Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 

Ijambo ry’Ibanze

Mu bihembwe bine bigize uyu mwaka, tuziga ubutumwa bwiza uko bwan- ditswe na Yohana. Kubera kwiyoroshya, umwanditsi w’ubutumwa bwiza bwa kane, ntiyivuze; kandi nta na rimwe yigeze avuga ko ari umwe mu bi- gishwa babiri ba mbere bakurikiye Yesu (Yohana 1:37). Ahubwo yerekeza ku “undi mwigishwa”, “wa mwigishwa”, “umwigishwa…. uwo yakundaga”, “umwigishwa Yesu yakundaga”, na “umwigishwa uhamya ibyo bintu”. (Yoh- ana 18:15; 19:26; 21:20, 23,24). Kuba hari abandi bigishwa b’ibikomerezwa bavugwa mu mazina, ariko izina rya Yohana rikaba ritavugwa, bisa n’aho bigaragaza ko agomba kuba ari we wanditse ubwo butumwa bwiza.

Dukurikije uko Umwuka w’Ubuhanuzi ubivuga, umwanditsi w’ubutumwa bwiza bwa kane ni Yohana, “umwigishwa Yesu yakundaga”. Yari umwe mu bigishwa batatu biboneye ubwiza bwa Yesu ku musozi yahinduriweho ishu- sho [akarabagirana] ndetse n’umubabaro Kristo yagiriye mu gashyamba [ka Getsemani] mbere gato yuko afatwa. Imibereho ye ni urugero ruhe- buje rugaragaza ukuntu imbaraga y’Imana ishobora guhindura mu buryo bwuzuye “umwana w’inkuba” akaba umuntu ufite imyitwarire irangwa n’urukundo kandi ufite ubushishozi bwimbitse mu by’umwuka.

“Yohana yomatanye na Kristo nk’uko ishami ry’umuzabibu ryomatana n’igiti. Ku bwa Shebuja yatinyutse akaga kari kumuberaho mu cyumba Kris- to yaciriwemo urubanza ndetse yagumye hafi y’umusaraba, kandi amaze kumva inkuru nziza ko Kristo yazutse yihutiye kujya ku mva ndetse bitewe n’ishyaka yari afite ahatanga Petero wahubukaga.

“Urukundo rutagajuka no kwitanga atizigamye byagaragariye mu mi- bereho no mu mico ya Yohana, byigisha Itorero rya Gikristo inyigisho zi- fite agaciro katarondoreka. Yohana ntiyari asanganwe imico irangwamo urukundo yaje kumugaragaraho mu mibereho ye ya nyuma. Mu bisanzwe yari umunyamakosa muri kamere ye. Ntiyirataga cyangwa ngo yiyemere gusa, cyangwa ngo aharanire kugira icyubahiro ahubwo yarahubukaga kandi akihorera. We n’umuvandimwe we bitwaga “abana b’inkuba.” Ku- rakazwa n’ubusa, kwifuza kwihorera ndetse n’umwuka wo kugaya abandi byose byarangaga uwo mwigishwa ukundwa. Nyamara munsi y’ibi byose Umwigisha mvajuru yakuyemo umutima w’ukuri kandi w’urukundo. Yesu yacyashye ukwikunda kwe, aca intege ukwishongora kwe kandi agerage- za kwizera kwe. Ariko yamuhishuriye ibyo umutima we wifuzaga ari byo: ubwiza bw’ubutungane n’imbaraga ihindura y’urukundo.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.539,540.

Abategetsi ba kera bose bavuga ko ubutumwa bwiza bwa Yohana bwan- dikiwe muri Efeso ahagana mu mwaka wa 90 nyuma ya Yesu cyan- gwa mbere yaho. Uwo mwigishwa yari yarashyizwe mu kintu kimeze nk’igisafuriya kinini kirimo amavuta ari kubira, nuko arokotse urupfu mu buryo bw’igitangaza, nyuma yaho aza kohērwa ku kirwa cya Patimo (Ibya- hishuwe 1:9). Aho niho yandikiye Ibyahishuwe. Nerva amaze kwima ingo- ma (mu mwaka wa 96 nyuma ya Kristo), yashoboye gusubira muri Efeso; aho bitekerezwa ko yakomeje kuba kugeza igihe yapfiriye ku ngoma ya Trajan (98 – 117 Nyuma ya Kristo).

Reka Umwuka wa Kristo ayobore ibyigisho byacu muri iki gihembwe, kandi akabakabe imitima yacu mu gihe yemeye urukundo Rwe.

Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato mu Nteko Nkuru Rusange

 <<    >>