Kuwa Mbere
23 Werurwe
1. ABANTU BASHONJE
a. Uretse abigishwa, ni nde wundi wajyanye na Yesu igihe yambukaga inyanja ya Galilaya mbere ya Pasika? Yohana 6:1,2.
“Kristo yari yaruhukanye n’abigishwa be bajya kwiherera ahantu hitaruye, ariko ituze bari bafite ntiryamaze umwanya munini. Abigishwa bibwiye ko aho bagiye kwiherera ntawe uri bubabuze amahoro; ariko ubwo abashakaga Yesu bamuburaga, barabajije bati, “Ari he?” Hari bamwe muri bo bari babonye aho Kristo n’abigishwa be bagiye. Hanyuma bamwe banyura iy’ubutaka ngo babasange, abandi babakurikira bari mu bwato. Igihe cya Pasika cyari cyegereje, kandi abaturutse imihanda yose, banyuraga aho bajya i Yerusalemu, barakoranye bifuza kureba Yesu. Bakomeje kwiyongera, kugeza ubwo bageze ku bihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo. Mbere y’uko Kristo agera ku nkombe, abantu benshi bari bamutegereje. Nyamara yanyuze aho batamubona, abanza kumara umwanya muto ari kumwe n’abigishwa be.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.364.
b. Sobanura imimerere y’iby’umwuka abantu bari bateraniye aho bari bafite. Mariko 6:34.
Kuwa Kabiri
24 Werurwe
2. KWITA KU BYO DUKENEYE
a. Ni iki Yesu yabonye mu buryo burangwa n’impuhwe abantu bari bakeneye, kandi ni gute yakoresheje ayo mahirwe kugirango agerageze ukwizera kwa Filipo, umwigishwa we? Yohana 6:3 – 6.
“[Yesu] yitegereje abantu bateraniye ku musozi, maze yumva abagiriye impuhwe. Nk’uko bisanzwe umwanya wo kuruhuka yawugize muto. Yabonye abantu bakomeza kuza, maze abona ko akeneye kubitaho. Kristo “yabagiriye impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.” Yavuye aho yari yiherereye n’abigishwa, maze ashaka ahantu hakwiriye ho kubigishiriza. Nta bufasha bari bavanye ku batambyi n’abakuru; ariko amazi y’ubugingo akiza yatembaga ava muri Kristo ubwo yigishaga iyo mbaga iby’inzira y’agakiza….
“Kuri bo, uwo munsi wari umeze nk’aho ijuru ryaje ku isi, ndetse kuri bo ntibari bakibuka ko bamaze umwanya muremure batarabona ibyokurya.
“Umunsi wari ukuze. Izuba ryari rirenze, nyamara abantu bari bagishaka kuguma aho. Yesu yari yakoze umunsi wose atigeze aruhuka cyangwa ngo afate icyo kurya. Yari ashonje kandi ananiwe, maze abigishwa be bamusaba kuruhuka imirimo y’uwo munsi. Ariko ntiyashakaga gusiga imbaga y’abantu benshi bari bamukikije….
“Uwigishije abantu inzira yo kugera ku mahoro n’umunezero, ni na we witaye ku byo umubiri wabo wari ukeneye nk’uko yitaga ku by’umwuka byabo. Abantu bari bananiwe kandi bafite intege nke. Harimo ababyeyi bateruye impinja n’abandi bana bato bafashe imyenda yabo. Benshi bari bamaze umwanya muremure bahagaze….
“Benshi bari baturutse kure, kandi batigeze bagira icyo barya uhereye mu gitondo. Bashoboraga kugenda bakagura ibyo kurya mu midugudu ndetse n’imigi yari izengurutse aho…. Ariko Yesu aravuga ati, “Mube ari mwe mubagaburira,” hanyuma Yesu abaza Filipo ati, “Turagura hehe ibyokurya ngo aba babone ibyo barya?” Ibyo yabivugiye kugira ngo agerageze kwizera kwa Filipo, umwigishwa we.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.364,365.
b. Mbese Filipo yabyakiriye ate? Yohana 6:7.
“Filipo yarebye imitwe myinshi y’abantu bari bateraniye aho, atekereza ko bidashoboka kubona ibyokurya byahaza abantu bangana batyo. Filipo yashubije ko naho hagurwa imitsima y’idenariyo magana abiri itabakwira, nubwo umuntu yaryaho gato.” – Ibid.
Kuwa Gatatu
25 Werurwe
3. ICYARI GIHARI ICYO ARICYO CYOSE
a. Ni ayahe makuru Andereya yahaye Yesu, kandi se ni iki Umwami yabwiye abigishwa Be gukora? Yohana 6:8 – 10.
