Kuwa Mbere
05 Mutarama
1. UBUHAMYA BWA YOHANA UMUBATIZA
a. Mbese Yohana Umubatiza yavuze iki ku byerekeye Yesu? Yohana 1:15 – 18.
b. Ni gute Yohana yimenyekanishije ku bayobozi b’idini? Yohana 1:19 – 23. Ni ubuhe buhanuzi yasohoje, kandi ni gute bizatugiraho ingaruka? Yesaya 40:3 – 5.
“Muri buri cyiciro cy’amateka y’iyi si, Imana yagiye ikoresha abagaragu Bayo kugirango umurimo Wayo ukomeze kujya mbere; ukaba ukwiriye gukorwa mu buryo Yo ubwayo yagennye. Yohana Umubatiza yari afite umurimo wihariye, akaba ariwo yavukiye kandi yatoranyirijwe gukora – umurimo wo gutegurira Umwami inzira….
“[Umurimo we wo mu butayu] wari isohozwa rikomeye cyane ry’ubuhanuzi.” — The Southern Watchman, March 21, 1905.
“Uwiteka yahaye [Yohana Umubatiza] ubutumwa bwe. Mbese hari ubwo yasanze abatambyi n’abategetsi ngo ababaze niba ashobora kwamamaza ubu butumwa? — Oya. Imana yamutandukanyije na bo kugira ngo atanduzwa n’umwuka wari ubarimo n’inyigisho zabo. Yari ijwi ry’urangururira mu butayu [Yesaya 40:3-5]. Ubu ni bwo butumwa bugomba guhabwa abantu bacu; turi ku iherezo ry’ibihe kandi ubutumwa ni ubu: muharure inzira y’Umwami; muteranye amabuye kandi mwereke abantu urugero rukwiye. Abantu bagomba gukangurwa. Ntabwo ari cyo gihe cyo kubwira abantu ko hariho amahoro n’umutekano.” – Ubutumwa Bwatoranyijwe, vol 1, p.410.
Kuwa Kabiri
06 Mutarama
2. UMURIMO W’IGITAMBO
a. Igihe Yesu yasangaga Yohana kugirango abatizwe, ni gute Yohana yamumenyekanishije kandi agahamya ku mugaragaro iby’umurimo We? Yohana 1:29,34. Mbese ibi byasohoje ubuhe buhanuzi? Yesaya 53:4 – 7.
“Kristo yari umucunguzi w’abantu mu ntangiriro z’isi nk’uko ari n’uyu munsi. Mbere yuko yambika ubumana Bwe ubumuntu maze akaza mu isi yacu, ubutumwa bwiza bwatanzwe na Adamu, Seti, Henoki, Metusela na Nowa. Aburahamu mu gihugu cy’i Kanani, na Loti i Sodomu, bajyanye ubwo butumwa, kandi uko ibihe bihaye ibindi intumwa z’indahemuka zamamaje iby’Uwari kuzaza. Imihango ya Kiyuda yashyizweho na Kristo ubwe. Ni we wari urufatiro rwa gahunda yabo yo gutamba ibitambo; akaba ari We umurimo wabo wose w’iby’idini wacureraga. Amaraso yamenekaga igihe ibitambo byatambwaga, yashushanyaga ay’igitambo cy’Umwana w’Intama w’Imana. Ibitambo byose byatambwaga mu buryo bw’igishushanyo, ni we byacureraga.” – Imigani ya Kristo, p.126.
b. Ni gute Yohana yamenyekanishije Yesu ku bigishwa be? Yohana 1:35,36. Ni izihe ngaruka amagambo ye yagize kuri bo, kandi se ni iki cyakurikiyeho mu mibereho ye bwite? Yohana 1:37.
“Umunsi wakurikiyeho [nyuma y’umubatizo wa Kristo], ubwo abigishwa babiri bari bahagaze hafi, Yohana yarongeye abona Yesu hagati mu bantu. Na none mu maso h’umuhanuzi harabagiranye ubwiza buvuye ku Utaboneshwa ijisho, arangurura ijwi ati, “Nguyu Umwana w’intama w’Imana!” Ayo magambo yanejeje imitima y’abigishwa. Ntibabashije kuyasobanukirwa neza. Mbese izina Yohana yari amwise ryasobanuraga iki, - “Ntama w’Imana”? Yohana ubwe ntiyigeze arisobanura. Basiga Yohana, bajya gushaka Yesu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.138.
