Kuwa Mbere
9 Werurwe
1. AMAZI AKIZA
a. Ni iyihe mpamvu yatumaga abantu benshi bamugaye bajya i Yerusalemu? Yohana 5:2,3.
b. Ni iyihe myizerere abantu bari bafite ku kidendezi cy’i Betesida? Yohana 5:4.
“Mu bihe bimwe na bimwe amazi y’icyo kidendezi yajyaga yibirindura kandi, muri rusange, abantu bizeraga ko ibyo biterwa n’imbaraga ndengakamere, ndetse ko nyuma yo kwihinduriza kw’ikidendezi uwo ari we wese watangagamo abandi yakiraga uburwayi ubwo ari bwo bwose yabaga afite. Imbabare amagana n’amagana zazaga aho hantu, nyamara bari imbaga nini cyane ku buryo, iyo amazi yibirinduraga, bihutiraga kujya imbere baribata abo basumbya intege b’abagabo, abagore ndetse n’abana. Benshi ntibashoboraga kwegera icyo kidendezi. Benshi mu bari barashoboye kukigeraho bapfiraga ku nkombe zacyo. Hafi aho hari harubatswe ubwugamo kugira ngo abarwayi bugame icyokere cyo ku manywa n’imbeho ya nijoro. Hariho abararaga kuri ayo mabaraza, bagaragurikira ku nkengero z’icyo kidendezi uko umunsi uhaye uwundi, badafite ibyiringiro byo gukira.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.201.
c. Ni gute ikiganiro Yesu yagiranye n’umuntu umwe wari ku kidendezi cy’amazi cyatangiye? Yohana 5:5 – 7.
Kuwa Kabiri
10 Werurwe
2. UBWOKO BUNYURANYE BW’UBUMUGA
a. Ni uwuhe murimo Yesu yahaye umuntu wamugaye utari gushoboka mu mbaraga za kimuntu, kandi ibyo byatanze uwuhe musaruro? Yohana 5:8,9 (ahabanza).
“Ntabwo Yesu yigeze asaba iyi mbabare kumwizera. Yaravuze gusa ati, “Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.” Nyamara kwizera k’uyu mugabo kwagundiriye iryo jambo. Ubuzima bushyashya bwanyeganyeje buri rugingo na buri mutsi, maze mu maguru ye yari yarahinamiranye hazamo umurego w’ubuzima bwiza. Atiriwe ashidikanya, yagize ubushake bwo kumvira itegeko rya Kristo maze imitsi ye yose yikiriza ubwo bushake. Mu gusimbagurikira ku birenge bye, yisanze yabaye umunyambaraga.
“Nta cyizere Yesu yari yigeze amuha cy’uko Imana iri bumufashe. Uwo muntu byari kumushobokera gushidikanya maze akaba atakaje amahirwe rukumbi yari abonye yo gukira. Ahubwo yizeye ijambo Kristo amubwiye, maze abonera imbaraga mu kurikurikiza.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.202,203.
b. Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka abantu batandukanyijwe na Kristo bibonamo ubwabo? Yesaya 1:5,6; Abaroma 7:24.
“Icyaha cyadutandukanyije n’ubugingo bw’Imana. Ubugingo bwacu bwaguye ikinya. Twebwe ubwacu nta bushobozi dufite bwo kubaho imibereho itunganye burengeje ubwo icyo kirema cyari gifite bwo kwigenza. Hariho benshi bazi uburyo batishoboye kandi bifuza imibereho y’iby’umwuka yo gutuma bahuza n’Imana; barushywa n’ubusa bahatanira kuyigeraho.” – Ibid., p.203.
c. Umuti umwe rukumbi w’iyo mimerere ni uwuhe? Ibyakozwe n’Intumwa 9:34.
“Umukiza yubitse umutwe areba uwo yaguze amaraso Ye akamubwirana ineza n’impuhwe bitarondoreka agira ati, “Mbese urashaka gukira?” Aragutegeka ngo uhaguruke ufite ubuzima buzira umuze n’amahoro. Ntutegereze kwiyumvamo ko wakize. Izere ijambo Rye, ibyo birasohora. Shyira ubushake bwawe muri Kristo. Gira ubushake bwo kumukorera kandi uzabonera imbaraga mu gushaka gukurikiza ijambo Rye. Uko ingeso mbi yaba iri kose, ibyifuzo bibi biboha ubugingo n’umubiri kubera gusayisha, Kristo ashoboye kandi arashaka kubikubohora. Ubugingo “bwapfuye buzize ibicumuro n’ibyaha” azabuha kubaho. Abefeso 2:1. Azaha umudendezo imbohe yazahajwe n’intege nke, ibyago n’iminyururu y’icyaha.” – Ibid.
