Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 6 Ku Isabato, 8 Gashyantare 2025

Imikorere y’Umwuka Wera

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:14,15).

“Reba, reba kuri Yesu maze ubeho.” – Uburezi bwa Gikristo, p.76.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 2 Gashyantare

1. KUBAZA IKIBAZO BITURUTSE KU GUSHOBERWA

a. Ni ikihe kibazo Nikodemo yabajije kigaragaza ko umutima we wari urimo koroshywa? Yohana 3:9.

“Mu by’ukuri, Yesu yabwiye Nikodemo ati: impaka sizo zizakemura ikibazo cyawe, kandi guterana amagambo [bisa nko gutongana] sibyo bizanira umuntu umucyo. Ukwiriye kugira umutima mushya, bitabaye ibyo ntushobora kumenya iby’ubwami bwo mu ijuru. Ntabwo ari ibihamya byinshi bizatuma uba mu mwanya ukwiriye, ahubwo ni imigambi mishya, ibintu bishya byo gukora. Ukwiriye kuvuka ubwa kabiri. Ibimenyetso bikomeye kurusha ibindi byose ntacyo bishobora kumara; kugeza igihe iri hinduka ribayeho, ibintu byose bikaba bishya. Ibyo ukeneye biri mu mutima wawe, buri kintu cyose gikwiriye guhinduka, bitagenze bityo ntushobora kubona ubwami bw’Imana.

“Aya yari amagambo akojeje isoni cyane kuri Nikodemo….. Ntiyari afite ubwenge buhagije bw’iby’umwuka bwo kumenya ubusobanuro bw’amagambo ya Kristo. Nyamara Umukiza ntiyigeze ahangana na we mu magambo ngo bajye impaka…..

“Imirasire imwe n’imwe y’umucyo w’ukuri yatangiye kwinjira mu bwenge bw’uwo mutegetsi. Amagambo ya Kristo yamwujuje ugutangara, maze bituma abaza ati: ‘ibyo bishoboka bite?’ Yesu yamusubizanyije umwete agira ati: ‘Ukaba uri umwigisha w’Abisirayeli ntumenye ibyo!’ Amagambo ye yahaye Nikodemo isomo ry’uko, aho kugirango arakazwe n’amagambo y’ukuri yumvikana neza no kwinangira, akwiriye kurushaho kwiyoroshya bitewe n’ubujiji bwe mu by’umwuka. Nyamara amagambo ya Kristo yavuzwe mu buryo bwiyubashye cyane, kandi mu ndoro no mu mvugo hagaragazaga urukundo rwimbitse yamukundaga, ku buryo atarakaye ubwo yamenyaga imimerere ye iteye isoni.” – Ibihamya ku Bagabura, p.368,369.


Kuwa Kabiri 3 Gashyantare

2. GUHINDURA INYIFATO USANGANYWE

a. Ni iki Abafarisayo biratanaga? Luka 18:9 – 12.

“Abayuda nibo babanje guhamagarirwa gukora mu ruzabibu rw’Uwiteka, bityo kubera iyo mpamvu bari abibone ndetse bihangira gukiranuka. Imyaka myinshi bamaze mu murimo, babonaga ko bari bafite uburenganzira bwo guhabwa ingororano iruta iy’abandi. Nta kintu cyabarakaje cyane kuruta igitekerezo cy’uko abanyamahanga bagomba kwemererwa kugira amahirwe angana n’ayabo mu by’Imana.” – Imigani ya Kristo, p.400.

b. Ni gute Yesu yerekanye umurimo w’Umwuka Wera mu mutima? Yohana 3:8.

“Umuyaga wumvikana mu mashami y’ibiti, ukanyeganyeza amababi n’uburabyo; nyamara ntugaragara, kandi nta muntu ubasha kumenya aho uturuka cyangwa aho ujya. Ni nako umurimo w’Umwuka Wera umeze mu mutima w’umuntu. Ntubasha kuwusobanura nkuko utabasha gusobanura imigendere y’umuyaga. Umuntu abasha kudasobanura neza igihe n’aho byabereye, cyangwa ngo arondore uko byagenze mu guhinduka kwe; ariko ibi ntibivuze ko atahindutse. Mu buryo butagaragara nk’ubw’umuyaga, Kristo aba akabakaba ku mutima ubutitsa.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.172.

c. Ni gute iby’Imana ivuga bishyirwa mu mutima? Yesaya 30:21; Yeremiya 42:3; Matayo 16:17.

“Buhoro buhoro, ndetse ahari mu buryo butanasobanukiye ubyakira, hari ibikorwa bibaho biba bigamije kugarura umuntu kuri Kristo. Ibi bibasha kuza ari uko umutekerezaho, binyuze mu gusoma Ibyanditswe Byera, cyangwa binyuze mu kumva amagambo y’umubwiriza ahesha agakiza. Ako kanya, uko Umwuka agusanga akomeza kukurarika mu buryo butaziguye, wumva unejejwe no kwegurira umutima wawe Yesu. Kuri benshi ibi byitwa guhinduka gutunguranye; ariko ibyo ni ingaruka yo kwingingwa n’Umwuka Wera igihe kirekire, akwihanganira, mu buryo burambye ndetse burenze ubwo umuntu atekereza.” – Ibid.

