Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Ku Isabato, 4 Mutarama 2025 Icyigisho 1
Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” (Yohana 1:14).
Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 
“Kuva kera Kristo yari umwe na Se, kandi igihe yambaraga kamere y’umuntu, yari akiri umwe n’Imana.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.228.

1. YESU, UMWE NA SE Kuwa Mbere 29 Ukuboza
a. Mbese Ijambo ry’Imana rivuga iki kuri Yesu mbere y’uko yigira umuntu? Yohana 1:1,2. “Uhereye kera kose Umwami Yesu Kristo yari umwe na Se; yari “ishusho y’Imana,” ishusho yo gukomera n’ubutware bwayo, “ukurabagirana k’ubwiza bwayo.” Yazanywe muri iyi si yacu no kugaragaza ubwo bwiza. Yaje muri iyi si icuze umwijima w’icyaha kugira ngo atwereke umucyo uva mu rukundo rw’Imana — kugira ngo atubere ‘Imana iri kumwe natwe.’ ” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.19.“Kristo, ari we Jambo, umwana w’ikinege w’Imana, yari umwe na Data wa twese uhoraho kandi bari bahuje kamere, imico, n’umugambi; ni We wenyine washoboraga kwinjira mu nama no mu migambi y’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.34. b. Ni gute Yesu yabonwaga na Se n’abamarayika? Zaburi 45:6; Yesaya 9:6; Abaheburayo 1:3, 6-8. “Abamarayika ni abakozi bashinzwe kugabura iby’Imana, barabagirana kubera umucyo bakomora imbere y’Imana, kandi bagurukisha amababa bihutira gukora ibyo [Imana] ishaka. Ariko Umwana Wayo, uwasizwe n’Imana, ‘kuko ari ishusho ya kamere y’Imana’ ni We “...kurabagirana k’ubwiza Bwayo.” “kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga Ze.” – Ibid.

2. UKO IREMA RYABAYEHO Kuwa Kabiri 30 Ukuboza
a. Ni nde waremye ibintu byose? Yohana 1:3,10; Abakolosayi 1:15 – 17; Abaheburayo 1:2. “Kristo ni we wahanitse ijuru, kandi ashinga n’imfatiro z’isi. Ukuboko kwe ni ko kwamanitse amasi mu kirere, kandi gushyiraho amoko y’uburabyo atandukanye ku misozi. “Ni we ushimangirisha imisozi imbaraga Ze”, ”inyanja ni iye, ni we wayiremye.” Zaburi 65:6; 95:5. Ni We wujuje isi uburanga, n’ikirere amajwi y’indirimbo. Kandi ku biri mw’isi byose, mu kirere, no mu bicu, yanditsemo ubutumwa bw’urukundo rwa Data wa twese.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.20. b. Sobanura uburyo ijuru n’amasi byaremwe. Zaburi 33:6,9; 104:1 – 6. “Imana yaravuze kandi amagambo yayo niyo yaremye ibiremwa byayo byo mu isi. Irema ry’Imana ni nk’uburyo bwazigamwe buyishoboza gukora ibiyinezeza.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 1, p.1081.“Igihe isi yavaga mu biganza bya Rurema, yari nziza bihebuje. Ubuso bwayo bwari buriho imisozi, udusozi, n’ibibaya birimo inzuzi nziza n’ibiyaga bibereye amaso; ariko udusozi n’imisozi ntibyari bihanamye, ntibyarangwagamo ibyuho, ngo bigire ibihanamanga n’imikuku biteye ubwoba nk’uko bimeze ubu, udusongero, ibihanamanga n’ibitare byari bitabye mu butaka bwarumbukaga, bigatuma ahantu hose hamera ibyatsi bitoshye. Ntiharangwaga ibishanga bibi cyangwa ubutayu butagira ikimera. Iyo warebaga hose, amaso yakubitanaga n’ibiti by’igikundiro n’indabo zishimishije. Impinga z’imisozi zariho ibiti by’inganzamarumbo ubu tutabona. Umwuka wo mu kirere wari mwiza utagira ubwandu. Isi yose yarushaga ubwiza ubusitani bw’ingoro zirimbishijwe cyane. Ingabo z’abamarayika zabyitegerezanyaga umunezero, maze bakanezezwa n’imirimo itangaje y’Imana.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.44.“Bibiliya ntiyemera yuko isi yatwaye imyaka n’imyaka igaturuka mu bintu runaka by’uruhurirane byagiye bihindagurika buhoro buhoro. Ibyanditswe Byera bivuga ko mu irema, bwiraga bugacya nk’uko byakomeje kuba mu yindi minsi yakurikiyeho. Ku iherezo rya buri munsi, habaga hari icyo Umuremyi yakoze.” – Ibid., p.112.

