Kuwa Mbere
16 Werurwe
1. GUHWANA N’IMANA
a. Uretse kuba yarakijije uwari waramugaye ku Isabato, ni iyihe mpamvu yindi yatumye Abayuda banga Yesu? Yohana 5:17,18.
“Yesu yavuze ko anganya n’Imana uburenganzira…..
“Ishyanga ry’Abayuda ryose ryitaga Imana Se, nicyo gituma batagombaga kurakara bene ako kageni niba Kristo yari avuze ko afitanye iyo sano n’Imana. Ahubwo bamushinjaga kwigereranya n’Imana, bigaragaza yuko bumvaga asa n’aho yisumbukuruje mu byo avuze.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.207,208.
b. Ni gute Kristo yashyigikiye ko amategeko y’Imana aruta imigenzo y’abantu? Matayo 15:1 – 9, 13.
“Ntabwo abo banzi ba Kristo bari bafite ibisobanuro byo guhangana n’ukuri yigishaga imitimanama yabo. Bavugaga gusa ibyanditswe mu mihango n’imigenzo yabo, kandi ibi byasaga nk’aho nta mbaraga bifite kandi bitanejeje ubigereranyije n’ingingo Yesu yakuraga mu Ijambo ry’Imana ndetse no muri gahunda itajya ihagarara y’ibyaremwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.208.
Kuwa Kabiri
17 Werurwe
2. UBUMWE NA SE
a. Ni gute Yesu yasobanuye isano afitanye na Se? Yohana 5:19,20.
b. Ni ubuhe butware n’imbaraga bifitwe na Data wa twese, na none Kristo akaba yaravuze ko na we abifite? Yohana 5:21 – 23.
“Abatambyi n’abayobozi b’Abayuda bari barigize abacamanza bo gucira umurimo wa Kristo ho iteka, ariko We ubwe yivugiye ko ari umucamanza wabo akaba n’umucamanza w’isi yose. Isi yeguriwe Kristo kandi, binyuze muri We, imigisha yose iva ku Mana yagejejwe ku nyokomuntu yaguye. Yari Umucunguzi mbere ndetse na nyuma yo guhinduka umuntu Kwe. Icyaha kikibaho, Umucunguzi yari ariho. Yahaye abantu bose umucyo n’ubugingo, kandi buri wese azacirwa urubanza hakurikijwe uko umucyo yahawe ungana. Kandi rero, uwatanze umucyo, Uwaje gushaka ubugingo bw’umuntu yingingana ibambe ryinshi ashaka kubuvana mu cyaha ngo abugeze mu butungane, ni we Muvugizi ndetse akaba n’Umucamanza wabwo icyarimwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.210.
c. Sobanura impinduka ibaho mu myifatire iyo dusobanukiwe ko Kristo ariwe mucamanza wacu. Abaroma 2:1 – 3; Matayo 7:1.
“Umuntu uha intebe umwuka wo kujōra abandi afite icyaha gikomeye kiruta icy’uwo arega, kuko adakora icyaha nk’icye gusa, ahubwo acyongeraho ubwibone no kujōra abandi.
“Kristo wenyine ni we cyitegererezo nyakuri cy’imico, kandi umuntu wigira urugero rw’abandi aba yishyira mu mwanya wa Kristo. Kuko Data yahaye ”Umwana we ngo abe ari we uca amateka yose” (Yohana 5:22), umuntu wese wiha gucira abandi urubanza, aba ashimuta ubutware bw’Umwana w’Imana. Abo bantu baca imanza kandi bakanenga batyo baba bishyira mu ruhande rwa Antikristo (urwanya Kristo), “umubisha wishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekana ko ari Imana.” Abatesalonike 2:4. – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.125,126.
“Ntidushobora gusoma umutima. Igihe natwe turi abanyamafuti ntitubasha gucira abandi urubanza. Abantu buntu bashobora guca imanza z’ibigaragara gusa. Uzi ibikorwa bihishwe mu mutima wenyine, akorohera abantu kandi akabagirira impuhwe, ni we wahawe gucira urubanza umuntu wese.” – Ibid., p.124.
Kuwa Gatatu
18 Werurwe
3. UBWISHINGIZI BW’AGACIRO KENSHI
a. Ni ubuhe bwishingizi buhabwa umuntu wese wizera Kristo mu buryo bwuzuye? Yohana 5:24.
“Muri buri tegeko ryose no muri buri jambo ryose byo mu ijambo ry’Imana harimo imbaraga, ubugingo bw’Imana ubwayo, iryo tegeko n’isezerano bishobora gusohozwa. Uwakira ijambo ry’Imana kubwo kwizera, aba yakiriye ubugingo ndetse n’imico by’Imana.” – Imigani ya Kristo, p.38.