“Yohana yamenyesheje abigishwa be ko Yesu ari Mesiya wasezeranwe, Umukiza w’isi. Ubwo umurimo we warimo urangira, Yohana yigishije abamukurikiraga kureba Yesu kandi bakamukurikira kuko ari we Mwigisha Mukuru. Imibereho ya Yohana yari yuzuye imibabaro no kwiyanga. Yategurije ukuza kwa mbere kwa Kristo, ariko ntiyemerewe kubona ibitangaza bya Kristo no kwishimira ubushobozi yagaragaje. Yohana ubwe yari azi ko agomba gupfa igihe Yesu yajyaga gutangira umurimo we nk’umwigisha. Ijwi rye ntiryari ricyumvikana cyane, usibye mu butayu gusa. Imibereho ye yari iyo kuba ahitaruye wenyine. Ntiyakomeje komatana n’umuryango wa Se ngo anezezwe no kubana na bene wabo, ahubwo yarabasize kugira ngo asohoze umurimo we.” – Inyandiko z’Ibanze, p.154.
Kuwa Gatatu
07 Mutarama
3. ABIGISHWA BA MBERE BA YESU
a. Mbese bamwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu ni bande? Matayo 4:18,21. Ni ubuhe bwuzu babanje kugaragariza Kristo, kandi ubwo bahuraga na We bwa mbere bamaranye igihe kingana iki? Yohana 1:38,39.
“Umwe muri abo babiri [bari bakurikiye Yesu] yari Andereya, umuvandimwe wa Simoni; undi yari Yohana umuvugabutumwa. Aba nibo bari abigishwa ba Kristo ba mbere. Bakuruwe n’imbaraga itabasha gusubizwa inyuma, bakurikira Yesu bafite amatsiko yo kuvugana na we, nyamara bumiwe kandi bacecetse, batangajwe n’ubusobanuro bukomeye bw’aya magambo ngo, “Uyu niwe Mesiya?”
“Yesu yamenye ko abigishwa bariho bamukurikira. Nibo bari umuganura w’umurimo We, maze haba ibyishimo mu mutima w’Umwigisha wavuye mu ijuru kubw’imitima y’aba bari bumviye ubuntu bwe. Ariko arahindukira, arababaza ati, “Murashaka iki?” Yari kubareka bakisubirirayo cyangwa bakavuga icyo bifuza.
“Hari umugambi umwe gusa bari bafitiye amatsiko. Hari kimwe cyari cyuzuye ibitekerezo byabo. Baravuga bati, “Mwigisha, … ucumbitse he?” Muri icyo kiganiro kigufi bari mu nzira ntibabashaga kubona icyo bashakaga. Bashakaga kwihererana na Yesu, ngo bicare ku birenge bye, maze bumve amagambo ye….
“Iyo Yohana na Andereya baza kugira umutima wo kutizera nk’uw’abatambyi n’abategetsi, ntibari kuboneka aho nk’abigishwa bigira ku birenge bya Yesu. Bari kuza aho ari nk’abamugisha impaka, ngo bagenze amagambo ye. Benshi ni ko bakingiranye amahirwe y’agaciro kenshi. Ariko aba bigishwa ba mbere siko babigenje. Bitabye guhamagarwa k’Umwuka Wera wakoreraga mu bibwirizwa bya Yohana Umubatiza. Noneho basobanukirwa n’ijwi ry’Umwigisha wavuye mw’ijuru. Kuri bo, amagambo ya Yesu yari yuzuye ihembura, ukuri n’ubwiza. Umucyo mvajuru umurika ku nyigisho zo mu Byanditswe by’Isezerano rya Kera. Insanganyamatsiko nyinshi z’inyigisho zivuga ukuri noneho zongerwamo umucyo mushya.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.138,139.
b. Ni iki abigishwa ba mbere bakoze nyuma gato yo guhura na Yesu? Yohana 1:41,42.
“Andereya yashatse uko yageza ku bandi uwo munezero wari wuzuye umutima we. Ajya gushaka mwene se Simoni, aramubwira ati, “Twabonye Mesiya.” Simoni ntiyazuyaza aramukurikira. Na we yari yarigeze kumva kubwiriza kwa Yohana Umubatiza, maze yihutira gusanga Umukiza.” – Ibid, p.139.
Kuwa Kane
08 Mutarama
4. GUKURAHO URWIKEKWE
a. Sobanura uko byagenze igihe Yesu yararikaga undi mwigishwa kumukurikira. Yohana 1:43 – 45.
“Filipo yumviye [icyo yari abwiwe] aramukurikira, na we ako kanya ahinduka umukozi ukorana na Kristo. Filipo yahamagaye Natanayeli.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.139.
b. Ni iki dushobora kwigira ku buryo Kristo yashoboye gutsinda ugushidikanya kwa Natanayeli? Yohana 1:46 – 49.
“Ubwo Natanayeli yabonaga Yesu yumvise acitse intege. Yatangiye kumwibazaho ati, “uyu mugabo wuzuye umuruho n’ubukene, yabasha ate kuba Mesiya?” Nyamara Natanayeli ntiyashoboraga kwitesha gukurikira Yesu, kuko ubutumwa bwa Yohana bwari bwaremeje umutima we.
