Amaturo y’Isabato ya Mbere
Nta gushidikanya ko intambara, impuha z’intambara, impanuka ziteye ubwoba, amapfa, imyuzure, inkubi z’imiyaga, imitingito, inkongi z’umuriro, n’ibyorezo bigenda byiyongera hirya no hino ku isi mu buryo bwihuse cyane, ibyo byose bikaba ari isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya twiga. Nta gushidikanya muri ibyo byago byose, dushobora kubibonamo neza intambwe z’Imana iri kutwegera. Abantu babarirwa mu bihumbi byinshi barababazwa cyane bitewe n’ibyo bibazo bikomeye, bityo bakaba basaba ko intumwa zihagarariye Yesu Kristo zabafasha mu buryo bunyuranye, kugirango bashobore gukoresha umuti ukiza w’i Galeyadi.
Muri ibyo bibazo bibabaje, icyiciro cy’ubugiraneza mu Nteko Nkuru Rusange cyasaranganyije imigisha yaturutse mu kigega cyacu binyuze mu maturo yoherejwe namwe, abavandimwe bacu bo ku isi yose. Ibyo byoherezwa n’umuntu ku giti cye kandi mu buryo bwihariye kugirango babone ibyo bakeneye, nkuko n’ubundi binyuzwa mu maturo y’Isabato ya Mbere. Bene data bakundwa, amaturo yanyu yafashije abantu batakaje amazu yabo bitewe n’ibīza, yafashije imiryango amagana kubona ibyo kurya no kwita ku mfubyi n’abapfakazi, abafasha kubona ibyo kurya n’ubundi bufasha. Na none kandi ayo maturo yafashije ababyeyi kubona imbuto zo guhinga no kugaburira imiryango yabo, cyangwa gutangiza ubucuruzi buciciritse ku buryo abantu benshi duhuje ukwizera bashobora kubona amafaranga n’akazi [mu gihe mbere] kuri bo bitashobokaga ko babibona.
Imana ishimirwe yuko muri ibi bihe by’ibigeragezo, abantu benshi bagiye bashishikarira gutanga impano zabo ku gicaniro cy’Uwiteka. Mu izina ry’abo bose bahabwa ubufasha, turabashimiye cyane.
Nyamara ibikenewe ntibijya bishira, ahubwo bigenda byiyongera buri munsi, kuby’ibyo rero; ugutangana ubuntu kwanyu birafasha cyane.
“Umusaraba wa Kristo uhamagarira umuyoboke we wese kurangwa n’umwuka w’ubugiraneza. Ihame ryagaragarijwe muri wo; ni ihame ryo gutanga, gutanga gusa. Gushyira mu bikorwa ihame ry’ubugiraneza no gukora imirimo myiza, nibwo buryo bwo kwemera imbuto ziranga imibereho ya Gikristo.” – Inama ku Busonga, p.14.
Uyu munsi, mu gihe uraba utanga ituro ryawe ryihariye ry’Isabato ya Mbere, nyamuneka kora uko ushoboye kose kugirango uheshe Imana icyubahiro. Baba bafite bike cyangwa byinshi, abantu bose bashobora gukora uko bashoboye kose. Binyuze mu rukundo twese dusangiye, tuzakomeza gusaranganya imigisha kubw’abavandimwe bacu bo ku isi yose. “Iyo umuntu arambuye ikiganza akagoboka imbabare, atuma zigerwaho n’imigisha y’Imana kandi na we akaba yihesheje imigisha yo mu rwego rwo hejuru.” (Ibid., p.13). Imana ibahe imigisha myinshi!
Icyiciro cy’Ubugiraneza mu Nteko Nkuru Rusange