“Nimwemere ko imitima yanyu yoroshywa kandi ikagandukira Umwuka w’Imana. Nimutyo imitima ikomeye nk’urubura ishongeshwe n’umurimo w’Umwuka Wera.” — Letters and Manuscripts, vol. 12, Letter 53, 1897.


Kuwa Gatatu 4 Gashyantare

3. IGIHAMYA CY’UKUVUKA UBWA KABIRI

a. Ni gute imikorere y’Umwuka Wera mu mutima ihishurwa mu buryo bugaragarira amaso? Abagalatiya 5:22 – 25.

“Nubwo umuyaga utagaragara, ariko ubyara ibikorwa bigaragara kandi byumvikana. Ni ko umurimo w’Umwuka mu muntu uzigaragaza mu bikorwa byose by’uwamaze kwiyumvamo imbaraga y’Umwuka ikiza. Iyo Umwuka w’Imana ahawe umwanya mu mutima, ahindura imibereho y’umuntu. Intekerezo z’icyaha zikurwamo, ibikorwa bibi bikarekwa; urukundo, kwicisha bugufi, n’amahoro bisimbura uburakari, ishyari n’amahane. Ibyishimo bikajya mu mwanya w’agahinda, maze mu maso hawe hakarabagirana umucyo mvajuru.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.173.

b. Ni ryari umuntu yakira umugisha wo guhinduka? Abaroma 10:9,10; 1Yohana 1:9.

“Nta n’umwe ubona ukuboko gukuraho umutwaro, cyangwa ngo abone umucyo umanuka uva mu bikari byo mw’ijuru. Imigisha igera ku muntu wiyeguriye Imana kubwo kwizera. Maze iyo mbaraga itabonekera amaso y’umuntu ikarema umuntu mushya mw’ishusho y’Imana.” – Ibid.

“Niba ufite Umwuka Wera uhindura umutima wawe buri munsi, uzagira ubushishozi bw’Imana kugirango umenye imiterere y’ubwami bw’Imana. Nikodemo yakiriye inyigisho ya Kristo maze aba umwizera nyakuri.” – Ibihamya ku Bagabura, p.369,370.

c. Ni gute Kristo yerekana uko ibyo bikorwa? Matayo 13:33.

“Umusemburo uhishwe mu ifu ukora mu buryo butagaragara kugirango utume ifu yose isemburwa. Uko niko umusemburo w’ukuri ukorera mu ibanga, mu mutuzo kandi mu buryo buhamye, kugirango uhindure ubugingo. Kamere yo guhengamira ku kibi iroroshywa kandi igacibwa intege. Ibitekerezo bishya, ibyiyumvo bishya ndetse n’imigambi mishya, bishyirwa mu muntu. Hashyirwaho ihame rishya rigenga imico, ariryo mibereho ya Kristo. Imitekerereze irahinduka, imbaraga z’ubwenge zigakangukira gukora mu buryo bushya. Umuntu ntahabwa ubushobozi bushya, ahubwo ubushobozi afite burezwa. Umutimanama urakangurwa. Duhabwa imico idushoboza gukora umurimo w’Imana.” – Imigani ya Kristo, p.98,99.


Kuwa Kane 5 Gashyantare

4. IKIGERERANYO KIMENYEREWE

a. Ni gute Yesu yerekanye ukubambwa Kwe kwari kwegereje? Yohana 3:14,15.

“[Yohana 3:14,15] Aha byari bigeze ku byo Nikodemo yari amenyereye. Ikimenyetso cy’inzoka yamanitswe cyamusobanuriraga umurimo w’Umukiza. Ubwo Abisirayeli bapfaga bazira kurumwa n’inzoka zifite ubumara, Imana yategetse Mose gucura inzoka y’umuringa, maze ayishyira ahirengeye hagati y’iteraniro. Maze itangazo riratangwa mu nkambi yose yuko uzareba kuri iyo nzoka wese azakira. Abantu bari bazi neza yuko inzoka ubwayo nta mbaraga yo kubakiza ifite. Yari igishushanyo cya Kristo. Nkuko igishushanyo cyakozwe mu nzoka yica cyamanitswe hejuru ngo bakizwe, niko “uwambitswe ishusho y’icyaha” yagombaga kuba umucunguzi wabo. Abaroma 8:3. Abenshi mu Bisirayeli bafataga umuhango wo gutamba ibitambo nk’aho muri wo ubwawo harimo imbaraga zababohora mu byaha. Imana yashakaga kubigisha ko nta gaciro byari bigifite karenze ibya ya nzoka y’umuringa. Byari ibyo gutuma berekeza ibitekerezo byabo ku Mukiza. Byaba mu kubakiza ibikomere byabo cyangwa kubababarira ibyaha, ntacyo bo babashaga kwimarira uretse kugaragaza kwizera Impano y’Imana. Bagombaga guhanga amaso maze bagakira.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.174,175.

b. Kubera iki hari bamwe bapfuye nubwo bari bafite ubutabazi? 1Abakorinto 10:9; Abaheburayo 3:12.

