Kuwa Mbere
2 Werurwe
1. KWIREHEREZAHO IBITEKEREZO [BY’ABANTU]
a. Nyuma yo kumara iminsi ibiri ari kumwe n’Abasamariya, ni hehe Yesu yagiye, kandi ni nde wakuruwe n’aya makuru? Yohana 4:43 – 46.
“Inkuru yuko Yesu yagarutse i Kana bidatinze ikwira i Galilaya, izanira ibyiringiro abababaye n’abashavuye. I Kaperinawumu iyi nkuru yashishikaje umunyacyubahiro wo mu Bayuda wari umutware mukuru w’imirimo y’ibwami.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.196.
b. Ni ukubera iki umutware yagiye kureba Yesu? Yohana 4:47.
“Umwana we w’umuhungu yari arwaye indwara igaragara ko itazakira. Abaganga bari baramukuyeho amaboko ashigaje gupfa; ariko ubwo se yumvaga ibya Yesu, yiyemeje kumusanga ngo amutabaze.” – Ibid., p.197.
Kuwa Kabiri
3 Werurwe
2. KUGARAGAZA UGUSHIDIKANYA
a. Sobanura uburyo Kristo yahishuye ububabare bw’imbere mu mutima w’umutware w’i Kaperinawumu washakaga ko akiza umuhungu we. Yohana 4:48.
“Umwana yari ameze nabi cyane, kandi, nta byiringiro bari bagifite yuko agaruka agasanga akiri muzima; nyamara uyu mutware yumvaga ko ari we ubwe ukwiriye kubyibwirira Yesu. Yizeraga ko gusaba kw’umubyeyi kubasha kubyutsa impuhwe z’uwo Muganga Ukomeye.
“Ageze i Kana ahasanga abantu benshi bazengurutse Yesu. Hamwe n’umutima wuzuye amatsiko, yagiye ahatana ngo agere aho Umukiza yari ari. Ibyiringiro bye bisa n’ibiyoyotse ubwo yabonaga umuntu wambaye bisanzwe, wuzuye umukungugu ananijwe n’urugendo. Ashidikanya niba uyu muntu abasha kumukorera icyo yari yaje kumusaba; ariko abasha kugirana ikiganiro na Yesu, amubwira ikimugenza, maze asaba Umukiza ko bajyana iwe mu rugo. Ariko Yesu yari yamaze kumenya agahinda ke. Mbere y’uko uyu mutware ahaguruka iwe, Umucunguzi yari yabonye umubabaro we.
“Ariko Yesu yari yamenye ko uyu mubyeyi, mu bitekerezo bye, yari yamaze gushyiraho impamvu ziri butume yemera Yesu. Iyo ikintu yasabaga kidasubizwa, ntiyari kwemera Kristo nka Mesiya….
“Atitaye ku bihamya byose byerekana ko Yesu ari we Kristo, uyu wasabaga yari yiyemeje gushyiraho ikigombero gituma amwizera bitewe n’uko abonye ko icyifuzo cye gisubijwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.197,198.
b. Mu gihe twaba dushukishijwe gushaka ibimenyetso runaka, ni iki tugomba kwibuka? Matayo 12:38,39.
“Kristo yababazwaga n’uko abantu be, abari barashinzwe Ibyanditswe Byera, bananirwa kumva ijwi ry’Imana rivugana na bo rinyuze mu Mwana wayo.” – Ibid., p.198.
“Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yesu, abantu barashaka ikimenyetso. Icyo gihe Umwami Yesu yababwiye ko nta kimenyetso bazahabwa. Ikimenyetso kigomba kugaragara ubu ndetse n’igihe cyose ni ibyo Umwuka Wera yakorera mu ntekerezo z’umwigisha, agatuma Ijambo ry’Imana ryemerwa kandi rikubahwa. Ntabwo Ijambo ry’Imana ari inyigisho ipfuye cyangwa y’urwenya, ahubwo ni umwuka n’ubugingo. Nta kintu Satani yishimira nko gukura intekerezo z’abantu ku Ijambo ry’Imana, akabatera gushakisha no kwitega ikintu kiri hanze y’Ijambo ry’Imana.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.95.
Kuwa Gatatu
4 Werurwe
3. IMYIFATIRE INYURANYE
a. Sobanura itandukaniro riri hagati y’Abayuda n’Abasamariya ku byerekeranye no kwizera Yesu. Mariko 6:2 – 6; Yohana 4:40 – 42.
