Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 9 Ku Isabato, 1 Werurwe 2025

Ivuka ry’Umuvugabutumwa

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Mbese ntimuvuga ngo ‘Hasigaye amezi ane isarura rigasohora?’ Dore ndababwira, nimwubure amaso murebe imirima yuko imaze kwera ngo isarurwe.” (Yohana 4:35).

“Yesu yari yatangiye gukuraho urusika rwari hagati y’Abayuda n’Abanyamahanga, no kwigisha iby’agakiza ku batuye isi. Nubwo yari Umuyuda, yasabanaga n’Abasamariya nta nkomyi, agira ngo ateshe agaciro imigenzo y’Abafarisayo bo mu ishyanga Rye.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.193.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 23 Gashyantare

1. UBUZIMA BUSHYA, IBYO NSHYIRA KU MWANYA WA MBERE BISHYA

a. Igihe umugore w’Umusamariyakazi yamenyaga ko Yesu ari Mesiya, mbese ni iki yahise akora ako kanya? Yohana 4:28,29.

“Uyu mugore yari yuzuye umunezero ubwo yategeraga amatwi amagambo ya Kristo. Uku guhishurirwa kw’agahebuzo kwaramurenze. Asiga ikibindi cye, asubira mu mudugudu, ashyiriye abandi iyo nkuru. Yesu yamenye impamvu yatumye agenda. Gusiga ikibindi cye byagaragazaga nta gushidikanya icyo amagambo ya Yesu yari amaze gukora muri we. Yifuzaga by’ukuri guhabwa amazi y’ubugingo; maze bimwibagiza icyari cyamuzanye kw’iriba, yibagirwa ko Umukiza afite inyota, kandi ko ari we wagombaga kumuha amazi. Umutima we wuzuye umunezero, yagiye yihuta cyane, ngo ageze ku bandi umucyo yari amaze kwakira.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.191.

b. Ni iki abaturage b’i Sukara bakoze igihe bumvaga ubuhamya bwa mugenzi wabo? Yohana 4:30.

“Amagambo [y’uwo mugore] yakabakabye imitima yabo. Mu maso he hagaragazaga imibereho mishya, uguhinduka kw’imibereho ye yose. Bari bafite ubwuzu bwo kubona Yesu.” – Ibid.


Kuwa Kabiri 24 Gashyantare

2. IBISARURWA N’ABASARUZI

a. Igihe Yesu yabonaga abaturage b’i Sukara baza, ni iki yabwiye abigishwa Be? Yohana 4:35 – 38.

“Arababwira ati, “Umusaruzi ahabwe ibihembo, ateranirize imyaka ubugingo buhoraho ngo umubibyi n’umusaruzi banezeranwe. Kuko iri jambo ari iry’ukuri ngo ‘Habiba umwe, hagasarura undi.” Aha Kristo yerekanaga umurimo w’agaciro abemeye ubutumwa bwiza bagomba gukorera Imana. Bagomba kuyibera ibikoresho bizima. [Uwiteka] akeneye ko buri muntu ku giti cye agira icyo amukorera. Kandi twaba tubiba cyangwa dusarura, turakorera Imana. Umwe abiba imbuto; undi agasarura; kandi bombi umubibyi n’umusaruzi bagahabwa ibihembo. Bose bakanezezwa n’ingororano y’umurimo wabo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.191,192.

b. Ni iyihe ngaruka y’ubuhamya uwo mugore yahamije Kristo, kandi ni iki dushobora kwigira ku musaruro byagize? Yohana 4:39.

“Igihe twunze ubumwe na Kristo, tugira umutima wa Kristo. Gukiranuka n’urukundo bigaragarira mu mico yacu, kugwa neza n’ukuri bigenga imibereho. Mu maso hacu hahinduka ukundi. Kristo uguma mu bugingo akoresha imbaraga ye ihindura, imibereho y’inyuma ikagaragaza amahoro n’ibyishimo biri imbere. Tugotomera urukundo rwa Kristo, nk’uko ishami ritugwa n’ibivuye mu muzabibu. Niba dutewe muri Kristo, iyo dufatanye n’umuzabibu nyakuri, tuzabihamisha kugira amaseri menshi y’imbuto z’ukuri. Nituba dafatanye n’umucyo, tuzaba imiyoboro y’umucyo, kandi mu magambo n’ibikorwa tuzamurikira abatuye isi….

