Kuwa Mbere
12 Mutarama
1. ITANGIRIRO RY’UMURIMO WA KRISTO
a. Mbese ni hehe Kristo yatangiriye umurimo We ku isi? Yohana 2:1,2.
“Yesu ntiyatangiye umurimo we akorera ibitangaza imbere y’abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda i Yerusalemu. Mu iteraniro ryari mu rugo rwo mu mudugudu muto w’i Galilaya imbaraga ye niho yagaragariye, yongera ibyishimo mu birori by’ubukwe. Bityo yagaragaje ko afitiye abantu impuhwe, kandi ko icyifuzo cye ari uko bagira umunezero. Mu butayu bw’ibigeragezo, we ubwe yanywereye ku gikombe cy’umubabaro. Yaje kugira ngo ahe abantu igikombe cy’umugisha, kandi mu isengesho rye [ribasabira umugisha] yejeje imibanire y’ubuzima bw’abantu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.144.
b. Byagenze bite mbere yuko ibirori by’ubukwe birangira? Yohana 2:3.
“[Mariya] yumvaga yasaba [Yesu] guhamiriza iteraniro ko ari we koko Uwahawe icyubahiro n’Imana. Yiringiraga ko habasha kuboneka akanya ko kuba yakora igitangaza imbere yabo.
“Byari umuco w’icyo gihe yuko ibirori by’ubukwe bimara iminsi myinshi. Muri ibi birori, mbere yuko ubukwe burangira, basanze vino yabashiranye. Ibi byatumye bahagarika umutima ndetse bagira umubabaro. Byari ibidasanzwe gutanga vino igashira mu birori, kandi gushira kwayo byabaga byerekana ikinyabupfura gike.” – Ibid., p.145,146.
Kuwa Kabiri
13 Mutarama
2. KRISTO NA NYINA
a. Ni iki nyina wa Kristo yavuze, kandi ni ikihe gisubizo [Yesu] yatanze? Yohana 2:3,4.
“[Yohana 2:4] Kuri twe iki gisubizo gisa nk’ikirimo uguhubuka guhutiyeho, [nyamara] nta gushishana cyangwa ikinyabupfura gike no kubahuka bikirimo. Uko Umukiza yashubije nyina byari bijyanye n’umuco wo mu Burasirazuba. Byakoreshwaga ku bantu wifuza kwereka ko ububashye. Buri gikorwa cyose cya Kristo mu mibereho ye hano kuri iyi si cyahamanyaga n’amategeko we ubwe yari yaratanze, “Wubahe so na nyoko.” Kuva 20:12. Ari ku musaraba, mu bihe bye bya nyuma byo kwita kuri nyina, Yesu yongeye kumubwira amagambo ameze nk’ayo, ubwo yamuragizaga umwigishwa we yakundaga cyane. Hombi mu birori by’ubukwe no ku musaraba, urukundo rwumvikaniraga mw’ijwi rye, mu ndoro ye, no mu buryo yitwaraga, byagaragazwaga n’amagambo ye.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.146.
b. Ni iki nyina wa Kristo yabwiye abagaragu, kandi ni gute ayo magambo atureba natwe muri iki gihe? Yohana 2:5.
“Abayoboke [ba Kristo] bagomba kugenda barushaho kuba abantu bafite imbaraga mu kwamamaza ukuri uko bagenda begera ubutungane n’urukundo bafitiye abavandimwe babo. Imana yatanze ubufasha mvajuru bwo guhangana n’ibibazo byose bitunguranye tudashobora kurwanya dukoresheje imbaraga zacu za kimuntu. Imana iduha Umwuka Wera kugirango adufashe muri buri mpatanwa, kugirango akomeze ibyiringiro byacu n’ubwishingizi dufite, kugirango amurikire ubwenge bwacu kandi yeze imitima yacu. Ishaka kuvuga ko hazabaho uburyo buhagije bwo gushyira mu bikorwa imigambi Yayo. Ndabasaba kugisha inama Imana. Mujye mushaka Imana n’umutima wanyu wose, kandi ‘Icyo abategeka cyose mugikore.’ Yohana 2:5.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.414,415.
c. Mbese muri ubwo bukwe, ni iki Yesu yabwiye umugaragu gukora? Yohana 2:6 – 8.
“Hafi y’umuryango hari ibibindi bitandatu byabajwe mu mabuye, maze Yesu asaba abahereza ko babyuzuza amazi. Birakorwa. Ubwo hari hakenewe vino ya kugabura, arababwira ati, “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Aho kuba byuzuye amazi yari yashyizwemo, badahamo vino.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.148.
