Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 4 Ku Isabato, 25 Mutarama 2025

Yesu mu Rusengero

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.” (Habakuki 2:20).

“Ubukebe (ikibanza) bw’urusengero bukwiriye kubahwa nk’ahantu hejejwe.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.494.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 19 Mutarama

1. URUSENGERO RWANDUYE

a. Sobanura imimerere yari yiganje mu rusengero rw’i Yerusalemu mu ntangiriro z’umurimo wa Kristo ku mugaragaro. Yohana 2:13,14.

“Buri Muyuda yasabwaga gutanga buri mwaka igice cya kabiri cya shekeli ngo kibe “incungu y’ubugingo bwe”….. Uretse ibyo, umubare munini wazanwaga nk’ituro ry’ubushake, ngo rishyirwe mu bubiko bw’urusengero. Kandi byasabwaga ko amafaranga yose [avuye mu bindi bihugu] avunjishwamo ayo bitaga shekeli y’urusengero, ariyo yari yemewe mu mirimo y’ubuturo bwera. Uko kuvunjisha kwatumaga habaho uburiganya n’ubwambuzi, kandi byagendaga byiyongera mu buryo bukojeje isoni, aribwo bwahindutse uburyo bw’inyungu z’abatambyi.

“Abagurishaga bakaga ibiciro by’ikirenga ku matungo yahagurishirizwaga, maze bakagabana inyungu zabo n’abatambyi n’abatware, maze bakikungahaza ari ko bakandamiza rubanda.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.155.

b. Ni gute ibyo byagize ingaruka ku mirimo yakorerwaga mu rusengero? Ezekiyeli 22:26 (ahaheruka).

“Ibitambo byinshi cyane byaratambwagwa mu gihe cya Pasika, n’ubucuruzi mu rusengero bukaba bwinshi cyane. Uwo muvurungano warangwaga n’urusaku rw’isoko ry’inka aho kugaragara ko aho hantu ari urusengero rwera rw’Imana. Humvikanaga guciririkanya kutoroshye, kwabira kw’inka, gutamatama kw’intama, kuguguza kw’inuma, bivanze no kujegera kw’ibiceri no guterana amagambo y’umujinya. Habaga urusaku rukabije rwarogoyaga abaje gusenga, maze amasengesho babwira Isumbabyose akamirwa n’iyo miborogo yari mu rusengero.” – Ibid.


Kuwa Kabiri 20 Mutarama

2. KUBAHIRA MU NZU Y’IMANA

a. Ni gute Imana itekereza ahantu igaragariza ko ihari, kandi ubuyobozi Bwayo bwa mbere ku musozi Sinayi bwabaye ubuhe? Kuva 3:1 – 5; 19:12,13.

“Ubwo Uwiteka yamanukaga ku musozi Sinayi, aho hantu hejejwe n’uko ahari…. Uko niko bigishijwe isomo rivuga ko ahantu aho ariho hose Imana yiyerekaniye ko ihari, aho hantu burya ni ahera.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.155,156.

b. Mbese Kristo yabyakiriye ate igihe bahumanyaga urusengero? Yohana 2:15,16.

“Ubwo Yesu yazaga mu rusengero, yarabyitegereje byose. Abona ubwo bucuruzi bwuzuye uburiganya. Abona agahinda k’abakene, batekerezaga ko hatabaye kumena amaraso ibyaha byabo bitabasha kubabarirwa. Abona urugo rw’urusengero rwe rwarahinduwe ahakorerwa ibizira. Umuhango wera wahakorerwaga wari warahindutse ubucuruzi bukomeye.” – Ibid., p.157.

“Buhoro buhoro amanuka kuri za ngazi, maze yinjira mu rugo rw’Urusengero azungurije hejuru ikiboko cy’imigozi yabohekanyije. Ategeka abaciririkanyaga mu rusengero kuva ku mbuga y’urusengero. Mu mbaraga n’uburakari atari yarigeze agaragaza, ahirika ameza y’abavunjaga amafaranga. Ibiceri bigwa hasi bijegera ku mabuye y’agaciro kenshi y’umweru yitwa marimari yari ashashwe hasi mu rusengero. Nta n’umwe watinyutse kwibaza ngo ashidikanye ku bubasha bwe. Nta n’uwatinyutse kuguma aho ngo agerageze kurundanya izo nyungu zabo z’amahugu. Yesu ntiyigeze abakubitisha icyo kiboko cy’umugozi, ariko kiri mu ntoki ze, icyo kiboko cyoroheje cyasaga n’inkota iteye ubwoba irabagirana. Abayobozi b’Urusengero, abiyitaga abatambyi, abashakisha isoko n’abacuruzaga inka, n’intama zabo n’ibimasa, bava aho hantu bihuta bafite igitekerezo kimwe cyo guhunga ugucirwaho iteka imbere Ye.” – Ibid., p.158.

c. Mbese igikorwa cya Kristo cyo kweza urusengero cyashushanyaga iki? Malaki 3:1 – 3.