“Mbega ukuntu Abafarisayo bashakaga kwerekana ko Kristo ari umubeshyi! Mbega ukuntu bamutegeraga ku ijambo ryose yavugaga bashaka kugoreka amagambo ye yose! Ubwibone, urwikekwe no kwangana urunuka, byafunze inzira yose umuntu yashoboraga kunyuramo kugira ngo yakire ubuhamya bw’Umwana w’Imana. Ubwo yamaganaga ibicumuro byabo yeruye kandi avuga ko ibikorwa byabo bihamya ko ari abana ba Satani, basubizanyije uburakari bavuga bati: “Mbese n’ubundi ntituvuga ko uri umusamariya kandi ko ufite dayimoni?” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.70.
“Umukiza yerekanye ko bene iyi misabire idafite kwizera inyuranye no kwizera kw’Abasamariya, bo ntibigeze basaba igitangaza cyangwa ikimenyetso. Ijambo rye, ari ryo gihamya gihoraho cyerekana Ubumana bwe, ryari rifite imbaraga igera ku mitima yabo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.198.
“Nubwo [Yesu] yari Umuyuda, yasabanaga n’Abasamariya ntacyo yishisha maze ahindura ubusa imigenzo ya Gifarisayo y’Abayuda yerekeranye n’ubu bwoko bw’insuzugurwa. Yararaga mu mazu y’Abasamariya, bagasangira kandi akigishiriza mu mihanda yabo.” – Ibyakozwe n’Intumwa, p.19.
b. Sobanura ibyabaye ku bantu benshi bavuga ukuri kw’iki gihe bakakubwira abavuga ko ari ubwoko bw’Imana mu bihe byose. Yeremiya 20:8 – 11.
“Ibyo bavugaga byose barwanya Kristo byari bishingiye ku binyoma. Uko ni nako byagendekeye Sitefano na Pawulo. Nyamara amagambo mabi cyane kandi adafite ishingiro yavuzwe n’uruhande ruri mu binyoma yagize imbaraga kubera ko hari hariho abantu benshi bari bafite imitima itejejwe bifuzaga ko ibyo byavugwaga byaba ukuri. Bene abo igihe cyose bashishikarira kwibanda ku gakosa no kwibeshya uko ari ko kose gushobora kuboneka ku bababwira ukuri kutabashimishije.
“Ntibikwiriye kudutangaza igihe ubuyobe bufashwe nk’amahame y’ukuri n’abantu bafite irari ry’ibinyoma. Abarwanyaga Kristo bagiye kenshi barwanywa kandi bagacecekeshwa n’ubwenge bwarangaga amagambo ye. Nyamara bakomezaga gutega amatwi impuha zose babishishikariye, kandi bagashakisha impamvu runaka zo kumubaza ibibazo bimurwanya.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.70,71.
Kuwa Kane
5 Werurwe
4. GUSABA WICISHIJE BUGUFI
a. Igihe ukwizera k’uwo mutware kwagundiraga Kristo, ni gute yinginze ahendahenda? Yohana 4:49.
“Amagambo Umukiza yabwiye uwo mutware yabaye nk’umurabyo w’urumuri, wagaragaje ibyari mu mutima we. Yabonye ko uburyo ashakamo Yesu bwuzuye inarijye. Asobanukirwa neza no kwizera kwe guhindagurika. Mu gahinda gakomeye, yumva ko gushidikanya kwe kubasha gutuma abura ubugingo bw’umwana we. Amenya ko ari imbere y’ubasha kurondora intekerezo, kandi ushobora byose. Mu maganya yo kwinginga, yatatse agira ati, “Databuja, manuka akana kanjye katarapfa.” Yohana 4:49. Yari afite kwizera Kristo nk’uko Yakobo yari afite ubwo yakiranaga na Marayika, avuga ati “Sinkurekura utampaye umugisha” Itangiriro 32:26.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.198.
b. Ni iki twakwigira ku cyo Yesu yakoze mu cyimbo cyo kujya mu rugo rw’umutware? Yohana 4:50.
“Yesu yari afite impano irushijeho gukomera yagombaga gutanga. Ntiyifuzaga gukiza uyu mwana gusa, ahubwo yashakaga ko uyu mutware ndetse n’ab’inzu ye bose babona umugisha w’agakiza, kandi ngo bakongeze urumuri i Kaperinawumu, ahantu hari hagiye kuba urubuga rw’umurimo we. Ariko uyu mutware agomba kubanza kumenya ubukene bwe mbere yuko yifuza ubuntu bwa Kristo. Uyu mutware yari ameze nka benshi bo mu gihugu cye. Bifuzaga Yesu kubwo inyungu zabo gusa. Bari bafite ibyiringiro by’uko babasha guhabwa imigisha idasanzwe binyuze mu mbaraga Ze maze icyizere cyabo bakacyerekeza ku guhabwa iby’akanya gato; nyamara batazi indwara zabo mu by’umwuka, ndetse batazi ko bakeneye ubuntu bw’Imana….