3. UMUCYO W’ISI N’IJURU Kuwa Gatatu 31 Ukuboza
a. Ni nde Nkomoko y’ubugingo bwose n’umucyo, kandi ni gute ibi bitugirira akamaro? Yohana 1:4 – 9; Ibyakozwe n’Intumwa 17:28. “Kuva kera kose, [Kristo] ni we wavugiraga mu muntu wese wagiye abwira abantu ijambo ry’Imana. Ibintu byose by’agahozo byagaragaye mu bantu b’ibirangirire kandi b’inyangamugayo babaye ku isi, byari ishusho imugaragaza.” – Uburezi, p.73.“Kristo ni we ‘Mucyo waje mu isi ngo amurikire umuntu wese.’ Yohana 1:9. Nkuko binyuze muri Kristo buri muntu wese afite ubugingo, ni nako binyuze muri We umuntu wese yakira imirasire y’umucyo uva mu ijuru.” – Ibid., p.29.“Imbaraga y’Imana iracyakoreshwa mu gusigasira ibyo yaremye. Ntabwo umutima utera cyangwa ngo ibihaha bihumeke bitewe n’uko gahunda yashyizweho y’imikorere yabyo ikomeza gukoreshwa n’ingufu karemano byahawe. Igihe cyose ibihaha bihumetse cyangwa umutima utera, icyo kiba ari ikimenyetso kigaragaza ukuntu Imana itwitaho, ikatubeshaho Yo dukesha kubaho, kwinyagambura n’ubuzima bwacu. Kuva ku gasimba gato cyane ukageza ku muntu, icyaremwe cyose gifite ubuzima kibeshwaho buri munsi n’ubuntu bw’Imana……“Nk’uko bamwe mu banyabwenge babivuga, imbaraga ikomeye ikorera mu byaremwe byose kandi ikabeshaho ibintu byose ntabwo ari ihame ryoroheje cyangwa ingufu zibikoresha. Imana ni umwuka; ariko iriho kandi ifite ibiyiranga, kuko umuntu yaremwe ku ishusho yayo. Imana yigaragarije mu Mwana wayo isa n’umuntu.” – Ibid., p.131. b. Mbese Yesu avuga iki ku byerekeranye n’uwo ari we? Yohana 9:5; 8:12; 3:19; 12:46. “Ubwo Yesu yavugaga aya magambo ati, “Ni jye mucyo w’isi,” yatangaje ko ari we Mesiya. Umusaza Simeyoni...., yari yaravuze ko Yesu “ari we mucyo uvira amahanga kandi akaba ubwiza bw’ubwoko bw’Imana bw’Abisirayeli.” Luka 2:32. Muri aya magambo, Simeyoni yavuze kuri Yesu yakoresheje imvugo y’ubuhanuzi izwi n’Abisirayeli bose. Umwuka w’Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Yesaya ati, “Kuba umugaragu wanjye, ugakungura imiryango ya Yakobo ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije; ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.” Yesaya 49:6. Muri rusange ubu buhanuzi bwari buzwi ko bwerekeza kuri Mesiya kandi igihe Yesu yavugaga ati, “Ni jye mucyo w’isi,” abantu bashoboye gusobanukirwa n’ibyo yari avuze ko ari we Mesiya wasezeranywe.” — Uwifuzwa Ibihe Byose, p.465.