“Ku bwo gutumbira, tugomba guhinduka; kandi igihe dutekereje ku gukiranuka kwa Cyitegererezo wacu wavuye mu ijuru, tuzifuza guhindurwa byimazeyo, ndetse no kugirwa bashya mu ishusho yo gukiranuka Kwe. Mu kwizera Umwana w’Imana ni ho guhinduka kwa kamere kubonekera, n’Umwana wo kugirirwa umujinya, agahinduka umwana w’Imana. Ava mu rupfu akajya mu bugingo; ahinduka uw’umwuka kandi akarondora iby’Umwuka. Ubwenge bw’Imana bumurikira intekerezo ze maze akabona ibitangaza byo mu mategeko yayo. Igihe umuntu ahinduwe n’ukuri, umurimo wo guhinduka kw’imico urakomeza.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.337,338.


Kuwa Gatatu 25 Gashyantare

3. IGIHE YESU YARI I SAMARIYA

a. Ni iki Abasamariya basabye Yesu kandi ni ukubera iki? Yohana 4:40.

b. Sobanura umusaruro [wavuye] ku gihe Kristo yamaze i Samariya. Yohana 4:41.

“Mu magambo yabwiwe wa mugore kw’iriba, imbuto nziza zari zibibwe, kandi umusaruro wabonetse vuba. Abasamariya baraje bategera Yesu amatwi kandi baramwizera. Bamuzengurutse aho kw’iriba, bamuhata ibibazo, kandi n’amatsiko menshi banyurwa n’ibisubizo yabahaye ku byo batari basobanukiwe. Uko bamutegeraga amatwi, ibyari urujijo kuri bo bitangira kuyoyoka. Bari bameze nk’abantu bari mu mwijima ukomeye bagerageza gukurikira umwambi w’umucyo kugeza aho baboneye amanywa. Ariko ntibanyuzwe n’iki kiganiro cy’akanya gato. Bari bafite amatsiko yo kumva ibirenze ibyo bari bamaze kumva, kandi bifuza ko n’inshuti zabo na zo zakwiyumvira uyu mwigisha w’igitangaza. Bamurarikira kuza mu mudugudu wabo, kandi bamusaba kugumana na bo. Amara iminsi ibiri i Samariya, kandi abandi benshi baramwizera.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.192.

“Kristo yahishuriye abigishwa Be Imana mu buryo bwakoze ku mitima yabo umurimo udasanzwe, nk’uko amaze igihe kirekire adusaba kumwemerera kuwukora ku mitima yacu. Hari abantu benshi, kubera ko bibanda ku nyigisho zo mu magambo gusa, bakaba batarigeze babona imbaraga ibeshaho y’urugero rw’Umukiza. Ntibamubona nk’umukozi wicisha bugufi kandi wigomwa. Icyo bakeneye ni uguhanga amaso Yesu. Buri munsi dukeneye guhishurirwa bundi bushya ko ahari.” — Reflecting Christ, p. 302.

c. Ni iki Abasamariya benshi bavuze nyuma yo kwemera Yesu nka Mesiya? Yohana 4:42.

“Abafarisayo basuzuguye kwicisha bugufi kwa Yesu. Banze kwemera ibitangaza bye, maze bamusaba ikimenyetso kigaragaza ko ari Umwana w’Imana. Ariko Abasamariya bo nta kimenyetso basabye, kandi Yesu ntiyagize ibitangaza akorera muri bo, uretse guhishura ibihishwe by’imibereho ya wa mugore ku iriba. Nyamara kandi benshi baramwemeye. Muri ibyo byishimo byabo bishya babwira wa mugore bati, “Noneho si amagambo yawe yonyine aduteye kwizera, kuko natwe twiyumviye tukamenya ko uyu ari we Mukiza w’abari mu isi koko.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.192,193.


Kuwa Kane 26 Gashyantare

4. IMBARAGA Y’UBUHANUZI

a. Ni ubuhe buhanuzi Abasamariya bari bashingiyeho ukwizera Mesiya wasezeranywe? Itangiriro 49:10.

“Abasamariya bizeraga ko Mesiya yari kuzaza nk’Umucunguzi, utari uw’Abayuda gusa, ahubwo ari uw’isi yose. Umwuka Wera avugira muri Mose yari yaramuhanuye ko ari umuhanuzi uzakomoka ku Mana. Binyuze muri Yakobo, byari byaravuzwe ko amahanga yose azakoranira kuri we; kandi binyuze muri Aburahamu, ngo muri we amahanga yose yo ku isi ni mo azaherwa umugisha. Kubera ko Abayuda bari barasobanuye nabi iby’umuhanuzi wa nyuma, bitiranya kuza kwa Yesu kwa mbere n’icyubahiro cyo kuza kwe kwa kabiri, byari byarateye Abasamariya kwanga inyandiko zera zose uretse izanditswe na Mose gusa. Ariko ubwo Umukiza yari amaze gukuraho ubwo busobanuro bw’ibinyoma, benshi bemeye iby’ubuhanuzi bwa nyuma ndetse n’amagambo ya Kristo ubwe avuga iby’Ubwami bw’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.193.

b. Ni iki muri iki gihe dushobora kwigira ku kuba Abasamariya barakinguriye ukuri mu buryo butangaje? Umubwiriza 11:4,5.