“Abenshi mu Bisirayeli nta bufasha babonye mu buryo bwo gukira Imana yari yashyizeho. Imirambo n’abasambaga bari bagandagaje hose, kandi bari bazi ko Imana nitabafasha nabo barapfa; ariko bakomeje kwiganyira ku bw’ibisebe byabo, umubabaro bari bafite n’urupfu babonaga rutari bubarenge kugeza igihe bashiragamo imbaraga maze amaso yabo akarerembura mu gihe bashoboraga gukizwa mu kanya nk’ako guhumbya.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.432.

c. Mbese ni hehe dukwiriye guhanga amaso, niba dushaka gukizwa? Abaheburayo 6:19,20.

“Ingaruka kirimbuzi z’icyaha zishobora gukurwaho gusa n’ubuntu Imana yagennye. Abisirayeli bakijije ubugingo bwabo kubwo kureba inzoka yari imanitswe. Uko kureba kwagaragazaga kwizera. Babayeho kubera ko bizeye ijambo ry’Imana kandi bakiringira uburyo yabateganyirije kugira ngo bakire. Uko ni ko umunyabyaha akwiriye kureba kuri Kristo akabaho. Ababarirwa iyo yizeye igitambo cy’impongano. Ibihabanye na ya nzoka itaragiraga ubuzima yari igishushanyo, Kristo afite ubushobozi n’imbaraga muri we zo gukiza umunyabyaha wihana.” – Ibid., p.431.


Kuwa Gatanu 6 Gashyantare

5. KUGUMISHA AMASO YACU KU KINTU KIMWE

a. Ni ikihe cyigisho Nikodemo yaje gusobanukirwa nyuma yaho, kandi natwe ni irihe somo dukeneye kumenya tugahora turizirikana? Abefeso 2:8; Luka 13:20,21.

“Akenshi havuka ikibazo kigira kiti: none se, ni kuki hari abantu benshi bavuga ko bizera ijambo ry’Imana, nyamara ugasanga nta vugurura rigaragara mu magambo yabo, mu mitima yabo no mu mico?” Ni ukubera iki hari benshi badashobora kwihanganira ko imigambi yabo n’ibyo bagamije birwanywa, bagaragaza imyifatire itejejwe, kandi bakaba bavuga amagambo akomeretsa, y’ubushotoranyi no kubuza amahwemo? Mu mibereho yabo hagaragaramo ukwikunda nk’ukw’ab’isi, ukwikanyiza, umushiha [uburakari bwa hato na hato nta mpamvu] ndetse n’amagambo mabi nk’ibiboneka mu mibereho y’ab’isi. Bafite ubwibone nk’ubwabo, bakurikiza ibyifuzo byabo bya kamere, bafite imyifatire mibi nk’iy’abantu batazi ukuri na busa. Impamvu ibitera ni uko batahindutse. Ntibahishe umusemburo w’ukuri mu mitima [yabo]. Uwo musemburo ntiwabonye uburyo bwo gukora umurimo wawo. Imbaraga ibakururira gukora ikibi yaba iyo bavukanye n’iyo bimenyereje nyuma, ntiyigeze yegurirwa wa musemburo ngo uyikoresheho imbaraga zawo. Imibereho yabo ihishura ko nta buntu bwa Kristo bafite, kandi ko batizera imbaraga Ye ihindura imico.

“ ‘Kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo’ (Abaroma 10:17). Ibyanditswe Byera ni igikoresho gikomeye mu guhindura imico. Kristo yarasenze ati: ‘Ubereshe ukuri, ijambo ryawe niryo kuri.’ (Yohana 17:17). Ijambo ry’Imana iyo ryizwe kandi rikumvirwa, rikorera mu mutima, rikawutsembamo buri ngeso yose yanduye. Umwuka Wera araza kugirango atwemeze icyaha, maze ukwizera kuvuye mu mutima kugakoreshwa n’urukundo dukunda Kristo, gutuma dusa na We ku umubiri, umwuka n’ubugingo. Ubwo nibwo Imana ishobora kudukoresha kugirango dukore ibyo ishaka. Imbaraga duhabwa ikora iturutse imbere mu mutima ikagaragarira inyuma, ikatuyobora kugeza ku bandi ukuri twamenye.” – Imigani ya Kristo, p.99,100.


Kuwa Gatandatu 7 Gashyantare

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni ikihe kintu nyamukuru cyaranze Abafarisayo bo mu gihe cya Kristo?

2. Sobanura ukuntu duhindurwa bashya tugasa na Kristo.

3. Ni gute ihinduka ry’umutima rigaragazwa?

4. Sobanura ikigereranyo cy’inzoka imanitswe.

5. Ni gute umugani w’umusemburo uhishura ugukurira mu buntu bw’Imana?

 <<    >>