Kuwa Gatatu
14 Mutarama
3. VINO YA KRISTO
a. Igihe vino yahabwaga abantu, mbese ni gute umusangwa mukuru yasubije? Yohana 2:9,10.
“Ari umusangwa mukuru cyangwa abashyitsi nta wari uzi ko vino yashize. Basomye kuri ya yindi abahereza bazanye, umusangwa mukuru yumva itandukanye kure n’iyo yigeze anywaho mbere, cyangwa iyahoze igaburwa kuva ibyo birori bitangira.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.148.
b. Ni ubuhe bwoko bwa vino Kristo yatanze? Yesaya 65:8.
“Vino Kristo yatanze mu bukwe, hamwe n’iyo yahaye abigishwa be nk’ikimenyetso cy’amaraso ye, wari umutobe ukiva mu mbuto z’imizabibu. Uyu ni wo Yesaya yerekejeho avuga ibya vino nshya, “mu iseri ry’inzabibu”, maze akavuga ati, “Ntuwurimbure kuko ugifte umumaro.” Yesaya 65:8….
“Vino idasembuye yatanze mu birori by’ubukwe yari icyo kunywa cyiza gisubizamo imbaraga. Akamaro kacyo kwari ukuzana uburyohe buhuje no kwifuza k’umubiri muzima.” – Ibid., p.149.
c. Mbese ni iki Ibyanditswe bivuga ku byerekeranye na vino isembuye? Imigani 20:1; 23:29 – 35.
“Ni Kristo wavugiye mu Isezerano rya Kera aburira Abisirayeli agira ati, “Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha: Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.” Imigani 20:1. Kandi we ubwe ntiyigeze atanga ibinyobwa nk’ibyo. Satani agerageza abantu ngo bifuze ibibasha guteza igihu ibitekerezo byabo bikagusha ikinya intekerezo zabo mu by’umwuka, ariko Kristo atwigisha ko tugomba gutegeka irari ryacu. Imibereho ye yose yari icyitegererezo cyo kwizinukwa. Kugira ngo aneshe irari ry’inda, yababajwe cyane ku bwacu ahura n’ikigeragezo gikomeye umuntu atabasha kwihanganira. Ni Kristo ubwe wari warategetse ko Yohana Umubatiza atagombaga kunywa vino cyangwa igisindisha. Ni na we wari warategetse muka Manowa kwirinda ibisindisha. Ndetse yavumye umuntu wese uzashyira icupa ry’igisindisha ku munwa w’umuturanyi we. Kristo ntiyigeze avuguruza inyigisho Ze.” – Ibid.
Kuwa Kane
15 Mutarama
4. URUGERO RWA KRISTO KU BITERANE BYO GUSABANA
a. Ni izihe ntego zagezweho binyuze ku kuhaba kwa Kristo no ku gitangaza yakoze mu birori by’ubukwe, ndetse no kuri twe muri iki gihe? Yohana 2:11.
“Kristo yari azi ibintu byose, yarebye mu bihe byose kugeza mu gihe cyacu, maze abona uko imibereho y’abantu izaba imeze ku iherezo ry’amateka y’isi. Yabonye abantu babarirwa mu bihumbi n’ibihumbagiza bapfa bazize kunywa vino n’izindi nzoga zikaze. Isi yari kugenda igaruka buhoro buhoro ku mimerere yari iriho mu minsi yabanjirije umwuzure. Ariko kandi ijuru ryatanze ikimenyetso cy’akaga, kugirango abantu bahabwe umuburo; maze bafatanye n’Imana bityo barokoke. Yaduhaye ingero z’abantu birinda mu buryo bwuzuye, kandi aduha amabwiriza, aramutse akurikijwe, azatuma abana bacu bagira imbaraga, ubuhanga n’imico myiza, kandi akabarinda.” – Ibimenyetso by’Ibihe, kuwa 16 Mata 1896.
b. Sobanura ubwoko bw’inyifato ihembura (ikagarura imbaraga mu muntu) Kristo yatubereyeho icyitegererezo mu murimo We wose. Matayo 11:29.
