Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 8 Ku Isabato, 22 Gashyantare 2025

Yesu n’Umugore w’Umusamariyakazi

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: “Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” (Yohana 4:14).

“Uwifuza kumarwa inyota n’amazi yo ku masōko y’iyi si azanywa ariko yongere agire inyota. Ahantu hose abantu ntabwo banyuzwe. Barashaka icyahaza ubukene bw’umutima. Hariho Umwe gusa ubasha guhaza uko kwifuza. Uwo isi ikeneye, “Uwifuzwa n’amahanga yose” ni Kristo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.187.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 16 Gashyantare

1. YESU I SUKARA

a. Igihe Yesu n’abigishwa Be bari mu rugendo bajya i Galilaya, ni hehe bahagaze? Yohana 4:6.

“Ubwo Yesu yari yicaye iruhande rw’iriba, yari afite inzara n’inyota. Urugendo uhereye mu gitondo rwari rurerure, noneho izuba ryo ku manywa y’ihangu ryari rimurasiye hejuru. Inyota ye yongerwaga no gutekereza amazi afutse, amazi meza amuri iruhande, nyamara atabasha kuyashyikira; kubera ko atari afite umugozi cyangwa ikivomesho, kandi iriba ryari rirerire. Intege nke za kimuntu zose zari kuri we, bityo yari ategereje uwaza kuvoma.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.183.

b. Ni nde waje ku iriba, ni iki Yesu yamusabye gukora, kandi se ibyo byagombye kutwigisha iki? Yohana 4:7.

“Urwangano rwari hagati y’Abayuda n’Abasamariya rwabujije Umusamariyakazi kugirira Yesu iyo neza; ariko Umukiza yashakaga icyabasha gukingura umutima w’uwo Musamariyakazi, maze mu bwenge bukomoka mu rukundo mvajuru, Yesu asa n’ushaka gufashwa, nyamara ari we washakaga gutanga ubufasha. Iyo uwo Musamariyakazi aza gukorerwa igikorwa cy’ineza yashoboraga kutacyemera; ariko uwo ugiriye icyizere na we aracyikugirira. Umwami w’ijuru yasanze uyu wari insuzugurwa, amusaba kugira icyo yamukorera giturutse mu biganza bye. Uwaremye inyanja, ufite ububasha ku mazi yose yo hasi, uwafukuye amasōko n’imigezi yo kw’isi, yari yicajwe n’umunaniro kw’iriba rya Yakobo, ategereje gufashwa n’umugenzi wamugirira impuhwe akamuha impano y’amazi yo kunywa.” – Ibid., p.184.


Kuwa Kabiri 17 Gashyantare

2. AMAZI Y’UBUNDI BWOKO

a. Ni gute Yesu yerekeje ibitekerezo by’uwo mugore ku mpano y’agakiza? Yohana 4:10.

“Amazi Kristo yerekezagaho ni ihishurwa ry’ubuntu Bwe mu ijambo Rye, Umwuka We, inyigisho Ze, bikaba ari nk’isōko imara inyota buri muntu. Ayandi masōko yose bazashakiraho, azagaragara ko adahagije. Ariko ijambo ry’ukuri, rimeze nk’imigezi y’amazi afutse, agereranywa n’amazi y’i Lebanoni, ahora amara inyota. Muri Kristo niho umunezero wuzurira by’iteka ryose.” – Ibihamya ku Bagabura, p.390.

b. Uwo mugore yabyifashemo ate amaze kumva icyo Kristo atanga? Yohana 4:11,12.

“Ubwenge bw’uwo mugore ntibwasobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga, yatekereje ko yavugaga iriba ryari imbere yabo”. – Umwuka w’Ubuhanuzi, vol 2, p.140,141.

c. Ni gute Yesu yashyize itandukaniro hagati y’ubwoko bumwe bw’amazi n’ubundi, kandi se ni gute ubwo butumwa natwe bushobora kutuzanira imigisha? Yohana 4:13,14; Ibyahishuwe 22:17.

“Tugomba kugira nyambere urukundo no gushima, dukwiriye guhanga amaso Yesu maze tugahindurirwa gusa na We. Ibi bizatuma turushaho kugira icyizere, ibyiringiro, kwihangana n’ubutwari. Tuzanywa ku mazi y’ubugingo ayo Kristo yabwiye umugore w’Umusamarayikazi. Yaramubwiye ati: ‘Iyaba wari uzi impano y’Imana, ukamenya n’ugusabye amazi uwo ari we, nawe uba umusabye na we akaguha amazi y’ubugingo…. Umuntu wese unywa aya mazi azongera kugira inyota, ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.’ Aya amazi agereranya ubugingo bwa Kristo, kandi buri wese akwiriye kubugira binyuze mu kugirana n’Imana umushyikirano muzima. Noneho guhirwa, kwicisha bugufi, n’ibyiringiro bidakebakeba, bizaba ihame rihoraho mu mutima. Ubwoba butarangwamo ukwizera buzakurwaho imbere y’ukwizera kuzima. Tuzatekereza ku mico y’Uwabanje kudukunda.” – Ibihamya ku Bagabura, p.226.


