Back to top

Sabbath Bible Lessons

Ubutumwa Bwiza uko Bwanditswe na Yohana (Umugabane wa 1)

 <<    >> 
Icyigisho 5 Ku Isabato, 1 Gashyantare 2025

Yesu na Nikodemo

ISOMO RYO KUZIRIKANWA: Yesu aramusubiza ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” (Yohana 3:3).

“Isōko y’umutima igomba kwezwa mbere yuko imigezi yawo itungana. Ugerageza kugera mw’ijuru ashingiye ku mirimo ye yo gukomeza amategeko aragerageza ibidashoboka.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.172.

Ibitabo Byifashishijwe:   Ibitabo Byifashishijwe 

Kuwa Mbere 26 Mutarama

1. UMUGABO W’IKIMENYWABOSE ASHAKISHA YESU

a. Mbese Nikodemo yari muntu ki, kandi ni gute yari azwi mu maso ya rubanda? Yohana 3:1,10.

“Nikodemo yari afite umwanya ukomeye wubahwa mu ishyanga ry’Abayuda. Yari umuntu wize cyane, kandi afite impano zidakunze kuboneka kuri bose, ndetse yari umwe mu banyacyubahiro bagize Inama Nkuru y’igihugu…. Nubwo yari umukire, yarize, kandi yubahwa, yari yarakuruwe mu buryo budasanzwe n’Umunyanazareti wicisha bugufi.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.167.

“Yari Umufarisayo udakebakeba, kandi ishema rye yarishingikirizaga ku mirimo ye myiza. Yubahirwaga cyane ubuntu agira no gutanga ibishyigikira imirimo yo mu rusengero, kandi yumvaga bimuhesha gushimwa n’Imana.” – Ibid., p.171.

b. Ni iyihe saha Nikodemo yagiye guhuriraho na Yesu? Yohana 3:2 (ahabanza).

“Amaze kumenya mu buryo bwihariye aho Umukiza aruhukira ku musozi wa Elayono, yategereje ko abatuye umujyi bahunikira, maze abona kumusanga.” – Ibid., p.168.


Kuwa Kabiri 27 Mutarama

2. IKIGANIRO CYO MU IBANGA

a. Ni iki kigaragaza ubwenge buhugutse bwa Yesu mu kwakira uwari umugendereye muri ayo masaha y’ijoro? Zaburi 31:20,21.

“[Nikodemo] yifuzaga cyane kugirana ikiganiro na Yesu, ariko agatinya guhura na we ku mugaragaro. Byari kuba bikojeje isoni umutegetsi wo mu Bayuda gushyikirana no kugirana urugwiro n’umwigisha utazwi neza. Kandi urwo ruzinduko rwe iyo ruza kumenyekana mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda, bari kumukwena no kumwamagana. Ahitamo kumusanga ngo baganire mw’ibanga, yitwaza ko iyo agenda ku mugaragaro hari abandi bari gukurikiza urugero rwe.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.168.

b. Sobanura uburyo Nikodemo yatangije ikiganiro yagiranye na Yesu. Yohana 3:2.

“Ar’imbere ya Kristo, Nikodemo yumvaga afite ubwoba budasanzwe, agerageza kubuhishira mu cyo yagaragazaga nko gutuza n’icyubahiro. Aravuga ati “Rabbi”, “tuzi ko uri umwigisha wavuye ku Mana: kuko nta muntu ubasha gukora ibi bitangaza ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Mu kuvuga ku mpano za Kristo zidasanzwe nk’umwigisha, ndetse n’imbaraga ye itangaje yo gukora ibitangaza, yumvaga byamuha inzira yo kubona uko aganira na we. Amagambo ye yari agamije kugaragaza no kuzana icyizere; nyamara hagaragaramo gushidikanya. Ntiyabonaga Yesu nka Mesiya, ahubwo yamubonaga gusa nk’umwigisha wavuye ku Mana.” – Ibid.

c. Ni iyihe ngingo Yesu yashimangiye igatungura Nikodemo? Yohana 3:3.

“Aho kwita kur’ayo magambo meza y’indamukanyo, Yesu yahanze amaso uwo wavuganaga na we, nk’aho asa n’urimo gusoma mu mutima we. Mu bwenge bwe butagira iherezo, yabonaga imbere ye uwashakaga kumenya ukuri. Amenya umugambi w’uruzinduko rwe, maze mu gushaka gushimangira icyizere cyari mu bitekerezo by’umuteze amatwi, ahita arasa ku ntego, amubwira akomeje nyamara yitonze ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3.

“Nikodemo yari yaje ku Mukiza atekereza kugirana ikiganiro na we, ariko Yesu amushyirira ku mugaragaro urufatiro rw’amahame y’ukuri.” – Ibid., p.168 – 171.


Kuwa Gatatu 28 Mutarama

3. KUVUKA UBWA KABIRI

a. Nikodemo yakiriye ate icyo Yesu yamubwiye ko akeneye, kandi kimwe nka we; ni ukubera iki twese dukeneye imibereho yavutse ubwa kabiri? Yohana 3:4 – 8.