4. IMANA IRI KUMWE NATWE Kuwa Kane 01 Mutarama
a. Ni iki Yesaya yahanuye ku byerekeye izina rya Kristo? Yesaya 7:14. Mbese ubwo buhanuzi bwasohoye ryari? Matayo 1:22,23. “Kuva Yesu yaraje kubana natwe, tuzi neza ko Imana izi ibitugerageza, kandi ikababarana natwe mu mibabaro yacu. Buri muhungu na buri mukobwa wa Adamu ashobora gusobanukirwa ko Umuremyi wacu ari inshuti y’abanyabyaha. Kuko mu nyigisho yose y’ubuntu, buri sezerano riduhesha umunezero, buri gikorwa cy’urukundo, buri mbaraga mvajuru itureshya igaragarira mu mibereho y’Umukiza ari kuri iyi si, tubibonamo ‘Imana iri kumwe natwe.’ ” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.24. b. Mbese Yesu yakoze iki kugirango atugereho mu mimerere yacu y’ubunyacyaha? Yohana 1:14; Abafilipi 2:5 – 8; Abaheburayo 2:14 – 18. “Kugirango tumenye imico Ye y’ubumana ndetse n’imibereho Ye, Kristo yafashe kamere yacu maze abana natwe. Ubumana bwahishuriwe mu bumuntu, ubwiza butaboneshwa amaso bwagaragariye mu ishusho y’umuntu. Abantu bashoboraga kumenya ibitamenyekana binyuze mu bizwi; ibyo mu ijuru byahishuwe binyuze ku byo mu isi, Imana yagaragajwe mu ishusho y’abantu.” – Imigani ya Kristo, p.17.“Umwana w’Imana yarwanyijwe n’imbaraga z’umwijima kuri buri ntambwe. Nyuma y’umubatizo We yajyanywe n’Umwuka mu butayu; nuko ahahurira n’ibishuko mu minsi mirongo ine….. Iyo ataza kuba usangiye kamere natwe, ntiyari kuba yarageragejwe nk’uko umuntu ageragezwa. Iyo biza kuba ibidashoboka ko yatsindwa n’ibishuko, ntiyari gushobora kutubera Umufasha. Byari ukuri gukomeye ko Kristo yaje kurwana intambara nk’umuntu, mu mwanya w’umuntu. Gushukwa kwe no gutsinda kwe bitwigisha ko abantu bakwiriye kwigira kuri Cyitegererezo, umuntu akwiriye kuba usangiye kamere n’Imana.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 5, p.1082.“Kugirango ubwiza Bwe bukomeze gutwikirwa nk’umwana w’inyokomuntu yacumuye, icyo cyari igihano gikomeye cyane kuruta ibindi byose Umutware w’ubugingo yashoboye kwishyiraho. Bityo imbaraga Ze zahanganye na Satani. Uwirukanywe mu ijuru yarwanye intambara ikomeye kugirango ategeke Uwo yari yaragiriye ishyari mu bikari byo mu ijuru. Mbega ukuntu uru rugamba rwari rumeze! Nta mvugo yabisobanura neza mu buryo buhagije nk’uko biri. Ariko mu gihe kiri imbere vuba aha, bizasobanuka ku banesheje kubw’amaraso y’Umwana w’Intama kandi bakaneshesha ijambo ryo guhamya kwabo.” – Ibid., p.1081,1082.

5. INTEGO Y’UKWIGIRA UMUNTU [KWA KRISTO] Kuwa Gatanu 02 Mutarama
a. Ni iki Yesu yaje gukorera abantu? Yohana 3:16,17; 1:12; Luka 19:10. “Kristo yakorewe ibyari bidukwiriye, kugira ngo natwe dukorerwe ibyari bimukwiriye. Yazize ibyaha byacu, atigeze agiramo uruhare, kugira ngo dutsindishirizwe no gukiranuka Kwe tutabigizemo uruhare. Yapfuye urupfu rwari urwacu, kugira ngo duhabwe ubugingo bwari ubwe. ‘Imibyimba ye ni yo adukirisha.’ ” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.25. b. Ni gute tuzahurwa n’igitambo cya Kristo? Abagalatiya 4:5 – 7; Abaheburayo 2:10. “Kristo yatanze igitambo gishyitse kandi cyuzuye, igitambo gihagije kugirango gikize umuhungu n’umukobwa wese wa Adamu ushobora kwerekana ko yihannye ku Mana ku bw’uko yishe amategeko Yayo, kandi akerekana ko yizeye Umwami Yesu Kristo…. Kristo ni umugaba w’agakiza kacu, kandi kubw’imibabaro Ye n’igitambo Cye, yahaye abayoboke Be bose urugero ko kuba maso no gusengana umwete udacogora byaba ari ingenzi mu ruhande rwabo niba bashaka kwerekana mu buryo bukwiriye urukundo rwari ruri mu mutima we yakundaga abantu bacumuye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 2, p.664.“Imana ikunda abana Bayo bumvira. Ifite ubwami yateguye, ntiyabuteguriye ibyigomeke; ahubwo yabuteguriye abana Bayo abo yasuzumye kandi ikabageragereza mu isi yononekaye ndetse ikangizwa n’icyaha. Kubera ko turi abana bumvira, dufite amahirwe yo kugirana imishyikirano n’Imana. Yaravuze iti: ‘Ubwo ari abana, ni n’abaragwa b’umurage udashobora kubora’…. Kristo n’ubwoko Bwe ni umwe.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 6, p.1077.

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA Kuwa Gatandatu 03 Mutarama
1. Ni iyihe kamere Yesu yari afite kuva kera kose? 2. Ni nde wahanitse ijuru kandi agashinga imfatiro z’isi? 3. Umucyo nyakuri wose [urasa] uturutse kuri nde? 4. Mbese muri Yesaya 7:14, Yesu yitwa nde? 5. Ni iki Yesu yabaye cyo igihe yafataga kamere yacu ya kimuntu?
 <<    >>