“Urugo rw’urusengero rw’i Yerusalemu rwari rwuzuye urusaku rw’ubucuruzi budatunganye, rwerekanaga ipica y’urusengero rwo mu mutima, rwangijwe no kwifuza ibinezeza n’ibitekerezo bibi. Mu kweza urusengero yirukana abacuruzi n’abaguzi bo mw’isi, Yesu yatangaje umurimo we wo kweza umutima awezaho imyanda y’icyaha, — ikomoka mu kwifuza iby’isi, inarijye, imico mibi, byangiza umuntu.” – Ibid., p.161.


Kuwa Gatatu 21 Mutarama

3. AHANTU IMANA IRI

a. Mbese ni uwuhe mugambi w’Imana mbere hose mu gushyiraho ubuturo bwayo bwera hagati mu bwoko Bwayo? Kuva 25:8.

“Urwo rusengero, rwubakiwe guturamo Uwiteka, rwagombaga kubera isomo rifatika Abisirayeli ndetse n’abatuye isi yose. Kuva mu myaka yahozeho, wari umugambi w’Imana ko ikiremwa cyose, uhereye ku muserafi urabagirana ukageza ku muntu, kigomba kuba urusengero rutuwemo n’Umuremyi.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.161.

b. Ni ukubera iki abizera babarwa ko ari urusengero rw’Imana, kandi ni gute twasigasira ukwezwa k’uru rusengero tubikoranye umutima wose? 1Abakorinto 3:16,17; Yesaya 57:15.

“Kubera icyaha, umuntu ntiyakomeje kuba urusengero rw’Imana. Umutima w’umuntu wuzuye umwijima kandi wahindanijwe n’icyaha, ntiwari ukigaragaza icyubahiro cy’Uwiteka. Ariko kubwo guhinduka umuntu k’Umwana w’Imana, umugambi w’ijuru wagezweho. Imana yongera gutura mu bantu, kandi binyuze mu buntu bukiza, umutima w’umuntu wongera kuba urusengero rw’Imana.” – Ibid.

“Niba twizera ko iherezo rya byose riri bugufi, ‘Mbese ntitwari dukwiriye kuba abantu barangwa n’ibiganiro byera n’ukubaha Imana kwera?’

“Buri muntu wese wizera ukuri bya nyabyo azagira imirimo ihuje nako. Bose bazagira umwete n’umurava, kandi ntibazacogora mu mihati yabo yo kuzana abantu kuri Kristo. Niba ukuri ariko kwabanje gushinga imizi mu mitima yabo, ubwo nibwo bazashaka uko bagutera no mu mitima y’abandi. Ukuri ko mu bigaragara inyuma nimukwinjize imbere mu rusengero rw’umutima, mukwicaze mu mutima; maze mukureke gutegeke ubugingo. Ijambo ry’Imana rigomba kwigwa kandi rikumvirwa, ubwo nibwo umutima uzabona uburuhukiro, amahoro n’umunezero; kandi ibyifuzo n’imigambi bizerekezwa mu ijuru, ariko igihe ukuri kugumishijwe kure y’imibereho [yawe], hanze y’urugo, umutima ntuzasusurutswa n’ubushyuhe bw’ubugiraneza bw’Imana.

“Abantu benshi babona ko idini rya Yesu ari iry’iminsi runaka gusa, cyangwa ko ari iry’ibihe runaka gusa, naho mu bindi bihe rikaba ryashyizwe ku ruhande kandi rikirengagizwa. Ihame rihoraho ry’ukuri si iry’amasaha make yo ku Isabato, cyangwa ibikorwa bike by’urukundo, ahubwo rigomba kwinjizwa mu mutima, rigatunganya imico kandi rikayeza.” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.547.


Kuwa Kane 22 Mutarama

4. UKWEZWA K’URUSENGERO RUZIMA

a. Ni iki dukwiriye gusobanukirwa cyerekeranye n’uburyo tubayeho imibereho itagira gifasha mu gushaka uko twakweza urusengero? Yeremiya 2:22; Yobu 14:4.

“Nta muntu ku giti cye washobora kwirukana uruhuri rw’ibibi byamaze kwigarurira umutima we.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.161.

b. Mbese ni irihe banga ryo gushobora guhagarara imbere y’Imana yera dufite imitima iboneye? Ezekiyeli 36:25 – 27; Zekariya 3:3 – 5.

“Yakobo yacumuye kuri Esawu icyaha gikomeye, ariko yari yamaze kwihana. Yari yamaze kubabarirwa igicumuro cye, n’icyaha cye cyakuweho; bityo rero, yashoboraga kwihanganira ihishurwa ry’uko Imana ihari. Ariko igihe cyose abantu bazaga imbere y’Imana bakigundiriye icyaha, bararimburwaga. Mu kugaruka kwa Yesu ubwa kabiri, inkozi z’ibibi zizakongorwa ‘‘n’umwuka uva mu kanwa ke,’’ kandi bazicwa no kuboneka k’ukuza kwe. 2Abatesalonike 2:8. Umucyo w’icyubahiro cy’Imana, uhesha abakiranutsi ubugingo, ni wo uzica inkozi z’ibibi.