Kuwa Gatatu
11 Werurwe
3. KUGENDERA MU BUGINGO BUSHYA
a. Ni gute Kristo adufasha kunesha? Abefeso 2:1 – 6.
“Muri kamere ye, umuntu ahengamiye mu gukurikiza ibyongorero bya Satani, kandi ntashobora gutsinda rwose umwanzi gica, keretse gusa Kristo, Umuneshi ukomeye atuye muri uwo muntu, akayobora ibyifuzo bye kandi akamuha imbaraga.…. Satani arusha abantu b’Imana kumenya ububasha bamugiraho igihe imbaraga zabo ziri muri Kristo. Igihe bicishije bugufi bakinginga Umuneshi w’umunyambaraga ngo abafashe, uwizera ukuri woroheje hanyuma y’abandi nyamara akishingikiriza kuri Kristo ashikamye, ashobora rwose gusubiza inyuma Satani n’ingabo ze zose.” – Ibihamya by’Itorero, vol 1, p.341.
“Dukwiriye kwigira kuri Kristo. Dukwiriye kumenya icyo abereye cyo abo yacunguye. Dukwiriye kumenya ko binyuze mu kumwizera, ari amahirwe yacu kuba abasangiye na we kamere y’Imana; bityo tugahunga ukononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. Ubwo nibwo twezwaho icyaha cyose, n’inenge zose z’imico. Ntidukwiriye kugumana icyifuzo na kimwe kibogamira ku cyaha….
“Uko tugenda tugira kamere y’Imana, niko ibyifuzo twavukanye cyangwa twimenyereje nyuma bibogamira ku kibi bigenda bikurwa mu mico yacu, maze tukaba imbaraga nzima ituma dukora ibyiza. Mu guhora twigira ku Mwigisha Mvajuru, buri munsi tugasangira kamere Ye, dufatanya n’Imana mu gutsinda ibishuko bya Satani. Imana irakora n’umuntu agakora, kugirango umuntu ashobore kuba umwe na Kristo nkuko Kristo ari umwe n’Imana. Noneho tukicarana na Kristo mu ijuru. Umutima ugira amahoro n’ubwishingizi muri Yesu.” – Urwibutso n’Integuza, kuwa 24 Mata 1900.
b. Sobanura amahoro atangwa n’imbaraga zituruka kuri Kristo. Abaroma 8:3 – 6.
“Umwana wese abaho imibereho isa n’iya se. Niba muri abana b’Imana, babyawe n’Umwuka wayo, mubaho imibereho y’Imana…. kandi ubugingo bwa Yesu “bugaragarira mu mibiri yacu ipfa” (2 Abakorinto 4:11). Ubwo bugingo nibubabamo buzabatera kugira imirimo nk’iyo bwateye Yesu. Nibwo muzashobora gukora ibihuje n’amategeko ye, kuko „amategeko y’Uwiteka atunganye rwose, asubiza intege mu bugingo.” (Zaburi 19:7). Ku bw’urukundo, ‘gukiranuka kw’amtegeko kuzasohorezwa muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka.’ Abaroma 8:4.” – Ibitekerezo byo ku Musozi w’Umugisha, p.78.
Kuwa Kane
12 Werurwe
4. UMUJINYA W’ABAFARISAYO
a. Kubera iki Abafarisayo barakaye, bakirengagiza umugisha wahawe uriya muntu wari waramugaye? Yohana 5:9 (ahaheruka),10.
“Uwo [nguwo wamugaye wari wakijijwe] igihe yihutaga atera intambwe ikomeye kandi yemye, agenda ahimbaza Imana kandi yishimiye imbaraga yari abonye, yahuye na benshi mu Bafarisayo ahita ababwira uko yakize. Yatangajwe n’ukuntu bakiranye umwaga ibyo ababwiye.
“Bahise bamukankamira maze bamuca mu ijambo, bamubaza impamvu yikoreye uburiri bwe ku munsi w’Isabato. Bamwibukije bafite ubukana ko amategeko atemera ko umuntu yikorera umutwaro ku munsi w’Uwiteka. Kubera umunezero, uwo muntu yari yibagiwe ko ari ku Isabato, nyamara kandi yumvaga nta teka aciriweho kuba yumviye itegeko ry’Uwari afite ububasha buturutse ku Mana. Yabashubije ashize amanga ati, “Uwankijije ni we wambwiye ati ‘Ikorere uburiri bwawe ugende.’ ” Bamubajije uwakoze ibyo ariko ananirwa kumuvuga. Abo bategetsi bari bazi ko Umuntu Umwe ari we wenyine wigaragaje nk’ufite ububasha bwo gukora icyo gitangaza; ariko bifuzaga igihamya cyahuranyije cy’uko ari Yesu wabikoze, kugira ngo babone uko bamucira urubanza nk’uwishe Isabato. Mu myumvire yabo, ntabwo yari yishe itegeko gusa akiza umurwayi ku Isabato, ahubwo yari yanakoze ikizira gikomeye amutegeka kwikorera uburiri bwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.203,204.
b. Mbese Isabato Abayuda bari barayigize bate? Matayo 23:4.