“Yesu yifuje kumenya ingano y’ibyokurya baba bafite aho hafi. Maze Andereya aravuga ati, “Hano hari umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano, n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?” Yesu yasabye ko babimuzanira. Ategeka abigishwa ko babicaza mu byatsi bigabanyijemo amatsinda y’abantu mirongo itanu n’andi y’abantu ijana, kugira ngo haboneke gahunda ihamye, kandi bose babone neza icyo yendaga gukora.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.365.
b. Sobanura intambwe Kristo yateye kugirango atubure ibyo kurya, kandi ni ayahe masomo dushobora kubikuramo? Matayo 14:19; Mariko 6:37 – 41; Yohana 6:11.
“Yesu ntiyigeze ashaka kwireherezaho abantu abaha ibyo irari ryabo ryifuza kugira ngo bishimishe. Kuri abo bantu benshi, hanyuma yo kumutega amatwi umunsi wose, igaburo ryoroheje Yesu yabahaye ntiryari iryo kubagaragariza ubushobozi bwe gusa, ahubwo yashakaga no kubereka uburyo abitaho mu byo bakeneye biciriritse bya buri munsi. Umukiza ntiyasezeraniye abayoboke be kubaha ibinezeza by’isi; ibyokurya byabo bishobora kuba ibisanzwe, ndetse bakabibona bigoranye; bashobora kubaho mu bukene; nyamara Ijambo rye ribahamiriza ko azabaha ibyo bakeneye, kandi yabasezeraniye ibiruta kure ibyo isi ishobora gutanga — ko azababa iruhande kugira ngo ababere byose.” – Umurimo wo Gukiza, p.47,48.
“Muri iki gitangaza, Kristo yahawe na Se, na we ahereza abigishwa, abigishwa bahereza abantu, n’abantu baha bagenzi babo. Uko niko abantu bagirana ubumwe na Kristo bahabwa umutsima w’ubugingo umuturutseho, noneho na bo bakawuha abandi. Abigishwa Be nibo bashyiriweho kuba uburyo bwo gushyikirana hagati ya Kristo n’abantu.” – Ibid., p.49.
c. Ni irihe somo ry’umurimo nyakuri turi kwibutswa aha ngaha? Yesaya 61:6.
“Abigishwa bazaniye Yesu ibyo bari bafite byose; ariko ntiyabararikiye kurya. Yabasabye kugaburira abantu. Ibyo kurya byariyongereye mu biganza Bye, no mu biganza by’abigishwa, ubwo bageraga kuri Kristo ibiganza byabo ntibyaburaga kuzuzwa. Ububiko buto bw’ibyo kurya bwari buhagije kuri bose. Igihe iyo mbaga y’abantu yari imaze kugaburirwa, abigishwa basangiye na Yesu ibyo kurya by’igiciro cyinshi byatanzwe n’ijuru.” – Ibid.
Kuwa Kane
26 Werurwe
4. UBWIZA BWO GUSANGIRA
a. Ni iki twakwigira ku mabwiriza y’ingenzi Yesu yatanze amaze kugaburira imbaga y’abantu? Yohana 6:12,13.
“Ubwo bari bamaze gutoragura ubuvungukira, abantu bibutse inshuti zabo zasigaye imuhira. Bifuje gusangira na bo ibyo kurya Yesu yahaye umugisha. Ubuvungukira bwari mu ntonga babuhaye abantu babushakaga cyane, kandi babujyana mu duce tuzengurutse aho.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.368.
“Yesu yategetse abigishwa Be ati: ‘Nimuteranye ubuvungukira busigaye hatagira ikintu gipfa ubusa.’ Aya magambo ntiyasobanuraga gusa gushyira iyo mitsima mu ntonga. Ahubwo harimo ibyigisho bibiri. Ntacyo tugomba gupfusha ubusa. Nta bifite akamaro byo muri ubu buzima dukwiriye gutuma bipfa ubusa. Ntabyo dukwiriye kwirengagiza byagirira akamaro abantu. Ibyafasha abashonje bari hano ku isi bikwiriye gushyirwa hamwe. Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba kwitonda kugirango tubone umutsima uturuka mu ijuru wo guhaza imitima y’abawukeneye. Tugomba kubeshwaho na buri jambo ryose ry’Imana. Nta kintu na kimwe Imana yavuze kigomba kuzimira. Ntitugomba guhinyura n’ijambo rimwe ryerekeranye n’agakiza kacu k’iteka. Nta jambo na rimwe rigomba kugwa hasi ritagize akamaro.” – Umurimo wo Gukiza, p.48.
b. Nubwo bishobora kugaragara nk’aho bitoroshye cyangwa bidashoboka, ni iyihe ndangagaciro ya Gikristo dusabwa kwimenyereza? Yesaya 58:6 – 8; 1Petero 4:9.