“Imvugoshusho yo kuvuka ubwa kabiri, iyo Yesu yari akoresheje, ntabwo rwari rushya kuri Nikodemo. Abahindukaga bavuye mu bupagani bakemera imyizerere y’Abisirayeli akenshi bagereranywaga n’abana bakivuka. Kubw’iyo mpamvu, agomba kuba yarumvise ko amagambo ya Kristo atagomba gufatwa nk’uko avuzwe gusa. Ariko we kuba yaravutse ari Umwisirayeli, yumvaga nta kabuza ko bimuhesha umwanya mu bwami bw’Imana. Yumvaga nta guhinduka akeneye muri we. Nyamara yatangajwe n’amagambo y’Umukiza. Yababajwe nuko aya magambo yari afitanye isano n’imibereho ye. Kwishyira hejuru kwa gifarisayo kwarwanaga n’ubushake buzira uburyarya bw’uwashakaga kumenya ukuri. Yatangajwe nuko Kristo yashoboraga kuvugana na we nkuko yabigenje, atitaye ku mwanya we nk’umutegetsi muri Isirayeli.

“Atangajwe nuko we yiyumva ameze, asubiza Yesu mu magambo yo kugenura ati, “Byashoboka bite ko umuntu yongera kubyarwa akuze?” Nkuko bigenda kuri benshi iyo ukuri kwahuranije kugeze mu mitima yabo, yagaragaje ukuri yuko umuntu wa kamere atabasha kwakira ibikomoka ku Mwuka w’Imana. Muri we nta kintu na kimwe gituma yumvira iby’Umwuka; kuko iby’Umwuka bisobanurwa n’Umwuka.

“Ariko Umukiza ntiyemera ko impaka zikemurwa n’impaka. Azamuye ukuboko kwe mu buryo bw’indahiro, kandi mu cyubahiro, yashimangiye ukuri hamwe n’icyizere gikomeye ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka, atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.171.

b. Ni ryari kandi ni gute umuntu ashobora kuvuka ubwa kabiri? Yohana 1:12,13.

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege”, kugira ngo umuntu ashobore kwiyunga n’Imana. Binyuze mu byo Kristo yakoze, umuntu abasha kongera kugirana ubwumvikane n’Umuremyi we. Umutima we ugomba kugirwa mushya n’ubuntu bw’Imana; agomba kugira imibereho mishya ikomoka mu ijuru. Uku guhinduka ni ko kwitwa kubyarwa ubwa kabiri, uko Yesu avuga ati: “utabyawe ubwa kabiri ntabasha kubona ubwami bw’Imana.” – Intambara Ikomeye, p.467.

“Binyuze mu gikorwa cyoroheje cyo kwizera Imana, Umwuka Wera yabyaje ubugingo bushya mu mutima wawe. Umeze nk’umwana uvukiye mu muryango w’Imana, kandi Imana igukunda nk’uko ikunda Umwana Wayo.” – Kugana Yesu, p.52.


Kuwa Kane 29 Mutarama

4. KWEZWA NO KONGERA KUGIRWA MUSHYA

a. Ni iki kigereranya kwezwa no kongera kugirwa mushya, ibizana no kuvuka ubwa kabiri? Mariko 16:16 (ahabanza).

“Ububasha buhindura bw’Imana bushobora guhindura kamere bakomoye ku babyeyi babo ndetse n’iyo bimenyereje ubwabo kuko idini ya Yesu ari iyo gukiza umuntu ikamuzahura. “Kuvuka ubwa kabiri” bisobanuye uguhinduka no kuvuka bundi bushya muri Kristo Yesu.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.206.

“Umubatizo, Kristo yawugize ikimenyetso cyo kwinjira mu bwami Bwe bw’umwuka. Uyu muhango yawugize igisabwa cy’ingenzi abantu bose bifuza kumenyekana ko bari munsi y’ubutware bwa Data wa twese, Umwana, n’Umwuka Wera; bagomba kuzuza. Mbere yuko umuntu abona umwanya mu itorero, mbere yuko yinjira mu bwami bw’Imana bw’umwuka, agomba kwakira ikimenyetso cy’izina ry’Imana kivuga ngo “Uwiteka Gukiranuka Kwacu.” (Yeremiya 23:6).

“Umubatizo ni ikimenyetso cyeruye kigaragaza ko uzinutswe isi. Ababatizwa mu izina rya Data wa twese, n’Umwana n’Umwuka Wera; igihe binjira mu mibereho ya Gikristo bavuga beruye ku mugaragaro ko banze gukorera Satani kandi ko bahindutse bamwe mu bagize umuryango wa cyami, bakaba abana b’Umwami wo mu ijuru. Baba bumviye itegeko rivuga ngo: ‘Nimuve hagati ya ba bandi, nimwitandukanye,… kandi ntimukore ku kintu cyose gihumanye.’ Kandi bene abo basohorezwa iri sezerano ngo: ‘Nzabakira, nzababera so, namwe muzaba abahungu n’abakobwa banjye. Niko Uwiteka avuga.’ 2Abakorinto 6:17,18.” – Ibihamya by’Itorero, vol 6, p.91.

b. Ni iki kivugwa ku byerekeye ububi bwa kamere yacu ya kimuntu ndetse n’umugambi w’Imana wo kuduhindura? Yohana 3:6; Yeremiya 17:9; Abefeso 5:26,27.