“Abayuda bari barasobanuye amategeko nabi cyane ku buryo yari yarahindutse umutwaro w’ububata. Ibintu bidasobanutse byasabwagwa n’ayo mategeko byari byarahindutse iciro ry’imigani mu yandi mahanga. By’umwihariko, Isabato bari barayizengurukije amabwiriza ashoboka yose atagize icyo amaze. Kuri bo, ntabwo wari umunsi w’umunezero, umunsi weguriwe Uwiteka, n’umunsi wo kubahwa. Abanditsi n’Abafarisayo bari baratumye kuyubahiriza bihinduka umutwaro utihanganirwa. Umuyuda ntiyari yemerewe gucana umuriro cyangwa ngo anakongeze itara ku Isabato. Ingaruka yabyo yabaye iy’uko basabaga Abanyamahanga kubakorera ibintu byinshi amategeko yabo yababuzaga kwikorera. Ntibigeze batekereza ko niba ibyo bikorwa byari ibyaha, ababikoresheje abandi bagomba kubiryozwa kimwe n’iyo baba babyikoreye ubwabo. Bibwiraga ko agakiza kagenewe gusa Abayuda, ndetse ko imibereho y’abandi bantu bose n’ubundi isanzwe ibuze ibyiringiro, idateze gusubira irudubi kurenza uko yari isanzwe. Nyamara Imana ntiyatanze amategeko adashobora kumvirwa n’abantu bose. Ntabwo amategeko yayo ashyigikira imipaka idashyize mu gaciro kandi ishingiye ku kwikunda.” – Ibid., p.204.
Kuwa Gatanu
13 Werurwe
5. ISABATO N’UMUGAMBI WAYO
a. Ni mu buhe buryo Yesu yari afitanye isano n’amategeko y’Imana ndetse n’Isabato? Yesaya 42:21.
“Yesu yari yaraje “kogeza amategeko no kuyubahiriza.” Ntabwo yagombaga gutubya icyubahiro cyayo, ahubwo yagombaga kucyerereza…. Yari yaje kubohora Isabato ku mabwiriza aremereye yari yaratumye ihinduka umuvumo mu cyimbo cyo kuba umugisha.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.206.
b. Ni iki umuntu agomba gukora n’icyo atagomba gukora ku Isabato? Kuva 20:8 – 11.
“Mu ndembe zari aho ku kidendezi [Kristo] yatoranyije uwari ubabaye kurusha abandi kugira ngo abe ari we agaragarizaho ububasha Bwe bwo gukiza indwara, kandi yamutegetse kwikorera uburiri bwe akanyura mu murwa wose kugira ngo ashyire ahabona ikintu gikomeye yari yakorewe. Ibi byari kubyutsa ikibazo cyo kumenya ikintu amategeko yemera ko gikorwa ku Isabato, kandi byari kumuha uburyo bwo kubeshyuza amabwiriza y’Abayuda yerekeranye n’umunsi w’Uwiteka no gutangaza ko imigenzo yabo ntacyo imaze.
“Yesu yababwiye ko igikorwa cyo gukiza imbabare cyari gihuje n’itegeko ry’Isabato. Cyari gihuje n’umurimo w’abamarayika b’Imana bahora banyuranamo hagati y’ijuru n’isi bakorera inyokomuntu ibabaye…..
“Umuntu na we kandi afite umurimo agomba gukora kuri uwo munsi. Ibyangombwa bikenewe mu buzima bigomba gukorwa, abarwayi bagomba kwitabwaho, abakene bagomba guhabwa ubufasha bakeneye. Umuntu wese ukerensa gukiza imbabare ku Isabato azafatwa nk’uriho urubanza. Umunsi wera w’Imana w’ikiruhuko washyiriweho umuntu, kandi ibikorwa by’impuhwe bihuje rwose n’icyo washyiriweho. Imana ntiyifuza ko ibiremwa byayo bibabazwa n’intimba y’akanya gato ishobora kuvurwa ku Isabato cyangwa ku wundi munsi uwo ari wo wose.” – Ibid., p.206,207.
Kuwa Gatandatu
14 Werurwe
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni iyihe myizerere yari iganje mu bantu ku kidendezi cy’i Betesida?
2. Ni ikihe kibazo cyihariye cyakuruye ibitekerezo bya Kristo?
3. Ni gute dushobora gukira ubumuga bwacu bw’iby’umwuka?
4. Ni iki cyarakaje cyane Abayuda ku byerekeranye no gukira mu buryo bw’igitangaza?
5. Ni ibihe bikorwa bihuje n’itegeko ry’Isabato?