Kuwa Gatatu 18 Gashyantare

3. AMAZI Y’UBUGINGO

a. Ni gute umugore w’Umusamariyakazi yagaragaje ko nabwo yari atarasobanukirwa amagambo ya Kristo? Yohana 4:15.

“Ubuntu mvajuru bushobora gutangwa na we gusa, ni amazi y’ubugingo, yeza, agarura imbaraga mu mubiri, asubiza intege mu bugingo.

“Yesu ntabwo yavugaga ko intama imwe y’amazi y’ubugingo ihagije ku uyakiriye. Usogongeye ku rukundo rwa Kristo akomeza iteka ryose kurwifuza; kandi nta kindi yifuza. Ubutunzi, ibyubahiro, n’ibinezeza by’isi ntibimurangaza. Ijwi ry’umutima we rihora ritaka riti, ni wowe nifuza. Kandi uhishurira ubugingo icyo bukeneye ategereje guhaza iyo nzara n’inyota. Ubushobozi bw’abantu no kubiringira ntibizagira icyo bigeraho. Ibigega by’amazi bizakama, amariba azuma; ariko Umukiza wacu ni isōko idakama. Tubasha kunywa, tukongera tukanywa, kandi tugahorana iteka isōko idakama. Uwo Kristo atuyemo ahorana muri we isōko y’imigisha — “isōko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Ni muri iyo sōko abasha kuvomamo imbaraga n’ubuntu buhagije ku byo akennye bose.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.187.

b. Kimwe n’umugore w’Umusamariyakazi n’abagenzi bo mu butayu bavugwa mu gitabo cyo Kuva, ni gute akenshi tunanirwa kumenya ubuntu buhebuje buturuka kuri Kristo? Zaburi 78:15,16,19,20 (ahabanza); 114:7,8.

“Mose yakubise igitare, nyamara cyari Umwana w’Imana wari wikinze mu nkingi y’igicu, ahagarara iruhande rwa Mose, kandi atuma amazi abeshaho atemba. Ntabwo Mose n’abakuru b’Abisirayeli ari bo gusa babonye ubwiza bw’Imana, ahubwo n’iteraniro ryose ryari rihagaze ryitaruye. Nyamara iyo icyo gicu kiramuka kivuyeho, bari kwicwa no kurabagirana guteye ubwoba k’Uwari muri icyo gicu.” – Abakurambere n’Abahanuzi, p.298.

“Kuba Kristo ahari mu buryo burangwa n’ineza mu ijambo Rye, buri gihe avugana n’umutima, bikamugaragaza ko ari isōko y’amazi y’ubugingo yo guhembura umutima uzahajwe n’inyota. Ni amahirwe yacu kugira Umukiza muzima kandi uhoraho. Ni we sōko y’imbaraga z’iby’umwuka zashyizwe muri twe, kandi imbaraga ye ihindura izagaragarira mu magambo no mu bikorwa, ihembure abantu bose bagerwaho n’icyitegererezo cyacu, ibyare muri bo ibyifuzo n’ubushake byo kuronka imbaraga no kubonera, kuko ubutungane n’amahoro ndetse n’umunezero; bitajya birangwa n’umubabaro na busa. Ibyo biterwa n’Umukiza uba utuye muri twe.” – Ibihamya ku Bagabura, p.390.


Kuwa Kane 19 Gashyantare

4. YESU ATANGIRA GUHISHURA UWO ARI WE

a. Ni ikihe cyigisho gishya Yesu yatangije mu kiganiro yagiranye n’umugore w’Umusamariyakazi, kandi yabyakiriye ate? Yohana 4:16,17 (ahabanza).

“Mu kanya gato Yesu ahindura ikiganiro. Mbere yuko uyu muntu yakira iyi mpano yifuzaga guhabwa, agomba kubanza kwerekwa icyaha cye n’Umucunguzi we. Yesu aramubwira ati, “Genda uhamagare umugabo wawe maze ugaruke hano.” Umugore aramubwira ati, “Nta mugabo mfite.” Uyu mugore yibwiye ko icyo gisubizo gihita gihagarika ibibazo biganisha muri icyo cyerekezo.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.187.

b. Ni gute Yesu yagize icyo yongera ku gisubizo cy’uwo mugore, kandi ibyo bitwibutsa iki ku byerekeranye n’uko azi buri wese muri twe? Yohana 4:17 (ahaheruka),18; Zaburi 139:7,8,11,12.