“Mu gihe cya Yohana Umubatiza, Kristo yari ari bugufi kwerekanwa nk’uhishura imico y’Imana. Kugaragara kwe niko kwagombaga guhishurira abantu ibyaha byabo. Gusa binyuze mu kwemera gutandukanywa n’icyaha, bagombaga kwinjira mu musabano na we. Abakiranuka mu mitima yabo nibo gusa babasha guhagarara imbere Ye.” – Ibid., p.108.

“Ni Kristo wenyine ubasha kweza urusengero rw’umutima. Ariko ntazinjira ku mbaraga. Ntabwo aza mu mutima nkuko yaje muri rwa rusengero rwa kera; ahubwo aravuga ati, “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” Ibyahishuwe 3:20. Ntabwo azaza by’umunsi umwe gusa; kuko aravuga ati, “Nzatura muri bo, ngendere muri bo, Nzaba Imana yabo nabo bazaba ubwoko bwanjye.” “Izaribatira ibicumuro byacu munsi y’ibirenge byayo. Kandi izarohera imuhengeri w’inyanja ibyaha byabo byose.” 2Abakorinto 6:16; Mika 7:19. Kugaragara kwe kuzahanagura kandi kweze imitima, kugira ngo ibere Uwiteka insengero zera, kandi “kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.” Abefeso 2: 21, 22.” – Ibid., p.161,162.

“Ubwo Yesu akorera mu buturo bwera bwo mw’ijuru, aracyanakorera no mw’itorero ryo kw’isi binyuze mu mbaraga y’Umwuka We.” – Ibid., p.166.


Kuwa Gatanu 23 Mutarama

5. UKWEZA URUSENGERO MURI IKI GIHE

a. Ni gute Imana ikomeza abayobozi b’ubwoko Bwayo bashinzwe gusigasira ukwera kw’inzu Yayo mu buryo budakebakeba? Habakuki 2:20; Ezekiyeli 44:23.

“Ubukebe (ikibanza) bw’urusengero bukwiriye kubahwa nk’ahantu hejejwe. Ariko mu kwishakira inyungu, ibi byose byarirengagijwe.

“Abatambyi n’abategetsi bitwaga ko ari bo bahagarariye Imana mu bantu; bagombaga gukosora uko kudaha agaciro urugabano rw’urusengero. Bagombaga kuba barabereye abantu urugero rwo gukiranuka no kugira impuhwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.156.

“Ni iby’ukuri ko kubahira mu nzu y’Imana byagiye bigera hafi yo gucika [bikazimira]. Ibyera n’ahantu hejejwe ntibihabwa agaciro; ibyera n’iby’icyubahiro ntabwo byitabwaho…. Imana yahaye ubwoko Bwayo bwa kera amategeko yo gushyira ibintu kuri gahunda, akaba yari atunganye kandi asobanutse neza. Mbese imico Yayo yarahindutse? Mbese siyo Mana ikomeye kandi ifite imbaraga itegeka ijuru? Mbese ntibyatubera byiza ko duhora dusoma amabwiriza Imana ubwayo yahaye Abaheburayo, kugirango twebwe abafite umucyo w’ukuri kurabagirana ubwiza utumurikira, dushobore kwigāna ukuntu bubahiraga mu nzu y’Imana?” – Ibihamya by’Itorero, vol 5, p.495,496.

b. Sobanura insinzi y’ingenzi igomba kubonerwa mu mbaraga za Kristo. Matayo 5:8; 1Yohana 3:1 – 3.

“Ndasaba buri wese uvuga ko ari umwana w’Imana kutazigera yibagirwa uku kuri gukomeye, ko dukeneye Umwuka w’Imana muri twe kugirango tugere mu ijuru, n’umurimo wa Kristo utari muri twe kugirango aduhe uburenganzira bwo guhabwa umurage utabasha kubora.” – Ibihamya ku Bagabura, p.442.


Kuwa Gatandatu 24 Mutarama

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Mbese ni abahe bayobozi bari bayoboye ubucuruzi bw’urukozasoni bwakorerwaga mu rusengero?

2. Ni iyihe nyifato ikwiriye kuranga buri muntu wese uza imbere y’Imana?

3. Sobanura icyo urusengero rw’i Yerusalemu rwari ruvuze mu by’umwuka.

4. Ni iki Kristo yavuze igihe yezaga urusengero?

5. Ni mu buhe buryo bwonyine rukumbi umutima wacu wa kimuntu urangwamo amakosa ushobora kwezwamo?

 <<    >>