“Yesu yatangiye umurimo w’ubugorozi agerageza kugaragaza impuhwe no kwiyegereza abantu. N’ubwo yagaragazaga kubaha amategeko y’Imana, yacyahaga kwiyoberanya kw’Abafarisayo kandi agerageza kubohora abantu mu bidafite umumaro byababase. Yashakaga gusenya insika zatandukanyaga inzego z’abantu batandukanye, kugira ngo abashe guhuza abantu bose nk’abana bagize umuryango umwe. Gutaha ubukwe byari bigamije ko byaba imwe mu ntambwe yatuma abigeraho.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.150.
“Yesu yacyahaga ingeso yo kwikunda mu buryo ubwo aribwo bwose, kandi we muri kamere ye yari umuntu ushyikirana. Yemeraga gucumbika [no kugenderera ingo] z’abantu bo mu nzego zose, yasuraga ingo z’abakire n’iz’abakene, abize n’abatarize, ashaka kuzamura ibitekerezo byabo ngo bive mu by’ubu buzima busanzwe, maze byerekeze mu by’umwuka kandi by’iteka ryose. Ntiyigeze yemerera imyitwarire Ye gushayisha, kandi ntiyayikundiye kwijimishwa n’iby’isi by’imburamumaro ngo biyihumanye; nyamara yanezezwaga n’ibyiza binezeza abandi, kandi kuhaba kwe byagaragazaga ko yemera ibiterane byo gusabana. Ubukwe bw’Abayuda byari ibirori binejeje, kandi umunezero wabwo ntabwo wari uteye isoni Umwana w’umuntu. Mu kuza gutaha ubu bukwe, Yesu yagaragaje ko ubukwe ari umuhango wera mvajuru.” – Ibid., p.151,152.
Kuwa Gatanu
16 Mutarama
5. GUSHYIKIRANA N’ABANDI MU BURYO BWIZA
a. Ni irihe somo twakwigira ku rugero rwa Kristo rwamutandukanyaga n’abayobozi b’idini bo mu gihe cye? Imigani 18:24.
“Umurimo wa Kristo wari utandukanye by’ihabya n’uw’abakuru bo mu Bayuda. Uko bafataga imigenzo n’imihango n’uko yakorwaga byari byarakuyeho umudendezo nyakuri w’ibitekerezo cyangwa imikorere. Bahoranaga ubwoba bwo kwandura. Kubera kwirinda guhura “n’uwanduye”, bahoraga bitaruye abandi, atari abanyamahanga gusa, ahubwo na benshi bo muri bene wabo, batifuzaga kugira icyo bamarira cyangwa ngo babagireho ubucuti. Kubwo guhora muri ibyo, bari baradindije ibitekerezo byabo ndetse barashyize uruzitiro ku mibereho yabo. Icyitegererezo cyabo cyateraga abantu bo mu nzego zose kwikunda no gusuzugura abandi.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.150.
b. Ni iyihe ntego tugomba kugira mu mishyikirano yose tugirana n’abandi? Imigani 11:30.
“Dushobora kugaragaza kwita ku bandi mu tuntu duto inshuro zitabarika tubabwira amagambo meza ya gicuti, n’indoro nziza bizongera bikatugarukira natwe. Abakristo badashyira mu gaciro, bakajya birengagiza abandi bantu, berekana ko batunze ubumwe na Kristo. Ntibishoboka ko umuntu yaba yunze ubumwe na Kristo ngo ye kugirira abandi neza, ndetse ngo yibagirwe uburenganzira bwabo.
“Twese tugomba kuba abahamya ba Yesu. Imbaraga yo gusabana, yejejwe n’ubuntu bwa Kristo igomba gukoresherezwa kugarura imitima ku Mukiza. Nimutyo ab’isi babone ko tudahugira mu byo twishakira, ahubwo ko dushaka yuko abandi na bo babona ku migisha n’amahirwe twabonye. Reka babone ko idini yacu itatugira abadafite impuhwe cyangwa abahutiraho. Reka abavuga ko babonye Kristo bose bakore nkuko yakoraga maze bafashe abandi. Ntitugomba gutuma ab’isi bagira igitekerezo ko Abakristo ari abantu bashavuye, abantu batagira umunezero.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.428.
Kuwa Gatandatu
17 Mutarama
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Sobanura imbuto zo mu buryo bw’umwuka zabonetse kubw’igitangaza cya Kristo i Kana.
2. Sobanura isano iri hagati ya Kristo na nyina.
3. Ni ukubera iki umusangwa mukuru yerekanye ugutungurwa?
4. Ni ubuhe bwoko bwa vino igereranya amaraso ya Kristo?
5. Mu gihe turi mu biterane byo gusabana, ni iki tugomba kwibukira ku rugero rwa Yesu?