“Umukiza ntabasha gutererana ubugingo bw’umugundiriye, asaba icyo akeneye cyane. Aramubwira ati: “Genda umwana wawe ni muzima.” Uwo mutware ava imbere ya Yesu afite amahoro n’umunezero atigeze agira mu buzima bwe. Ntiyemeye gusa ko umuhungu we ari bukire, ahubwo mu kwizera gukomeye yizeye Kristo nk’Umucunguzi.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.198,199.
“Twese twifuza ibisubizo by’amasengesho yacu by’ako kanya ndetse bitaziguye, kandi tugwa mu kigeragezo cyo gucika intege igihe igisubizo gitinze cyangwa kikaza mu buryo tutari tucyiteze. Ariko Imana izi byose kandi ihora isubiza amasengesho yacu neza, ku gihe kandi mu buryo tubyifuza. Izadukorera byinshi kandi byiza, birenze gusohoza ibyo twifuza byose…. Ibyo tunyuramo bigerageza ukwizera kwacu bidufitiye akamaro.” – Umurimo wo Gukiza, p.230,231.
Kuwa Gatanu
6 Werurwe
5. AGAKIZA NO KUVURA INDWARA
a. Ni mu buhe buryo Yesu yakijije umwana w’umutware? Yohana 4:51-53. Mbese ibi bitwibutsa ukuhe kuri? Abefeso 3:20,21.
“Kuri wa mwanya nyine uwo mubyeyi yakiraga kubwo kwizera isezerano ngo, “Umwana wawe ni muzima,” imbaraga y’urukundo mvajuru nibwo yakoze kuri wa mwana wari ugiye gupfa.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.199.
“Kuri iyo saha abari iruhande rwa wa mwana wasambaga mu rugo i Kaperinawumu, bahise babona uguhinduka kudasanzwe kandi kw’amayobera. Igicucu cy’urupfu cyahise kimuvaho. Ubuganga busimburwa n’agahenge k’ubuzima. Amaso yari ahondobereye atangira kurebana ubwenge, maze ubugingo bwe busubizwamo imbaraga. Nta bimenyetso by’indwara byongeye kugaragara kuri uwo mwana. Umubiri we wari ufite umuriro mwinshi utangira koroherwa no kugira amafu, maze atwarwa n’ibitotsi. Umuriro w’ubuganga wamuvuyemo igihe hari ubushyuhe bukaze bw’amanywa. Abo mu muryango baratangara, kandi baranezerwa cyane.” – Ibid.
b. Ni gute Yesu asubiza umuntu uwo ariwe wese umusaba ubufasha? Matayo 11:28 – 30.
“Umukiza ntashobora gutererana ubugingo bw’umugundiriye, asaba icyo akeneye cyane.” – Ibid., p.198.
“Mbese utekereza ko udashobora kugira ibyiringiro byo guhabwa umugisha uturutse ku Mana, ngo ni uko uri umunyabyaha? Wibuke yuko Kristo yaje mu isi azanywe no gukiza abanyabyaha. Nta kintu na kimwe dufite cyatuma twemerwa n’Imana, ubutabazi dushobora gusaba ubu n’iteka ryose ni imimerere itagira gifasha, ituma imbaraga ya Kristo yo gucungura iba ngombwa. Mu gihe tuzinutswe ukwitegaho amakiriro kose, dushobora gutumbira umusaraba w’i Kaluvari, maze tukavuga tuti:
“ ‘Mu ntoki zanjye nta kintu cy’agaciro nzanye, nikubise ku musaraba wawe gusa.’ ” – Umurimo wo Gukiza, p.65.
Kuwa Gatandatu
7 Werurwe
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Ni ukubera iki muri rusange abahanuzi batajyaga bemerwa mu bihugu by’iwabo?
2. Ni ayahe magambo yavuzwe n’uwo mutware yagaragazaga ko atari afite ukwizera?
3. Ni gute Kristo yabyakiriye igihe yabonaga ukutizera kw’abantu?
4. Ni nde wagaragaje ukwizera Yesu gukomeye, ese baba ari Abayuda cyangwa ni abanyamahanga?
5. Ni iki Yesu asezeranira abantu bose bemera irarika Rye?