“Umurimo ukomeye ukorerwa umunyabyaha ufite ibizinga kandi wandujwe n’ikibi, ni umurimo wo gutsindishirizwa. Uvuga ukuri ni we umuhamya ko ari umukiranutsi. Uwiteka abara gukiranuka kwa Kristo ku mwizera, akamuhamya ko akiranuka imbere y’abatuye isi n’ijuru. Ashyira ibicumuro bye kuri Kristo, uhagarariye umunyabyaha, umusimbura kandi akaba umwishingizi we. Ashyira kuri Kristo gukiranirwa kwa buri muntu wese wizeye. ‘Kuko utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.’ (2Abakorinto 5:21)…..
“Nubwo amategeko aduciraho iteka twebwe abanyabyaha, Kristo ku bwo kumvira amategeko, asabira umuntu wihannye guhabwa gukiranuka kwe. Kugira ngo gukiranuka kwa Kristo kuboneke, ni ngombwa ko umunyabyaha amenya icyo kwihana ari cyo, ari nako kuzana guhinduka mu bitekerezo, mu mwuka no mu bikorwa. Umurimo wo guhinduka ugomba gutangirira mu mutima, ukagaragaza imbaraga yawo binyuze muri buri bushobozi bwose bw’umuntu uko yakabaye; ariko umuntu ntashobora kwiremamo kwihana kumeze gutyo, ashobora kukubonera gusa muri Kristo wenyine wazamutse mu ijuru afite iminyago myinshi agaha abantu impano.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.392,393.
b. Ni ubuhe bushobozi bw’Imana, Kristo yahishuye ko na we afite? Yohana 5:25 – 29.
“Umwana w’umuntu yashyiriweho kuba umucamanza bitewe n’uko yasogongeye ubusharire bw’umubabaro n’ibigeragezo by’umuntu, kandi akaba asobanukiwe n’intege nke n’ibyaha by’abantu; bitewe nuko yarwanyije kandi anesha ibigeragezo bya Satani ku bwacu, bityo akaba agirira neza mu butabera abantu yameneye amaraso ngo abakize.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.210.
“Kristo afite ububasha bwo guha ubugingo ibiremwa byose.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.249.
Kuwa Kane
19 Werurwe
4. YESU NIWE NSANGANYAMATSIKO NYAMUKURU Y’IBYANDITSWE BYERA
a. Ni gute Yesu yasobanuye impamvu Abayuda batari bafite ukwizera? Yohana 5:37,38.
“Mu cyimbo cyo kubasaba imbabazi ku gikorwa cyari cyabateye kumwivovotera cyangwa ngo yisobanure ku cyo yari agamije mu kugikora, Yesu yahindukiranye abo bayobozi, maze uwaregwaga aba ahindutse urega. Yabacyahiye kwinangira imitima kwabo no kuba ari injiji mu bijyanye n’Ibyanditswe Byera. Yababwiye ko banze kwakira ijambo ry’Imana nkuko banze kwakira Uwo yatumye.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.211.
b. Kubera iki Abayuda batashoboraga gusobanukirwa Ibyanditswe? Yohana 5:39,40.
“Muri buri nyandiko, yaba iy’amateka, cyangwa iy’amategeko, cyangwa iy’ubuhanuzi, Isezerano rya Kera ry’Ibyanditswe Byera ribengerana ubwiza bw’Umwana w’Imana. Gahunda y’idini y’Abayuda, nkuko yari yarashyizweho n’Imana, yose uko yakabaye yari ubuhanuzi bukusanyirijwe hamwe bw’ubutumwa bwiza. Kristo “abahanuzi bose baramuhamije.” Ibyakozwe n’Intumwa 10:43. Uhereye ku isezerano ryahawe Adamu, ugakomereza mu ruhererekane rw’abakurambere no mu murage w’amategeko, umucyo w’ijuru urabagirana wagaragaje neza intambwe z’Umucunguzi. Uko ibintu by’ahazaza byari imbere yabo mu rukurikirane rw’agatangaza, abahanuzi bitegerezaga Inyenyeri y’i Betelehemu, ariyo Shilo wagombaga kuza. Urupfu rwa Kristo rwerekanirwaga muri buri gitambo cyatambwaga. Muri buri mwotsi w’umubavu hazamukagamo gukiranuka Kwe. Muri buri mpanda ya yubile havugiragamo izina Rye. Mu bintu bitangaje by’ubwiru bw’Ahera Cyane habagamo ubwiza Bwe.