“Mu bibazo byose bitunguranye tugomba gushakira ubufasha ku Ufite ubutunzi butagira akagero kubw’itegeko Rye….
“Iyo tubonye ubuhanya bw’abakene, abatagira ubumenyi n’abugarijwe n’ibibazo, ni kangahe imitima yacu ikorwaho? Turabaza tuti: imbaraga nke zacu n’ubutunzi buke dufite byatumarira iki mu kugira icyo dufashisha izo mbabare? Mbese tuzategereza umuntu ufite ubushobozi buruta ubwacu kugirango ayobore uwo murimo, cyangwa se dutegereze ko hari umuryango runaka uzawuyobora? Kristo aravuga ati: ‘Mube ari mwe mubagaburira.’ Koresha ubutunzi ufite, igihe ufite, n’ubushobozi ufite. Zanira Yesu amarobe yawe y’imitsima.
“Nubwo umutungo wawe ushobora kuba udahagije ku kugaburira abantu babarirwa mu bihumbi, ushobora kuba uhagije ku kugaburira umuntu umwe. Mu kiganza cya Kristo [uwo mutungo] ushobora kugaburira abantu benshi. Kimwe n’abigishwa, mujye mutanga ibyo mufite. Kristo azatubura impano. Azagororera abamwiringira mu budahemuka, kandi bakamwishingikirizaho. Ibyagaragaraga ko ari ugusangira koroheje, bizahinduka ibirori bikomeye.” – Ibid., p.49,50.
Kuwa Gatanu
27 Werurwe
5. UMUREMYI WACU KANDI UDUHA IBYO DUKENERA
a. Ni ibihe bintu by’agahebuzo biranga Imana tutagomba kwibagirwa? Zaburi 37:25,26; Abafilipi 4:19.
“Ubuntu bw’Imana bwashyizwe ku byokurya bike ni bwo butuma bihaza bose. Ukuboko kw’Imana gushobora gutubura [ibyo byokurya] inshuro ijana. Imana ikoze mu butunzi bwayo, ishobora gutunganya ameza magari mu butayu. Kubw’ikiganza cyayo, ishobora gutubura utwokurya duke cyane igatuma duhaza abantu bose. Imbaraga zayo ni zo zatuburiye imitsima na sayiri mu biganza by’abana b’abahanuzi….
“Kandi n’igihe Yesu yategekaga abigishwa be kugaburira imbaga y’abantu, abigishwa baramusubije bati: “Dusigaranye imitsima itanu n’ifi ebyiri, keretse twagenda tukagurira aba bantu bose ibyokurya.” Luka 9:13. Mbese ibi byamarira iki abantu benshi bangana batya?
“Aha hari icyigisho ku bana b’Imana bo mu bihe byose. Iyo Uwiteka atanze umurimo ugomba gukorwa, nimutyo he kugira umuntu n’umwe uhagarara ngo yibaze ku gushyira mu gaciro kuri muri iryo tegeko cyangwa ngo yibaze ku musaruro ushobora kuva mu muhati wo kumvira iryo tegeko. Ibiri mu biganza byabo bishobora kuba bidahagije ngo bikemure ubukene buhari; ariko mu biganza by’Uwiteka bizagaragara ko ari byinshi ndetse birenze urugero….
“Ubukene bukomeye cyane itorero rifite muri iki gihe ni ubwo gusobanukirwa byuzuye isano n’umubano Imana ifitanye n’abo yaguze impano y’Umwana wayo. Ni ukwizera gukomeye cyane kuko hazabaho iterambere ry’umurimo wayo ku isi. Nimutyo he kugira umuntu n’umwe uta igihe cye ababazwa n’ubuke bukabije bw’ibyo afite bigaragarira amaso. Iby’inyuma bigaragarira amaso bishobora kudatanga icyizere, ariko imbaraga no kwiringira Imana bizatubura ibihari. Impano izaniwe Imana umuntu ayishima kandi asenga asaba umugisha wa Yo, izayitubura nk’uko yatubuye ibyokurya byahawe abana b’abahanuzi ndetse n’ibyahawe imbaga y’abantu bari bananiwe kandi bashonje.” – Abahanuzi n’Abami, p.241 – 243.
Kuwa Gatandatu
28 Werurwe
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Sobanura inyifato abantu bari bafite igihe bumvaga amagambo ya Kristo.
2. Ni gute Umwami yabahaye ibyo bari bakeneye mu buryo bw’umubiri?
3. Ni iki twakwigira ku buryo Kristo yashyize imbaga y’abantu kuri gahunda?
4. Ni iki ngomba kwibuka igihe cyose hagize umbwira ngo “Mube ari mwe mubagaburira”?
5. Vuga ibihe wahawemo ubuntu bw’Imana mu buryo bw’umwihariko.