“Ntitwasobanukirwa ugukomera kw’Imana. Umunyezaburi yaravuze ati: “Uwiteka, intebe ye iri mu ijuru” (Zaburi 11:4); ariko kandi kubw’Umwuka We ari ahantu hose. Yita cyane ku byo yaremye kandi abiba hafi.” – Uburezi, p.132.

“Abamarayika bo mu ijuru basuzuma umurimo ushyirwa mu biganza byacu, kandi ahantu habayeho ukuva mu mahame y’ukuri handikwaho ko “hadashyitse” mu bitabo [byo mu ijuru].” – Kurera Umwana, p.155.

“Amategeko y’Imana agera ku byiyumvo no ku mpamvu zitera umuntu kugira ibyo akora, ndetse no ku bikorwa bigaragara. Niyo ahishura ibihishwe byo mu mutima, agatanga umucyo ku bintu byahoze bitabye mu mwijima. Imana izi buri gitekerezo cyose, buri mugambi wose, buri ntego ndetse na buri mpamvu ituma umuntu agira icyo akora. Ibitabo byo mu ijuru handikwamo ibyaha byari kuba byarakozwe iyo haboneka uburyo. Imana izazana buri murimo wose mu rubanza ndetse n’igihishwe cyose. Isuzuma imico ya buri muntu ikoresheje amategeko Yayo. Nk’uko umunyabugeni afata ishusho y’ikintu akayishyira ku rupapuro ari gushushanyaho, niko ishusho y’imico ya buri muntu ishyirwa mu bitabo byo mu ijuru. Imana ifite ishusho itunganye y’imiterere ya buri muntu, kandi iyi shusho iyigereranya n’amategeko Yayo. Imana ihishurira umuntu inenge zangiza ubuzima bwe, maze ikamuhamagarira kwihana no kuva mu byaha.” – Ellen G. White, Ubusobanuro bwa Bibiliya bw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, vol 5, p.1085.


Kuwa Gatanu 20 Gashyantare

5. YESU YIGARAGAZA NK’UMUKIZA

a. Mbese wa mugore wari ku iriba, ku iherezo yaje kumenya iki kuri Yesu? Yohana 4:19. Ese uko kumumenya byari bihagije?

“Umugore abyumvise ahinda umushyitsi. Ikiganza kidasanzwe cyari gitangiye guhindura impapuro zanditseho amateka y’imibereho ye, ibyo yiringiraga kugumya kugira ibanga akabihisha iteka ryose. Uyu ni nde wabashaga gusoma amabanga y’ubuzima bwe? Muri we hinjiramo ibitekerezo by’ubuzima bw’iteka ryose, iby’urubanza ruzaza, ubwo ibihishwe byose bizashyirwa ku mugaragaro. Mur’uwo mucyo, umutimanama we warakangutse.

“Ntacyo yabashaga guhakana; ariko yirinda kugira icyo avuga kur’icyo kiganiro kitamushimishije. Mu guha icyubahiro gikomeye uwo bavuganaga, aramubwira ati, “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi.” Hanyuma, mu kwibwira ko yahindura ibimuvugwaho, ahindurira ikiganiro ku ngingo zivuga iby’imyizerere. Niba koko uyu yari umuhanuzi, yagombaga kumuha umucyo kur’ibi bibazo byari bimuhagaritse umutima igihe kirekire.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.187,188.

b. Igihe uwo mugore yagaragazaga ibyiringiro byo kuza kwa Mesiya, Mbese Yesu yaba yaramubwiye iki? Yohana 4:25,26.

“Kurarikira abantu kwakira ubutumwa bwiza ntibikwiriye gusuzugurwa no kugezwa ku bantu bake gusa batoranyijwe, abo twibwira ko batazadukoza isoni nibabwemera. Ubutumwa bugomba kugezwa kuri bose. Igihe cyose imitima ikinguriwe kwakira ukuri, Kristo yiteguye kuyigisha. Abahishurira Data, akabahishurira n’uburyo bwo gusenga We yemera, kuko ari We ureba ibyo mu mitima. Ku bameze batyo, ntababwirira mu migani. Bene abo, kimwe na wa musamariyakazi, arababwira ati, “Ni Jye tuvugana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.194.


Kuwa Gatandatu 21 Gashyantare

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Kubera iki Yesu atigeze akora igitangaza kubwe ku giti cye?

2. Ni ikihe gikoresho Yesu yifashishije kugirango yerekeze umugore w’Umusamariyakazi ku butumwa bwiza?

3. Ni iki Umwigisha yavuze ku byerekeranye n’amazi y’ubugingo?

4. Kubera iki Yesu yavuze iby’ubuzima bwite bw’umugore w’Umusamariyakazi?

5. Vuga isezerano ryerekeranye no kuza kwa Mesiya.

 <<    >>