Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Urusengero, Ishuri, n’Ibiro muri Liberiya
Rimwe na rimwe, Liberiya yitwa kimwe mu bihugu bya nyuma byo muri Afurika, kikaba ari igihugu cyo mu gace k’amashyamba y’inzitane; kiri ku nkombe y’iburengerazuba bw’umugabane wa Afurika. Liberiya ihana imbibi na Siyera Lewone, Kote Divuwari, Gineya n’Inyanja ya Atalantika. Mu baturage basaga miliyoni eshanu, 85.3% bavuga ko ari Abakristo (abenshi muri bo ni Abaporotesitanti, hakubiyemo n’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi); 12.6% bavuga ko ari Abisilamu; 1.5% bavuga ko nta dini bafite; naho 0.6% bari mu madini yabo gakondo.
Repubulika ya kera cyane muri Afurika, Liberiya iracyarwana urugamba rwo kwiyubaka nyuma y’imyaka cumi n’ine y’intambara y’Abenegihugu (1989 – 2003) yasenye imiterere y’iki gihugu, gifatwa nka kimwe mu bihugu icumi bikennye cyane ku isi. Ubuhinzi bwarasenyutse, kandi ibikorwa remezo n’inganda byasigaye ari umusaka.
Mu gihe cy’ibirushya, mu mwaka wa 2011, bene data bo muri Liberiya bashishikajwe n’inyigisho z’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura binyuze ku rubuga rwa Webusayiti, www.sdarm.org, kandi umurimo wateguwe hano mu mwaka wa 2012. Kuva icyo gihe, byavuye mu murwa mukuru Monrovia bigera mu ntara eshatu muri cumi n’eshanu za Liberiya.
Nubwo intambara y’abenegihugu yarangiye, ibikomere byayo biracyagaragara hirya no hino mu gihugu. Ubukungu bw’icyo gihugu bwarahungabanye, kandi akenshi kubona akazi hano biragoye iyo umuntu atarahiriye gushyigikira ishyaka runaka rya politiki. Nubwo imimerere turimo ituma tugira intege nke, nyamara ukwizera kwacu kurakomeje.
Kugirango umurimo ukorwe muri Liberiya utere imbere, hakenewe mu buryo bwihutirwa icyicaro gikuru kimwe n’ahantu ho gusengera, kandi hakenewe n’ahantu ho kongera ibikorwa byacu by’ivugabutumwa ry’ubuvuzi. Ni ngombwa kandi guha amashuri abanza abana bacu bahura n’ibibazo bitewe n’uko bagomba gusiba ibizamini n’amasomo y’inyongera biteganyijwe ku Isabato.
Mu mwaka wa 2019, umuvandimwe (ubu wapfuye) yatanze ku buntu igice cy’ubutaka cyagenewe kubaka ishuri, ivuriro n’amazu y’ibiro. Kugirango dutangire kubaka urwo rusengero hamwe n’imishinga ikenewe, twahawe umugisha wo guhabwa ikibanza cya hegitare imwe i Nyanforla (Collins Farm) mu ntara ya Bong yo hasi, hamwe n’ikindi kibanza hafi hegitare ¼ i Monrovia.
Muri ubwo buryo, turasaba bene data na bashiki bacu ku isi hose kudufasha mu Ituro ry’Isabato ya Mbere kugirango dushobore kugera ku ntego zikenewe zo guteza imbere umurimo w’Uwiteka muri Liberiya. Turabashimiye cyane.
Bene so na bashiki banyu bo muri Liberiya