“Twebwe ubwacu ntibyadushobokera kwikura mu rwobo rw’ibyaha twaguyemo. Imitima yacu ni mibi, kandi ntidushobora kuyihindura….. Ubwenge bwo mu ishuri, umuco [wo kwifata], kwitwara neza ukaba inyangamugayo, kuba umuntu urangwa n’umuhati; ibyo byose bigira umumaro mwiza, ariko hano nta bubasha bifite [bwo kudukura muri urwo rwobo]. Bishobora gutuma habaho imyitwarire myiza igaragarira amaso, ariko ntibishobora guhindura umutima; ntibishobora kweza amasōko y’ubugingo. Hakwiriye kubaho imbaraga ikorera mu mutima, ubugingo bushya buturutse mu ijuru, mbere yuko umuntu ashobora guhinduka akava mu byaha akagera mu butungane. Iyo mbaraga ni Kristo. Ubuntu Bwe gusa nibwo bushobora kuzahura imbaraga z’umutima wazahaye, maze bukawurehereza ku Mana no ku butungane.” – Kugana Yesu, p.18.


Kuwa Gatanu 30 Mutarama

5. UBUGINGO BUSHYA N’IBIKORWA BITUNGANYE

a. Ni ubuhe butumwa intumwa zagombaga kwandika hanyuma bwerekeranye no guhinduka kujyanirana no kuvuka bundi bushya? Abagalatiya 2:20; 1Yohana 2:15 – 17.

“Ububasha buhindura bw’Imana bushobora guhindura kamere bakomoye ku babyeyi babo ndetse n’iyo bimenyereje ubwabo kuko idini ya Yesu ari iyo gukiza umuntu ikamuzahura. “Kuvuka ubwa kabiri” bisobanuye uguhinduka no kuvuka bundi bushya muri Kristo Yesu.” – Urugo rwa Kidiventisiti, p.206.

“[Pawulo] yari azi neza ko iyo ubwenge bw’abantu buza gushobora gusobanukirwa igitambo gitangaje cyatanzwe n’Umwami w’ijuru, ukwikunda kose kwari kwirukanwa mu mitima yabo. Abanza kwerekeza ibitekerezo ku mwanya Kristo yari afite mu ijuru, ari mu gituza cya Se; nyuma yaho amuhishura nk’uwemeye kwiyambura ubwiza Bwe, ku bushake bwe yemera imibereho yose y’ugucishwa bugufi kwa kamere y’umuntu, afata inshingano z’umugaragu kandi araganduka kugeza ubwo apfa, urwo rupfu rukaba arirwo rupfu rw’urukozasoni kandi rugayitse cyane, rubabaje cyane kurusha izindi zose – ni urupfu rwo ku musaraba. Mbese Abakristo bashobora gutekereza kuri icyo gikorwa gihebuje kigaragaza urukundo Imana ikunda [twebwe] abantu tutagira amarangamutima y’urukundo kandi tukaba tutazi yuko tutari abacu? Umutware nk’uwo ntagomba gukorerwa [igihe] umuntu yumva atabyishimiye, cyangwa se afite ukurarikira no kwikanyiza.” – Ibihamya by’Itorero, vol 4, p.458.

“Ndagirango nkubwire nk’uko Kristo yabwiye Nikodemu nti: “Ukwiriye kubyarwa ubwa kabiri.” Abantu bafite Kristo akaba ariwe utegeka muri bo, ntibazigera bagira icyifuzo cyo kwigāna ukwiyerekana kw’ab’isi. Bazajya bitwaza ibendera ry’umusaraba ahantu hose, bahore batanga ubuhamya bw’intego zihanitse n’insanganyamatsiko zifite agaciro karuta ibyo ab’isi bibandaho. Imyambarire yacu, aho dutuye, n’ibiganiro byacu, bigomba guhamya ko twiyeguriye Imana. Ni iyihe mbaraga yari guherekeza abantu bagaragaje ko baretse byose kubwa Kristo?” – Ibid., vol 5, p.189.


Kuwa Gatandatu 31 Mutarama

6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA

1. Ni gute Nikodemo yibonaga bitewe n’imirimo myiza yakoraga?

2. Mbese Nikodemo yitwaye ate imbere ya Kristo?

3. Mbese “kuvuka ubwa kabiri” bisobanuye iki?

4. Ni gute habaho ukuvuka bundi bushya?

5. Ni iyihe mpinduka mu myifatire umuntu agira iyo avutse ubwa kabiri, kandi ni ukubera iki?

 <<    >>