Amaturo y’Isabato ya Mbere
“Ubusanzwe, uburere abana bahabwa bakiri bato nibwo bugena imico yabo mu buzima bwabo bwose.” – Ibihamya by’Itorero, vol 3, p.135.
Ibyanditswe bivuga iby’imibereho itera umwete igihe “Amateraniro y’abana cyangwa ishuri rya Bibiliya ry’incuke ryakoze umurimo mwiza. Inyigisho abana bahigiye bahora bazisubiramo bari iwabo, kandi ababyeyi b’abo bana bagaragaza ko bishimiye iyo gahunda babinyujije mu gusukura abana babo kugirango babohereze muri iryo shuri rya Bibiliya. Abenshi muri abo bana bafite ababyeyi tudasangiye ukwizera.” – Ivugabutumwa, p.583.
Ikigo cy’Uburezi cyitwa “Abana b’imico myiza” cyashinzwe mu mwaka wa 2019 i Fagaras, umujyi wo mu misozi y’i Romaniya. Abana bari hagati y’imyaka 2 na 5 bakura neza cyane hano. Icyiyongera ku mirimo bahabwa ijyanye n’imyaka y’ubukuru baba bafite, biga inkuru za Bibiliya, gusenga, kuririmba no kugira Imana inshuti yabo. Nubwo bakiri bato, basobanukiwe ko Imana ariyo igenzura ibiriho kandi biga kuyisaba ubufasha mu bibazo byabo. Imico yabo yubakwa umunsi ku wundi. Kubw’ubuntu bw’Imana, dushobora kubona ihinduka ritangaje mu buzima bw’abo bana bato. Mu gihe kiri imbere twifuza kwigisha abadafite amikoro ahagije.
Mu mwaka wa mbere twatangiye dufite abana 12, mu mwaka wa kane twari tumaze kugira abana 32, kandi 31 muri bo baturukaga hanze y’itorero. Ubu ngubu umurimo wo kubarera ukorerwa mu byumba 4 byubatswe na Iniyo ya Romaniya, ariko biragaragara ko byuzuye cyane kuko ubusabe bwo kwiyandikisha burenze ubushobozi bwacu. Ibyo bitugaragariza ko Imana ishaka yuko dukomeza kandi tugateza imbere uwo murimo uhebuje, bityo tukaba dushobora kugera ku bana benshi uko bishoboka kose hamwe n’imiryango yabo. Bityo, mu mwaka wa 2021, twaguze ikibanza hanze y’umujyi maze tubona uruhushya rwari rukenewe kugirango dutangire kubaka. Ubu ngubu urufatiro rwamaze gushyirwaho. Turashimira Imana cyane kuba yarakoze ku mitima yanyu, mwebwe mwateye inkunga umushinga kugeza ubu kandi mukaba muri butangane ubuntu na none. Kubw’impano yawe, uzaha abana batazi Imana amahirwe yo kuyegera no guhabwa uburezi bwa Gikristo. Turabasaba ubugiraneza bwanyu kandi twizeye ko mutari bubure icyo mukora, ahubwo muradufasha kugeza uyu mushinga ku musozo mwiza, kandi mujye mudusengera.
Bene so na bashiki banyu bo muri Iniyo ya Romaniya