“Igihe Filipo yamuhamagaraga, Natanayeli yari yiherereye ari ahantu hatuje mu gashyamba, atekereza ku butumwa bwa Yohana n’ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Yarasenze ngo niba uwavuzwe na Yohana ari we Mucunguzi, abashe kubisobanukirwa, maze Umwuka Wera aramumanukira amwizeza ko Imana yari yagendereye abantu Bayo, kandi ko yabahagurukirije ihembe ry’agakiza….
“Yesu aramusubiza ati, ‘Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’igiti cy’umutini, nakubonye.’
“Ibyo byari bihagije. Umwuka w’Imana wari wahamirije Natanayeli aho yari ari mu bwiherero asenga munsi y’igiti cy’umutini noneho avugana na we binyuze mu magambo ya Yesu. Nubwo yari agifite gushidikanya, kandi yifitemo no gusuzugura, Natanayeli yari aje kwa Yesu n’umutima utaryarya wifuza kumenya ukuri, kandi icyo yifuzaga yari akigezeho. Kwizera kwe kwarenze uk’uwamuzanye kuri Yesu. Aramusubiza ati, “Mwigisha, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisiyayeli.”
“Iyo Natanayeli aza kwemera kuyoborwa n’abigisha b’Abayuda, ntiyari kuzigera abona Yesu. Yahindutse umwigishwa wa Yesu bitewe no kwirebera no kugira ubushishozi. Ni nako bimeze kuri benshi muri iki gihe barangwa no gushidikanya kubabuza kubona ibyiza. Mbega uburyo habaho itandukaniro baramutse “baje bakareba!”
“Mu gihe biringira kuyoborwa n’ubwenge bw’abantu, nta n’umwe uzabasha kugera ku bwenge bw’ukuri buhesha agakiza. Nka Natanayeli, dukwiriye kwiga ubwacu ijambo ry’Imana, maze tugasaba kumurikirwa n’Umwuka Wera. Uwabonye Natanayeli munsi y’igiti cy’umutini azatubona aho twiherereye mu masengesho. Abamarayika bo mw’isi y’umucyo baba hafi y’abicisha bugufi bashaka kuyoborwa n’Imana.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.139,140.
Kuwa Gatanu
09 Mutarama
5. IJURU RIKINGUYE
a. Ni iki Yesu yasezeraniye Natanayeli, kandi ni ukubera iki? Yohana 1:50,51.
“[Yohana 1:50,51]. Aha Yesu yashakaga kubabwira ati, “Ku nkombe za Yorodani ijuru ryarakingutse, Umwuka amanuka asa n’inuma anzaho. Iki cyari ikimenyetso cyuko ndi Umwana w’Imana. Nimunyemera mutyo, kwizera kwanyu kuziyongera. Muzabona ijuru ribakingukiye. Abamarayika b’Imana bazamuka, batwaye amasengesho y’abatakamba n’abaremerewe bayajyana kuri Data mu ijuru, kandi bamanuka, bazana imigisha n’ibyiringiro, guhumuriza, gufasha, n’ubugingo, ku bana b’abantu.” – Uwifuzwa Ibihe Byose, p.142,143.
b. Bigenda bite igihe twemeye Kristo? Yohana 4:14; Ibyahishuwe 22:17.
“Iyo umuntu yakiriye ukuri agukunze, amenyekanisha ibyo yamenye mu buryo bwe no mu mvugo iranga ijwi rye. Amenyekanisha ibyo we ubwe yiyumviye, yiboneye, n’ibyo yakozeho by’ijambo ry’ubugingo, kugira ngo abandi babashe gusabana na we binyuze mu kumenya Kristo. Ubuhamya bwe, bunyuze mu kanwa gakojejweho ikara ryaka rivuye ku gicaniro, ni ukuri k’umutima wemera kwakira, kandi bukora umurimo wo kweza no guhindura imico…..
“Imana yabashaga kugera ku ntego yayo yo gukiza abanyabyaha hatagombye ubufasha bwacu; ariko kugira ngo dukuze imico ya Kristo muri twe, tugomba kugira uruhare mu murimo We. Kugira ngo dusangire umunezero na we; umunezero wo kuzabona abazakizwa kubw’igitambo Cye, tugomba gufatanya mu murimo We wo gucungurwa kwabo.” – Ibid., p.142.
Kuwa Gatandatu
10 Mutarama
6. IBIBAZO BYO KUZIRIKANWA
1. Kubera iki Yohana Umubatiza yahamagariwe kujya mu butayu?
2. Ni gute tugomba gushyira mu bikorwa imibereho yaranze Yohana Umubatiza, ikaba iyacu bwite?
3. Ni iki dushobora kwigira kuri Yohana na Andereya igihe bahuraga na Yesu?
4. Ni gute dushobora guterwa umwete n’amagambo Natanayeli yabanje kuvuga?
5. Ni iki kigaragaza yuko ukwizera mfitiye Kristo ari nyakuri cyangwa atari nyakuri?