“Abayuda bari batunze Ibyanditswe Byera, maze bakibwira ko mu kugira ubumenyi bw’amagambo yabyo byabahesheje ubugingo buhoraho. Ariko Yesu yaravuze ati, “ntimufite n’ijambo rye riguma muri mwe.” Kubwo kwanga kwakira Kristo binyuze mu ijambo yababwiye, ni We ubwe bari banze. Yarababwiye ati, “Mwanze kuza aho ndi ngo muhabwe ubugingo.”
“Abayobozi b’Abayuda bari barize inyigisho z’abahanuzi zirebana n’ubwami bwa Mesiya, nyamara ibyo ntibabikoranye ubushake buvuye ku mutima bwo kumenya ukuri, ahubwo babikoze bagambiriye kubona ibihamya byo gushyigikira ibyifuzo byabo byo kuba ibirangirire. Ubwo Kristo yazaga mu buryo butandukanye n’ubwo bari biteze ko azazamo, ntibagombaga rero kumwakira, bityo kugira ngo bisobanure bagerageje guhamya ko ari umubeshyi. Igihe bari bamaze gushinga ikirenge muri iyo nzira, byari byoroheye Satani kubinjizamo umwuka wo kurwanya Kristo. Amagambo bakagombye kuba barakiriye nk’igihamya cy’ubumana Bwe, bayasobanuye mu buryo bwo kumurwanya. Kubw’ibyo, ukuri kw’Imana baguhinduye ikinyoma.” – Ibid., p.211,212.
Kuwa Gatanu
20 Werurwe
5. UBWIZA BW’IMANA
a. Ni iki cyatumye Abayuda banga Yesu maze bagashaka abigisha b’ibinyoma? Yohana 5:41 – 44.
“Yesu yaravuze ati, “Simparanira gushimwa n’abantu.” Ntabwo ubwamamare bukomotse ku Rukiko Rukuru rw’Abayuda ndetse no kumwemera kwabo ari byo bintu yifuzaga. Nta shimwe yari kwemera kwakira rivuye mu kuba bamwemera. Yari yarahawe ikuzo n’ububasha byo mu ijuru. Iyo abishaka, abamarayika baba baraje bakamuha icyubahiro, ndetse na Se aba yarongeye agahamya ko ari Imana. Ariko, ku bwabo, ku bw’ishyanga bari babereye abayobozi, yifuzaga ko abayobozi b’Abayuda bamenya neza imico Ye maze bakakira imigisha yari abazaniye.
“Jye naje mu izina rya Data ntimwanyemera; ariko undi naza mu izina rye ubwe muzamwemera.” Yesu yaje kubw’ubushobozi bw’Imana, afite ishusho yayo, asohoza ijambo ryayo, ashaka ikuzo ry’Imana; ariko abayobozi ba Isirayeli ntibamwakiriye, nyamara igihe hari kuza abandi bantu bavuga ko bafite imico ya Kristo ariko bakoreshwa n’ubushake bwabo kandi bishakira ikuzo ubwabo, bari kubakira. Mbese ibyo ni ukubera iki? Ni ukubera ko uwishakira ikuzo rye bwite yitabaza ibyifuzo byo kwishyira hejuru y’abandi. Bene ibyo byifuzo Abayuda bari kubyemera. Bari kwemera umwigisha utari uw’ukuri kubera ko yari kuba yagushije neza ubwibone bwabo, yemera ibitekerezo n’imigenzo byabo bari bagundiriye. Ariko inyigisho ya Kristo yo ntiyahuzaga n’ibyo batekereza. Yari inyigisho y’umwuka kandi igasaba ko inarijye ibambwa, nicyo gituma batari kuyemera. Ntabwo bari bazi Imana, bityo rero ijwi Ryayo ryanyuraga muri Kristo ryari ijwi ry’umunyamahanga.
“Mbese ibyo sibyo binakorwa muri iki gihe cyacu? Mbese ntihariho benshi, yemwe no mu bayobozi b’idini, banangira imitima yabo bakarwanya Umwuka Wera, bagatuma bitabashobokera kumenya ijwi ry’Imana? Mbese ntibaba barimo kwanga ijambo ry’Imana kugira ngo babone uko bagendera mu migenzo yabo?” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.212,213.
Kuwa Gatandatu
21 Werurwe
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni ubuhe butware n’uburenganzira Kristo yavugaga ko afite?
2. Ni iyihe sano Yesu yari afitanye na Se kuva kera?
3. Ni iyihe mbaraga itanga ubugingo Kristo afite?
4. Sobanura amagambo aboneka muri Yohana 5:39.
5. Sobanura ingaruka zageze ku ishyanga ry’Abayuda bitewe n’uko banze kwemera ko Yesu ari Mesiya.