Back to top

Sabbath Bible Lessons

IBYIGISHO DUKURA MU NZANDIKO ZA PETERO (II)

 <<    >> 
  KU ISABATO 07 NZERI 2024

Amaturo y’Isabato ya Mbere Azagenerwa Icyicaro gikuru cya Yuniyo ya Angola

Filidi y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Angola yashyizweho n’Inteko Nkuru Rusange mu mwaka wa 2015, kugirango ikorere intara eshatu: amajyaruguru ya Kwanza, Uwige na Malanje. Iyi ya nyuma iherereye ahari icyicaro gikuru cya filidi y’Amajyaruguru yo hagati ya Angola. Akarere gafite ubuso bwa 181,110 Km2 n’abaturage bagera kuri 3,550,774. Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura baje muri ako karere mu mwaka wa 1978 batangira buhoro buhoro. Icyakora kandi mu mwaka wa 1990, kubw’ubuntu bw’Imana, umurimo wari umaze gushinga imizi mu buryo budasubirwaho muri ako karere, kandi kuva icyo gihe ubutumwa ntibwigeze buhagarara. Habayeho amajyambere agaragara kandi ubutumwa bw’ukuri kw’iki gihe bwageze ahantu henshi hanyuranye ho muri ako karere.

Icyo dukeneye ubu ngubu ni inyubako irimo ibiro n’ibyumba by’abakozi ba Yuniyo ya Angola, inzu y’ibitabo, n’icyumba gikorerwamo amanama.

Twaguze ikibanza mu gace k’umudugudu kari hafi y’umujyi, kandi kuhagera biroroshye. Twiringiye ko muri icyo kibanza dushobora kuhubaka inzu twifuza kugirango ihagararire mu buryo bukwiriye umurimo wera w’Imana ukorerwa muri ako karere.

Mu gihe dutekereza ku murimo ukomeye uturi imbere, dukeneye gahunda iteguye kugirango bizatume habaho gushyira hamwe no gutegura ibikorwa mu buryo butunganye, tuzirikana ko “Imana isaba ko gahunda n’imigendekere y’uburyo ibintu bigomba gukorwa mu Itorero muri iki gihe bitatandukana n’uko byagendaga mu bihe bya kera. Ishaka ko umurimo Wayo wajya mbere ugakorwa neza mu buryo bunonosoye kugira ngo iwushyireho ikimenyetso cy’uko iwemera. Umukristo agomba gushyira hamwe n’undi, Itorero naryo rigafatanya n’irindi, umuntu ukorera Imana agakorana na Yo, buri mukozi wese akumvira Umwuka Wera kandi bose bagashyira hamwe mu gushyira isi ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.96.

Ubutumwa bw’agakiza bugomba kugera mu bihugu byose, kandi tuzi neza ko Umwami “Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.” Yesaya 42:4.

Ni muri ubwo buryo dusaba bene data na bashiki bacu hirya no hino ku isi yose, kudufasha kubwo gutangana ubuntu ituro ryanyu kubw’uyu mushinga kugirango bifashe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo muri iki gihugu kinini cya Angola. Uwiteka Imana abahundagazeho imigisha.

Bene so na bashiki banyu bo muri Yuniyo y’amajyaruguru y’iburasirazuba bwa Angola

 <<    >>