Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
  Ku isabato 4 Mutarama 2025

Amaturo y’Isabato ya Mbere

Repubulika ya Paragwe ni igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo kidakora ku nyanja, aho ikikijwe na Alijantine, Boliviya na Burezili. Gituwe n’abaturage bagera kuri Miliyoni 6.1. Muri bo 96.1% bavuga ko ari Abakristo (88.3% ni Abagatolika, 7.8% bafite indi myizerere ya Gikristo), 2.6% bavuga ko nta dini bagira, abasigaye ni abo mu yandi madini cyangwa akaba atanazwi. Ubukun- gu bw’igihugu bushingiye ahanini ku buhinzi, cyane cyane soya, kandi mu myaka 50 ishize, Paragwe yateje imbere inganda nini z’amashanyarazi.

Abizera ba mbere b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Bavugurura bageze hano bavuye muri Hangariya mu myaka ya 1940, kandi umu- rimo warushijeho kwaguka mu myaka ya 1950; binyuze mu murimo w’ibwiririshabutumwa ibitabo hanyuma mu myaka ya 1970 babinyuza mu murimo w’ibwirizabutumwa ry’ubuvuzi. Ubu ngubu dufite itsinda ry’abizera b’indahemuka mu mijyi minini.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, twari dufite ikigo cy’ubuvuzi gakondo [buko- resha ibimera] cyakoreraga mu murwa mukuru wa Asunción, cyatumaga dushobora kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi no kubigisha imibe- reho y’abasigaye bo mu bwoko bw’Imana. Dufashijwe n’Imana n’itsinda ryacu ry’abahanga mu by’ubuvuzi, turizera kubyutsa ivuriro, ariko kugiran- go rikore nk’ikigo cyo gukwirakwiza ubutumwa mu mujyi, no gukomereza mu cyaro kubwo gusohoza itegeko ry’Imana: “Muve mu mijyi. Nimwubake amavuriro yanyu, amashuri yanyu n’amazu mukoreramo kure y’ubucucike [bw’imijyi].” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 2, p.357.

Hamwe n’iyi ntumbero twari dufite mu bwenge, twaguze ikibanza mu gi- turage cyiza cyane cyo mu ntara ya Paraguarí, ku birometero bigera kuri 66 uvuye mu murwa mukuru. Dufite urusengero n’inzu y’abapasiteri muri icyo kibanza, ariko ibyo ni intangiriro gusa. Intego ni ugushyiraho ikigo gifite imikorere myinshi kirimo ikigo nderabuzima, ishuri ry’itorero, urusengero, n’ibikoresho byo guteza imbere ibigo by’ibiribwa byita ku buzima byigenga.

Turasaba abavandimwe bacu ku isi yose gutangana ubuntu kugirango badufashe kugera kuri iyi ntego. Ubufatanye bwanyu buzatuma bishoboka guha imbaraga nshya icyiciro cya nyuma gikenewe kugirango umushinga urangire.

Bene so na bashiki banyu bo muri Filidi ya Paragwe

 <<    >>