“Ku isi yose abagabo n’abagore bahanze amaso ijuru. Amasengesho, amarira no kwinginga birazamuka bikajya mu ijuru biturutse mu mitima yifuza umucyo, ubuntu n’Umwuka Wera. Abantu benshi bari ku rugabano rw’ubwami bw’Imana bategereje gusa kwinjizwa.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.109.

c. Mbese abantu bahinduka iki iyo bakiriye Kristo by’ukuri? Tanga ingero. Mariko 5:18 – 20; 7:31 – 37.

“Umwuka [wa Kristo] akuza mu muntu ibintu byose biboneza imico kandi bikubahisha kamere. Azatunganyiriza umuntu kubahisha Imana mu mubiri, mu bugingo no mu mwuka…. Kandi binyuze mu mbaraga za Kristo, abantu Satani yasigingije akabagira ibikoresho bye bakomeza guhindurirwa kuba intumwa zitwaye ubutumwa bwo gukiranuka, maze Umwana w’Imana akabatuma kujya kuvuga “ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.341.


Kuwa Gatanu 27 Gashyantare

5. ABAVUGABUTUMWA B’ABAKRISTO

a. Ni ibihe byigisho twakwigira ku mugore w’Umusamariyakazi? 1Yohana 1:1 – 3; 2Abakorinto 5:14 (ahabanza).

“Akimara kubona Umukiza, Umusamariyakazi yahamagariye abandi na bo kumusanga. Yagaragaye nk’intumwa y’ingirakamaro kuruta abigishwa be. Abigishwa ntacyo babonaga i Samariya cyerekana ko ari umurima utanga icyizere. Ibitekerezo byabo byari bihambiriye ku murimo ukomeye wari kuzakorwa mu bihe bizaza. Ntabwo babonaga ko hafi yabo hari umusaruro ukwiriye gusarurwa. Ariko binyuze mu mugore basuzuguraga, umudugudu wose uza kumva Umukiza. Yahise ashyira bene wabo umucyo.

“Uyu mugore agaragaza imikorere ishyira mu bikorwa kwizera dufite muri Kristo. Buri mwigishwa nyakuri avukira mu bwami bw’Imana ari umubwirizabutumwa. Unywa ku mazi y’ubugingo ahinduka isōko y’ubugingo. Uwakiriye agahinduka utanga. Ubuntu bwa Kristo buri mu muntu ni nk’isōko iri mu butayu, idudubiriza guhaza bose, kandi ituma abari bagiye kurimbuka bifuza kunywa ku mazi y’ubugingo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.195.

b. Ni gute ubwo bunararibonye bwadutera imbaraga muri iki gihe? Umubwiriza 11:6.

“Si ngombwa ko tujya mu bihugu by’amahanga kugirango tube abavugabutumwa b’Imana. Aho turi hose hari “imirima yeze igeze igihe cyo gusarurwa” kandi umuntu wese ubishaka ashobora gusarura “imbuto zikwiriye ubugingo buhoraho.” Imana iri guhamagara abantu benshi b’i Battle Creek bari gupfa bazize ubute bw’iby’umwuka kugirango bajye aho umurimo wabo ukenewe bakorere Imana. Muve i Battle Creek, nubwo byaba bisaba ko mwigomwa amafaranga. Mujye ahantu runaka kugirango mubere abandi umugisha. Mujye aho mushobora gukomeza amatorero adafite imbaraga. Nimukoreshe imbaraga Imana yabahaye.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.187.


Kuwa Gatandatu 28 Gashyantare

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni iki uwo mugore yakoze igihe yabonaga ko Yesu ari we Mukiza wenyine?

2. Tanga ubusobanuro bwo kuba “imirima yeze ikaba ikeneye gusarurwa.”

3. Mbese Yesu yamaranye n’Abasamariya iminsi ingahe?

4. Ni ubuhe buhamya Abasamariya batanze kuri Yesu?

5. Mbese bigenda bite iyo abantu bakiriye Yesu mu bugingo bwabo?

 <<    >>