwiriye kuba ryiteguye gutanga ibikoresho ababyeyi bashobora kwifashisha kugirango bashyirireho abana babo urufatiro rukwiriye rw’uburere, bityo urubyiruko rukure mu bumenyi bw’ibyo Imana ishaka, kandi n’abantu bakuru bakomeze gukungahara mu by’ubumenyi.

Ikibabaje ni uko ibigo by’amashuri hafi ya byose byagiye bireka kwigisha amahame nk’izingiro ry’inyigisho zabyo, maze ahubwo bigahinduka ibigo byo kwigishirizamo abantu iby’isi. Abantu benshi bamaze kubona ukuntu amashuri agira ingaruka zikomeye ku bana babo, basabye ibitabo bizabafasha kubigisha ibintu bihesha Imana icyubahiro n’ikuzo.

Niyo mpamvu, icyiciro cy’uburezi mu Nteko Nkuru Rusange kiri gutegura gahunda y’amasomo igamije iyo ntego. Mu bufatanye n’abarimu bacu ndetse n’ama Yuniyo n’amakomferansi menshi anyuranye, umurimo wo gutegura iyi gahunda y’amasomo uri gukorwa neza.

Nyamara uyu mushinga ni mugari urenze amafaranga dufite. Dukeneye ubufasha bwanyu mutanganye ubuntu kuri iri ituro kugirango hategurwe ibitabo, bihindurwe mu ndimi zinyuranye, kandi bitangwe mu buryo buhendutse. Ubufasha bwanyu butuma dushobora gutegura ibitabo bimeze neza cyane ku buryo abanyeshuri babikoresha mu mashuri yacu no mu mashuri y’imuhira bazaba “bafite ibisabwa by’ingirakamaro muri ubu buzima, ndetse no mu murimo w’Imana kugeza iteka ryose.” – Inama ku Babyeyi, Abarimu n’Abanyeshuri, p.495.

Dusobanukiwe ko uwo mushinga ari mugari, ariko rero ni uw’agaciro. Mu bufasha bwanyu, tuzatanga ibitabo bizatuma abakiri bato muri twe bashobora kugeza ubutumwa bwiza ku isi yose mu buryo butanga umusaruro.

Murakoze cyane kandi Imana ihire impano n’abazitanga.

Icyiciro cy’Uburezi mu Nteko Nkuru Rusange

 <<    >>